Ijwi ry’Umusomyi: Ibitekerezo by’ingenzi byatanzwe ku nkuru za IGIHE mu cyumweru gishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nyakanga 2020 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Nkuko twabibasezeranyije, buri wa Mbere tubakusanyiriza bimwe mu bitekerezo by’abasomyi byatanzwe mu cyumweru gishize, mu rwego rwo kuba hafi y’abasomyi bacu no kubereka ko ibitekerezo byabo tubizirikana.

Ni muri urwo rwego uyu munsi twabahitiyemo bimwe mu byatambutse mu cyumweru gishize, guhera tariki 29 Kamena kugeza ku wa 5 Nyakanga 2020.

Icyitonderwa: Ibitekerezo bitoranywa si uko ari byo byonyine byubaka biba byatanzwe, igitekerezo cyose gitangwa tugiha agaciro ahubwo ni uko ari byo biba byahurijweho na benshi mu itsinda rishinzwe kubisesengura

Tariki 29 Kamena uwitwa Agaciro Peace yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Kuki bo batiga Ikinyarwanda? – Perezida Kagame asubiza Abafaransa bumva ko adakunda ururimi rwabo"

Yagize ati “Indimi z’abakoloni zatumye abatari bake bagwingira mu myumvire. Hari n’abo njya numva bishima mu ruhame ko abana babo batazi Ikinyarwanda, ngo bavuga Icyongereza neza kuva mu mashuri y’incuke. Ni akumiro nta kindi navuga.”

Tariki 2 Nyakanga uwitwa Rwanda yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Ivumburamatsiko ku mushinga w’Uruganda rw’Ingufu za Nucléaire mu Rwanda”

Yagize ati “Ariko jye uko mbibona ntacyo bitwaye kuko ntihenze ugereranije na nyiramugengeri bitewe n’umusaruro itanga. Naho ibirebana n’impanuka, bagomba kumenya ko ubwenge buza ubujiji buhise, kuva 1980 ubu aba Engineers bubaka reactors bahinduye uburyo bazubaka kubera izo mpanuka zabayeho. Nkeka ko na Fukushima iheruka kuba ari umutingito wasatuye uruganda rwa Nucléaire kandi tuba mu gace gasa nk’aho nta mitingito ihaba. Aho nabona yakubakwa ni Iburasirazuba kuko izi nganda zikenera amazi menshi, bakoresha amazi y’Akagera kandi ntabwo ari ahantu haba imitingito. Icyo tugomba kumenya ni uko ingufu z’amashanyarazi ntabwo ari conserved (ntizibikwa), abanyarwanda tugomba gukora ku buryo tugomba kuzikoresha hafi 100%.”

Tariki 1 Nyakanga, Fernandel yatanze igitekerezo ku nkuru igra iti “Ingendo mu Karere ka Rubavu zakomorewe, insengero zikomeza gufungwa”.

Yagize ati “Bavandimwe, ejo naciye ku isoko rya Kimironko mu ma saa kumi n’ebyiri nitegereza akavuyo gahari mu banyesoko baba barwanira imari, ntekereje ko bikorwa buri gitondo kandi mu masoko atandukanye hirya no hino mu gihugu (abantu baba babyigana, bakubitana imitwe, udupfukamunwa turi munsi y’akananwa), ndavuga nti abayobozi bashatse bafungura Kiliziya n’insengero tukanjya kwisengera kuko n’ubundi ni Imana itwirindiye. Sans blague!
Hazagire uhanyarukira yirebere. Gusa badufashe bakingure kiliziya tujye gushimira Imana kuba tugihumeka.”

Tariki 1 Nyakanga uwitwa Jay yanditse ku nkuru igira iti “Uburyo Gaddafi yigeze gutega utwuma dufata amajwi intumwa z’u Rwanda zirimo na Perezida”.

Yagize ati “Njye simbona ikibazo kuri Kadhaffi gusa ahubwo ikibazo cya politiki y’ibihugu byo mu majyaruguru byumva ko bitari muri Afurika kuko urugero muzi nka Maroc yasabye kujya muri European Union ikagaruka muri AU kuko yari yangiwe na EU! Nge mbona rero biriya bihugu byigira nk’aho ari ibihangange. Njye iyo ndebye Ethiopia na Misiri bisa n’aho ari ubukoloni bubera hagati muri Afurika.”

Tariki 1 Nyakanga uwitwa KN yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Abadepite ba EALA bamaze amezi ane badahembwa”.

Yagize ati “Hafatwe ingamba zo gucyura abadepite ba EALA bose cyangwa basimburwe n’abakomiseri mpuzakarere ubundi ibikorwa bikomereze online mu bihugu bakoreramo ari nabyo byakwishingira imishahara yabo. Icyicaro gikuru cyaharirwa abahuzabikorwa mbarwa, n’Umunyamabanga Mukuru w’ibiro bikuru bya EALA, bityo umusanzu wo kwishyura ukaba muke n’ibirarane by’amadeni bikishyurwa neza.”

Tariki 2 Nyakanga Bimawuwa yanditse ku nkuru igira iti “Uganda yarezwe mu rukiko rwa EAC kubera gukumira abigiye amategeko mu Rwanda”.

Yagize ati “Ikibazo aho kiri njye ndabona ari politiki mbi iri hagati y’ibihugu byombi uwo muryango u Rwanda rwinjiyemo ni uwa baringa ntabwo usenyera umugozi umwe, EAC aho usanga igihugu kimwe gicumbikiye abanzi bashaka guhungabanya ab’ikindi gihugu. Ikibazo nibariza ntabwo byashoboka ko u Rwanda rwava muri uwo muryango?"

Tariki 2 Nyakanga John yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Hashyizweho amabwiriza yo kwitegura gufungura insengero arimo kwandika abaje gusenga no kudatura ’Cash’”.

Yagize ati “Nduzi aya mabwiriza akabije, bitari ngombwa. Mumbwire, ubu se mu Rwanda ntaho bahanahana amafaranga, ikindi kubuza abana bari munsi y’imyaka 12 ni ugukabya, wenda umuntu yavuga abari hasi y’imyaka itatu, byakumvikana kandi birazwi ko abana batayifata byoroshye kandi ko batanayikwirakwiza nk’uko ubushakashatsi bubyerekana hariya za Burayi yabanje guca ibintu. Mumbwire namwe, ukuntu umuntu azandika telefone z’abanyarwanda baje gusenga bose n’aho batuye, ni ukuvuga ko n’abaje mu isoko, bandikwa se? Yego icyorezo kirahari, ariko mu mabwiriza harimo ugukabya bitari ngombwa, nkuko bafunze amasengero igihe gikabije birenze uko icyorezo kimeze. None se, ko abantu biyongera ubwandu kandi barafunze isengero birenze urugero?"

"Ahubwo igihe kirageze, ababishinzwe bige ukuntu abanyarwanda bazabana nayo igihe kirekire kuko nta bushobozi bwo gufunga ubuzima bw’igihugu dufite kubera covid-19. Dushobora gushyira ingufu mu kumenyesha abaturage uko twabana nayo, ariko ubuzima bugakomeza.”

Tariki 3 Nyakanga, uwitwa Karire yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Impinduka 10 zidasanzwe zaranze u Rwanda mu myaka 26 ishize”.

Yagize ati “1. Naho bye bye Nyakatsi? 2. Ikoranabuhanga ryarasakaye: kera habaga abanditsi b’amabarwa ku mihanda bitwikiriye imitaka hariya hari Centenary House, naho ubu hari one laptop per child.

3. Hahahahaha Kera umushahara bawuduhaga mu ibahasha. Wahitaga uyajyana kuri banki naho konti ya buri wese yabaga ari ka fishi bandikishaho intoki n’ikaramu. Hari rero benshi babanzaga kwica akanyota bikarangira batayagejejeyo. Nicyo gihe abana baherukira gutoragura amafaranga ku mwisho w’ukwezi. Genda Rwanda uri nziza!”

Tariki 3 Nyakanga uwitwa Jm yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Paris: Urukiko rwatesheje agaciro ibyo Bruguière yashinjaga bamwe mu bayobozi b’u Rwanda”.

Yagize ati “Ariko abantu bahuza ihanurwa ry’iyi ndege nk’impamvu ya Jenoside yakorewe abatutsi baba birengagije ko hari listes z’abatutsi bagombaga kwicwa? Birengagiza se ko hari hari abatojwe kwica? Birengagiza intwaro zari zaratanzwe ngo abatutsi bazicwe? Njye sinamenya uwahanuye indege (kuko buri wese yemera ibyo ashaka kwemera ku byavuye mu bushakashatsi butandukanye) ariko kuba Jenoside yarateguwe byo uwari mukuru yarabibonaga kandi arabizi. Amagambo yirirwaga avugwa na RTLM n’ibinyamakuru byabibaga urwango se murabyibagiwe? Abantu se bibagiwe ko na mbere y’ihanuka ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana hari abatutsi bicwaga kuko ari abatutsi? Musigeho...

Tariki 4 Nyakanga Theophille yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Mu mafoto: Ibihe ntagereranywa bya RDF mu myaka 26 u Rwanda rubohowe”.

Yagize ati “Iyi nkuru iruzuye peee! Gusa nta gihembo wabona uha ingabo z’ u Rwanda uretse Nyiribiremwa. Ariko bariya bamugariye ku rugamba mujye mubagaragaza bambaye gisirikare bibe ikimenyetso cy’ibihe byose. N’umwana wababona mu igare ajye abona ko bakoze (Abaruguyeho bose tubatuye Nyirijuru)”.

Tariki 5 Nyakanga uwitwa Bimawuwa yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Dr Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe na Prof Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo batawe muri yombi”.

Yagize ati “Kubera kubaho muri za Leta zitahanaga abayobozi none abantu barashaka ko bikomeza gutya no kuri iyi ? Mujye mwibuka ko ibyatumye abanyarwanda bafata iya mbere bakinjira iy’ishyamba n’ibi nabyo birimo. Nta muntu uri hejuru y’amategeko, abo bagabo bakoze amakosa rero mureke bahure n’ubutabera. Gutanga sheki itariho amafaranga ni icyaha gikomeye ku isi hose, undi na we gufata abana ba bene wabo akabashyira mu ishuri nta mafaranga batanze, ahubwo abo bana bize muri ubwo buryo bazabake impanyabumenyi niba barazibonye cyangwa basabwe kwishyura nkuko abandi bishyuraga.

N’abandi bose batanze ibitekerezo byabo tutabashije kwandika hano, turabashimiye kandi tubasaba gukomeza kudukurikira no kuduha ibitekerezo ku nkuru tubagezaho. Ibitekerezo byatambukijwe uko byakabaye ntakigabanyijwe mu butumwa bw’umwimerere [aho biri ngombwa hakosowe amakosa y’imyandikire].

IGIHE.COM iri ku isonga mu bitangazamakuru bisomwa na benshi ku butaka bw'u Rwanda no mu Banyarwanda baba mu mahanga ku bikorera kuri internet

Ifoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .