Muri The New York Times, Howard French yagerageje guhishura umugambi wa nyawo wa Michela Wrong

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mata 2021 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Isesengura ry’igitabo cya Michela Wrong rimaze iminsi aricyo kintu kigezweho mu itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi, ariko nta na rimwe ryagiye mu mizi nk’iryo Howard W. French aherutse gukora muri The New York Times mu nkuru yari ifite umutwe ugira uti “The Dark Underside of Rwanda’s Model Public Image”.

Muri make, ni inyandiko igaragaza icyihishe inyuma y’igitabo cya Wrong ikubiyemo ibyiyumviro afitiye umugabo washoje intambara ku benegihugu be hanyuma akaza gupfa urw’amayobera muri hotel yo muri Afurika y’Epfo.

“Hari imyitwarire ya Wrong imeze nk’iyo muri sinema ibara urupfu rwa Karegeya, mu ijwi ribabaye, no kumwunamira – kumwunamira kuko Karegeya, wari umunyabwenge, intasi izi kureshya abanyamakuru bo mu Burengerazuba bw’Isi, yabaye imwe mu baha Wrong amakuru ubwo yari akiri muri Guverinoma”.

Ibyo ni bimwe mu byo French yanditse adatanga umwanzuro upfuye kubaho. Uwo ni Wrong wananiwe kwiyakira, ngo yitware uko yari akwiriye kwitwara bya kinyamwuga ngo yiyake kuba imbata y’ “inshoreke” yahuriye nayo mu Rwanda.

Ntabwo bitangaje kuba yari umuntu wari ushyigikiye Guverinoma iyobowe na FPR, iyo Karegeya yarimo kandi nk’umwe mu bakomeye aho yari akuriye ubutasi bwo mu mahanga, ndetse akajya ku ruhande rwe ubwo yagambaniraga igihugu agashoza intambara k’u Rwanda.

Mu yandi magambo, Wrong ntiyigeze yakira u Rwanda nk’igihugu, ahubwo yiyumvise ku mugabo watwaye intekerezo ze, ahagarariye u Rwanda. Kandi mu kwandika amateka ajyanye n’intambara yo mu yahoze ari Zaire, ashinja u Rwanda ibyabaye byose, kandi yakomeje gutsimbarara kuri iyi ngingo. Gusa Howard French uhamya ko yari umunyamakuru muri Afurika mu gihe intambara yadukaga mu 1996, nawe yananiwe kugaragaza uku gukoreshwa.

Ubwo yavugaga ku ruhare rw’u Rwanda muri iyo ntambara, French yagize ati “Nagowe no kumva uburyo umutwe witwaje intwaro umuntu atari yarigeze yumva mbere ho amezi atatu ushobora guhindukamo ingabo zikwirakwira igihugu cyose ngo zikure ku butegetsi umunyagitugu wari umuntu w’Abanyamerika, Mobutu Sese Seko.”

Nk’umunyamakuru wari muri Afurika, French yari akwiye kuba afite amakuru y’ibibera mu karere, keretse niba atarigeze asoma ibinyamakuru mbere muri Kanama 1994, nyuma gato yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo uwari Visi Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yaburiraga Zaire ku bijyanye no kuba bakwemerera abakoze Jenoside kuba bagaba ibitero k’u Rwanda.

Steve Vogel wandikiraga Washington Post ku wa 17 Kanama 1994 yanditse ati “Kagame yanabibwiye [ko ubutegetsi bwa Mobutu buzahura n’ingaruka zikomeye] abadipolomate ba Amerika.”

Vogel yongeyeho ko hari ibimenyetso by’uko abagize uruhare muri Jenoside bari kwihuriza hamwe bakongera bagafata intwaro, keretse Guverinoma ya Zaire yiyemeje kuzibambura.

Abadipolomate ba Amerika bavugwa mu nkuru ya Vogel bavuze ko Kagame nta gahunda yari afite yo gutera Zaire ndetse ko icyo yifuzaga kuri Guverinoma ya Zaire ari ibikorwa bihamye bya dipolomasi ndetse ntiyaca no ku ruhande avuga icyakorwa mu gihe iyo mitwe yahungabanya u Rwanda.

Muri iyo nkuru, Kagame yagize ati “Kugaba ibitero muri Zaire byo kubahiga ni kimwe mu bishoboka, cyangwa se tugatoza kurwana tukanaha intwaro abatavuga rumwe na Zaire.”

Biratangaje ukuntu Howard French yagowe no kumva ibyabaye nyuma y’imyaka ibiri mu 1996 naho ubundi ntiyari akwiriye kwemera ko ibikorwa bya Wrong byo kugaragaza u Rwanda nk’urwahungabanyije umutekano w’akarere mu myaka irenga 20 ishize.

Amahire ni uko abayobozi ba RDC bamaganye ubu buhezanguni bwimakajwe na Wrong hamwe n’abapfobya Jenoside. Igihamya cy’ibi, ni uko abayobozi ba RDC bemeje gahunda yo gushyira imbaraga mu mikoranire mu bya gisirikare n’u Rwanda mu kurwanya imitwe ikomeje guteza rwaserera mu Burasirazuba bwa RDC ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi iyo irimo RNC Karegeya yagize uruhare mu gushinga ubwo yashozaga intambara k’u Rwanda.

Kuba Howard French yarabererekeye imvugo ya Wrong bigaragaza nawe aho abogamiye. Isura aha u Rwanda, igaragaza neza uko arufata.

Wrong asa nk’utiyumvisha uburyo igihugu cyakijijwe no ‘kwiba amabuye y’agaciro’ muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kigikenera inkunga z’amahanga mu rugendo rw’iterambere. Niba u Rwanda rugikenera inkunga, ni uko nta gihugu rufite cyo kwibamo amabuye y’agaciro ngo rukire, nk’uko ibihugu by’u Burayi byabigenje.

Ikindi, ni uko kwizera ibinyoma bya Wrong bivuga ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku makuru atari yo, ari ukwemera ko ibigo bikurikirana ubukungu ku rwego rw’Isi, birimo IMF na Banki y’Isi, byibeshye, mu gihe Wrong n’abandi banzi b’u Rwanda, basobanukiwe cyane kurusha ibyo bigo mpuzamahanga.

Niba rero umuntu ashobora kwizera ibinyoma bya Wrong kurusha amakuru atangwa n’ibigo bikomeye mu gukurikirana amakuru y’ubukungu ku Isi, umugambi we wo gushinja FPR kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukwiye kwibazwaho.

Kwihorera kwa Wrong ku bo ashinja kwica ‘inshoreke ye’, kugaragazwa n’ubushake bwe, binyuze mu gitabo cye, bwo kwerekana FPR nk’iyagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ibyabeye imbarutso abahutu b’abahezanguni yo gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside bari bamaze igihe bategura.

Wrong yokoreshaga abiyomoye kuri FPR, bakinayifitiye inzigo, nk’isoko nyamukuru ye. Howard French nawe yirengagije ko abacamanza bakomoka mu Bufaransa batabagaragaje nk’abatangabuhamya bizewe mu rukiko, bitewe n’uko bakunze kwivuguruza cyane.

Nk’uko yabigenje avuga ko iterambere ry’u Rwanda ryubakiye ku binyoma, Wrong yanirengagije iperereza ryakozwe n’abacamanza b’Abafaransa, Trévidic na Poux, ryanenze abavuga amakuru atari yo k’u Rwanda. Iri perereza ryanzuye ko missile yarashe indege ya Perezida Habyarimana yaturutse mu gice cyagenzurwaga n’ingabo z’abahezanguni b’Abahutu.

Ikindi kandi ni uko raporo ya Duclert ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yashingiye ku makuru yatanzwe n’inzego z’iperereza ryo hanze y’igihugu z’u Bufaransa nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyarimana, nayo yemeje ko abahezanguni b’Abahutu ari bo bishe Perezida Habyarimana.

Mu by’ukuri rero, niba imibare y’iterambere ry’u Rwanda itangwa n’inzego zibifitiye ububasha, ndetse n’amaperereza yakozwe n’abacamanza b’Abafaransa bidashobora kwemeza Wrong, umuntu ntiyatekereza ko umwanzuro w’inkiko zo muri Afurika y’Epfo wo gusubika ikirego ku rupfu rwa Karegeya bitewe no kubura ibimenyetso bihagije, ari byo bizamwemeza.

Howard French yabuze gato ngo agaragaze imigambi ya Wrong ubwo yandikaga mu Iriburiro ry’igitabo cye, igitabo yanditse ari “Urwibutso rukomeye rwa Wrong ku wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi mu Rwanda”. Ariko yari yaramaze kugaragaza aho yabogamiye.

Wrong yagendeye ku marangamutima y'umubano we na Karegeya, abishingiraho yandika igitabo kinenga u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .