00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ijwi ry’Umusomyi: Ibitekerezo by’ingenzi byatanzwe ku nkuru za IGIHE mu cyumweru gishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Nk’uko twabibasezeranyije, buri wa Mbere tubakusanyiriza bimwe mu bitekerezo by’abasomyi byatanzwe mu cyumweru gishize, mu rwego rwo kuba hafi y’abasomyi bacu no kubereka ko ibitekerezo byabo tubizirikana.

Ni muri urwo rwego uyu munsi twabahitiyemo bimwe mu byatambutse mu cyumweru gishize, guhera tariki 13 Nyakanga kugeza ku wa 19 Nyakanga 2020.

Icyitonderwa: Ibitekerezo bitoranywa si uko ari byo byonyine byubaka biba byatanzwe, igitekerezo cyose gitangwa tugiha agaciro ahubwo ni uko ari byo biba byahurijweho na benshi mu itsinda rishinzwe kubisesengura.

Tariki 13 Nyakanga uwitwa Wairu yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Imitima y’abakekwaho Jenoside iradiha nyuma y’ifatwa rya Kabuga n’ibaruwa ya Macron”.

Yagize ati “Aba ngaba bararushywa n’ubusa, imitekerereze y’abatuye mu Rwanda ihabanye n’iyo bafite. Bamaze imyaka myinshi bazererana ibipapuro ngo bararwanya leta y’ubumwe ariko nabo sibo kuko amaraso y’Abatutsi bishe babahora uko bavutse niyo abateje uru ruzerero. bakwiye kumenya ko politiki y’ivanguramoko nta na hamwe yarambye. Nimutuze H.E Paul Kagame impano twahawe na Rurema abereke uko u Rwanda rukwiye kuyoborwa.”

Tariki 13 Nyakanga uwitwa Mata yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Umuti wa ruswa ivuza ubuhuha mu butabera bw’u Rwanda”.

Yagize ati “Inzego z’ibanze ziriho uwazikuraho hakajyaho abashya bose hakurikije amashuri bize n’imyanya bagiye basaba muri Mifotra kuko abenshi bari mu myanya kubera ruswa si uko bashoboye niyo mpamvu nabo bayimika pe. Gutandukanya inzego z’ibanze n’iz’umutekano, ushinzwe umutekano akabarizwa mu mutekano gusa naho ushinzwe akazi akabarizwa mu kazi kuko bamwe bitwaza abandi mu kurya ruswa cyangwa bamwe bagashuka abandi cyangwa bakarebanaho bakabyumvikana ngo kuko ari runaka ubivuze nta ngaruka twagira.’’

Ahari hari ushinzwe umutekano mu z’ibanze najya mpashyira RIB ikaba umuhuza w’ushinzwe umutekano n’inzego z’ibanze. Abacamanza bose nabasesa ngashyiramo abari hanze babyigiye kandi muri buri rwego rw’ubucamanza ngashyiramo n’uhagarariye RIB kuko nirwo rwego kugeza ubu rutarandura icyaha cya ruswa tunashima cyane HE warutekereje kuko baragerageza pe. Urwego rw’umuvunyi uwarumanura rukagera ku karere ariko rugatandukana n’akarere rukigenga.

Nkuko hariho inshuti z’umuryango hasi, uwashyiraho urwego rushinzwe gutanga amakuru rukorana na RIB ku bijyanye na ruswa kuko burya iyo hari umuyobozi urya ruswa abaturage baba bamuzi kandi n’amakuru baba bayafite ku buryo bamwe bavugana bati ubwo ari runaka genda witwaje aya, Polisi nayo ikagira izindi nshingano cyangwa zigahabwa RIB cyangwa bigahuzwa bagafata formation nk’iyahawe RIB kuko nkatwe abagenzi turabibona iyo umushoferi ari mu makosa Polisi ikamufata mugera imbere akakubwira ati muhaye akantu cyangwa iyo hari umunyabyaha uri kuri polisi usanga bakubwira ngo nashake komanda kandi ukabona koko nyuma aratashye.”

Tariki 14 Nyakanga uwitwa Divin yanditse ku nkuru igira iti “Nihavugwe n’ubutwari bw’abarimu bo muri Kaminuza zafunzwe”

Yagize ati “Muraho basomyi b’iyi nkuru namwe bakunzi ba Igihe.com. Nagira ngo ntange igitekerezo kuri iyi nkuru, ariko cyane cyane ndibanda aho umwanditsi yagize ati "umuntu wicaye mu ifuteyi akagaya mwarimu ko yatanze uburezi buciriritse".

’’Sinari nzi ko icyo kintu cyabayeho cyo kugaya serivisi yatanzwe na mwarimu muri kaminuza zafunzwe ariko niba koko byarabayeho ndashaka kugaya nivuye inyuma umuntu watesheje agaciro ubwitange bwa mwarimu muri izo kaminuza. Ndamugaya nshingiye ku kuba jye ubwanjye narabaye mu bakozi b’izo kaminuza, kandi nkaba nzi neza ubwitange bwakorwaga mu kwigisha no guharanira ko abahahererwa serivisi (abanyeshuri) babona uburezi bwuzuye. Igihe cyose mwarimu aharanira ko isomo yigisha ryumvwa neza kandi bikamutera ishema, utameze utyo hari icyo aba abuze ngo yuzuze indangagaciro z’umurezi nyawe.’’

Ibintu bike navuga bikubiye mu byiciro bibiri by’ingenzi:

1. Habayeho uburangare ku babashije kumenya ikibazo mbere ntibabikemure bakajya inama zidashira zagejeje ku irindimuka rya kaminuza, inzego nyinshi bireba kaminuza ijya gufunga zibizi kuko haba harabayeho guhabwa amakuru n’abakozi igihe bari kuzirega cyangwa kuzishyuza, ubugenzuzi buba bwakozwe buba bwagaragaje ko kaminuza iri mu marembera.

2. Habayeho kwinangira mu guhindura imikorere kuri banyiri izo kaminuza cyangwa ku baziyobora, bituma kaminuza bashinze cyangwa bayoboye zifungwa (bishoboka ko iyo business wayitekereje ukanayitangira unatekereza icyakorwa iramutse yanze, ihombye, ibi bizamo kuba wahindura business, kuba washaka abafatanyabikorwa cyangwa abagura imigabane igihe usabwe gushora ayo udafite kandi ubona business irimo kwaguka cyangwa ikeneye ibyo utateganyije, kuyigurisha burundu kubabishoboye n’ibindi).

Tariki 14 Nyakanga uwiyise Akaga yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Hatangijwe ibizamini by’akazi k’abarimu ku bagera ku bihumbi 35”

Yagize ati “Ndasaba REB kuzakora ubugenzuzi mu bigo by’amashuri aya ya 9YBE kuko bimwe muri byo bifite abayobozi bandika abana bataruzuza imyaka kugira ngo Leta ijye ibaha amafaranga menshi ya capitation grants ndetse ibigo bikishyuza amafaranga menshi ababyeyi b’abana bababwira ko babarushya kubakurikirana. Ibi byiganje cyane mu bigo byo muri Kigali aho ababyeyi bishyura agahimbazamusyi.

Tariki 14 Nyakanga uwiyise HHHH yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Migeprof igiye gusesengura iby-abakobwa bo muri Rusizi na Nyamasheke batanga amafaranga ngo barongorwe”

Yagize ati “Ariko ibi rwose nta kibazo kibirimo, kuki umusore atanga amafaranga, ntihagire ikivugwa, Umukobwa yagira icyo akora ati ni akarengane? Ubundi se hari umukobwa watanze ikirego? Hari uwo bayatse ku ngufu se? Nkuko Walter, yari abivuze, inkwano zo ziri hanze aha, aho bajya mu biciro nk’abafite ibyo bagura ko byo ntacyo mubivugaho, ni ukubera ko bireba abasore? Rwose niba ari Gender, mureke abasore ninkumi buriwese yibonemo, ntibibe umutwaro kuri umwe. Murakoze.”

Tariki 17 Nyakanga uwitwa Dd yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Dr Pierre Damien Habumuremyi yahakanye ibyaha byose aregwa: Uko iburanisha ryagenze".

Yagize ati “Abayobozi bose bagakwiye guhanwa kimwe., tukababona bose mu mapingu cyangwa muri detanee vans cyangwa bahitamo kububahira inshingano bakoze, bakabahisha, bagahisha bose. Ibi ni ukubahuka uretse ko yanabaye PM, ariko aranakuze. Ntibanarebye ishyaka yagize akora ibishoboka byose ngo yunganire uburezi bw’u Rwanda ashyiraho ishuri. Ni abayobozi bangahe bava mu myanya y’ibyubahiro bagakora igikorwa nk’icye koko, ko ataranyotewe amafaranga. Uretse no gukora mu myanya ikomeye, ngo afite n’indi mitungo yihagazeho i Musanze. Ubwo pension ye na revenues z’iyo mitungo iyo aba adashaka ishyaka ryo guteza uburezi imbere, ntiyari kwicara akarya ayo neza kandi? Ibi nibititonderwa bizajya bica intege abashaka kwihangira imirimo! Imana imurengere rwose.”

Kuri iyo nkuru kandi uwitwa Anitha yanditse agira ati “Ariko abaturage murasetsa ye. Ejo muti muduhanire abatumereye nabi, byakorwa ngo yorororo, ubwo urumva mutari ba nta munoza? Oya kubazwa inshingano ni ngombwa, ari kubazwa ibyo yakoze nabi. U Rwanda ntirugikeneye abapyinata buyobozi. Ugomba kubikora neza cyangwa ugaceceka. Hari abantu benshi banyotewe no gukora neza. Twagize ibyago iwacu byatewe n’abayobozi biraye bituzanira umuvumo ku gihugu, mureke tubikosore.

Tariki 18 Nyakanga uwitwa Mucanzigo Deogratias yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “BRD yakajije ibihano ku batishyura inguzanyo bigiyeho n’abakoresha babo”.

Yagize ati “Kwishyura nibyo ndetse ni ngombwa ariko BRD aho kwihutira kuvuga ngo izahana abatubaririza izi nshingano, nibanze nayo yite mu gusubiza ibibazo abishyura bahure nabyo. Urugero:Gusubiza abarengeje agomba Kwishyura, Kugaragaza ayo umuntu agomba mbere yo kwishyuza, Gutanga SMS yereka uwishyura ko yishyuye, Kwishyuza kaminuza frw zitahaye abishyura mugihe bigaga.

Urugero: Twemererwaga amezi icumi ariko kuva 2010 Campus zatangaga amezi umunani gusa, Hari n’abatarahawe amafaranga ya Memoire nyamara yose akubiye mu ideni rigomba kwishyurwa. BRD nabyo ibikurikirane rero.

N’abandi bose batanze ibitekerezo byabo tutabashije kwandika hano, turabashimiye kandi tubasaba gukomeza kudukurikira no kuduha ibitekerezo ku nkuru tubagezaho. Ibitekerezo byatambukijwe uko byakabaye ntakigabanyijwe mu butumwa bw’umwimerere [aho biri ngombwa hakosowe amakosa y’imyandikire].

IGIHE.COM iri ku isonga mu bitangazamakuru bisomwa na benshi ku butaka bw'u Rwanda no mu Banyarwanda baba mu mahanga ku bikorera kuri internet

Ifoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .