Kuki Kiliziya Gatolika ikomeje gutoneka abarokotse Jenoside mu gihe cyo Kwibuka?

Yanditswe na César Murangira
Kuya 7 Gicurasi 2020 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Ku tariki ya 5 Gicurasi 2020, hasohotse itangazo mu Gifaransa ryashyizweho umukono na Musenyeri Antoine Kambanda akaba na Arikiyepisikopi wa Diyosezi ya Kigali, ribika Padiri Déogratias Gakuba wiyitaga Tuyisenge. Kuba Musenyeri abika Umupadiri we nta gitangaza kirimo. Kuba ahamagararira abandi ba padiri bagenzi be, abihayimana ndetse n’abakirisitu guherekeza uwitabye Imana nta kibi kirimo, ni ibisanzwe.

Ikidasanzwe ni uko uyu Padiri tuvuga, Gakuba, atari Umupadiri usanzwe. Yabaye Padiri wungirije wa Paruwasi ya Ndera kuva mu kwezi kwa munani 1990 kugera Jenoside yakorewe abatutsi ibaye ikarangira mu 1994. I Ndera Padiri Gakuba yaranzwe no kugira urwango no gutoteza Abatutsi, cyane guhera mu Ukwakira mu 1990 ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu.

Urugero nibuka ni igihe twabaga turi mu biruhuko nkajya guhereza mu misa nk’uwigaga mu Iseminari i Ndera. Padiri Gakuba iyo yabaga ayoboye misa, igihe cy’inyigisho (homélie) ntiyatinyaga kujya imbere ya alitari, akegera abakirisitu, agahagurutsa bamwe mu batutsi babaga baje gusenga bari bafite abavandimwe babo bafunzwe mu byitso akabatoteza, akabatuka abita inyenzi z’amayeri ziba zaje mu masengesho zifite indi migambi. Hari n’ubwo yabasimbukaga mu gihe cyo guhazwa.

Gushyira abo batutsi ku karubanda mu misa abatunga agatoki, abagerekaho kuba ibyitso by’Inkotanyi, byabaga ari uburyo bwo kubatanga ngo bagirirwe nabi n’abakirisitu bagenzi babo.

Ibyo Padiri Gakuba yakoraga, nta na kimwe Musenyeri wa Kigali icyo gihe yigeze abikoraho ngo abyamagane, abihanirwe cyangwa ngo amuhindurire imirimo. Ni mu gihe kuko Musenyeri yari muri uwo murongo. Naho Padiri Rugengamanzi wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ndera yari yarumiwe.

Ikndi yari yarahawe inshingano zo gutanga penetensiya buri wa kabiri nimugoroba mu iseminari i Ndera. Iyo wajyagayo uri umwana w’umututsi yakukaga inabi, ibyo gusubirayo bikarangirira aho. Ibyo nabyo Abapadiri bakoranaga bari babizi ariko ntacyo bakoze ngo iryo toteza rihagarare.

Mu gihe cya Hutu Power, nabwo yakajije umurego akajya mu nama zaberaga kwa Mbonampeka Stanislas i Ndera ndetse na za Munini aho bitaga kwa Manihura. Izo nama zari izo gutegura amalisiti y’Abatutsi bagombaga kwicwa ndetse no gutoza Interahamwe kurashisha imbunda.

Kubera ko Padiri Gakuba yari atunze imbunda eshatu zirashishwa mu guhiga inyamaswa, yazihaye Interahamwe zikajya ziga kurasa mu mashyamba y’i Ndera na za Musave.

Mu gihe cya Jenoside, Padiri Gakuba yaranzwe no gufatanya n’Interahamwe guhiga, gutoteza no kwica Abatutsi. Igikomeye muri ibyo, ni nawe watanze, yicishisha Abatutsi barimo Umuryango wo kwa Munyankindi, mugenzi we Padiri Rugengamanzi yari yahishe mu byumba by’inzu ye.

Mu gihe cya Jenoside kandi ni we wasaga n’uwigaruriye Paruwasi ya Ndera, agasomera misa Interahamwe ku Cyumweru igihe zabaga ziri mu kiruhuko cyo kwica. Ibi byose Padiri Gakuba yakoze byashegeshe cyane Padiri Rugengamanzi kuko iyo mwahuraga nyuma ya Jenoside ukamubaza amakuru ya mugenzi we, yarimyozaga gusa.

Inkotanyi zigeze i Ndera, Padiri Gakuba yahunganye n’Interahamwe bagenzi be bakomeza berekeza i Bukavu mu yahoze ari Zaïre. Aho yaciye hose mu Rwanda yagendaga yica.

Akarere karimo Paruwasi ya Ndera kamaze gufatwa, mu nzu ya Padiri Gakuba bahasanze zimwe muri za mbunda n’umufuka w’amasasu atari yashoboye guhungana muri Zaïre.

Mu nkambi z’impunzi muri Kivu y’Amajyepfo, Padiri Gakuba yakomeje akazi ke k’Ubupadiri. Abamukanguriraga gutaha yarabashwishurizaga akavuga ko adashobora gusubira mu gihugu cy’Inyenzi.

Nyuma yaho inkambi zo muri Kivu y’Amajyepfo zarafunzwe, impunzi z’abanyarwanda ziratahuka. Icyo gihe Padiri Gakuba na we yaratahutse aza kuba ku cyicaro cya Arikidiyosezi ya Kigali, babanza kumwondora.

Aho amaze gufatira agatege, Arikiyepisikopi w’icyo gihe yashatse kumwohereza muri za paruwasi gusoma misa no gutanga amasakaramentu, abaturage barabyamagana. Aho ni za Masaka na Musha. Ubwo nyuma rero yagumye kuri icyo cyicaro nta kazi kenshi akora.

Gacaca itangiye, abarokokeye i Ndera bashyize mu majwi Padiri Gakuba, biba ngombwa ko yitaba Inteko ya Gacaca ya Ndera. Yazaga kuburana ku manywa agataha ku cyicaro cya Arikidiyosezi ya Kigali. Mu bamushinjaga harimo na mugenzi we Padiri Rugengamanzi.

Byarangiye akatiwe gufungwa burundu mu 2008. Yafungiwe muri Gereza ya 1930, Kimironko, akomereza Mpanga ariho yapfuye akiri tariki ya 5 Gicurasi 2020.

Nyuma y’uru rupfu rwe, nibwo Musenyeri Kambanda yasohoye itangazo yerekana ko imihango irimo gusomerwa misa no guhamba izabera i Ndera! Iri tangazo uburyo ryanditsemo, ubwabyo rirapfobya ibikorwa bya Jenoside uyu mupadiri yagizemo uruhare akanabihanirwa.

Rirerekana ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda idaha agaciro abana bayo, abakirisitu bayo, bishwe bazira uko bavutse. Biragaragara ko abayobozi ba Kiliziya Gatolika, Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, agahinda n’ibikomere abayirokotse babanye nabyo iyi myaka makumyabiri n’itandatu, ntacyo bibabwiye.

Kuri bo, Padiri ashobora gukora Jenoside, agakomeza umurimo we wo kubwiriza, wo gutanga amasakaramentu, yapfa agahambwa mu cyubahiro.

Si ubwa mbere ibi bibaye muri Kiliziya y’u Rwanda. Ingero zihari ni nyinshi.

Wakwibaza ukuntu umukobwa ukuyemo inda ahagarikirwa amasakaramentu, padiri wabyaye umwana hanze ukuntu ajujubywa, ukibaza impamvu icyaha cya jenoside cyibasira inyokomuntu, icyaha cyibasira umuntu waremwe mu ishusho ry’Imana, kidahanwa muri Kiliziya.

Abazi amategeko ya Kiliziya (droit canon) bemeza ko Abihayimana n’abakirisitu bagize uruhare mu bwicanyi ndengakamere ntaho bakurikiranwa. Ubwabyo ni ikibazo gikomeye kandi kivuguruza inyigisho za Kiliziya harimo n’itegeko rigira riti “Ntuzice”.

Nta jambo ryo guhumuriza Kiliziya Gatolika y’u Rwanda ibwira abarokotse jenoside, kuva jenoside yarangira kugeza ubu turi mu gihe twibuka ku nshuro ya 26.

Umwaka ushize, twibuka ku nshuro ya 25, Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda aho kugira ngo bukomeze abarokotse, bwahisemo gusohora itangazo risomwa mu nsengero zose z’u Rwanda, basaba gufungura abafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakuze. Ibi byamaganiwe kure birangira ubwo buyobozi busabye imbabazi. Ibi si ubwa mbere byari bibaye.

Biragaragara ko iyi Kiliziya n’abasimburana kuyiyobora kuva kuri Musenyeri Perraudin batakimurikiwe n’urumuri rwa Kirisitu witaga ku bababaye n’abafite intege nke.

Ni nk’aho imbaraga za Sekibi arizo zahawe rugari. Usanga politiki ya Kiliziya Gatolika kuva yashingwa mu Rwanda yarakurikiye gushakisha umubare w’abayoboke aho gushaka Intumwa nyantumwa zimurikira abanyarwanda n’isi, zirangwa n’ibikorwa by’agahebuzo, imigirire n’imikorere bigera ikirenge mu cya Yezu.

Niba umutwe wa Kiliziya Gatolika ugaragaza uburwayi, ugaragaza imbaraga nke mu gushakisha urumuri rwa Kirisitu, igihimba, amaguru n’amaboko byo bibayeho bite? Nta buzima muri Kirisitu barimo. Ni amagambo gusa aryohereye ariko ibikorwa birasharira.

Twibuke ko inzu zisengerwamo za Kiliziya Gatolika mu Rwanda, inyinshi zabaye inzu z’ubwicanyi, inzu zakorewemo Jenoside. Aho bamwe mu bitwa ko “Bihayimana” aribo batsembye intama za Kirisitu zari zabahungiyeho. Ibi ni umuvumo uzakizwa no kugira abagabo n’abagore Bihayimana koko, bamurikiwe n’urumuri rwa Kirisitu, bakurikiye urugero rwa Yezu w’i Nazareti. Badakurikiye ikuzo n’ubukungu by’iyi si.

Imbaraga za sekibi zagose Kiliziya Gatolika y’u Rwanda n’abashumba bayo, bakwiye kuvugutirwa umuti. Iyaba bakurikizaga nibura inama za Papa François. Uyu ahora aduhamagarira twese abakirisitu kwicisha bugufi nk’uko Yezu yabikoraga. Kumenya abashonje, abatagira iyo baba, abafite agahinda, abarwaye, bityo bityo.

Mu gusoza, umuntu yakwibutsa ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda imaze imyaka irenga ijana ishinzwe ariko nta Karidinali yigeze igira. Ibihugu duturanye n’ibindi bya Afurika bifite umubare muke w’abakirisitu ugereranyije n’u Rwanda, byagiye bigira aba Karidinali, aba bakaba aribo batorwamo kandi bagatora Papa.

Kugira ngo ube Karidinali bisaba kuba waragize ibikorwa by’indashyikirwa. Kuba uri inyangamugayo. Kuba nta ndashyikirwa, kuba nta nyangamugayo turagira iyi myaka yose, bigaragaza na none ko uburozi twasigiwe n’abamisiyoneri nka Musenyeri Perraudin kubukira hakiri urugendo rurerure.

Bizanagorana kuko niba abenshi mu Bihayimana bibona mu ndorerwamo z’imitekerereze ya Perraudin, akaba aribo barera bakanagena abinjira mu Bupadiri, birasaba ko imbaraga za Yezu na Bikiramariya bimanukira mu mitima y’abakiristu, akaba aribo bakora umuhango wo kweza inzu y’Imana, ahabaye imbata y’ikibi iyi myaka irenga mirongo inani, hakongera kuba inzu irangwa n’ubwiza n’urukundo by’Imana.

Ubwanditsi: Iyi nyandiko ni ubuhamya n’ibitekerezo bwite bya César Murangira wakuriye muri Paroisse ya Ndera, akiga mu Iseminari Nto ya Ndera, akanaharokokera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

César Murangira yize mu Iseminari Nto y’i Ndera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .