Ijwi ry’Umusomyi: Ibitekerezo by’ingenzi byatanzwe ku nkuru za IGIHE mu cyumweru gishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kamena 2020 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Nkuko twabibasezeranyije, buri wa Mbere tubakusanyiriza bimwe mu bitekerezo by’abasomyi byatanzwe mu cyumweru gishize, mu rwego rwo kuba hafi y’abasomyi bacu no kubereka ko ibitekerezo byabo tubizirikana.

Ni muri urwo rwego uyu munsi twabahitiyemo bimwe mu byatambutse mu cyumweru gishize, guhera tariki 15 Kamena kugeza ku wa 21 Kamena 2020.

Icyitonderwa: Ibitekerezo bitoranywa si uko ari byo byonyine byubaka biba byatanzwe, igitekerezo cyose gitangwa tugiha agaciro ahubwo ni uko ari byo biba byahurijweho na benshi mu itsinda rishinzwe kubisesengura

Tariki 15 Kamena, uwitwa Muhumure yanditse igitekerezo ku nkuru igira iti “Abadepite batoye itegeko ryemeza iyubakwa ry’Uruganda rukoresha ingufu za Nucléaire mu Rwanda”

Yagize ati “Nimuhumure ikoranabuhanga rya zirya nganda rimaze gutera imbere. Ubwo se mu nganda zirenga ibihumbi ziri ku Isi impanduka wumvise zabayeho ni zingahe kandi ko ari ikoranabuhanga rimaze igihe? Dukeneye nka central nuclear zatanga gigawatts eshanu ku buryo twigenga ku ngufu. Cyane ko nuclear zirusha kubungabunga ikirere mazutu na za gaz. Muhumure rero ahubwo mubwire n’Abashinwa bazitwubakire kuko bo babiteyemo imbere kimwe n’Abafaransa ndetse n’abo Barusiya, Abayapani n’abandi benshi.

Igihe izi ngufu zabonetse ntabwo tuzongera kubura amazi meza, inganda zizavuka ku bwinshi, tuzajya ducanisha amashanyarazi ndetse dushobora no kuzisagura tukazigurisha mu baturanyi nubwo bitari vuba. Ubu hakenewe amashanyarazi menshi cyane yo gucana imihanda, kohereza amazi mu ngo, gutunganya ibyo turya biva m ubuhinzi n’ubworozi. Ahubwo bagire vuba bahite banatangira kubaka izo nganda, wenda byazatuma ibiciro by’ibintu bigabanuka kubera ko amashanyarazi azaba ari menshi.

Naho impanuka zo ntawe uzirinda n’iyi Corona twese yaradukubise kubera ko ubucuruzi bw’Isi ari mpuzamahanga. None twari kwanga kubujyamo kugira ngo tutazazanirwa ibyorezo se?! Yego amakenga niyo pe, cyane ko iyo bituritse byohereza ubumara bwinshi gusa ugereranyije inshuro izo mpanuka ziba, ni nke cyane inshuro 300000000 kugira ngo urugomero rwa nucleaire ruturike ugereranyije n’impanuka z’imodoka. Kandi ubu birashoboka kubaka utuganda duto duto turi ahantu hagiye hatandukanye, mu mabanga y’imisozi ku buryo risks ziba nkeya cyane.’’

Tariki 16 Kamena uwitwa Kamaro yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Ubwiyongere bwa gatanya mu Rwanda: Imiryango igera ku bihumbi icyenda yaratanye mu 2019”

Yagize ati “Aya makuru arashimishije cyane. Abanyarwanda bamaze gutera imbere. Nta mpamvu mbona umuntu yakwizirika ku wundi utakimushaka rwose. Nyuma ya gatanya ubuzima burakomeza ntimugakunde byacitse. Hari abamara gushaka bagasanga baribeshye cyane. Ahubwo dukangurire abantu gutana aho kwicana di!! Ku bwanjye ntibatana bihagije ahubwo baricana cyane. Gatanya niyo yonyine yagabanya impfu za hato na hato. Nta muntu ugomba kubeshwaho n’undi cyangwa bajye basezerana imyaka itatu gusa noneho nirangira babe bashobora gukomezanya cyangwa guhagarikira aho maze murebe ko tutabaho neza.

Ikindi nari nibagiwe ibintu byose mu Rwanda mbona bikorwa byihuta .....gukundana, kubaka, kubyiga no kubyigisha ubona abantu barabaye ngire vuba ngenda. Mu gukundana ubona birimo irari kurusha kuzubaka bigakomera, kwigisha abagiye kubaka ni iminota nabwo, bamwe basoma ibyo bakwiye kwigisha, abandi bumva bike barimo gutekereza ibindi. Umuti ni uko umubano ku murenge wakwigwa amezi 6 yewe n’umwaka, nyuma yo gushyingirwa abageni babana bakwiye kujya bitaba ku murenge rimwe mu kwezi bakaganira n’intangarugero zubatse bakaganira ibigenda nibitagenda bakagirwa inama. Abayobozi b’umurenge bikumva ko aribo bashoboye kwigisha iby’urugo gusa kuko nta wubaka nk’undi. Unyigishije uri undi muntu wubatse utari umuyobozi nshobora kugira byinshi numva kurusha. Ubundi abantu bigishwe inshingano mu rugo zafatanywa n’izidafatanywa. Sinzatwita ariko namesa imyenda y’umwana.’’

Tariki 19 Kamena uwitwa Mike yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Amaso ahanzwe umunsi wo gutangaza ingengo y’imari ya 2020/2021”

Yagize ati “Ese buriya nta kuntu muri bugdet y’ibikorwaremezo hashyirwamo ikigega cy’ubufasha bw’abaturage bagaragaje umuhate mu kwikorera imihanda. Urugero nko mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Gatenga, Umudugudu wa Bisambu abaturage bagaragaje ubushake bwo kubaka kaburimbo ariko bageze hagati amikoro ababana make. Kuki Leta nk’abo itabafasha ukarangira aho kugira ngo n’uwakozwe wangirike kuko utuzuye? Ese umujyi wa Kigali ubivugaho iki?”

Tariki 19 Kamena uwitwa Rubyogo yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Nkombo: Kutagira isoko byashyize ihurizo ku mihahire yo muri Guma mu Rugo”

Yagize ati “Aba baturage leta yari ikwiye kubitaho ku buryo bw’umwihariko bagashakirwa aho gutura kuko ubu bucucike burarenze. Abaturage 18000 kuri km2? Ni ukuvuga abaturage 857 kuri km2 imwe. Birenze ukwemera niba hadafashwe ingamba.’’

Tariki 18 Kamena uwitwa Kwizera yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “BNR igiye gusubizaho ikiguzi cyo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga”

Yagize ati “Uyu mwanzuro muwusubiremo rwose naho ubundi abacuruzi n’abaguzi barasubira kuri gahunda yo gukoresha inote, niba Cash less ifasha ubukungu bwacu mwakadufashije ntibigire ikiguzi. Biragoye ko umuntu azajya kugura ikintu cyangwa transfer yongeyeho ikiguzi cya serivisi keretse abasanzwe bifite naho rubanda rugufi ntabwo bizashoboka pe! Mubisuzume neza.’’

Dede tariki 20 Kamena yanditse ku nkuru igira iti “Abakozi ba UNIK bahawe uburenganzira bwo kuyijyana mu rukiko nyuma y’amezi 18 badahembwa”.

Yagize ati “Leta ikwiye kwita cyane ku kintu cyo kwamburwa. Abanyarwanda bamaze kubigira umuco, umukoresha cyangwa umuntu ku giti cye akwambura abishaka kuko azi ko nimujya mu mategeko azemera ko agufitiye ideni, akavuga amafaranga make ashatse yo kukunaniza azajya aguha buri kwezi; ugasanga umuntu agufitiye miliyoni 10 ariko ngo nzajya nkwishyura ibihumbi 50 buri kwezi; ugasanga kujya mu manza ubwabyo birasaba andi mafaranga uwambuwe kuko niwe urega nta n’ayo afite kandi muzi imanza igihe zinafata. Mu gihe umuntu yambuye undi uwambuwe afite ibimenyetso bifatika haba hakwiye rwose kugurisha imitungo y’uwambuye kuko abantu benshi babayeho nabi kandi bavunika bakora, ariko ugasanga imbaraga zawe ziriwe n’abandi. Amategeko rwose ajyanye no guhuguza iby’abandi ni injuste usanga arengera abanyabyaha.’’

Tariki 20 Kamena uwitwa Ndaryoshya yanditse igitekerezo ku nkuru igiraiti “Abarwayi bashya 41 basanganywe Coronavirus mu Rwanda”

Yagize ati “Mwaramutseho. Mu by’ukuri hakwiriye kwigirwa hamwe uburyo bushya bwo kugenzura abaturage i Rusizi, bigashyirwamo umukazo ku buryo ugiye muri Congo aciye mu nzira zitemewe akabihanirwa by’intangarugero. Ntekereza ko Rusizi na Congo bagabanywa n’i Kivu n’uruzi rwa Rusizi, kandi abajyayo ntibajyanwa n’inzara, kuko Rusizi nta kibazo cy’inzara gikunze kuhaba. Bajyanwa n’ubucuruzi kenshi.

Niba abaturage batarumva ko bakwiriye kwirinda bikarinda n’igihugu kugumana umutwaro w’icyorezo, bakwiriye gufashwa kubyumva mu buryo bwose bushoboka harimo nko gushyiraho amatsinda agose inzira zose zicyekwa ko bakoresha.

Iyi mibare ni myinshi ku cyitwa ubwandu (contamination) kuko ushyizemo n’abo baba barahuye, wabona benshi uretse ko Imana ikidukunda. Imana irusheho kubana natwe iturinde muri byose.’’

Tariki 16 Kamena uwiyise Read yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Minisitiri Mbabazi yatangije imurikabitabo rya 2020, akomoza ku nyungu ziri mu bwanditsi”

Yagize ati “Biragoye kubona Abanyarwanda bandika nk’inkuru mpimbano mu Kinyarwanda, ndashaka kuvuga icyo mu ndimi z’amahanga bita novel cyangwa roman. Ariko hari bakeya bamaze kwamamara ku Isi nka Scolastique Mukasonga n’ubwo bandika mu ndimi z’amahanga. Kaminuza y’u Rwanda ikwiye gushishikariza bamwe mu banyeshuri bayo kugana kwiga kwandika (literature) n’igihugu cyigashyiraho umunsi w’igitabo no gusoma mu Rwanda hagamijwe kumurika ibitabo no guteza imbere abanditsi b’ibitabo no gushishikariza rubanda gusoma. Ntekereza ko kuba gusoma bidakunzwe ngo bisakare mu Rwanda ari uko nta muco gakondo, kimeza wabyo uhari. Gusoma bikaba ari umwadukano w’Abanyaburayi byaje nk’ubukoloni.’’

Tariki 21 Kamena uwitwa Peter yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Abandi bantu barimo batandatu bakuwe i Kigali banduye Coronavirus”

Yagize ati “Kimwe mu bintu biri gukwirakwiza iki cyorezo ni ihererekanya ry’amafaranga hagati y’abantu. Ibi mbabwira ni ikibazo gikomeye. Nk’ubu amafaranga ava Rusizi kandi akoreshwa n’abanduye ni menshi cyane kandi kuyoza n’isabune ntibishoboka. Njye rwose ndifuza ko Leta yadufasha tukaba turetse ikoreshwa ry’amafaranga mu ntoki. Hafatwe ingamba rwose naho ubundi turashira.’’

N’abandi bose batanze ibitekerezo byabo tutabashije kwandika hano, turabashimiye kandi tubasaba gukomeza kudukurikira no kuduha ibitekerezo ku nkuru tubagezaho. Ibitekerezo byatambukijwe uko byakabaye ntakigabanyijwe mu butumwa bw’umwimerere [aho biri ngombwa hakosowe amakosa y’imyandikire].

IGIHE.COM iri ku isonga mu bitangazamakuru bisomwa na benshi ku butaka bw'u Rwanda no mu Banyarwanda baba mu mahanga ku bikorera kuri internet

Ifoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .