Ijwi ry’Umusomyi: Ibitekerezo by’ingenzi byatanzwe ku nkuru za IGIHE mu cyumweru gishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kamena 2020 saa 03:01
Yasuwe :
0 0

Nkuko twabibasezeranyije, buri wa Mbere tubakusanyiriza bimwe mu bitekerezo by’abasomyi byatanzwe mu cyumweru gishize, mu rwego rwo kuba hafi y’abasomyi bacu no kubereka ko ibitekerezo byabo tubizirikana.

Ibitekerezo by’abasomyi ni zo mbaraga zituma ikinyamakuru IGIHE gikomeza gukora kandi burya nibyo byubaka igihugu. Niyo mpamvu twiyemeje gukomeza guhesha agaciro ibitekerezo by’abasomyi, ibirimo inama zubaka kurusha ibindi bigakusanywa bigashyikirizwa abandi basomyi mu nkuru yihariye.

Ni muri urwo rwego uyu munsi twabahitiyemo bimwe mu byatambutse mu cyumweru gishize, guhera tariki 1 Kamena kugeza ku wa 7 Kamena 2020.

Icyitonderwa: Ibitekerezo bitoranywa si uko ari byo byonyine byubaka biba byatanzwe, igitekerezo cyose gitangwa tugiha agaciro ahubwo ni uko ari byo biba byahurijweho na benshi mu itsinda rishinzwe kubisesengura

Uwitwa Parfait kuwa 1 Kamena yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Igisubizo cya Guverinoma ku barimu bo mu mashuri yigenga basabye gufashwa nk’abo muri Leta"

Yagize ati “Ndumva abo barimu badakwiye gutereranwa kuko bararerera igihugu. Ahubwo abayobozi b’ibigo bafatanyije n’ababyeyi b’abana bareba uko barwanaho abo barimu. Kuko ni igihe gito ntabwo bizahoraho.”

Tariki 3 Kamena uwitwa Kreb yanditse igitekerezo ku nkuru igira iti “Moto n’ingendo zihuza intara zakomorewe usibye mu turere twa Rusizi na Rubavu"

Yagize ati “Bareke abantu bemererwe kugenda bose bicaye muri shirumuteto kuko guhagarara abantu bafashe kuri turiya tuntu dufite ico n’ibyuya by’abagenzi nabyo byateza covid 19. Dore na moto nta ntera ya metero abayiriho bahana, rwose twese twemererwe kwicara kuko gufata turiya tuntu twahaze ico nabyo ni bibi kandi baturebere uko bamanura ibiciro by’ingendo kuko birenze ubushobozi bwa benshi muri twe. Turabashimiye.”

Tariki uwitwa Bimawuwa yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Inzira zongeye kuba nyabagendwa nyuma yo gusana ikiraro cyahuzaga Akarere ka Gakenke na Nyabihu"

Yagize ati “Erega ntabwo wakubaka ikiraro gusa udakoreye n’umugezi ngo kizarambe. Ikiraro cyangizwa n’amazi menshi aba atagishoboye kunyura muri uwo mugezi ikiraro kiba kiriho. Iyo umuyoboro w’amazi udashobora gutwara amazi ni uko aba ayarusha ubushobozi , umuyoboro aba ari muto mu mubyimba cyangwa se mu burebure. Rero gufata ikiraro ukagishyira hejuru udakoze n’imuyoboro w’amazi azanyuramo, ntacyo uba ukoze kuko kirongera kikangirika bitewe n’amazi anyuramo.

Kwagura umuyoboro w’amazi mu mpande no mu burebure hanyuma ukabona no kubakira ikiraro ugahera hasi uzamura hejuru, wenda byaba byiza niba umuyoboro udafite uburebure ujya hasi ikiraro ukakizamura kugira ngo amazi naba menshi azabone uko anyuramo neza ariko kubaka ikiraro gusa udakoreye n’umugezi ntacyo uba ukoze.

Tariki 5 Kamena uwitwa Kelly yanditse igitekerezo ku nkuru igira iti “WASAC mu biganiro bishobora gutuma abantu batangira gukoresha ikoranabuhanga rishya mu kwishyura amazi"

Yagize ati “Iryo koranabuhanga ryaba ari ryiza, ikibazo ni uko amazi ataboneka. Nk’ubu twe tumaze amezi abiri ntayo tubona. Wasac ikwiye guhindura imikorere amazi akagera kuri buri munyarwanda. Nta mazi nta buzima.”

Tariki 4 Kamena uwitwa Kadogo yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Abanyarubavu basabwe kwitwararika nyuma y’uko abatuye i Kamembe bategetswe kuguma mu rugo https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/Abanyarubavu-basabwe-kwitwararika-nyuma-y-uko-abatuye-i-Kamembe-bategetswe-kuguma-murugo

Yagize ati “Ariko koko imbaga y’abaturage igiye kuzashira kubera inyungu y’abagashize? Ariko wowe muturage iyo ubonye umuturanyi amaze kabiri utamubona yanaza ukamenya ko avuye mu gihugu gituranyi cyane cyane muri RDC kuki udatanga ayo makuru ngo ajye mu kato apimwe azagaruke azanye icyemezo? Kandi numuhishira ejo akakwanduza n’abawe muzamutanga kujya mu kato naho we ntacyo azakumarira ku nyungu yakuye yo, ahubwo we n’abe bazarya ubareba bitewe n’isoni zawe.

Reka nanjye ntunge urutoki aho bita mu Mbugangari bakomeje kuvuga abayobozi baho b’ibanze kuko bahabwa duke kuyo bazanye bagaceceka nk’aho bariya baje banduye we bitamugeraho."

Uwitwa Mujyanama tariki 5 Kamena yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Inganda zikora udupfukamunwa zirataka ibihombo, miliyoni eshatu zatwo zaheze mu bubiko"

Yagize ati “Buriya rero hari icyo mutazi kuri produit nshya kandi ikenerwa n’abantu benshi igihe cyose. Dore ibibazo byabayemo: Twageze ku isoko dutinze, hari ubwo wagashakaga ukakabura kandi ari muri Kigali gusa, tuza dukoze nabi cyane ku buryo no kugura wagombaga kurobanura. Hari n’utuvamo irange; hari utwo bashyiramo akenda k’imbere, ugasanga gapfuka kuburyo ubwoya ubuhumeka, bivuze ngo Minisiteri ibishinzwe na RURA ntibashyizeho ingamba zo gusaba abadukora kwemeza ubuziranenge par Lot; ni ukuvuga ko mbere yo gushyira ku isoko utanga utw’ibanze ikigo kikaguha uruhushya rwo gushyira iyo lot ku isoko. Ikindi ntabwo watandukanya mu buryo bw’ikirango akakozwe n’ikigo cyemewe hamwe n’ibikorwa n’abandi badozi kuko nta buhanga burimo mu kugakora.

Byatandukanywa n’ikirango cya RSB noneho tukamenya ngo aka karemewe aka ntikemewe. Muri make izo nganda zirakora natwe abatayeri bandi tugakora kandi twiza kuzirusha. Twe tugurisha na menshi , 1000 Frw kandi kakagurwa."

Tariki 7 Kamena uwitwa IZ Mi yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “I Rusizi gupima Coronavirus biri gukorwa urugo ku rundi, hamaze gupimwa abarenga ibihumbi bitatu"

Yagize ati “Bibuke gushyira imbaraga nyinshi mu Murenge wa Nkombo kuko abaturage baho ubuzima bwabo bushingiye ku gukorana na Congo mu mirimo yabo y’uburobyi n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyane ko ubuhinzi kuri kiriya kirwa busa naho ari ntabwo.

Biteye impungenge cyane kuko kugeza n’ubu utwato twabo tujya n’utuva muri Congo na n’ubu dukomeje gukora."

Kuwa 6 Kamena Soso yanditse igitekerezo ku nkuru igira iti “U Rwanda rwoherereje ubutumwa bw’ishimwe Gen Evariste Ndayishimiye watorewe kuyobora u Burundi ""

Yanditse agira ati “Ndanenga cyane abatanze commentaires hano, bagamije kujora imyandikire y’Igifaransa cyangwa ibijyanye na protocole, bati byari gusinywa na naka, nkuko ba naka babikoze. U Rwanda ntabwo rujya gusinya inyandiko ngo rubanze rubaze uko abandi babikoze kandi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga afite ubwo burenganzira bwo gusinya inyandiko ya dipolomasi nk’iriya.

Ku bijyanye n’umubano mwiza u Rwanda rwasembuye, ndabikeje. Mfite icyizere ko atari mu nyandiko gusa, ahubwo ko bazafatirana Perezida mushya, bakazanzamura umubano mwiza ku ruhande rwabo, bakirinda ubushotoranyi ubwo ari bwo bwose bujyanye no gufasha abanzi b’u Burundi, bagategereza ubushake bw’u Burundi mu mubano mwiza, ku neza y’abaturage bose.

Evariste niba koko agiye ku butegetsi ashaka kuzamura igihugu cye, icya mbere yakagombye kukigira isura nziza y’u Burundi , haba mu karere cyangwa ku isi. Si ukubabeshya, isi izi u Burundi nk’agahugu gato, gakennye, kayobowe hagendewe ku kureba hafi, kwikubira, amacakubiri no guhohotera uburenganzira bwa kiremwa muntu.

Evariste agomba gukuraho icyo cyasha, akagaragaza neza gahunda ya Leta ayoboye, akerekana ko Evariste na Nkurunziza ari abantu babiri, akava I Burundi akagera n’ahandi, akitabira inama, agasura ibihugu bitandukanye, agatsura umubano, agakorera abaturage bose atarobanuye, akagabanya ubushobozi Imbonerakure zifite mu giturage kuko bariya si abasirikare, si abapolisi, ahubwo bafatwa nk’inyeshyamba.

Agomba kandi gushyiraho gahunda itomoye igamije kuzanzamura gahunda zazahaye nk’uburezi, ubuvuzi, ibikorwa remezo n’ibindi; niba akomeje gahunda y’umubano n’u Burusiya n’u Bushinwa, ntacyo bitwaye kuko umuntu areba inyungu aho ziri, ariko ntakwiye kwihenura ku bandi. Agomba kwiga gukora dipolomasi ntiyihenure nka bya bindi nabonye mu masengesho ya wa mugore, kiriya gifatwa nk’ikimenyetso cy’ubujiji.

Ikindi agomba kugendera kure, ni ugufasha inyeshyamba zitera u Rwanda. Barundi, Barundikazi, mubyemere cyangwa mubyange, u Rwanda rumaze imyaka 20 rwubaka igisirikare cy’umwuga, Mushatse guhangana narwo, nimwe mwabihomberamo. Evariste agomba kubimenya akabyirinda, akarinda u Burundi, ntiyemere umuha amategeko uwo ari we wese, ariko akirinda gucumbikira abanzi b’ibindi bihugu, kandi akabivuga ku mugaragaro. Agomba kandi kureka kwishisha Abanyarwanda, bagatembera mu gihugu cye kuko bazamuzanira iterambere ryihuse mu bucuruzi, ikoranabuhanga, amafaranga azinjira mu bukerarugendo cyane cyane kuri Tanganyika, n’ibindi byinshi. Ni ngombwa ko amenya ko Abarundi bashobora kwigira ku Banyarwanda ibintu byinshi cyane.

Evariste agomba gushyiraho ihumure ku mpunzi zirenga 300,000 ziri mu buhungiro, zose zigataha mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwe.

Icya nyuma, u Burundi bwahisemo gukomeza iturufu y’amoko, biri no mu Itegeko Nshinga, kandi kubivanamo byamugora ubu. Ariko, naba umunyabwenge, aziyegereza buri wese abona wamufasha kuzamura u Burundi atarobanuye, azirinda kwereka Abahutu ko aribo bari ku ngoma, ahubwo ateze imbere ubwisanzure n’ihangana riciye mu mucyo (open and fair competition). Azirinda ubusumbane n’amacakubiri mu mashuri no mu mirimo. Nabigenza neza, abaturage bo ubwabo bazamwisabira gukuraho iby’amoko mu gihugu kuko bizaba bitagifite agaciro."

N’abandi bose batanze ibitekerezo byabo tutabashije kwandika hano, turabashimiye kandi tubasaba gukomeza kudukurikira no kuduha ibitekerezo ku nkuru tubagezaho. Ibitekerezo byatambukijwe uko byakabaye ntakigabanyijwe mu butumwa bw’umwimerere [aho biri ngombwa hakosowe amakosa y’imyandikire].

IGIHE.COM iri ku isonga mu bitangazamakuru bisomwa na benshi ku butaka bw'u Rwanda no mu Banyarwanda baba mu mahanga ku bikorera kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .