00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwisuzugura, intandaro y’ibibazo Afurika ifite

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 21 June 2022 saa 09:06
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka myinshi y’uburetwa n’ubukoloni, Abanyafurika basigaranye ibibazo byinshi kandi bitaboroheye, hari ingaruka ibi byabagizeho mu bijyanye n’umutungo kamere, ubukungu ndetse na politike ariko byanabashegeshe cyane mu myumvire ku buryo ubu hari abaturage benshi batuye uyu mugabane bumva ko badafite ubushobozi nk’ubw’abazungu cyangwa se ngo bumve ko ari abantu kimwe na bo.

Mbere y’igihe cy’ubukoloni ndetse n’uburetwa Abanyafurika bari bafite iterambere nubwo benshi bibwira ko ryazanywe n’Abanyaburayi. Muri kiriya gihe Afurika yari ikize mu bijyanye n’umuco, uburezi, ubuhinzi, ubuvuzi, ihangabuhanga muri rusange ndetse n’umutungo kamere.

Muri icyo gihe ibihugu biri muri Afurika y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru byari ibihugu biteye imbere, iyo urebye nka Misiri cyari igihugu kigaragaramo ubuhanga mu bwubatsi, Ghana cyari igihugu gifite ubukungu bwinshi ndetse na Mali yari yarazobereye mu bucuruzi mpuzamahanga n’ibindi byinshi.

Amateka ya Afurika agaragaza ko wari umugabane ufite umurongo kandi utuwe n’abahanga.

Mu myaka y’ubukoloni ndetse n’uburetwa, abazungu bakoze iyo bwabaga ngo bumvishe umwirabura ko ari hasi yabo ndetse ko atari umuntu ukwiriye guhabwa agaciro, ko ari kimwe n’inyamaswa yo mu gasozi.

Ni na byo byoroheje igikorwa cy’uburetwa kuko Umunyafurika ntiyafatwaga nk’umuntu yafatwaga nk’inyamanswa ikwiriye gukoreshwa imirimo ku gahato, niyo mpamvu benshi bafataga abacakara nabi ndetse kubica bigafatwa kimwe nko kwica indi nyamanswa yitwaye nabi.

Ibi babigezeho bakoreseje ingamba zitandukanye nko kubacamo ibice, gushyiraho ubwoko ndetse n’intwaro icyo gihe Abanyafurika batari bakageraho.

Hari n’ubwo bakoreshaga iyobokamana bigisha Abanyafurika ko Imana yaremye umuzungu imushyira hejuru y’ibindi biremwa byose.

Iri kandamiza ryagiye ryumvisha Abanyafurika ko bangomba guterwa ipfunwe n’ikimwaro n’abo bari bo, byatumye bumva ko umuntu ufite agaciro kandi uteye imbere ari umuzungu.

Kugera n’ubu niko bimeze, iyo urebye ahantu henshi muri Afurika mu nzego zose usanga ahantu henshi umuzungu ari we ushyizwe imbere kandi iyi mitekereze niyo yatumye Afurika isigara inyuma kugeza n’ubu.

Turebye mu rwego rwo gutanga serivisi, usanga Abanyafurika bakira neza umuntu w’uruhu rwera kurusha uko bakira Umunyafurika mugenzi wabo.

Muri Politiki usanga abayobozi benshi bajya gushakira ibisubizo mu bazungu ndetse henshi bashaka kugira umubano wihariye n’abazungu kurenza uko bashaka kuwugirana n’ibihugu bya Afurika basangiye umugabane.

Muri Afurika hari imyumvire ko ibyiza byose bituruka ku bazungu. Ababyeyi batanga abana bato ngo bakorere abazungu. Bamwe mu bagore bihindura uruhu, abandi bahindura imibiri yabo ngo base nk’abazungu.

N’iyo urebye ibigezweho uyu munsi muri Afurika usanga benshi baratangiye kwigana cyane iby’abandi kurusha kwishimira ibyabo. Benshi ubu basigaye bakunda imyambaro, amavuta, ibiryo ndetse n’imiziki bikomoka i Burayi. Gusa ikibazo si ukubikunda ikibazo ni ukumva ko aribyo byiza kurusha iby’iwanyu.

Ibi rero ni ingaruka y’imyaka myinshi Abanyafurika babayeho babwirwa ko iby’abazungu ari byo byiza kandi ko umuzungu ari ikiremwa gifite agaciro kurusha umwirabura wese.

Abanyafurika bagomba kwibohora iyi mitekereze yo kumva ko ibiva muri Afurika nta gaciro bifite cyangwa se ko abari muri Afurika nta gaciro bafite. Abatuye Afurika bagomba gushyira imbaraga mu kwikorera ibyo bakeneye kurusha kubitumiza ahandi.

Kuri ubu Abanyafurika bagira uruhare rwa 3% mu bucuruzi bukorwa ku Isi yose kandi ari umugabane utuwe na miliyari 1,2 z’abantu. Iyo urebye umubare w’ibyinjizwa ukawugereranya n’umubare w’ibicuruzwa byoherezwa hanze usanga hari ikibazo.

Muri 2019, ubucuruzi bwose buva muri Afurika bujya ku yindi migabane ku Isi bwabarirwaga agaciro ka miliyari 760 z’Amadolari.

Kuba Afurika iri inyuma mu bucuruzi n’iterambere kurusha indi migabane ntibivuze ko Abanyafurika bafite agaciro kari hasi y’ubundi bwoko cyane ko iterambere rya Afurika ryadindijwe na byinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .