00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkuru kuri Ingabire, igihamya cy’ibigikenewe kunozwa mu itangazamakuru

Yanditswe na Lonzen Rugira
Kuya 22 Kamena 2020 saa 05:31
Yasuwe :
0 0

Inshuro nyinshi itangazamakuru ryo mu Rwanda, ritaka kutabona ubufasha akenshi bw’amafaranga aturutse muri guverinoma. Mu buryo bumwe kandi hakanagaragazwa ibibazo by’uko guverinoma yivanga mu mikorere y’itangazamakuru. Gusa ariko bigasa no kwinyuramo kuvuga ko itangazamakuru rishaka kwigenga kuri guverinoma rikeneye ubufasha bwayo.

Ikitumvikana cyane ni uburyo itangazamakuru ryiteguye gusobanura ubwo bufasha mu mafaranga nk’ubufatanye bw’ibanze, mu gihe ridashaka ubufatanye mu buryo ubwo bwigenge bw’itangazamakuru bugomba kuba bumeze.

Ntabwo bihabanye n’ihame, kuba itangazamakuru mu Rwanda ryatera utwatsi ubufatanye rigahitamo inzira yo kuvuguruzanya kwihishe mu isura y’itangazamakuru ryo kutavuga rumwe n’ubutegetsi, by’umwihariko iyo bigeze ku bushake bwo kwigomwa akamaro karyo ndetse n’amafaranga ariturukamo.

Tekereza ku buryo itangazamakuru riheruka gutara inkuru kuri Ingabire Victoire. Ingabire yafashe icyemezo cyo gutangiza ubukangurambaga mu itangazamakuru bwo ‘kumutera icyuhagiro ku byo akekwaho’, bijyanye no kwimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni uburenganzira bwe kubikora.

Gusa uko itangazamakuru ryitwaye mu bukangurambaga bwe, ryananiwe gutandukanya niba ryarabitangazaga cyangwa ryarabishyigikiraga. Kumuha rugari muri ubu buryo, itangazamakuru ryiyumvisha ko ari ukwigenga.

Ntabwo byafashe igihe ngo ivuguruzanya ryatangije ryigaragaze. Umujyanama wa Perezida mu Itangazamakuru, Yolande Makolo, yanditse kuri Twitter yamagana: "Biteye ubwoba kuba The East African ishaka gutera icyuhagiro Ingabire Victoire, wahamijwe gushinga umutwe witwaje intwaro ndetse no gupfobya Jenoside. Umutwe we wa politiki ni umwe mu igize ihuriro ry’iterabwoba. Byaba byiza kwisomera umwanzuro wa Loni 74/273, mwiza kandi ukubiyemo byose”. Yahise ashyiraho umurongo [link], igeza umuntu kuri iyo nyandiko.

Makolo kandi yashyizeho imvugo yakuye mu nkuru ashimangira igice cy’aho Ingabire, yivugiye ko ari impirimbanyi ya politiki.

Mu bigaragara, The East African ntiyigeze yita ku nkuru Makolo yayeretse kugira ngo ihamye ubwo bufatanye. Nta n’ubwo yigeze isubiramo imvugo za Ingabire kugira ngo yerekane ubwigenge.

Mu yandi magambo, uku kuvuguruzanya ubwabyo si ubwigenge, ni uburyo ubwigenge butekerezwa ko ari ugutesha agaciro inkuru yakabaye ifitiye inyungu abaturage. Kuvuguruzanya ariko ntibyabyura kuko Makolo arimo gukora akazi ke, arakosora ibihimbano byo kugaragaza Ingabire nk’impirimbanyi ya politiki aho kuba umunyabyaha wabihamijwe.

Icyiyongeraho ni uko ibyo guhamywa ibyaha bifitanye isano ya hafi n’ikibazo cyatarwagaho inkuru, bisobanuye ko ubunararibonye kuri iki kiganiro ni ubw’umuntu ufite uruhare mu byaha nk’umunyabyaha aho kuba ubw’impirimbanyi ya politiki.

Mu yandi magambo, kwifashisha Ingabire nk’impirimbanyi ya politiki ku kibazo cyatumye akatirwa, ni ugushimangira ko yafunzwe bitemewe kubera gihirimbana kwe.

Niba gukoresha Ingabire nk’umunyabyaha wakatiwe byari kwangiza ubwigenge bwa The East African, noneho kuvuga ko yafunzwe bitemewe byaba ari ubufatanyacyaha bubi cyane cyangwa icyemezo cyo kwifatanya na we mu bukangurambaga bwe mu buryo busesuye.

Ibi rero si inyungu za rubanda cyangwa z’ubunyamwuga guha uwahamijwe icyaha umwanya mu itangazamakuru utabwiye abantu ibijyanye no gufungwa kwe n’icyaha yakoze cyatumye icyo cyemezo gifatwa, by’umwihariko ko kinafitanye isano n’ingingo iganirwaho.

Mu by’ukuri ibi bishimangira ko ibifatwa nko kugaragaza ubwo bwigenge ahubwo ari ugutsindwa kuzuza amahame ngenderwaho ari nacyo gisobanuro cy’ntego y’iryo tangazamakuru.

The Chronicles nayo yinjiye mu itangazamakuru risa n’iriri inyuma ya Ingabire. Yatangaje ko “Ingabire asa n’umwenyura yavuze ko ashidikanya ko abashinjacyaha basomye inyandiko bifashishije mu rukiko mu kumushinga ingengabitekerezo ya Jenoside. Dosiye zariho kasha n’ibirango bya Guverinoma.’’

Yongeyeho ko “Mu gihe cy’iburanishwa rye mu 2010 n’imyaka yakurikiyeho, abashinjacyaha ba Leta bagaragaje dosiye zigaragaza uruhare rw’umubyeyi we muri Jenoside nk’uburyo bwo kwerekana ko yakuranye ingengabitekerezo yo mu muryango….mu iburanisha ry’imyaka itatu, kuva atawe muri yombi muri Mata 2011, mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu, Ingabire yeretswe dosiye na Martin Ngoga wari Umushinjacyaha Mukuru, zigaragaza ko ababyeyi be bagize uruhare muri Jenoside.’’

Muri iyo nkuru, Ingabire avuga ko ‘‘Izo nyandiko zavuye muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu zazanwe n’Ubushinjacyaha hagamijwe kungerekaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside. Simpamya ko bigeze basoma izo nyandiko. Niba barabikoze, ntibari kuzishyiraho kuko bari barahanaguyeho data icyaha.’’

Nzi neza Martin Ngoga ndetse imitekerereze ye nta na rimwe yamugaragaza nk’umuntu udashoboye. Byatumye mubaza niba Ingabire koko yarahamwe n’ibyaha byagizwemo uruhare n’ababyeyi be.

Dore igisubizo yampaye mu magambo ye: “Ntibyabayeho! Ababyeyi be ntibigeze binjizwa muri dosiye ye. Nanjye wambaza. Kuva iburanisha ryararangiye kandi dosiye ikaba ari inyandiko ya rubanda, The Chronicles yakabaye yarayisabye ikayibona iyo ibishaka.’’

Icyo kuvuga ko se ashobora kuba afite dosiye zitandukanye ntacyo bivuze kuko we yaregwaga ibyaha yakoze bitari iby’uruhererekane rw’umuryango.

Nta butabera bwari gushishikazwa no kumenya ibyo ababyeyi bakoze. Ntitwakoraga ku mitererere y’ibyaha bye dushingiye ku ruhererekane rwo mu muryango.

Usibye kuba The Chronicles itarabanje kugenzura neza, ntabwo ari n’ukuri. Ibyaha yahamijwe kimwe n’ibindi byaha ni we byarebaga gusa.

Ntitwashatse kwinjizamo undi muntu wo mu muryango we utarabaye umufatanyacyaha mu cyaha yikoreye ubwe. Ibirego bye bizwi byaburanishijwe kuri we gusa, ntabwo ari iby’umuryango.

Ngoga mbere yo kwinjira mu bijyanye n’amategeko yavuze ko ‘ibivugwa ko Ubushinjacyaha bwashatse kwinjiza iby’ababyeyi be mu kirego cye nta shingiro bifite.’

“Mbere y’uko iburanisha ritangira, dosiye yose yahawe uregwa n’abanyamategeko be. Ni ibisanzwe bikorwa. Gushyira dosiye ku murongo bikorwa kugira ngo hatagira ingingo nshya zinjizwamo mu iburanisha hagati. Ibyo bisobanuye ko abamwunganira mu mategeko na we ubwe bafite dosiye yose yuzuye. Abanyamakuru bagombaga kugenzura neza bifashishije Ibiro by’Ubushinjacyaha. Dosiye z’ubushinjacyaha ntizibikwa muri za minisiteri kandi arazifite. Ashobora no gutanga dosiye yose. Kuki wakwifashisha dosiye ya Minaloc mu gihe iy’Ubushinjacyaho iboneka. Kereka niba iyo dosiye itavuzwe mu rubanza rwa Ingabire kandi The Chronicles yagombaga kubisuzuma.”

Nubwo Ngoga avuga nk’umuntu uhamya neza, nagombaga kuvugana n’Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, musaba kugenzura neza ibyavuzwe na Ngoga.

Havugiyaremye yanyoboye ku banyamategeko baburanishije Ingabire, Bonaventure Ruberwa na Alain Mukurarinda, twavuganye kuri telefoni kuko yari hanze y’igihugu muri icyo gihe.

Nongeye no kuganira na Ruberwa wambwiye ko ngomba kumusanga ku biro bye ku Cyicaro cy’Ubushinjacyaha Bukuru kiri ku Kimihurura. Ubwo nahageraga namubajije ikibazo nk’icyo nabajije Ngoga na Mukurarinda.

Ruberwa yatangiye gushaka dosiye ya Ingabire mu kabati, ashimangira ko ari byiza kwifashisha inyandiko kugira ngo tugire ikiganiro gitomoye.

Arimo areba muri dosiye zitandukanye yavuze ko “Hashize imyaka igera ku 10, ngomba kureba ariko ndabizi neza ko iri [dosiye] hano.’’

Nyuma y’iminota igera ku 10 ashakisha, yaguye kuri dosiye yashakaga y’urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Yatangiye kurambura impapuro asoma mu ijwi riranguruye agaragaza igihamya ko yagendeweho mu guhamya icyaha Ingabire.

“Nkuko ubibona, naguha kopi nawe ubishatse, ibyaha by’ababyeyi be ntibyigeze bivugwaho.’’

Neretse Ruberwa inyandiko ya MINALOC Ingabire yeretse The Chronicles, mubaza niba yari muri iyo dosiye.

Twararebanye, avuga ko “Hari amakuru y’ubwoko bwose hano, kandi ntekereza ko iyo nyandiko nayo iri hano ariko ndakwizeza ko tutigeze tuyikoresha nk’igihamya mu rubanza rwe. Nta gikwiye kumvikana nk’ikidasanzwe ku kuba inyandiko ku mateka y’umuryango we iri hano, nk’aho yize n’ibindi byerekeranye. Iyo polisi iri gukusanya ibimenyetso, ikusanya amakuru menshi, kandi nitwe abashinjacyaha duhitamo ayo dukeneye bijyanye n’urubanza. Dufite ijambo rya nyuma ku bimenyetso.’’ Ibi yabivuze mbere yuko inyandiko igaragara neza mu gace ka dosiye kari kanditseho ngo “ingabire ni muntu ki? Nkuko yari yabivuze.

Yasubiye mu buryo urubanza rwagenze kugera kuri gihamya yagendeweho kugira ngo hafatwe umwanzuro w’urukiko. Aha nanone, ntiherekana uko ababyeyi ba Ingabire baba barasunikiye urukiko mu ifatwa ry’umwanzuro.

Yijeje ko “Ntushobora no kubibona mu Iburanisha ryo mu Rukiko Rukuru.’’

Namubajije ku nyandiko y’Ubushinjacyaha yemeza ko ‘bwananiwe kubona umuntu waba azi uruhare rwa se wa Ingabire mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.’, byatangajwe mu itangazamakuru ‘nk’amakuru ababaje.’

Ruberwa yanyeretse izindi nyandiko (reba aha hasi) z’abatangabuhamya bo muri Komini ya Kibirira bavuze ko se wa Ingabire yagize uruhare mu bwicanyi bwahakorewe.

“Niko ibimenyetso bikusanywa, ubushinjacyaha ntibuhanga amaso umuntu umwe.’’

Mu yandi magambo, Ingabire yagize amahitamo mu gutangaza inyandiko ashaka n’izo agomba guhisha itangazamakuru. Ntabwo izo nyandiko zihanagura se ho icyaha nkuko Ingabire yabivuze abeshya ndetse ‘ntizigeze zitangwa n’Ubushinjacyaha mu byaha by’ingengabitekerezo Ingabire yarezwe,’ bivugwa ko zakoreshejwe nka gihamya yo kumuhamya icyaha nkuko byatangajwe.

“Izo dosiye za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu zemeza ko se wa Ingabire yafunzwe kugira ngo abuzwe amahirwe yo kujya ku rutonde rw’abadepite mu 1996. Nyamara zimwe muri izi nyandiko Umushinjacyaha Mukuru Ngoga na bagenzi b’abashinjacyaha bakoresheje mu kirego cya Ingabire, zagabanyaga ubukana bw’icyo kirego,’’ aya si amagambo ya Ingabire ahubwo ni ayatangajwe na The Chronicles!

Nyuma yo gusanga ko ifungwa rya Ingabire ntaho rihuriye n’uruherekane rw’umuryango, nahise njya gushaka amakuru ku babyeyi be ngo ndebe ko bahanaguweho icyaha nkuko Ingabire abivuga. Se, Pascal Gakumba, yitabye Imana mbere yuko aburanishwa ku byaha bya Jenoside.

Tereza Dusabe, ubyara Ingabire, we yaburanishijwe adahari ndetse Urukiko Gacaca rumukatira igifungo cya burundu mu 2009.

Ingabire avuga ko “Nakwemeza nshikamye ko nta mubyeyi wiciwe muri kiriya kigo nderabuzima mu gihe ubwicanyi bivugwa ko bwabaye. Ntawe! Ibi birego byose bicurwa ni ibinyoma bisa.’’

Nyamara ibimenyetso byifashishijwe mu rubanza rwa nyina wa Ingabire biboneka mu Biro by’Ubushinjacyaha ndetse bigaragaza ibihabanye n’ibitangazwa na Ingabire.
Niba batarahanaguye ho icyasha Ingabire cyangwa nyina nkuko we abivuga ndetse niba gukatirwa kwe mu 2012 ntaho guhuriye n’imiterere y’ibyaha by’uruhererekane rwo mu muryango, ubwo Ingabire yaba hari ikindi agamije.

Ikintu kigaragaza ukwikunda kwa Ingabire mu byo yatangaje ni uko ari kurengera isura ye kuko ‘mu minsi ishize yahuye n’abana b’abacikacumu bari bababajwe no kumenya ibintu byose byavuzwe ku babyeyi banjye.’’

Gukatirwa kwa Ingabire mu 2012, gufitanye isano n’ibyo yatangaje ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri mu 1994, ndetse yiyise impirimbanyi y’iyo ‘Jenoside yirengagizwa’ akaba n’uharanira uburenganzira bw’abayirokotse.

Bikwiye kumvikana ko kubera iyo mpamvu abana barokotse Jenoside, abo avuga ko ‘bababaye’ bakwiye kudakomeza guhabwa ibinyoma kuva uyu munsi.

Ntibikwiye ko ibi wabyita guhakana Jenoside, ni igitutsi ku barokotse Jenoside. Ni ubwoko bw’ubuhirimbanyi The East African yashyizemo imbaraga mu nyungu zayo bwite.

The Chronicles yo ishobora kubabarirwa kuko yinjiye mu bukangurambaga bwa Ingabire mu itangazamakuru, kuko yagerageje kubakoresha ibyo ashaka ariko ntibagira amakenga yo kubisuzuma.

Nyamara, ni gute yashobora guhindura igikoresho ikinyamakuru cyubashywe nka The East African ngo gitangaze ibitekerezo bye ku cyaha kimwe n’icyo yakoze ndetse akanagifungirwa.

Iyo Ingabire aba atiyizera nk’ufitanye ubucuti n’itangazamakuru, ryiyumvamo ko rifite ubwigenge- yashoboraga kotswa igitutu mu gihe yatangaza impamvu yemeye kujya yavuga kuri izi nkuru; ahubwo yari azi ko azemerwa ko ibyo atangaza ari nk’iyerekwa yagize mu ijoro ryabanje aho kuba umusaruro w’igitutu yokejwe n’uko ibintu biri kumuhindukana.

Zari inshingano z’abanyamakuru gukoresha ubunyamwuga mu kumubaza ku byo yatangaje kugira ngo abisobanure neza ariko ntibabikoze.

Nyuma y’ibyo, ihame rikomeye mu itangazamakuru ni ‘kugenzura, kugenzura, kugenzura’ ; hari imvugo ikoreshwa mu itangazamakuru ko niba “Umuntu akubwiye ko imvura iri kugwa, undi akakubwira ko izuba ricanye, si akazi kawe kubakoresha bombi. Akazi kawe ni ukurunguruka mu idirishya ukareba ikiri ukuri.’’

Kugenzura amakuru ni umuhamagaro w’ibanze ku itangazamakuru ryose ryiyubashye, nyamara itangazamakuru riri aha rifite intego yo kugera ku ntsinzi ‘y’itangazamakuru ryigenga’ ari naho hari izingiro ryo kuba ryagana mu manga.

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’Umwanditsi , Lonzen Rugira. Ni impuguke muri Politiki mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Asanzwe atangaza inkuru muri Pan African Review.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .