Isano hagati ya Kagame w’Abanyarwanda na Dawidi wacunguye Abisiraheli

Yanditswe na Yesunimungu Salomon
Kuya 13 Ugushyingo 2019 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Niba warasomye Bibiliya ukayicengera uzi neza amateka y’Umwami Dawidi! Uyu yacunguye ubwoko bw’Abiyisirayeli abukura ku ngoyi y’agahato k’Abafilisitiya. Ubuhangange bwe buzirikanwa buri uko ikinyejana gitashye.

Uwavuga iby’imirimo ye bwakwira bugacya. Ni kimwe no kurondora ibikorwa bya Perezida Paul Kagame witangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda n’abarutuye, akaruvana mu maboko y’abategetsi babi barugushije muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye inzikarengane zisaga miliyoni mu minsi 100.

Umwami Dawidi yabonye izuba ahagana mu 1000 mbere y’ivuka rya Yesu Kirisitu, yari umwana wa munani akaba n’umuto kwa Yesayi wo mu muryango wa Yuda.

Kimwe n’Umwami Sawuli na Salomo, Dawidi na we yayoboye imyaka 40 mu gihe gifatwa nk’icyatanze ihumure ku Bayisiraheli bari barigaruriwe n’amahanga abakikije.

Umuyobozi muri Helms School of Government muri Liberty University, Shawn Akers, yatangaje ko ubuzima bw’Umwami Dawidi bufite isomo bukwiye gusiga ku banyepolitiki.

Yagize ati “Dawidi ni icyitegererezo ku miyoborere ikwiye n’idakwiye. Ni umuntu udasanzwe Imana yavuze iti ‘mbonye uwo umutima wanjye wishimira.’ Isomo twakuramo ni uko iyo Dawidi yarwanaga, Imana na yo yarahagurukaga. Ubwo yageragezaga kwirwanirira, yahuraga n’akaga gakomeye.’’

Umwami Dawidi yaneshaga urugamba mbere yo kugera mu ntambara, kuko ntiyirwaniriraga ahubwo yarwanaga intambara z’Imana kandi na yo ikamubera umurinzi.

-  Urugendo rw’amahwa rwa Kagame na Dawidi mu nzira y’ubutsinzi

Iyo ureba amateka y’abantu bazakomera kenshi babanza kunyura mu bikwereka ko batazagerayo kuko baba baratereranywe, bagahura n’urucantege nyamara baba baremerwa kuba ab’umumaro bazitangira abari mu kaga.

Isi yafashe Dawidi wagombaga kuba Umwami imwohereza mu ishyamba kuba umwungeri w’intama mu gihe abavandimwe be boherejwe mu mashuri meza. Uyu yanyuze mu buzima bw’inzitane ariko ategurirwa aho inyamanswa z’inkazi zageragezaga kuza kurya amatungo agahangana na zo.

Muri ubwo buzima ni ho yigiye kurwanisha amabuye akoresheje umugozi [umuhumetso].

Amateka ya Dawidi agaragaza ko yitoje kurwana akiri mu ishyamba ubwo idubu yazaga igatwara umwana w’intama, yarwanye na yo ayikura intama mu kanwa kayo. Hari n’ikindi gihe yakijije imwe mu ntama ze ayambuye intare.

Igihe yari mu ishyamba ni bwo Umufilisitiya w’Umugati witwa Goliyati yari yarazengereje Abiyisiraheri. Icyo gihe hagombaga kwima Umwami uzahangana n’ibyo bibazo kuko Sawuli wari ku ngoma byari byaramurenze.

Icyerekana ko Dawidi atari muri gahunda y’abantu ariko ari mu y’Imana ni uko Umuhanuzi Samweli waje kumwimika yageze mu bana ba Yesayi akamubura kuko yari mu ishyamba.

Yarahageze abonye imfura ya Yesayi yitwa Eliyabu, ashaka kumusukaho amavuta ariko Imana imubwira ko yamugaye, kugeza ubwo yahamagaje Dawidi akaba ariwe umutima w’Uwiteka wishimira.

Mu bitekerezo by’Imana Rurema yemeye ko asukwaho amavuta y’Umwami ndetse bituma ajya mu ntambara yahuzaga ubwoko bw’Abisiraheli na Goliyati.

Icyo gihe Abayisiraheli bari mu myobo bahiye ubwoba ariko Dawidi arahira kwica uwananiye abasirikare kandi ari Umusivili. Yaje kumwica acungura Abiyisiraheli bari mu gahinda.

Dawidi yaje kwimikwa aba Umwami kuko yari amaze kugaragaza ubushobozi bwo gukubita inshuro abanzi bose ba Isiraheli. Nyuma yo kwivugana Umufilisitiya Goliyati yakuyeho Isiraheli igitutsi.

Dawidi yabaga mu Mudugudu wa Bethlehemu. Sekuru yari Obedi, mwene Rusi na Bowazi. Imyaka 10 mbere y’uko Imana ihitamo Sawuli ngo abe umwami, ni bwo Dawidi yavutse.

Kimwe na Dawidi, Perezida Kagame na we yinjiye mu rugamba rwo kubohora igihugu, asanga ingabo zisa n’izatatanye kuko Fred Gisa Rwigema wari uziyoboye yari amaze kugwa ku rugamba.

Umwami Dawidi yageze ku irasaniro agemuriye bakuru be bari ku rugamba mu gihe Perezida Kagame we yari avuye mu Ishuri yigagamo mu Kigo cya Gisirikare i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo bombi byumvikana ko batari bambariye urugamba, barugezeho baseruka gitwari kuko bageze ku mutsindo w’icyo baharaniraga.

Kagame ni Perezida wa Gatanu wayoboye u Rwanda [kuva 24 Werurwe 2000] kuva rwabona ubwigenge.

Inzira yamugejeje ku buyobozi irimo amahwa menshi kuko umuryango we wari utuye mu Mujyi wa Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo aho yavukiye ku wa 23 Ukwakira 1957 wari warahunze.

Mu gihe ivanguramoko ryibasiraga Abatutsi, umuryango wa Paul Kagame uri mu yatotejwe maze abasaga ibihumbi 100 bakava mu byabo bagahungira mu bihugu by’abaturanyi.

Mu 1959, umuryango wa Kagame warahunze ujya kuba mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Rwanda aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Uganda mu nkambi ya Nshungerezi.

Kagame yatangiriye amashuri hafi y’inkambi y’impunzi, aho we n’abandi bana b’impunzi babaga. Ku myaka icyenda y’amavuko, yimukiye ku kindi kigo cy’amashuri abanza cya Rwengoro, aharangiriza amashuri abanza afite amanota meza bimuhesha kwiga mu Kigo cya Ntare kiri mu bikomeye muri Uganda.

Kagame n’abandi basore bari barambiwe ubuzima bw’ubuhunzi bishyize hamwe bahuza umugambi wo guharanira uburenganzira bwabo.

Mu bushobozi buke, buherekejwe n’ubwitange Kagame yashoboye kuyobora ingabo yasanze zitarenga 2000 azigeza ku ntsinzi. Yarazihuje barisuganya banasaba ubufasha mu mpunzi z’Abanyarwanda mu bihugu bitandukanye.

Yabereye u Rwanda umwungeri waruyoboye mu iterambere mubona ubu mu mfuruka zose.

-  Umucyo mu matora ya Kagame n’iyimikwa rya Dawidi

Usubije amaso inyuma mu mateka usanga Dawidi yari Umwami ufite umutima wihariye. Yimitswe afite imyaka 20, kuva icyo gihe kugeza yicaye ku ngoma ntiyigeze ashaka kwiyobora nk’umuntu ahubwo yubashye ijambo ry’ubuhanuzi ryavuzwe ku buzima bwe.

Mu busore bwe, yahizwe n’Umwami Sawuli ashaka kumwica ariko we akerekana ko atatunga urutoki uwo Imana yahaye umugisha.

Muri 1 Samweli 24.1-22, Dawidi yari yarasutsweho amavuta ariko Umwami Sawuli akamugenza ashaka kumwica.

Bibiliya hari aho igaragaza ko Dawidi yagiye agwa gitumo Umwami Sawuli wamuhigaga ariko ntamwice kuko yari yarasutsweho amavuta y’Imana.

Iyo usomye muri 1 Samweli 26:8-10, hari aho Abishayi abwira Dawidi ati “Uyu munsi Imana yakugabije umwanzi wawe. Nuko none ndakwinginze, nyemerera mutikure icumu rimwe gusa mpamanye n’ubutaka, sinongera ubwa kabiri.”

Ariko Dawidi abwira Abishayi ati “Reka ntumwice. Mbese ni nde wabasha kubangura ukuboko kwe ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta, ntagibweho n’urubanza? Dawidi aravuga ati “Nk’uko Uwiteka ahoraho, Uwiteka ni we uzamwiyicira cyangwa igihe cye cyo gutanga kizasohora, cyangwa se azamanuka ajya mu ntambara ayigwemo.’’

Iyi nkuru irashushanya imbaraga zo kwitwararika kwa Dawidi. Imbaraga yagize zo kutihimura kuri Sawuli wamuhigishaga uruhindu nazisanisha n’uburyo Ingabo za RPA zari ziyobowe na Perezida Kagame ubwo zabohoraga igihugu, zitihoreye ngo zice abari barakoze Jenoside.

Dawidi yakurikiye ijambo ry’Imana n’agaciro k’amavuta Samweli yamusutseho, yatanze isomo ryo gutegereza umugisha w’Imana; Kagame na we ntiyatatiriye amasezerano y’isaranganya ry’ubutegetsi kuko Ingabo za RPA yari ayoboye zikimara gufata ubutegetsi yashoboraga kuba Perezida.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen. James Kabarebe, mu mbwirwaruhame ze ni we ukunda kugaruka kuri kamere ya Perezida Kagame.

Ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwo ku rugerero ku wa 18 Kamena 2019, yavuze ko ikintu cyonyine cyatumye igihugu kibohorwa ari uko abarwanye urugamba bari bafite intego nziza yo kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

Yavuze ko ’umuntu washoboraga gutanga itegeko ku ngabo za RPA ryo kutihorera ni Perezida Kagame gusa’.

Mbere ya 1994, Perezida Kagame yari ayoboye ingabo za RPF Inkotanyi (RPA) zabohoye igihugu, icyo gihe yari umusirikare wari ufite ipeti rya General Major. Kagame yari Visi Perezida mbere yo kujya ku mwanya wa Perezida, asimbuye Pasteur Bizimungu weguye [Yayoboye u Rwanda nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside hagati ya tariki 19 Nyakanga 1994 n’iya 23 Werurwe 2000].

Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, ntiyahise afata ubutegetsi ahubwo yakurikije amasezerano y’i Arusha.

Mu mateka yabaye Perezida wa mbere watsinze amatora [mu 2003] yahuje abakandida benshi kandi abaturage bakayitabira ku bwiganze.

Urukundo agirirwa n’icyizere yagaruye mu benegihugu cyatumye ibihumbi by’abaturarwanda tumusaba gukomeza kuturangaza imbere nk’intore izirusha intambwe.

Mu kiganiro na RBA cyo ku wa 25 Kamena 2017, Perezida Kagame, yakomoje ku cyifuzo cy’abaturage basabye guhindura itegeko nshinga bikamuha amahirwe yo gukomeza kuyobora u Rwanda.

Yagize ati “Hari ibyabaye mu bihe byashize, byajyanye n’ibyo abantu basabye, hakozwe referendum mu kumenya ishingiro n’ibyo bashakaga. Nagombye gufata icyemezo gishingiye kuri njye, cyo kuvuga ngo ibintu biteye bitya bivuga ko ugira icyemezo ufata gitandukanye na bimwe abantu bari biteze. Hari impande ebyiri, urwa ngombwa rusumba izindi ni urw’Abanyarwanda, hari abandi bo hanze tubana. U Rwanda si ikirwa cyitaruye, ni igihugu kiri mu bindi kigira uburyo kireba ibyemezo bifatwa bigira ingaruka ku bandi.’’

Kuva Kagame yaba Perezida, impinduka mu burezi, mu bukungu, mu bikorwa remezo, mu kurwanya ruswa, mu ishoramari ry’abanyamahanga bagana u Rwanda, umutekano, kurwanya ruswa, guteza imbere uburinganire, kwegereza ubuyobozi abaturage, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi, byatumye amahanga akurira u Rwanda ingofero kubera uko ruhagaze.

Isi izahora yibuka ko u Rwanda rwacunguwe n’umugabo witanga, utagoheka ku manywa n’ijoro ngo miliyoni zisaga 12 ayoboye zibeho neza. Ibi ni nako biri kuri Dawidi kuko abemera Bibiliya, bazamara ibinyejana byose bavuga ku nkuru ze n’ubuzima bwamuranze.

Ubuhanga Kagame yakoresheje mu kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu mu gihe ingabo zari zacitsemo igikuba njye butuma mugereranya n’Umwami Dawidi, ni we wacunguye Abanyarwanda bari barahejejwe ku ngoyi y’ubutegetsi bubi.

Umubyeyi wa bose! Perezida Paul Kagame asuhuza ibihumbi by'abaturage b'i Kirehe mu ruzinduko yahagiriye ku wa 14 Ugushyingo 2014

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi, Yesunimungu Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza