00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isomo mu maraso y’abacu yamenetse kuri ubu butaka: Ibaruwa ifunguye ku Banyarwanda bose

Yanditswe na Kwezi Jean
Kuya 23 Mata 2021 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

Ubwanditsi: Mu cyumweru gishize, IGIHE yatambukije inyandiko yiswe ‘Ibaruwa ifunguye Minisitiri Bamporiki Edouard yandikiye urubyiruko ruba mu mahanga’. Ni ibaruwa yakunzwe cyane n’Abanyarwanda batandukanye, ndetse bamwe bifuza kuyitangaho ibitekerezo.

Mu bo yacengeye bakifuza kugira icyo bayivugaho, harimo Kwezi Jean. Uyu yifashishije ibitekerezo bitandukanye, yunze mu rya Bamporiki agaragaza isano Abanyarwanda bafitanye kuva kera, ibibazo bagiye banyuranamo n’isomo bikwiriye kubasigira kugira ngo abazavuka nyuma batazisanga mu nsobe y’ibibazo abariho ubu n’ababayeho mu minsi ishize banyuzemo.

Ni ahanyu abasomyi!

Ibaruwa ifunguye ku Banyarwanda bose

Banyarwanda bene wacu,

Nkimara gusoma ibaruwa yanditswe na Nyakubahwa Minisitiri Edouard Bamporiki ubwo yandikiraga urubyiruko ruba i mahanga, byatumye nanjye mfata uyu mwanya ngo dusangire ibyiyumviro byanjye.

Ndabanza gushimira cyane Minisitiri Bamporiki ku bwo kudatezuka ku mugambi mwiza we wo gutanga umusanzu atizigamye wo kubaka u Rwanda cyane cyane ibitekerezo atanga byubaka urubyiruko rwo mizero yacu y’ejo hazaza h’u Rwanda.

Nakunze bidasubirwaho intekerezo ze no kudahinduka ku ntego yo gutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda, muzi neza duhuriye mu buhanzi bw’amakinamico n’ubusizi ahagana mu wa 2003 na nyuma yaho twinjira mu kwandika no gukora amafilimi mu wa 2006.

Nyuma yaho nabwo imyaka yagiye ikurikirana kugeza ubu nakunze umwete n’ishyaka byo gutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda agira, ibi akaba aribyo abakibyiruka bafatiraho urugero rwiza rwo kugira intego no kutavaruka kuri yo mu gihe cyose ari nziza iganisha u Rwanda n’Abanyarwanda ku bumwe, amahoro n’iterambere rirambye.

Tugendeye kuri uru rugero rwiza rwe, buri wese yakagize umusanzu agenera u Rwanda mu byo akora byose ku neza y’Abanyarwanda abariho n’abazavuka ibinyejana ku bindi. Nuko rero nanjye ndabandikiye n’ukuboko kwanjye mwe Abanyarwanda bari mu gihugu no hanze yacyo.

Abafite inkomoko muri icyo n’abemeye kwitwa abacyo, ubuntu bw’Imana data bubane namwe.

Hashize imyaka myinshi itazwi neza gusa ba bwenge bw’Isi bafite uko bayihuza bakatubwira igihe tumaze Isi ibayeho, uko rero kukaba ukuri abo baduhaye, gusa ikidashidikanywaho ni uko nyine hari imyaka Isi imaze iriho ibinyabuzima natwe turimo. Kuri iyi Si habayeho uburyo abantu bagiye babaho mu matsinda yabo, ahantu habo byose mu bushake bw’umuhanzi wahanze Isi ari we Rurema ndatekereza ko ari we Abanyarwanda bise Gihanga Ngomijana abandi mu kwemera kwabo bakamwita Imana.

Uwo yarabishimye asanga hakwiriye kubaho Abanyarwanda batuye ahantu hitwa i Rwanda. Icyo bishatse kuvuga ni uko kuvuka kwacu kuva ku batubanjirije kugeza ku bariho none n’abazabaho ingoma ibihumbi, twese turi mu mugambi wa Rurema kwitwa Abanyarwanda ku bwa kavukire, ku bw’inkomoko no ku bushake bw’ababisaba.

N’iyo kandi waba uri muri bamwe batemera Rurema cyangwa Imana, turemeranya ko turiho kandi twitwa Abanyarwanda kubera ubushake karemano twisanze turimo kandi dutuye i Rwanda. Kuri njye rero wemera Imana, kubaho kwacu si impanuka na gato ahubwo biri mu mugambi w’Umuremyi wa byose.

Kuba twaravukiye ku bandi bafite igisekuru muri iki gihugu tukitwa Abanyarwanda, bivuga ko ariho hadukwiriye kugira ngo tuhagire heza kandi tuhaheshereze icyubahiro Imana bamwe twita Rugira cyangwa Rurema. Ndetse no kuri bamwe batari abemera uwo Rurema, ntekereza ko twahurira ku kwemera kumwe ko kubaho kw’ikiremwa runaka ahantu runaka biba bifitanye isano byose n’aho hantu ku mpamvu ifatika y’uko ariho hakwiriye kuri uwo muntu cyangwa icyo kintu mu gihe runaka.

Kwisanga muri ubwo buzima kenshi tudahitamo byakaduhaye umutuzo. Gukunda aho tubarizwa, tugakundana ubwacu byakabaye ari yo ntego yacu kandi bikaba indangagaciro ituranga mu buzima bwacu bwa buri munsi. Twibukiranye rwose ko hari impamvu tutavukiye mu butayu mu bihugu byo mu Majyaruguru ya Afurika, hari impamvu kandi tudafite igisekuru mu mashyamba ya Amazon. Hari impamvu tutavukiye kandi tudafite igisekuru ku mpera y’Isi ngo twitwe Aba-Eskimo batunzwe n’ibiva mu nyanja y’ubutita. Rwose hari impamvu tutavukiye ibwotamasimbi mu rubura n’ubukonje. Hari impamvu tutari Abanyamerika n’abanya-Aziya ndetse ntitube Abanya-Australia.

Byose nkuko nabivuze ni umugambi wa Rurema. We yari abizi ko ahadukwiriye kuvukira kandi hakaba igisekuru cyacu ari i Rwanda mu gihugu cy’ubuhehere, imisozi n’ibibaya, imigezi itemba ,ahari ibiyaga by’amazina atandukanye, ahari ibyanya by’inyamaswa z’amoko atabarika.

Bavandimwe,

Mu Rwanda niho iwacu kandi dukwiriye kuba tuhishimiye ku kiguzi cyose byadusaba, tukahaba tudasenya kandi tutangiza, twubahana ubwacu kugeza ku bindi bidukikije. Abakera muzi neza bidasubirwaho akaga kagiye kagwira Abanyarwanda mu buryo butandukanye, akenshi bishingiye ku bibazo byagiye byangiza ubumwe bwacu byaba ku bushake, umugambi w’abandi cyangwa twe ubwacu ikigamijwe ari ukugabanya ubudahangarwa karemano bwari muri twe .

Nkuko mubizi, ibyo byagiye biteza akaga gakomeye kugeza ubwo bamwe mu bana b’u Rwanda bitwaga Abatutsi bataye ya gakondo yabo y’abasekuruza bakajya kubabarira i mahanga aho badafite inkomoko. Byarabaye ahagana mu myaka ya 1959 n’indi myaka yakurikiye kugeza ubwo bamwe muri abo bana b’Abanyarwanda bafashe umugambi wo guharanira kugaruka kuri ya gakondo yabo. Icyo bivuze ni uko gakondo ya muntu ari ikintu cy’ingenzi cyane kuko nyine isanishwa no kubaho muri wa mugambi w’Imana buri wese aba aho yagenewe kuba kuko aho babaga batagombaga kuhagirira umutuzo n’umutekano mu gihe cyose bitwaga abanyarwanda.

Ibi byumvikane ko kari akaga gakomeye, aribyo byatumye bumva bagize iryo shyaka rya gakondo yabo. Ntabwo abariho mu buyobozi bw’icyo gihe barebye igikwiriye ngo boroshye uburyo abo bakwiriye gutaha iwabo ngo nyuma bunge ubumwe bwo gukomeza kuba ishyanga rikomeye .

Nkuko amateka abyerekana, habayeho kwirengagiza uko kuri nyamara gufite ishingiro ko buri wese witwa Umunyarwanda akwiriye kuba iwabo akaba ahandi ashatse ku bwo kuba ari ubwende bwe. Abariho muri icyo gihe muribuka ko mu 1994 abantu benshi bapfuye bazira kwitwa Abatutsi, bicwa na bamwe mu Bahutu, abandi bavandimwe babo b’Abanyarwanda baturukaga muri ya moko amateka avuga ko twatwererewe ku bw’inyungu zo kuducamo ibice. Iri rero ryabaye ikosa rikomeye cyane ridakwiriye gusubira ukundi.

Ni ikosa rikwiriye kudusigira isomo ryo gusubira kuri ya ntego y’umugambi wa Rurema wo kuba yarahisemo ko twese twitwa Abanyarwanda bavukiye hamwe kandi babana hamwe ku neza n’amahoro iwabo mu Rwanda aho bahawe nka gakondo yabo. Ku bw’ibyo byose, ndahugura abakuze kwibuka impamvu basigaye. Kwari ukugira ngo bafashe abakivuka kongera kubaho neza nk’Abanyarwanda muri wa mujyo w’umugambi wa Rurema ari we Rugira byose wo gusigasirana no kwita kuri iyi gakondo yacu.

Benshi muri mwe mwabonye n’amaso yanyu uburyo habaye ubwicanyi ndengakamere bw’Abatutsi bishwe bazira uko bavutse, nyamara bitari bikwiriye kwica umuntu. Amaraso yabo batutsi yamenekeye kuri ubu butaka yakagombye kutubera isomo ry’uko nta Munyarwanda wundi ukwiriye kwicwa yishwe n’undi Munyarwanda mu buryo bwose, ahubwo dukwiriye gufatanya kuba ishyanga ryera kandi rikomeye.

Abato mukivuka namwe ababyiruka,

Muharanire gukurira mu kuri ko kumenya ko muri Abanyarwanda bafite gakondo yitwa u Rwanda ikwiriye kubugwabungwa no gutezwa imbere, bigakorwa mufashanya umwe ku wundi mu mbaraga buri wese afite, mudasigana ahubwo mubikorana ubushake bwose bukwiriye.

Twese abariho n’abazavuka, dufite inshingano zo gusigasirana umwe ku wundi ntawe uhutaza undi ibi bikaba indangagaciro ituranga buri wese abato n’abakuru. Abashoboye n’abadashoboye twese dukwiriye gufatanya tudasigana kandi tutangiza umujyo Rurema yadushyiriyeho. Gufashanya kwacu bihere kuri buri wese mu byo akora kugeza ku rwego Rurema yashimye ko rutoyobora rw’igihugu. Mwibuke inkuru z’irindi shyanga ryaremwe nkatwe rivugwa mu gitabo cyitwa Bibiliya cy’iyobokamana aho batubwira inkuru z’Abanya–Israel ubwo baharaniraga gutaha kuri gakondo yabo bayobowe n’uwitwa Musa.

Mu nzira banyuragamo, iyo uwo muyobozi wabo yatentebukaga asenga azamuye amaboko, baramufashaga bakayazamura kugeza ashoje icyo kivi.Uru ni urugero rwiza rwo kuba hafi abatuyobora tukarangwa no kubumvira kuko muri icyo gihe nibo Imana ishimye ko batuyobora. Tukabanihira tubasengera ubudatuza, tukabazamurira amashimwe muri byose, aho batentebutse tukabafasha kuva mu ntege nke bityo nabo bagaharanira kuba abungeri beza bakora ibiri mu ntego n’umugambi w’Imana yo yabahamagariye. Abo rero nabo bakwiriye kuba ibisonga byiza bihesha iyo Mana mvuga icyubahiro.

Mureke tube umwe dushyigikirane, uwakosheje tumucyahe kandi na we ace bugufi abisabire imbabazi abikuye ku mutima kandi uwo yumve ko gucyahwa kwe bikozwe hagamijwe kugira ngo dukomeze dushyigikirane mu nzira yo gukora neza ku bw’inyungu za benshi aribo Banyarwanda kuri ya gakondo yabo. Twange rwose ikidutanya kigatatanya imbaraga zacu.

Ndasaba abacu bakoze amakosa mu ngeri zose guca bugufi bakibuka kuri wa mugambi w’Imana w’ubumwe bwacu bagatuza bakayoboka inzira y’ineza yo gusaba imbabazi. Twese duhuze umutima kandi twitegure kubabarirana ku bw’inyungu zo kubaka gakondo yacu itajegajega. Mureke dushyire hamwe Imana itwishimire kuba ishyanga ritanga isomo ry’ubu-Mana bwayo ku bindi biremwa n’ibindi bihugu.

Banyarwanda bagenzi banjye,

Abacu batataniye mu mahanga ya kure mushishikazwe no kubaka ubwami bw’Imana aho muri hose kugeza kuri iyi gakondo yacu, muharanira buri kimwe cyose cyatuma umunyarwanda atekana kuri iyi gakondo yahaweho isezerano nk’impano ikwiriye y’aho azayiheshereza icyubahiro. Iyi gakondo yacu buri wese ayifate nk’inzu yiyubakira agomba gushyiramo amarangi n’ubusitani bikwiriye ahantu heza akwiriye kuba atuye. Ibibazo byo muri iy’Isi bigenda byaduka ntibigatume tuvaruka ku mugambi w’ubumwe bwacu, ahubwo tujye tubirebera hamwe tutitana bamwana, duharanira kubona ibisubizo bihamye kandi byuje ukuri ku mugambi w’Imana.

Abato n’abakuru ndabahugurira kwanga ikibi cyose muharanira gukora icyiza. Imirimo ya kamere isayisha mu bibi muyireke. Buri wese asobanukirwe kandi yange ikibi cyose cyatuma gutera imbere kwacu kutagerwaho.

Ni nde utabona ko kwiroha mu bibi byose bituma tutagera kuri wa mugambi w’icyo twaremewe kuba ibiremwa bihesha Imana icyubahiro? Dutekereze umunsi umwe twisanze gakondo yacu yarabaye muzunga ku bwo gusinda ingeso mbi zose. Duharanire kugira gakondo idafite isindwe iryo ari ryo ryose rirangwa ku basayishije mu gukora ibyaha by’ubwoko bwose. Umutima wa buri wese umubere umujyanama mwiza wo kwanga ikibi cyose cyatuma dutakaza icyitwa ub’umuntu.

Ntimubona ko urwango n’urwangano bidakwiriye abizera kandi bamenye bagasobanukirwa impamvu nyayo yo kuremwa kwabo? Muharanire kubaka umuryango utajegajega mubikorana umuhate n’ubushake bivanze n’intego yo kuba Abanyarwanda beza b’ejo hazaza bafite aho bakomoka kandi barezwe neza.

Musobanukirwe neza ko igihe ishyari n’urwango tuzabishyira ku ruhande tukajya tubona iterambere ry’umwe muri twe ko ari iryacu, twese nta kabuza tuzaba turimo gutera intambwe igana aheza hazira amatiku akurura ubwicanyi.

Bavandimwe,

Twemeranye ko nta muntu ukwiriye kwica undi ataragize uruhare na ruto kw’iremwa rye kuko nkuko mubizi, ubwo ari ubwiru bw’Imana kandi twahishwe. Ndangira nti “Mukundane rwose kandi mwunge ubumwe muri byose, mushyigikirane mwubahana kugeza kuri ba bandi Imana yahisemo ko batubera abungeri bakwiriye.”

Mwarabyumvise kandi murabizi neza ko nta butware na bumwe butava ku bushake bw’Imana. Kuva ku muyobozi wacu w’ikirenga kugera ku bato mu miryango bose ni ab’agaciro mu maso y’umuremyi mu buryo bwose. Tugire rero indangagaciro yo kubahana no gushyigikirana muri byose.

Mbibutse ko kubaka ari urugendo, bityo ibyo buri wese yifuza ko yagirirwa kuri iyi gakondo ntabwo byarara bigezweho uyu munsi cyane ko iyi gakondo yacu mu 1994 yari yarasenyutse, byose byari ugutangira bundi bushya. Uko biri kose twishimire ibyagezweho, dutegerezanyije amatsiko gusingira n’ibisigaye twese tugomba kugiramo uruhare. Twirinde ubunebwe no kurebera ahubwo tube abakozi rwose.

Murebe inshishi, udukoko duto tudatekereza nkatwe tuzi neza kwishakira uko tubaho mu ntaho yatwo tukabikorana umurava no gushyira hamwe muri byose.

Muzitegereze ukuntu dushaka amahaho yatwo. Ababa batarabona ibitangaza by’utwo dukoko mwitegereze ibiguruka by’amoko yose ndetse n’ibindi bigendera ku butaka bitazi ubwenge nk’ubwa muntu uburyo bibayeho mu buryo bw’agatangaza aho bikorana umwete buri cyose gituma bibaho. Mube abakozi bakorana umurava kandi bakorera ku gihe rwose .

Niba hari ugusabye serivisi uyimuhe neza uko bikwiriye umugaragu wahamagariwe kugaba ibya shebuja ari we Mana data wa twese. Nta na kimwe dukora ku bwacu ahubwo ni ku bw’Imana Data. Ntitube abakorera ku jisho imirimo yose dukora kuko naho ijisho ryawe ryakwirengagiza uko ubikora nabi ndetse n’ijisho ry’abandi ritakubona ko rwose ubikora uko bidakwiriye ariko ijisho ry’umuremyi wawe wakuremeye uwo muhamagaro wo kuba umuhereza ukwiriye ryo rikubaho iteka, rero muharanire kuba abizerwa muri byose.

Nongere mbasabe ngana umusayuko nti ‘mukundane rwose kandi mugirirane umutwaro umwe ku wundi’. Iyi tuyigire intwaro yo kwiteza imbere bibe umuco kuri twe ba none n’abandi bazavuka bazasange harabayeho intwari ari zo twe zateguye gakondo yitwa u Rwanda ifite akarusho mu mibereho ya muntu. Umubabaro w’amateka ashaririye buri wese yagize awuture hasi tuwubakireho dutegurire abandi bazavuka kutababara, ibi ni byo nakwita ubutwari rwose. Kwihanganira umubabaro ushaka kubakira ejo heza abazitwa ab’ejo.

Nuko rero muri byose mukora, mu biganiro mugirana, mu mpaka mujya zose murangwe n’urukundo. Habeho kumvana no kumvikana mwirinda umwiryane. Mbasabe rwose, mwirinde gusenyana no gusenya ibyagezweho. Muharanire kubaka urukundo n’ubumwe muri mwe, nta kabuza ibyo bizatuma dukomeza kuba indashyikirwa muri byose bityo abazadukomokaho bazishimire umusanzu twatanze twigomwa byose ku bwabo.

Dukeneye u Rwanda abazavuka bazakomeza kubamo bishimye kandi babanye neza, kubiharanira rero ni ukubaka ibitekerezo bihamye kandi bizira urwango n’ivangura bizira ubunebwe. Buri wese akore icyo ashoboye kandi agikore neza ku kigero nawe yishimira umusaruro atanga. Ndagira nti ‘urukundo rwanyu ni ruganze muri byose mu bihe bibi n’ibyiza.’

Ndabatashya, uwanyu kandi umwe mu rimwe kuri gakondo yacu u Rwanda.

Abanyarwanda bariho ubu bafite umukoro wo gutegura igihugu cyiza ku bana babo b'ejo hazaza

Kwezi Jean


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .