Ijwi ry’Umusomyi: Ibitekerezo by’ingenzi byatanzwe ku nkuru za IGIHE mu cyumweru gishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Nkuko twabibasezeranyije, buri wa Mbere tubakusanyiriza bimwe mu bitekerezo by’abasomyi byatanzwe mu cyumweru gishize, mu rwego rwo kuba hafi y’abasomyi bacu no kubereka ko ibitekerezo byabo tubizirikana.

Ni muri urwo rwego uyu munsi twabahitiyemo bimwe mu byatambutse mu cyumweru gishize, guhera tariki 6 Nyakanga kugeza ku wa 12 Nyakanga 2020.

Icyitonderwa: Ibitekerezo bitoranywa si uko ari byo byonyine byubaka biba byatanzwe, igitekerezo cyose gitangwa tugiha agaciro ahubwo ni uko ari byo biba byahurijweho na benshi mu itsinda rishinzwe kubisesengura.

Tariki 6 Nyakanga, uwitwa Kakisa yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Indangaburezi College of Education nayo yafunzwe, izindi kaminuza zigenga zaburiwe”.

Yagize ati “Kugenzura nibyo biranakwiriye ariko nka Minisiteri ihagarariye leta mwakagombye kureba niba bitakemuka mugafatanya n’akarere n’abaturage ba hano mu Ruhango kugeza iyo kaminuza ahifuzwa, kuko mukoze isesengura mwabona ingaruka zikomeye bifite ku bukungu bw’abatuye Ruhango cyane.”

Kuri iyo nkuru kandi uwitwa Kamirindi yatanze igitekerezo agira ati “Ariko Lambert koko yabananiye kuyica mu gihugu? Erega zihombesha abantu cyane uribaza inyungu ya 30% ku kwezi? Ko abatanga Lambert baba bazwi kuki badafatwa? Ubundi nyine ingwate ubahaye bandika ko muyiguze atabona ubwishyu bakayirundukana! Numva kuko bazwi bajya bafatwa hatitawe ku masezerano aba yakozwe! Hafatwa abayitanga kuko abayikenera babuze abayibaha byahagarara.

Lambert yahombeje benshi ikiza abayitanga kandi byangiza ubukungu bw’igihugu, ni nka bimwe bya pyramid. Minicom na RIB mwagahize abantu batanga Lambert kandi kaba bazwi, mu mujyi na Nyabugogo baruzuye! Abayitanga iyo ugeze iwe usanga hari nk’imodoka 10 ari ingwate z’abantu bafashe Lambert. Nanjye yarampombeje! Ikindi banki zikwiye kugabanya inyungu no kwihutisha inguzanyo, byajya bikumira Lambert kuko kuyifata ni amaburakindi.”

Tariki ya 7 Nyakanga, uwitwa Ukuri yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Inzego za Leta zifite inshingano zisa zahujwe, izisangiye inyubako zisaranganya abakozi”.

Yagize ati “Ibi bintu leta yakagombye kujya ikora isesengura itarebye ku ruhande rumwe: ndemera ko ibyo leta itanga bizagabanuka ariko nanone ubushomeri buziyongera kuko niba hari serivisi zihujwe, abakozi bamwe babura akazi noneho bakabashakira, ibyo bihita bivuga ko abatari bakabona amahirwe yo kukabona ahita agabanuka.

Umuntu ashobora kwibaza ati haramutse haje ikoranabuhanga rikomatanya serivisi zose z’inzego z’ibanze mu gihugu ku buryo umuntu umwe ariwe ugenzura iryo koranabuhanga leta yaryemera? Ku bwanjye ndi leta sinaryemera kuko leta usibye kureba inyungu mu buryo bw’amafranga yakagombye no kureba inyungu mu buryo buri social, kuko ntabwo leta ariyo yagateje ubushomeri. Muri sosiyete ziharanira inyungu byo rwose birumvikana ariko muri leta ifite inshingano zo kurebera inyungu rusange, iryo koranabuhanga ntabwo yakagombye kuryemera.”

Tariki 8 Nyakanga, uwitwa Alias yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Agasaro uvuga ko yabyaranye na Bruce Melodie, yasobanuye uko umwana we yagiye kurerwa n’abagiraneza”.

Yagize ati “Tujye tuvugisha ukuri nubwo ukwinshi kuba gufitwe na ba nyirubwite. Ahakana gute ko atataye umwana kandi yarageze aho ajya gufatwa n’undi muryango? Ibi biganiro by’aba bantu bombi narabikurikiye yaba umukobwa n’umugabo, Bruce ati: Mu rwego rwo kugira ngo ikibazo ngikemure nasabye umukobwa na Polisi ko dukoresha AND, umukobwa arabyanga, ko umukobwa nta mafaranga yari yasabwe kuki atabyemeye ngo uwo mwana abone uburenganzira bwe?

Mbona yaragize impungenge ko ukuri nikujye ahagaragara bagasanga atari uwe yagaragara ukundi. Ntabwo ubundi bibaho ko umugabo ufite ubushobozi yakwihakana umwana yabyaye kuko aba arakara ko mu mara yawe ariko ku rundi ruhande Bruce nawe niba ubizi ariko utabihamya saba urukiko rukurenganure ureke guhora wandagazwa nk’umuntu wahunze inshingano. Urukiko rufite uburenganzira bwo gupima ADN yawe n’umwana yaba atari uwawe bikagaragara, yaba ari uwawe ukamucyura nturererwe n’abandi ufite ubushobozi.”

Tariki 8 Nyakanga uwitwa Jean Paul yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Ba rwiyemezamirimo icyenda bafunzwe bakurikiranyweho miliyari 9 Frw zari zigenewe kugeza ifumbire ku bahinzi”

Yagize ati “Amahoro. Si nk’ibi byo guha koperative uburenganzira bwo gutubura imbuto, muzaba mureba ukuntu ibintu bizivanga. Uha umuntu kuyobora gahunda yo gutubura imbuto ntabwo yabyigiye, ntazi iyo biva n’iyo bijya kandi hari ibigo bisanzwe bikora imbuto z’indobanure? Njye mbona ntazi pe! Ibintu bizajya bigera ahantu byazambye kubigarura bitagikunze kandi byangije byinshi. Dore aho nibereye.”

Kuri uwo munsi kandi uwitwa LED yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Ubusitani bushya bw’imbere y’ibiro by’Umujyi wa Kigali bwashyizwemo internet y’ubuntu”

Yagize ati “Ni heza pe. Gusa izuba ryaho riragatsindwa, bazakore ibisenge bikoze muri za panneaux solaires ku buryo amashanyarazi avuyemo yakwifashishwa mu gusharija imashini na telefone ndetse n’ama LED lights bulbs (amatara) ahinduranya amabara ku buryo bikurura abantu.”

Tariki 9 Nyakanga, uwitwa ADEPR yanditse igitekerezo ku nkuru igira iti “Umweyo muri ADEPR: Pasiteri Zigirinshuti Michel yahagaritswe, Habyarimana Desire arihanangirizwa”

Yagize ati “Erega ikibazo mwese mwibaza ntabwo murahumuka. Gukorera Imana si ukuyikorera imirimo kuko Imana ntikorerwa ahubwo niyo idukorera, gukorera Imana njye numva ari ukuyikorera Ibyawe byose ikaba ariyo ibigenga (ibyishimo, umubabaro, ibibazo, ibisubizo...).

Abo bandi rero ni abakozi b’idini kuko Itorero ritandukanye n’idini, njye ndumva abahagaritswe ni nk’abandi bose bahagarikwa mu kazi kuko nta muntu uhagarika undi mu itorero kuko nta n’umuntu ushyira undi mu itorero.

ADEPR siyo yonyine yahagaritse abakozi bayo na za KBS nigeze kubona zihagarika abashoferi COVID-19 igitangira, nta byacitse rero mutandukanye iby’Imana n’ibya Kayizari.”

Tariki 8 Nyakanga uwitwa M yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Kwizera Olivier wasinyiye Rayon Sports yasabwe kubahiriza ibyo yumvikanye na Gasogi United”

Yagize ati “Ferwafa nidaca ibi bintu bizasenya Football yacu. Amakipe yacu ajye agaragaza Transfer zarangiye kandi n’abakinnyi babe serious. Niba wariye amafaranga y’abandi kubera impamvu runaka, nubona indi kipe ubanze uganire n’uwayaguhaye maze ujye mu zindi kipe. Ariko se ibi bintu biba mu mupira wacu nibuze mujya mubyumva mu bihugu duturanye? Wenda tureke kwigereranya n’iburayi.”

Tariki 9 Nyakanga, Ephrem yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Impungenge ku musaruro w’impuguke zizacukumbura uruhare rw’u Bubiligi ku bukoloni mu Rwanda".

Yagize ati “Mwaramutseho, ibyo kwiga ku bibazo Metropole y’u Bubiligi yagize kuri Congo, Ruanda-Urundi ntibyabura kuko ni byinshi cyane. Kuri Congo/Kinshasa icyo gihe yitwaga Leopoldville Abanyagihugu barabonabonnye, aho bicirwaga gusarura ibiti bya HEVEA bivamo Chaouchouc. Bageze n’aho bayitazira Chaouchouc Rouge kubera amaraso yamennye n’ibindi n’ibindi. Mu Rwanda ho hari icyo bita Politique Indirecte, ni nk’aho Abami nta butegetsi bari bafite. Reba uburyo biyenjeje ku Mwami Musinga kugera za Kamembe na Moba muri RDC aho yajyanywe mpiru na nyoni. Umuhungu we nawe uko yatanze amarabira i Bujumbura birazwi...

Reka tureke Komisiyo izabicukumbure, ariko cyane nshimye ko uwitwa Elikia Mbokolo agiyemo. Azi Amateka mu rwego rwo hejuru. Iyo bashyiramo Abantu nka Joseph Gahama nawe n’inararibonye mu Mateka, Joseph Kizeribo we yitabye Imana kera, na we yari azi amateka cyane, kimwe na Musenyeri Kanyamacumbi na we witabye Imana. Ni Abantu nemeraga ku bijyanye no gucukumbura Amateka. Murakoze cyane.”

Uwiyise DDD, tariki 11 Nyakanga yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Ibyo utamenye ku itsinda ry’Intwarane riheruka gushinjwa guteza imvururu muri Kiliziya Gatolika”

Yagize ati “Njye rwose numva ntawe ukwiye kwamagana idini. Numva babareka noneho buri umwe mu bakirisitu akajya aho umutima umwerekeza, naho habayeho abavuga ko aribo basenga by’ukuri n’abandi bakitwa ab’ibinyoma, byaba ari ukurengera kuko Imana yavuze ko idini ry’ukuri ari ugukunda imfumbyi n’abapfakazi.”

Kuri iyo nkuru kandi, uwitwa Hakizimana yatanze igitekerezo agira ati “Intwarane iyo nsomye ibyazo mbura buri gihe ikosa bazihora ku buryo zamaganwa n’abayobozi ba Kiliziya kuriya bazigira. Aba bantu si abanyamasiyansi ahubwo ni abantu b’amasengesho. Rero kubera ko abakristu bamwe n’abayobozi babo baguye muri routine ntibumva impanuro zibagezwaho mu buryo batamenyereye. Bashaka ko Yezu na Nyina B.Mariya bababwira uko bo babyumva kandi inzira za Nyagasani ni nyinshi anyuzamo ubutumwa.”

Tariki 10 Nyakanga uwitwa Innocent yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Ntabwo nigeze njya muri iyi nzira numva ko nzaba Perezida – Kagame”.

Yagize ati “Kuba yarabohoye u Rwanda n’Abanyarwanda afatanije n’abandi Banyarwanda bari barahejejwe i mahanga ndetse n’abandi bari bafite ubumuntu, ntekereza ko bidashidikanywaho. N’ushidikanya ni nka wa wundi ubura icyo atuka inka akayituka ati dore icyo gicebe cyayo. Rero ntabwo abantu bose babona ibibahagije cyangwa ngo babone amagare yo kugendaho ariko bashakirwa umutekano n’amahoro bigatuma bakura amaboko mu mufuka bagakora ntawe uhutajwe, icyo ni ikintu gikomeye. Mujye muha agaciro umutekano kuko kuwugeraho bisaba ubuyobozi bwiza.

Ikindi Politiki itavangura benshi byarabananiye aho amahirwe ahabwa buri wese. Ibyo byose ni ibyo gushimirwa H.E. Niba waburaye uyu munsi cyangwa udafite igare uyu munsi, korana umurava ejo cyangwa ejobundi uzabibona ku bw’umutekano ufite.”

N’abandi bose batanze ibitekerezo byabo tutabashije kwandika hano, turabashimiye kandi tubasaba gukomeza kudukurikira no kuduha ibitekerezo ku nkuru tubagezaho. Ibitekerezo byatambukijwe uko byakabaye ntakigabanyijwe mu butumwa bw’umwimerere [aho biri ngombwa hakosowe amakosa y’imyandikire].

IGIHE.COM iri ku isonga mu bitangazamakuru bisomwa na benshi ku butaka bw’u Rwanda no mu Banyarwanda baba mu mahanga ku bikorera kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .