Ijwi ry’Umusomyi: Ibitekerezo by’ingenzi byatanzwe ku nkuru za IGIHE mu cyumweru gishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kamena 2020 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Nkuko twabibasezeranyije, buri wa Mbere tubakusanyiriza bimwe mu bitekerezo by’abasomyi byatanzwe mu cyumweru gishize, mu rwego rwo kuba hafi y’abasomyi bacu no kubereka ko ibitekerezo byabo tubizirikana.

Ibitekerezo by’abasomyi nizo mbaraga zituma ikinyamakuru IGIHE gikomeza gukora kandi burya nibyo byubaka igihugu. Niyo mpamvu twiyemeje gukomeza guhesha agaciro ibitekerezo by’abasomyi, ibirimo inama zubaka kurusha ibindi bigakusanywa bigashyikirizwa abandi basomyi mu nkuru yihariye.

Ni muri urwo rwego uyu munsi twabahitiyemo bimwe mu byatambutse mu cyumweru gishize, guhera tariki 25 Gicurasi kugeza ku wa 31 Gicurasi 2020.

Icyitonderwa: Ibitekerezo bitoranywa si uko ari byo byonyine byubaka biba byatanzwe, igitekerezo cyose gitangwa tugiha agaciro ahubwo ni uko ari byo biba byahurijweho na benshi mu itsinda rishinzwe kubisesengura

Uwitwa Umusomyi yanditse igitekerezo tariki 25 Gicurasi ivuga iti “Gen Ndayishimiye yatorewe kuyobora u Burundi”.

Yanditse agira ati “Benshi mu banyafurika bazi ko demokarasi ari uguhindura Perezida, hahahaha!!!ariko mana Afurika urambabaza. Demokarasi itageza abantu ku iterambere ni demokarasi nyabaki? Ndabamenyesha ko hagiyeho Evariste ariko ingengabitekerezo yaba DD ni Imwe nta gihinduka babiziranyemo barabanye mu ishyamba ntabwo bari kureka ngo Rwasa ahite kuko bose bazi ko yari kubamarira muri gereza ibyo basahuye byose bakabyamburwa.

[…] ubona uko u Burundi bumeze ariyo demokarasi wifuza ntabwo ubifuriza ineza. Demokarasi irimo ubwicanyi bukorwa n’imbonerakure(urubyiruko rwa CNDD) nta terambere, nta mutekano ,ruswa ariyo ivuga, nta muco wo kudahana,umuntu agahabwa akazi kubera ubwoko bwe kabone nubwo aba atarize aruko gusa ari mu ishyaka riri ku butegetsi, nta cyerecyezo kuri njyewe iyo si demokasi.

Hari Perezida wahoze ayobora Botswana ayitegeka imyaka myinshi,igihugu gitekanye giteye imbere, kubona visa yaho bigoranye, ifaranga ryabo rifite agaciro kandi abantu baho bari batekanye kandi igihugu cyabo giteye imbere mu bukungu baruta kure ibihugu byagiye bisimbuza abaperezida nta musaruro nta terambere bifite.

Tariki 26 Gicurasi uwitwa Felix yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “RDC: Hadutse imirwano hagati y’ingabo za leta n’Abanyamulenge mu gace ka Minembwe."

Yagiraga ati “Ubishoboye wese yakwamagana ubu bugizi bwa nabi bwibasiye Abanyamulenge . Ibyo FARDC ikorera muri kariya karere ni ubwicanyi bushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Abanyamulenge barishwe,barasenyewe, banyazwe imitungo yabo. Ibyo byose bakorerwa na Maimai hamwe n’indi mitwe y’inyeshyamba z’abanyamahanga ariko FARDC ibigizemo uruhare. Icyo abanyamulenge bazira si ikindi ni uko ari abatutsi, ndetse mu mvugo zikoreshwa bitwa ko ari abanyarwanda atari abacongomani.

Aho abanyamulenge bahungiye Leta ya Congo ntacyo ibamarira, nta biryo bahabwa, nta buvuzi, nta kintu na kimwe bahabwa, imyaka yabo bahinze, ubu irimo kuribwa n’abo basirikare bagombye kubarindira umutekano, nibo barimo kubarasa, nibo barimo gusahura amaduka ahatabereye n’iyo mirwano.

Nyuma yo kutagera ku mugambi wabo wo gutsemba abanyamulenge, ubu barashaka ko bicwa n’inzara, kuko nta bundi butabazi babona.Ufite umutima wa kimuntu wese yabakorera ubuvugizi, kugira ngo arengere ubuzima bw’inzirakarengane.

Tariki 26 Gicurasi uwitwa Gibson yanditse igitekerezo ku nkuru igira iti “Hemejwe ishingiro ry’umushinga w’itegeko ngenga rishyiraho amategeko rusange agenga ibigo bya leta."

Yagize ati “Icyaha ni gatozi rwose amakosa azajye abazwa uwo CEO cyangwa DG cyangwa Komiseri uyoboye ikigo cyane ko usanga abo bayobozi bahembwa menshi bakanagira n’izindi nyungu z’umurengera. Harebwe n’ukuntu ishingano zaba directors zisubirwamo kuko akenshi usanga babereyeho gusinya gusa nta kandi kazi bakora. Hanagabanywe umubare w’abayobozi mu bigo, iyi minsi abantu bamaze muri Guma mu Rugo imaze kugaragaza abakozi baba bakenewe bya nyabyo n’abandi buzuza umurongo gusa. Imiterere y’ibigo igombe isubirwemo kuko abatekinisiye bavunikira abandi pe.

Tariki 27 Gicurasi uwitwa Timo yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Amerika n’u Bwongereza byongeye kuzamura inyito yakuweho ya Jenoside yakorewe Abatutsi".

Yagiraga ati “Aba bantu bo hakurya y’inyanja rero ntibashimishwa no kubona abantu batekanye ibyabo birimo kugenda bijya ku murongo nta ruhare babigizemo. Babona abantu batangiye kumera neza ntibabura aho bahera bakabazanamo urunturuntu. Ubu iyo abayahudi bihagarikira Jenoside bakorerwaga n’aba Nazi nta ruhare rw’Abongereza cyangwa abanyamerika byari kwitwa ko habaye Jenoside ebyiri!!!? Mu Rwanda Jenoside yakorerwaga abatutsi yahagaritswe nta ruhare rwabo hakurya y’inyanja kubera igisebo bashaka guharura inzira zo gushaka uburyo bateza urujijo mu bantu banyuzamo ingengabitekerezo zabo z’uko habaye Jenoside ebyiri.... ikigaragara nuko icyiza cyabaye batakigizemo uruhare ntibacyemera.

Bigize nk’aho nta cyiza cyaba ahandi nta ruhare babigizemo. Banyarwanda ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntawe utakuzi naho izindi details ziza nyuma y’iyicwa ry’Abatutsi kuko n’abandi bishwe kuko hari icyo bahuriyeho n’Abatutsi(abataremeraga ibitekerezo byo gukorera jenoside Abatutsi nabo bashyirwaga mu gasanduku k’ubututsi) kandi n’impamvu tuyibuka ntawe utabizi ni kenshi tubisobanurirwa na leta ababisobanura ukundi ibyo ni ibyabo bihabanye n’ukuri kuzwi. Mureke gutiza amatwi ibiturangaza twiyubakire imibereho myiza, ubunyarwanda n’igihugu cyunze ubumwe."

Uwitwa Mutwarasibo tariki 27 Gicurasi yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “RIB igiye gukora iperereza ku inyerezwa ry’umutungo muri Rayon Sports"

Yagize ati “Erega maweya n’andi makipe arebereho. Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Buriya amakipe yose ntagira uburyo bw’imicungire, guhunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari wapi. Ikindi kandi gikomeye na RGB igomba guhakurikira , kuko itagomba kurebera. Erega iyo ikipe isenyutse biba ari igihombo. Ubu se Rayon ntigiye? Abantu se bazaba bari ku nkeke ya RIB maze bage gutanga amafaranga mu ikipe?

Ngaruke kuri RGB, ni gute Inama y’ubutegetsi igaruka ikanajya mu micungire ya buri munsi y’umuryango. RGB ihaguruke igire icyo ivugurura mu micungire y’amakipe ndetse ga na FERWAFA si shyashya? Babahe imirongo ngenderwaho mu micungire y’amakipe. Itabyujuje mu gihe runaka ibe ihagaze mpaka ibibonye. Bibande cyane mu icungamutungo kuko niho harimo guteza ibibazo. Umuntu umwe mu ikipe araza akigira igihangange , akica agakiza, abandi bose bakamwihorera. Tuburire umusaruro mu gutsinda ku rwego rw’akarere duherereyemo, no gucunga ubusa busa bw’amakipe nabyo bitunanire? Ubwo se dushoboye iki?

Erega iyo iyo micungire mibi igaragaye mu makipe yacu, bitanga isura ku rwego mpuzamahanga itari nziza. Turi ibisambo, turiba, turajya ruswa, tunyanganya abakinnyi .... Uranyumvira? Ibyo rero bihagarare mu makipe, bahamye imiyoborere myiza ni icungamutungo. Ibindi bizahita biza."

Kuwa 28 Gicurasi uwitwa Kalisa yanditse igitekerezo ku nkuru igira iti “Amakara yo gucana agiye gukumirwa muri Kigali"

Yagize ati “Mwiriwe, igitekerezo n’ikiza rwose gusa gikeneye inyigo irambuye kandi ikozwe neza kuko ntawe ukina n’inda byagukoraha ukavaho shishi itabona ese twese (abatuye Kigali) tuzindukiye kuri boutique, station, na alimentation kugura gaze twese twazibona uri sure?

Ese mwakoze inyigo musanga abayikoresha aribo benshi? Natwe hari ubwo ujya kuri station bati izaboneka ejo. Hari ubutabazi buhagije bwaterwa n’inkongi zayo? Ese uwo muzafasha kugura icupa biciye muri banki muzi ko akorana na bank? icupa niriboneka hazakurikiraho iki?

Ese ko tuyikura hanze kandi politiki ihinduka Magufuli adufungiye wabigenza ute? Inama: Itondere uwo mushinga, Gabanya ikiguzi cya gaz bizikora abantu barabizi ko ari nziza, Amabanki muzakorane borohereze abazizana, Rura na Rwanda Revenue bakorane bagabanye imisoro. Murakoze."

Tariki 30 Gicurasi uwitwa Munanira Roger yanditse igitekerezo ku nkuru igira iti “Byemejwe ko Munyakazi Sadate ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko"

Yagize ati “Reka mbabwire bafana ba Rayon. Mushyigikire ikipe yanyu n’umuyobozi wayo Sadate. Niba bigaragaye ko hari amakosa Rayon yakoze : kunyereza imosoro, kunyereza umutungo w’ikipe, amanyanga mu mikino bizakurikiranwa ababigizemo uruhare bose bazagaragara. Birumvikana hari amakosa ashobora guhanirwa ikipe nka match fixing ariko hari n’amakosa yahanirwa abari bayoboye icyo gihe: kunyereza imisoro, kunyereza umutungo w ikipe n’ibindi. Mutuze mureke RIB n’izindi nzego bikore akazi kabyo."

N’abandi bose batanze ibitekerezo byabo tutabashije kwandika hano, turabashimiye kandi tubasaba gukomeza kudukurikira no kuduha ibitekerezo ku nkuru tubagezaho. Ibitekerezo byatambukijwe uko byakabaye ntakigabanyijwe mu butumwa bw’umwimerere [aho biri ngombwa hakosowe amakosa y’imyandikire].

IGIHE.COM iri ku isonga mu bitangazamakuru bisomwa na benshi ku butaka bw'u Rwanda no mu Banyarwanda baba mu mahanga ku bikorera kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .