Kuki imyiteguro y’ubukwe ikomeje kuba umugogoro ku bitegura kurushinga?

Yanditswe na Urinzwenimana Mike
Kuya 19 Ukuboza 2020 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Muri iki gihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ibihugu byagiye bishyiraho ingamba zitandukanye zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo. Kimwe n’ibindi bihugu, u Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye kandi rugafata n’ibyemezo bimwe umuntu atatinya kuvuga ko bikomeye.

Ibiherutse gufatwa ni ibyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 14 Ukuboza 2020. Muri ibi byemezo byagiye bifatwa harimo guhagarika imihango y’ubukwe, icyemezo cyagiye kivugisha abantu amagambo atandukanye.

Abenshi bagiye bagaragaza ko guhagarika ubukwe ari kimwe mu byemezo byagiye biteza igihombo gikomeye cyane ku babaga barateguye imihango yo gushyingirwa amatariki agahura n’ibyemezo byo kubuza abantu guhurira hamwe mu birori ndetse n’ubukwe bugahagarikwa.

Nyuma y’itangazwa ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020 ku ngingo y’ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19, mu bitangazamakuru byaba mpuzamahanga n’ibikorera imbere mu gihugu no ku ku mbuga nkoranyambaga humvikanyeho abantu binubira icyemezo cyo guhagarika ubukwe, abenshi bagaragaza ko bibashyize mu gihombo gikomeye.

Igitangaje ni uko usanga ari bacye binubira ko isakaramentu ryo gushyingirwa ryahagaze ahubwo usanga binubirako ibiroro by’ubukwe byahagaritswe, dore ko no mu gihe gushyingirwa byari byemewe haba imbere y’amategeko n’imbere y’itorero ariko umubare w’abagomba kwitabira ibirori ukagabanywa nabwo wasangaga abantu babyinubira.

Aha ukaba wakwibaza uti:" ari isakaramentu ryo gushyingiranwa n’ibirori byo gushyingiranwa icyo abantu baha agaciro ni ikihe? Ese igifite agaciro ni ikihe?”.

Imihango y’ubukwe ni ikintu kimaze iminsi kivugwaho mu buryo butandukanye na mbere y’icyorezo cya Covid-19, abantu bibaza uburyo bwari bukwiye gukorwa mu buryo bubereye kandi bworoheye cyane ababukora n’ababutaha hashingiwe ko ubukwe bumaze kuba nk’umutwaro ukomeye haba ku babutegura n’abasabwa kubutaha.

Usanga bwararenze kuba umuhango uhuza imiryango y’umukwe n’umugeni, umuhango utangira ubuzima bwo kuba umwe ku bagiye kurushinga, umuhango wo kubahisha Imana n’imyemerere y’idini n’itorero umuntu abarizwamo ahubwo warahindutse umuhango wo kurushanwa gukora ibirori biryoshye kandi bibereye ijisho, byakoreshejwemo amafaranga menshi, imodoka zihenze abageni bagiyemo, salle ya menshi bakoreyemo reception n’ibindi.

Usanga icyakabaye inkomoko y’ibyishimo n’umunezero ku ncuti, ababyeyi, imiryango n’abageni ubu gisigaye ari intandaro yo kwiyambura ubuzima kuri bamwe, gusiga ubuzima bw’ubusharire ku bamaze ku rushinga kubera imyenda myinshi imihango y’ubukwe ibasigiye n’ibindi.
Ubundi mu muco nyarwanda, ubukwe bwari umuhango wo guhuza imiryango, umunsi w’ubukwe wari nk’umunsi wo guhana igihango: hagati y’abashakanye no hagati y’imiryango ishyingiranye, umuryango utanze umugeni n’umuryango uhawe umugeni.

Ibirori byo gucyuza ubukwe byitabirwaga n’abagize umuryango mugari ku mpande zombi kandi bakabishyigikira uko buri munyamuryango ashobojwe.

Ubukwe bukarangwa n’ibyishimo n’ubusabane, ibiseke birimo imbuto zitandukanye n’ibyansi by’amata bikaba umutako w’umuryango washyingije umuhungu cyangwa umukobwa, ababyeyi bagakosha urugori, imisango y’ubukwe ikarangwa n’amagambo yuzuyemo impanuro, kuganira bisigasira umuco nyarwanda, ababyeyi cyane cyane ba nyirasenge b’abana bakarangwa n’ibyishimo byagaragazwaga n’impundu.

Ibi byose byatumaga umuhango w’ubukwe uba inkingi ya mwamba mu bihuza imiryango ukaba n’inkingi ya mwamba isigasira umuco nyarwanda n’imyemerere y’abashyingiranywe.

Ariko ubu ibintu byahinduye isura aho umuhango w’ubukwe usigaye uba imiryango igiye gushyingirana itaziranye, ibintu byose byabaye ibyo gukodesha kugeza ubwo umuntu akodesha n’umubyeyi wamubyaye ngo kugira ngo amafoto y’ubukwe adapfa!

Imisango y’ubukwe isigaye isa nk’abakina byendagusetsa, impundu zagiye nka nyomberi, ibiseke n’ibyansi byasuraga uburumbuke mu rugo rushya bisigaye ari umutako gusa!

Abasore benshi bakubwira ko impamvu batarongora ari ukubera ko gukora ubukwe buhenze, abandi usanga mu gihe cyo gukora ubukwe babanza kwegeranya ingengo y’imari zakoreshejwe na bagenzi be maze nawe akabona gukora izakoreshwa mu bwe bukwe.

Igitangaje ni uko usanga umubare munini w’abakora iyi ngengo y’imari bataba bafite ubushobozi bungana ahubwo baba bategereje ko ayo mafaranga azaturuka mu nkunga bazaterwa n’abo bazatumira ari nayo mpamvu nyamukuru ituma abantu basigaye bishyuza intwererano y’ubukwe nk’aho ari idene bahaye abo batumiye.

Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane WhatsApp ushobora kwisanga mu zirenga eshanu zitegura ubukwe, umugore wawe ari ku mbuga eshashatu za bride shower. Ikibabaje ni uko usanga niyo y’amafaranga abonetse akoreshwa mu gusesagura aho gukoreshwa mu gushyigikira urugo rushya.

Abasore n’abakobwa, ababyeyi n’incuti bakwiye gusobanukirwa ko ubukwe bwiza atari imodoka zihenze abageni bagendeyemo, salle bakoreyemo reception, imyenda bambaye, abashyushyarugamba n’abanyamisango bazi gusetsa no kuvuga amagambo yuzuyemo amashyengo menshi angana n’amafaranga bishyuwe, abavuzi b’amazina y’inka zitakowe n’ibindi.
Ubukwe bwiza ni ubukwe wakoze uko ubushobozi bwawe bungana, ababutashye bakishima bakagirana ubusabane, imiryango yashyingiranye ikamenyana kandi igasabana, abashyingiwe bagatangira urugo ruzira amadeni n’ibindi.

Birababje kandi biteye isoni gutegura ubukwe buzatwara nka miliyoni 4 Frw uhembwa 100. 000 Frw ku kwezi, gukodesha salle y’ubukwe ya 1.000.000 Frw utagira n’ikibanza cya 500.000 Frw, gufata idene rya banki ryo gukora ubukwe kandi ugiye kubukorera mu bukode. Bitera agahinda gutaha ubukwe watwerereye mo nka 20.000 Frw ugataha nta na fanta ubunyweyemo kandi bakodesheje abakobwa ngo baryoshya amafoto n’ibindi.

Abasore n’abakobwa, ababyei n’incuti mu gihe cyose hategurwa ubukwe, bakwiye kumenya ko: Ubukwe ari umuhango mwiza kandi udakwiriye gutuma uwukoze asigarana icyasha cyangwa umugayo.

Nyuma y’ubukwe, haba hari ubuzima burindiriye ubukoze kandi nibwo bukeneye amafaranga kurusha ubukwe ubwabo! Kandi ubwo buzima bwa nyuma y’ubukwe, nta ntwererano wasaba ngo uyibone. Ubukwe ni ubw’abantu babiri, ntawe bakwiriye kwigana mu mitegurire yabwo.

Ibyo mwemeranyaho nk’abageni, ku neza y’urugo mugiye gushinga, nibyo byonyine mukwiriye gukora. Nk’uko ijisho ry’undi ritagushimira umugeni, ni nako ritagushimira ibirori.

Ubukwe bw’umuntu wakijijwe bukwiye kubahisha Umwami Yesu. Intwererano nubwo ari umuco twasanze, nyamara ntabwo ari ideni cyangwa itegeko! Nihagira utagutwerera kandi wari ubyiteze, ntuzamuhamagare umwishyuza.

Ubukwe ni umushinga wawe ubwawe. Aho kwisiga ubusa ngo ushimishe cyangwa wemeza abantu ku munsi w’ubukwe bwawe, ukazarara ubusa nyuma yabwo, wahitamo kubureka.

Iyi nyandiko ishingiye ku mpuguro n’ibitekerezo bwite bw’umwanditsi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .