Ijwi ry’Umusomyi: Ibitekerezo by’ingenzi byatanzwe ku nkuru za IGIHE mu cyumweru gishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kamena 2020 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Nk’uko twabibasezeranyije, buri wa Mbere tubakusanyiriza bimwe mu bitekerezo by’abasomyi byatanzwe mu cyumweru gishize, mu rwego rwo kuba hafi y’abasomyi bacu no kubereka ko ibitekerezo byabo tubizirikana.

Ni muri urwo rwego uyu munsi twabahitiyemo bimwe mu byatambutse mu cyumweru gishize, guhera tariki 22 Kamena kugeza ku wa 28 Kamena 2020.

Icyitonderwa: Ibitekerezo bitoranywa si uko ari byo byonyine byubaka biba byatanzwe, igitekerezo cyose gitangwa tugiha agaciro ahubwo ni uko ari byo biba byahurijweho na benshi mu itsinda rishinzwe kubisesengura

Tariki 23 Kamena uwitwa Meddy yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Miliyari zirenga 129Frw zigiye gukoreshwa mu bikorwa birimo kubakira abatishoboye”.

Yagize ati “ Ibi ni byiza cyane, ariko turasaba umugenzuzi w’imari ya leta kutazahumbya ku ikosa na rimwe kuko ubu rwose nta faranga rihari ryo gutera inyoni ! Kuko byagaragaye ko mu myubakire y’inzu nk’izi habamo ubujura bwinshi.”

Tariki 23 Kamena uwitwa Tity yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Coronavirus: Mgr Rukamba yatanze icyifuzo cy’uko hajya hakoreshwa ikiyiko mu guhazwa, abajya mu misa bakandikwa”.

Yagize ati “Si ndikumva ukuntu hazabaho guhazwa hakoreshejwe ikiyiko keretse nihaba hari ibiyiko bikwiriye abakristo bahari. Niba hari abakristo 1000 hakaba n’ibiyiko 1000, naho ubundi iyi formule y’ikiyiko wapi , ahubwo habeho izindi ngamba pe.”

Kuri iyo nkuru kandi uwitwa MC yatanze igitekerezo agira ati “Umukristu nakora gato kuri icyo kiyiko yanduye, abamukurikiye bose bazandura. Intoki zari nziza, Padiri akabanza gukaraba neza, akabikora na mbere yo guhaza kabone n’ubwo yaba yaje yakarabye cyane ko n’ubundi nta wamukoragaho. Murakoze, mugumye mushakishe ingamba twiteguye kuzubahiriza zose uko zakabaye.

Tariki 24 Kamena, Biber yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “BNR yasubije abatewe impungenge no gusubizaho ikiguzi cyo kohererezanya amafaranga kuri telefoni”.

Yagize ati “Rwose BNR nikore ubugenzuzi ku makonti y’abarimu mu Mwarimu-Sacco kuko bari gushyiraho amafaranga make barangiza nayo bakayiba maze mwarimu yareba konti ye agasanga n’utwo bamugeneye ntatwo. Abarimu benshi bataye umutwe rwose!Noneho nugize utwo abona ba agents ba MTN bakayakata uko biboneye. Nta biciro bizwi. Hakenewe "menu" igaragaza ikiguzi cyo kubikuza.”

Tariki 27 Kamena, uwitwa Rwema yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Guma mu Rugo mu midugudu itandatu ya Kigali ihagaze ite? (Amafoto na Video) ”

Yagize ati “Hari ibintu bitatu nifuza kuvuga muri uyu mwanya. Icya mbere ndashima ruriya rubyiruko rw’abakorerabushake ku kazi rukora rudukebura ngo twitware neza muri ibi bihe; icya kabiri rwose bayoboyi mudufashe inzego z’ibanze muzikebure iyi Covid zumve ko ari icyorezo gikomeye maze bafashe Leta mu kuyirwanya uko bikwiye kuko iyo midugudu nibo bayibanamo n’abaturage. Birababaje kubona imbaraga polisi n’ubuyobozi bwo hejuru bakoresha ariko byagera mu midugudu mu tugali ugasanga abantu bariberaho nk’aho nta Covid ihari;

Icya gatatu ndashima mbikuye ku mutima Minisante, aha ndavuga cyane cyabe Minisitiri ndetse n’umuyobozi wa RBC. Turashima ubwitange bwanyu sinarangiza kandi ntashimye Polisi yacu muri iki cyorezo ntacyo mutakoze pe, ahasigaye ni ahacu nk’abaturage kumvira amabwiriza. Njyewe birambabaza iyo mbona umuturage bamusaba gukaraba intoki mbere yo kwinjira ahantu agashinga urubanza ngo ntakaraba cyangwa yajya muri resto bamusaba kwiyandika mu ikaye akabyanga birababaje.

Murenzi nawe kuri iyi nkuru yatanze igitekerezo agira ati “@Rwema uvuze neza cyane. Mu by’ukuri inzego z’ibanze ziriturije muri iki gihe turi mu rugamba rwo kugwanya covid 19. Mu by’ukuri cyane cyane abakuru b’imidugudu nibo bari guhishira utubari dukorwa mu ibanga, ugasanga icyumba cyuzuyemwo abantu nta dupfukamunwa bambaye, yewe na ya ntera ya metero ntayo, imidugudu ishyize mu bikorwa ingamba zo kurwanya covid19, icyorezo twagitsinda burundu.

Tariki 26 Kamena, uwitwa Bimawuwa yanditse ku nkuru igira iti “Ba rwiyemezamirimo bubatse Agakiriro ka Gatsibo barashinjwa kwambura abaturage”.

Yagize ati “Impamvu ikibazo nk’iki kitazigera gicika ni uko abo ba rwiyemezamirimo uko baba batsindiye isoko n’uburyo bigaragaza ntabwo biba byujuje ubuziranenge. Rwiyemezamirimo agomba kuba afite amafaranga yo gukoresha atari ideni agiye gukura muri banki. Kuba yarubatse cyangwa yarakoze imwe mu mirimo yenda gusa nk’iyo ashaka gukora. Leta cyangwa ikigo kigiye kumuha isoko kubanza kureba imikoranire ye n’abo akoresha aho yakoze hose ko nta bibazo yigeze agirana na bakozi be.

Urumva rero izo ni ingingo wagenderaho kandi ndizera ko uzikurikije nta rwiyemezamirimo mu Rwanda wakagombye guhabwa isoko iryo ariryo ryose nta mafaranga bafite cash kuri konte, nta hantu baba barubatse ikigo nk’icyo gikomeye ndetse urebye hafi ya bose usanga bafite ibibazo n’abo bakoresheje mu yindi mishinga.

Ikibazo cyo kutagira amafaranga agatsindira isoko hanyuma ukajya gukura amafaranga muri banki, iriya nyungu ya banki niyo mafaranga ubundi yagombaga kwishyura abo yakoresheje. Ikindi rero nta n’ubwo wapfa kubona amafaranga menshi nta muntu uri imbere muri banki uzabigufashamo, na we akeneye ko uzamugurira inzoga azava muri ayo mafaranga ugiye gukura muri banki, urumva azatangira gukora umushinga kuri ya mafaranga yakuye muri banki atangana nkuko yayasabye, hanyuma ajye gutangira umushinga adafite amafaranga angana nkuko byagombaga kugenda. Ikizakurikiraho nuko azambura abakozi be. Ubundi amasoko y’ibikorwa remezo yakagombye gusigara mu karere kakajya kabyikorera bigatuma gaha abantu akazi gahoraho.

Tariki 28 Kamena uwitwa Peter yanditse ku nkuru igira iti “Isura nshya ya Kigali: Ku Kimihurura hagiye kubakwa inyubako zizahindura umujyi"

Yagize ati “Nyamata ni kamwe mu gace gakunda kuma, gasabwa kwitabwaho haterwa ibiti. Umujyi wa Nyamata uri guturwa cyane vuba vuba ku buryo budasanzwe kurusha mu tundi duce twose tw’ igihugu cy’ u Rwanda. Abantu bashinzwe iterambere ry’ umujyi wa Nyamata bakurikiranire hafi uyu mujyi barebe uburyo imihanda ikatwa ku buryo hazajya haboneka aho gutera ibiti ku nkengero z’ umuhanda.

Babigire itegeko umuntu wese wubatse inzu ajye ahita atera ibiti ku muhanda imbere y’igipangu cye. Sinifuza kuzabona umujyi wa Nyamata ari amazu gusa yanamye ku gasi hasa nko mu butayu. Mwibuke uburyo ibiti byatewe mu mujyi wa Kigali uko biduhesha ishema mu ruhando rw’amahanga‚ Noneho mwibaze umujyi wa Nyamata ushyuha, hagwa imvura nke kurusha indi mijyi y’u Rwanda.

Ikindi uyu mujyi uri mu marembo y’ikibuga cy’ indege mpuzamahanga ukwiye kwitabwaho, apana kubaka mu kajagari. Hakagombye kuba hafite isura nziza. Nuko ntawiha, uwampa akazi mu bashinzwe gukurikirana imiturire mu Gihugu cy’ u Rwanda natangamo umusaruro ufatika nk’umuntu ubifitemo ubumenyi buhagije, ubushake no gukunda imiturire itunganye.

N’abandi bose batanze ibitekerezo byabo tutabashije kwandika hano, turabashimiye kandi tubasaba gukomeza kudukurikira no kuduha ibitekerezo ku nkuru tubagezaho. Ibitekerezo byatambukijwe uko byakabaye ntakigabanyijwe mu butumwa bw’umwimerere [aho biri ngombwa hakosowe amakosa y’imyandikire].

IGIHE.COM iri ku isonga mu bitangazamakuru bisomwa na benshi ku butaka bw'u Rwanda no mu Banyarwanda baba mu mahanga ku bikorera kuri internet

Ifoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .