Ni muri urwo rwego uyu munsi twabahitiyemo bimwe mu byatambutse mu cyumweru gishize, guhera tariki 31 Kanama kugeza ku wa 6 Nzeri 2020.
Icyitonderwa: Ibitekerezo bitoranywa si uko ari byo byonyine byubaka biba byatanzwe, igitekerezo cyose gitangwa tugiha agaciro, ahubwo ni uko ari byo biba byahurijweho na benshi mu itsinda rishinzwe kubisesengura.
Ineza Kabayiza Robert yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Ibibazo bya ADEPR bikomeje kuba agatereranzamba: CA yiyambuye ububasha ishyiraho komisiyo ya baringa”
Yagize ati “Nyamara Kiliziya Gatolika yubakiye ku rutare nubwo mutabyemera. Muzarebe mwari mwumva na rimwe Abapadiri barwanye kandi babana mu rugo rumwe bagasangira byose ? Cyangwa Ababikira bakabana imyaka ingana kuriya hakaba hashize ibinyejana bitabarika. Dusengere aba Bavugavutumwa
Yagize ati “Ndamushimiye Jimmy burya kwibuka iwanyu ni byiza, ariko ndagira ngo nsabe abanyarwanda bifuza ko football yacu itera imbere bajye bafasha ariko ntibiyite cyangwa ngo bihe ikuzo rirenze muri football. Ko numva uyu afite ibigwi ikipe y’igihugu Amavubi mwambariza abatoza impamvu bamwirenganije kandi dufite ibigwi. Ibibazo abihuriyeho na ex DT wa Ferwafa bakinanye mu Intare za Diaspora Belgique.
Yagize ati “Ubundi babanje bakatubikira biriya bisambo i Mageragere bakabiha iminsi 30 y’agateganyo bakareka Perezida agashyira ikipe ku murongo. Ubonye igihe bahereye bamutesha umutwe ajya kubaka bagasenya, cyangwa baragira ngo bazayisese burundu.”
Yagize ati “Baturage bo mu murenge wa Zaza mwibagiwe ko ubuyobozi buva ku Mana? ese nk’uyu watemye umuyobozi aribaza yahangana n’ubuyobozi cyangwa amategeko? Icyo nasaba leta nuko abantu nk’abo bajya bajyanwa aho bakoreye ibyaha maze bagakanirwa urubakwiye n’abandi bakareberaho.”
Ati “Njye numva mu gihe yirukanse bakagombye kumwirukaho ndetse bakabifatanya n’abasivile wenda bari aho hafi kuko twese umutekano ari umusanzu duhuje. Naho kurasa umuntu utanafite intwaro kandi ibyo n’ubugwari mugihe witwa ko wakoze imyitozo yo kuba wahangana n’umuntu udafite intwaro. Nibaza niba umupolisi nk’uwo aba atibaza ko kurasa bingana no gushyira iherezo ku buzima bw’umuntu, agahinda ku muryango yari afite hamwe no kuba byatera ihungabana abantu yaba abikoreye mu maso babireba (harimo n’abana).
Sinzi kurasa niba byemewe gusa warasa umuntu ahantu hamuca intege aho kumurasa ugambiriye 100% kumwambura ubuzima. Ku rundi ruhande gushaka gutoroka nabyo ni ubwiyahuzi, bene nk’uwo afashwe bakamukubiye igifungo nka gatatu bikaba isomo n’abandi babitekerezaga kwigiraho.
Yagize ati “Sinema nyarwanda ikeneye kwiga ku mwimerere w’inyandiko za filime zabo. Njye mbona "city maid" nta nyandiko ihamye igira, ngaho umuntu avuye muri filime. Nkibaza nti ‘ni gute umukinnyi w’Imena arenza episode imwe atagaragara, none we yamaze amezi umunani atagaragara”.
Yagize ati “Murakoze kubw’iki gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali ariko nkibaza nti “mbese ko muri kuvuga ko nyuma yo kumurika iki gishushanyo kizatangira gukurikizwa: 1. Mbona cyakabanje kunyura muri Nteko Ishinga Amategeko kikemezwa hashingiwe ku nyungu z’abaturage ndetse n’itegeko rizamurengera kugira ngo adahutazwa n’iki gishushanyo mbonera.
2. Ese ko muvuga ko igishushanyo kizahita gikurikizwa, umuturage we wari utuye Kigali muzamuherereza he mu gihe muzaba muri kubaka izo nzu zijyanye n’icyerekezo na cyane ko wumva umuturage azahabwa inzu inganya agaciro n’ubutaka yambuwe mu gihe zizaba zuzuye. Ibi nabyo ntabwo bisobanutse rwose kuko agaciro k’inzu n’ubutaka ntaho byahurira, ni ha handi umuryaryo w’abantu 7 uzajya uhabwa inzu y’icyumba kimwe na salon. Inteko nibyinjiremo ishyireho itegeko rirengera umuturage kuri iki gishushanyo mbonera naho ubundi ndabona hazabaho akarengane no kutita ku muturage ariwe rubanda rugufi.
Ygaize ati “Ariko rero, niyo mwakora opposition mujye mushyiramo n’ubwenge kuko kubika umuntu ukiri muzima, gutukana biragaragaza guciririka mu mitekerereze. Ntabwo ari uko politique ikorwa. Hari ibintu byinshi bitagenda mu Rwanda ibyo nibyo opposition yagakwiye kwibandaho, ikanerekana uko byakemuka ariko rero niba iyi ariyo opposition dufite, rwose nta opposition ihari. Erega hari abari batangiye kunywa champagne ngo Kagame yapfuye, ibi birerekana ko dufite opposition iri ku rwego ruri hasi cyane.
Uri umunyapolitiki iyi opposition nta bwoba yagutera. Nabuze opposition ivuga ku ireme ry’uburezi, nta opposition ivuga ku musoro w’ubutaka, nta opposition ivuga ku bushomeri mu rubyiruko, nta opposition ivuga ibibazo by’abanyarwanda n’uburyo byakemuka naho iyo ngirwa opposition yirirwa itukana, ibika abantu bakiriho hari aho yatugeza? Reka wenda tuvuge ko ibyo yavugaga byaba aribyo, ubuse Nahimana yari kuba Perezida? Ese abaye Perezida hari icyo yageza ku banyarwanda?
Yagize ati “Arakoze Minisitiri Busingye. Icyo mbona nuko hakwiriye kubaho uruvugiro, abatanga ubuhamya bw’uko ikibazo cyagenze ntibabe Polisi cyangwa umuvugizi wabo gusa. N’abaturage bakwiriye kugira ijambo. Byagaragara ko umupolisi yakoresheje ingufu zidakenewe cyangwa yahohoteye umuturage, agahanwa.”.
N’abandi bose batanze ibitekerezo byabo tutabashije kwandika hano, turabashimiye kandi tubasaba gukomeza kudukurikira no kuduha ibitekerezo ku nkuru tubagezaho. Ibitekerezo byatambukijwe uko byakabaye ntakigabanyijwe mu butumwa bw’umwimerere [aho biri ngombwa hakosowe amakosa y’imyandikire]

Ifoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!