Kuki ikiremwamuntu gikunze kugaragariza impuhwe n’urukundo abapfuye kurusha abazima?

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 2 Kamena 2020 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

Waba warigeze wibaza impamvu ku kiriyo cy’uwishwe n’inzara haboneka ibyo kurya cyangwa igituma umuntu atekerereza abaje gushyingura umuturanyi we uburyo yari umuntu mwiza nyamara yari asanzwe amuvuga nabi? Ese wibaza impamvu abanyaburayi bakumira abimukira b’Abanyafurika babagana banyuze mu mato bamara kurohama bakihutira gutanga ubutabazi bw’ibanze?

Uku kugaragariza urukundo abapfuye kurusha abazima si umwihariko ku bwoko runaka bw’abantu kuko kuva mu Bagiriki n’Abaroma kugera mu Misiri niko biri.

Abahanga bavuga ko imwe mu mpamvu umuntu akora ibikorwa byiza mu gufasha uwapfuye kurusha uko yabimukoreye ari muzima ari ukubera ko bimufasha kwigaragariza abandi nk’umuntu mwiza.

Indi mpamvu abahanga batanga ituma kamere muntu iteye itya ni uko igihe umuntu yapfuye aba ari umwanya mwiza wo gukora ibyo wifuza ko na we uzakorerwa nutabaruka kuko ari inzira ya buri wese.

Iyi ngingo ishyigikirwa cyane n’umunyamakuru w’ikinyamakuru The Vermillion, Brett Smith, uvuga ko impamvu abanyapolitiki b’i Burayi bakumira abimukira kugeza aho bagwa mu nyanja ari bya bindi by’agahwa kari ku wundi gahandurika, kuko bumva ko batazigera baba mu buzima nk’ubwabo bakumira.

Yavuze ko iyo bijemo urupfu bihita bihinduka kuko umutima uhita ubibutsa ko ariho ikiremwa muntu cyose kigana.

Uku kuba abafata imyanzuro ishyira ubuzima bw’abandi mu kaga bazi ko na bo bazapfa bituma noneho bifuza kugirira neza uwapfuye cyangwa uri mu kaga k’urupfu.

Mu gusubiza iki kibazo abenshi banyuze ku rubuga rwa Quora batanga ibitekerezo by’icyo bumva gitera umuntu kugirira neza uwapfuye kurusha iyo ari muzima.

Mu gusubiza iki kibazo Saga Pokhrel yagize ati “Ni ukubera ko urupfu ari ukuri kudahungwa, ukuri kukubwira ko uwo waba uri we wese cyangwa imbaraga waba ufite zose, bitinde bitebuke buri wese agomba kuva kuri iyi Si.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe ubonye uwapfuye imbere yawe, byaba mu gihe cy’amasegonda, Isi y’ibifatika ihita iva mu bwenge bwawe, iyo bigeze aho usigarana amahitamo yo gukunda no kubaha uwapfuye gusa, niyo yaba ari umubiri w’umwanzi wawe.”

Pokherel asoza igitekerezo cye mu buryo busa nk’ubusekeje avuga ko “hejuru y’ibyo, bose ni abantu, si amashitani yo guhangana n’umubiri w’uwapfuye!”

Bitandukanye na Pokherel, Wa’il Saad we asanga uku gukunda abapfu kurusha abazima biterwa nuko “iyo ukiriho uba uri ku rugamba no mu ihangana kubera ko nizera ko ubuzima bwabaye intambara buri wese akaba ari mu ihangana kandi iteka agaharanira kugira byinshi agukuraho, aha akaba ariho urwango rubyukira.”

Saad asanga iyo umuntu amaze kwitaba Imana aba avuye muri iri hangana abandi bakarekera kumubona nk’uwo bahanganye ahubwo amarangamutima ya kimuntu yari abihishemo akabyuka.

Uretse aba hari abandi benshi bemeza ko umuntu abaho ahugiye ku buzima bwe bwite kandi agahora yumva ko abe bazahorana, ko isaha n’isaha abafitiye umwanya bityo ntiyite ku bibazo runaka bibakomereye barimo. Iyo bamaze kwitaba Imana wa wundi nibwo aba nk’ukangutse akibuka ibyo atabakoreye byose kandi yaragombaga kubikora, kubera umutima umucira urubanza akisanga ari kubagirira neza bapfuye.

Ku kiriyo cy'uwitabye Imana, abantu bagaragaza ko bari bamwitayeho cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .