00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwambara ubusa cyangwa kwambara ukikwiza?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 August 2022 saa 07:01
Yasuwe :

Intero yabaye imwe, Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi aherutse kubyitsaho ubwo yari mu Karere ka Ruhango akebura urubyiruko rujya mu businzi n’abakobwa biyambika ubusa.

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi Kagabo Ezechiel. Ni Umunyarwanda by’umwihariko akaba umukunzi wa IGIHE, ukunda gutanga ibitekerezo ku ngingo zinyuranye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Mari Vianney nawe yabigarutseho kuri Televizo Rwanda aho yavuze ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu kugabanya ubukana bw’ikibazo cy’imyitwarire ya rumwe mu rubyiruko ishingiye ku businzi no kwambara impenure.

Ibi byari byabanje kugarukwaho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Jean Bosco Kabera aho yatunze agatoki abantu basigaye bajya mu mihanda bambaye amashati gusa hasi ntibambare. Ni aha hahereye impaka zikomeye cyane kuri Twitter.

Simpamya ko aba bayobozi bakuru uko ari batatu (wenda n’abandi ntumvise) bashobora kuba barahuje ubutumwa gutyo gusa. Ahari ni ijambo ryaganiriweho mu nzego nkuru hanyuma basabwa kubyongera mu butumwa batanga. Gusa ibi sinabihamya.

Bari guhura n’ntambara ikomeye

ACP Jean Bosco Kabera akimara gusaba urubyiruko kutambara ubusa, yahise yibasirwa n’itsinda ry’abantu bamwe kuri Twitter ndetse bamwe batangira kumuharabika.

Bamwe bavuga ko nta muntu ukwiye kwivanga mu myambarire y’undi, abandi bati iyi mibiri ni iyacu n’izindi mvugo ziganisha ku kwerekana ko n’iyo umuntu yajya mu muhanda yambaye ubusa buri buri ntawe bigomba kubangamira.

Ndemeranya n’umuntu nabonye wabajije umwe mu bavuga rikijyana kuri Twitter nawe uri mubahagurukiye ACP Kabera n’abandi bayobozi bakomoje ku bantu bambara ubusa.

Yamubajije impamvu aje gusaba igihugu kumwerera kwambara ubusa atarabanje kubaza umukoresha we impamvu amutegeka kwambara akikwiza ndetse bakamusaba no kurenzaho ikote.

Mu bigaragarira amaso uyu Mugabane wacu wa Afurika urakataje mu gushaka kwigana Abanyaburayi na Amerika.

Kwambara ubusa, kimwe mu bikomeje guteza ubusambanyi bukabije n’inda zitateguwe

Nigeze kuganira n’umwe mu baganga bakora mu bitaro bya Leta mu Mujyi wa Kigali arandirira ambwira ukuntu aba bana bato benshi tubona mu Mujyi wa Kigali benshi bafite SIDA.

Ati “birakabije leta nitagira icyo ikora nta gihugu dufite mu minsi iri imbere.” Yambwiye ukuntu SIDA ikomeje kuzamuka mu bana b’imyaka hagati ya 16 na 24, kubera ubusambanyi.

Usibye kuba kwambara ubusa bidakwiye kuba mu ndangagaciro nyarwanda ariko noneho reka turebe ingaruka zo kwambara ubusa cyane cyane mu rubyiruko.

Siyansi igaragaza neza ko ubushake bw’imibonano mputsabitsinda buzamuka cyane iyo umusore n’inkumi cyangwa umugabo n’umugore bahuye bambaye ubusa cyangwa ibice by’umubiri by’ibanga biri hanze.

Mu ndimi z’amahanga icyo bita “Libido” kirazamuka cyane. Ibi ni nabyo byeze rero mu rubyiruko rwacu ruri gusambana ijoro n’amanywa noneho iyi myambarire ikabitiza umurindi ukomeye. Ibi nibyo bivamo ziriya ndwara zimeze nabi ndetse n’inda zitateguwe zikomeje kwiyongera abana bakabyara abandi.

Twe nk’u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange ntabwo igihe kiragera ngo dushake kubaho nka biriya bihugu byateye imbere cyane. Bo bafite imiti bafata bagasambana n’umuntu wanduye SIDA kandi bo ntibandure, ndetse n’abanduye ubwabo ntabwo SIDA ibica kubera ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru.

Urubyiruko rw'u Rwanda rukomeje kunengwa kwambara nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .