00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ijwi ry’Umusomyi: Ibitekerezo by’ingenzi byatanzwe ku nkuru za IGIHE mu cyumweru gishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kanama 2020 saa 03:12
Yasuwe :
0 0

Nk’uko twabibasezeranyije, buri wa Mbere tubakusanyiriza bimwe mu bitekerezo by’abasomyi byatanzwe mu cyumweru gishize, mu rwego rwo kuba hafi y’abasomyi bacu no kubereka ko ibitekerezo byabo tubizirikana.

Ni muri urwo rwego uyu munsi twabahitiyemo bimwe mu byatambutse mu cyumweru gishize, guhera tariki 17 Kanama kugeza ku wa 23 Kanama 2020.

Icyitonderwa: Ibitekerezo bitoranywa si uko ari byo byonyine byubaka biba byatanzwe, igitekerezo cyose gitangwa tugiha agaciro, ahubwo ni uko ari byo biba byahurijweho na benshi mu itsinda rishinzwe kubisesengura.

Tariki 19 Kanama Gilbert yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Abarimo abakinnyi bitabiriye ibirori by’umukunzi wa Sarpong bashyizwe mu kato"

Yagize ati “ Ariko abantu nitwe twiteza ibibazo! Ahubwo abayobozi bakurikirane n’iminsi mikuru isigaye ibera mu ngo no mu ma restaurant! Amasabukuru, ubukwe... Ni ukuri dukwiriye kutajenjeka mu rugamba rwo kurwanya Covid-19.

Nk’aba bivugwa ko bavuye mu munsi mukuru (fête) saa yine, banyuze he? Polisi ijye ibafunga kuko kubashyira mu kato ntibihagije kuko baba bakoze n’icyaha cyo gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, kandi iki ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Tariki 20 Kanama uwitwa Minani Celestin yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Umuntu wa 11 yishwe na Coronavirus mu Rwanda”

Yagize ati “Rwose nkurikije uburyo abantu bari kwitwara tugume hamwe iturangize. Abantu barasangiza umuheha kugeza ku kiyiko, abantu bafashe indwara nk’urwenya, abantu ntiboga. Mbese sinzi icyatuma babiha agaciro. Urabona umuntu akuntu acungana n’ushinzwe umutekano agahita amanura agapfukamunwa ukibaza uwo ahima.”

Tariki 21 Kanama uwitwa InkotanyiCyane, yanditse ku nkuru igira iti "Hemejwe amatariki icyiciro cya mbere cy-impunzi z-Abarundi zizavira mu Rwanda”.

Yagize ati “Mbere na Mbere mbanje gushimira Perezida wacu dukunda cyane Paul Kagame ku gikorwa yakoze cyo kwakira impunzi z’Abarundi akazubakira, akazifata neza, zikajya mu mashuri. Njyewe kera mu 1959 iwacu twarahunze nk’abandi banyarwanda bose b’Abatutsi duhungira i Burundi ariko mu by’ukuri uko Abarundi bakiriye ababyeyi bacu ntibyari byiza habe na gato.

Babatwaye ahantu habi hitwaga i Mushiha, mu mashuri yaho noneho byari bitandukaniye na leta mbi ya Habyarimana na Kayibanda Grégoire yari mu Rwanda icyo gihe umunyarwanda wese iyo yabaga uwa mbere mu ishuri cyangwa watsinze wemerewe nka buruse icyo gihe bayihaga umurundi bakita abanyarwanda ngo ni imva y’Umunyarwanda. Rero ibyo u Rwanda rwakoreye impunzi z’abarundi ni somo ryiza ku Barundi. Barebe uko badufashe nuko twe twabafashe mu myaka itanu bamaze hano. Kandi icyo nabwira Leta y’u Rwanda natwe abanyarwanda twese, tujye tugira neza twigendere ineza tuzayisanga ahandi. Hari gihe utazayiturwa n’uwo wayigiriye ukayiturwa n’undi utayikoreye.

Tariki 22 Kanama uwitwa Herve yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Abanyarwandakazi batatu bashyizwe ku rutonde rw’abagore 100 bo muri Afurika bavuga rikijyana”

Yagize ati “Hari ikintu kimaze kuganza mu banyarwanda cyo kutishimirana. Byakabaye bidutera ishema ko abanyarwanda ku bw’ubushobozi bagaragaje bagirirwa icyizere ariko wagira ngo barabibye, ntimunaziranye kandi. Uwampa amahirwe ku rubyiruko natangiza ubukangurambaga bwo gukundana, gushyigikirana, gukunda igifite aho gihuriye n’u Rwanda cyose. Turi gukuza ikintu cy’ishyari n’urwango kabisa.”

Tariki 22 Kanama uwitwa The Truth yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Ziracyapfa bitanihira muri ADEPR: Guterana amagambo no kuvuguruzanya hagati ya Rev Karuranga na Karangwa”

Yagize ati “Bavandimwe ADEPR, ayo ma miliyoni muhemba abayobozi b’itorero ryanyu ni yo azarikora! Ni gute umuyobozi w’itorero ahembwa kuruta Minisitiri? Ese ayo mafranga ava he, ntava mu mifuka yanyu? Umwami Yesu yahembwaga angahe? Paul, umubwirizabutumwa w’ukuri yahembwaga angahe? Yagendaga n’iyihe modoka? Abakuru b’itorero barinezeresha ubutunzi buva mu mitwaro iremereye bakoreza Intama z’Imana baragijwe. Bwoko bw’ Imana, nimuhange amaso ku rufatiro rw’ukuri rwubatswe na Kristo, intumwa n’abahanuzi. Murebe ibyo bakoraga, namwe abe ari byo mukora. Ibitari ibyo, izina ry’ Imana ritukwa mu banyamahanga ku bwanyu.”

Kuri iyo tariki kandi uwitwa Mujyanama yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “RURA yibukije Radiyo na Televiziyo ko zigomba kwishyura ibihangano by’abahanzi zikoresha”

Yagize ati “Iki kintu ahubwo cyari cyaratinze gushyirwa mu bikorwa! Kuba umuhanzi bigera mu gihe cya Guma mu Rugo kubera Covid agatangira gusabiriza kawunga ku muyobozi w’Isibo kandi hari abarimo gusarura amamiliyoni mu bihangano bye, murumva bidateye isoni koko?

Gusa biranatuma Radiyo na Televiziyo bazajya bacuranga ibihangano bifite ireme! Ikindi za Alimentations, Garres, Amasoko n’Amashuri bacuranga indirimbo z’abahanzi mu rwego rwo kunezeza Abakiriya cyangwa kwidagadura, nabo RSAU ibakubite ikibatsi bage bishyura. Igihe ni iki ngo umuhanzi atungwe n’ibihangano bye nk’uko umworozi atungwa n’izo aragiye.

N’abandi bose batanze ibitekerezo byabo tutabashije kwandika hano, turabashimiye kandi tubasaba gukomeza kudukurikira no kuduha ibitekerezo ku nkuru tubagezaho. Ibitekerezo byatambukijwe uko byakabaye ntakigabanyijwe mu butumwa bw’umwimerere [aho biri ngombwa hakosowe amakosa y’imyandikire]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .