Ijwi ry’Umusomyi: Ibitekerezo by’ingenzi byatanzwe ku nkuru za IGIHE mu cyumweru gishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2020 saa 05:59
Yasuwe :
0 0

Nkuko twabibasezeranyije, buri wa Mbere tubakusanyiriza bimwe mu bitekerezo by’abasomyi byatanzwe mu cyumweru gishize, mu rwego rwo kuba hafi y’abasomyi bacu no kubereka ko ibitekerezo byabo tubizirikana.

Ibitekerezo by’abasomyi nizo mbaraga zituma ikinyamakuru IGIHE gikomeza gukora kandi burya nibyo byubaka igihugu. Niyo mpamvu twiyemeje gukomeza guhesha agaciro ibitekerezo by’abasomyi, ibirimo inama zubaka kurusha ibindi bigakusanywa bigashyikirizwa abandi basomyi mu nkuru yihariye.

Ni muri urwo rwego uyu munsi twabahitiyemo bimwe mu byatambutse mu cyumweru gishize, guhera tariki 18 Gicurasi kugeza ku wa 24 Gicurasi 2020.

Icyitonderwa: Ibitekerezo bitoranywa si uko ari byo byonyine byubaka biba byatanzwe, igitekerezo cyose gitangwa tugiha agaciro ahubwo ni uko ari byo biba byahurijweho na benshi mu itsinda rishinzwe kubisesengura

Tariki 18 Gicurasi, uwitwa Lambert yatanze igitekerezo ku nkuru yiswe “Bimwe mu bitekerezo byatanzwe ku nkuru za IGIHE mu cyumweru gishize”

Yagize ati “Nabyifuje kera kandi ndasaba n’abayobozi kudasubiza kuri Twitter gusa ahubwo bakareba ibitekerezo bica hano, barebe ibifite akamaro nibashaka banegere uwagitanze cyane ko hano dushyiramo email, abashe kungukirwa n’igitekerezo cyiza yatanze , bizatuma abantu bose bishimira kubaka igihugu cyabo batanga ibitekerezo . Murakoze.”

Tariki 20 Gicurasi, uwitwa Claude Y yatanze igitekerezo ku nkuru yiswe “Imodoka ya Rayon Sports yongeye gufatirwa”

Mu gitekerezo cye yagize ati “Ubundi abavuga ngo abafana benshi, Abafana bagatanze amafaranga bakishyura ariko ubuyobozi bushingiye ku kinyoma ntibuba bwababwije ukuri. Nk’ubu imodoka yaguzwe miliyoni 96 ariko batangaje miliyoni 100! Kugeza ubu abafana bari bazi ko yamaze kwishyurwa none ngo Akagera karayijyanye, ejo muzumva n’abandi. Bakame, Ivan Minnaert nabo ibyabo abafana bazi ko byarangiye....Ubwo rero abafana bararengana. Gusa Rayon Imana iyifashe kuko niyo yari ibashije kwigurira imodoka mu gihe n’Amavubi akodesha Volcano cyangwa Horizon.”

Tariki 20 Gicurasi, uwitwa Kamina yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “U Rwanda rufite icyuho cya toni zisaga 10.000 ngo rwihaze mu buki".

Yagize ati “Uyu muyobozi ibyo avuga nibyo ariko hashize imyaka irenga cumi n’itanu indirimbo ari imwe ibibazo abavumvu bavuga ni bimwe nta gihinduka. Ndibaza ngo RAB ikora iki kugira ngo ubuvumvu buhinduke umwuga wiyubashye? Hari isoko rigari haba imbere mu gihugu no hanze ariko aborozi babuze ubufasha ngo babyaze amahirwe umwuga wabo. Ese uruganda rwo mu Rutsiro rukora Ku kigero cya kangahe ku ijana ndetse na MIG Nyamagabe? Uwansubiza icyo kibazo yahita yumva ko umwuga ukiri inyuma kandi ukeneye izindi ngufu ngo haboneke umusaruro mwinshi kandi mwiza ushobora kujyanwa ku isoko mpuzamahanga.”

Tariki 20 Gicurasi, uwitwa Bimawuwa yanditse igitekerezo ku nkuru igira iti “Uburyo Guverinoma y’u Rwanda irajwe ishinga no guteza imbere Siporo ihereye mu mashuri"
Yaranditse ati “Kubigeraho ni uko mwakongera mugasubizaho amarushanwa yo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, buri kigo kikagira umukino gishyize imbere nkuko byahozeho mbere . Amakipe kera wasangaga yarakuraga abakinnyi mu mashuri mato guhera mu mupira w’amaguru, volleyball, Basketball ndetse n’imikino ngororamubiri kuko imikino yaherega mu mashuri hasi. Wasangaga havamo abana bafite impano zikomeye mu mukino runaka. Mugaruye iyo gahunda imikino yakongera igatera imbere.”

Tariki 21 Gicurasi, uwitwa Inzu yatanze igitekerezo ku nkuru yiswe “Ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2020/2021 iziyongeraho miliyari 228 Frw”

Yagize ati “Leta igomba gushyira amafaranga menshi mu rwego rw’ubuhinzi kuko rwagaragaye ko rufatiye runini ubukungu bw’igihugu kandi ko rutapfa guhungabanywa nk’izindi nzego z’ubukungu. Ikindi leta igomba gushyira amafaranga menshi mu guteza imbere inganda, ubwubatsi Leta igomba kugura ubutaka bwo kubakaho ikabugurisha abashoramari kuri make bakubaka inzu ziciriritse bakazigurisha ku giciro gito ku bazikeneye.”

Kuri iyo nkuru kandi, uwitwa Sakega yatanzeho igitekerezo kigira giti “Inama nabagira mujye mukora ingengo y’imari mutabaze inkunga kuko ntimuzi niba izaboneka ,ikindi habeho kuringaniza imishahara kuko usanga hari abahembwa amamiliyoni abandi barira. Gushyigikira abacuruzi b’Abanyarwanda bagacuruza bisanzuye nk’uko abanyamahanga bafatwa neza, umuntu ntacuruze yikanga guterezwa cyamunara ugasanga RRA ivuga ngo afite amadeni nyamara wareba ugasanga hari ikindi kibyihishe inyuma. Gucuruza ni impano ntabwo ari ukwiga cyane, ababishoboye bashyigikirwe kuko usanga n’iyo hatejwe cyamunara umucuruzi akakwa ibye ,ubihawe ntashobora kubikoresha ngo yishyure imisoro.”

Tariki 21 Gicurasi kandi, uwitwa Theo yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Depite Mutesi yasabye ko kwizigamira mu Rwanda byagirwa itegeko"

Yagize ati “Kwizigamira ni ikintu cy’ingenzi ariko hari ibiduca intege. Urugero:Ikigega Agaciro abantu bari biteze ko muri Guma mu Rugo kizagoboka abanyarwanda ariko nta makuru mfite niba hari icyavuyemo kandi nkeka ko harimo agatubutse, uwaba afite amakuru yatumenyesha kugira ngo twe gucika intege tunavuga ibyo tutazi kuri Leta y’ubumwe.

Ahenshi mu bigo nk’iby’ubwishingizi, uyashyiramo bakwijeje ubunyangamugayo no kukugobokera igihe ariko ikibazo cyavuka ugasanga urasiragira, waba udafite umunyamategeko ubyirukamo ukaba wakuraho. Tumaze kumva cases nyinshi muri iyi minsi aho ahantu abantu bari barashyize ubwizigame hatandukanye baririmbye urwo babonye.

Ese ibi bigega bivuka buri munsi byo icyizere abanyarwanda bazajya babigirira ni ikihe? Murebe muri za mutuelle de sante aho kuyitanga ari itegeko ariko warwara ugasanga imiti y’ingenzi bakohereje kuri farumasi yewe ugasanga nta nubwo witaweho nk’abandi. Birasaba ubukangurambaga kandi imvugo ijye iba ingiro, Murakoze.”

Uwitwa I.G kuri iyo nkuru nawe yatanze igitekerezo ati “Nubwo abantu hano batemeranya n’uyu mudepite, njye ndemeranya na we kuko iyi nkuru itangira batubwiye ko itegeko ryo kwizigamira rizubahirizwa n’abantu bakira imishahara, ubwo ni ukuvuga abantu bahembwa buri kwezi. Rero mu bushobozi bafite bazajya bizigamira, ntabwo ari ukuvuga ngo barabategeka amafaranga bizigamira. Ndumva byaba ari byiza kuko umuco wo kwizigamira wakwirakwira mu Rwanda hose kandi abaturarwanda bagakomeza gutera imbere kubera ko amabanki atuma amafaranga atibwa kandi amabanki arabungukira.

Ndumva byaba byiza ahubwo nibabigira itegeko kuko hari abantu batizigamira kuko wenda batazi ibyiza by’amabanki ariko nibageramo bazasanga ahubwo barahombaga byinshi bityo tugakomeza gutera imbere . Murakoze uko niko mbyumva.”

Tariki 22 Gicurasi uwitwa Nameless yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Bugesera: Babiri bafashwe biba ibitabo ku kigo cy’ishuri.

Yagize ati “Ikibazo cya enveloppe ni ikintu Leta ikwiriye guhagurukira. Nk’ubu mu mezi ashize nagiye kugura amandazi nsanga ari mu gipapuro cyanditseho imyirondoro yose y’umuntu wakoreraga NGO ya hano mu Rwanda. Hariho ordre de mission, amafaranga azahabwa, iminsi , uburyo azakoresha.... Mbese details zose. Ngayo ama CV n’amarangamutima hirya ni hino, ngizo liste z’abatishoboye mu tugari.... Gusa mu gihe hataragira igikorwa:

Leta yategeka abacuruzi kudakoresha impapuro kandi bakabyubahiriza, abatabyubahirije bagacibwa amande aremereye, Abacuruzi bakangurira abakiliya kutagura enveloppe igihe bafite indi, Abakiliya bakangurirwa kujya guhaha ari uko babiteguye bityo enveloppe ziri mu ngo zigakoreshwa kuko hari abantu bagura enveloppe buri uko bahashye ugasanga babitse nyinshi badakeneye.

Usibye ibikubiye mu ngingo ya mbere ntazi neza uko ahandi bikorwa, ibindi mu Burayi hari ibihugu bibikora kandi bigakunda. Bisaba gusa abaturage bazi gufata inshingano (responsible citizens) kandi abanyarwanda barabizi.

Ibi bizadufasha guca burundu ikibazo cy’abo bajura biba ibitabo bagamije kubica kuko biterwa nuko babona ababikoramo enveloppe, abazikora bakabona abazazikenera, abazikenera benshi ugasanga babitse enveloppe nyinshi badakoresha kandi imwe yagakoze inshuro nyinshi bityo izo dufite ku isoko zigahaza abazikeneye.”

Tariki 20 Gicurasi, uwitwa Yves yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “U Bufaransa bwateye intambwe ikomeye ishyira iherezo ku ifaranga rya CFA, https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/u-bufaransa-bwateye-intambwe-ikomeye-ishyira-iherezo-ku-ifaranga-rya-cfa,”

Yagize ati “Inkuru irashimishije cyanee. Biriya byari ubukoroni bubi. Byari agasuzuguro gakabije. Yego byateraga stabilite de la monnaie FCFA ariko byari umwanda mubi. Ubu nibwo bino bihugu bigiye kwigenga. Ariko France bayitondere igiye gukubita hasi iri faranga rishya rimere nka ama Zarois yo kwa Mobutu cyangwa amadolari ya Zimbabwe.”

Uwitwa Mujyanama yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Umwihariko w’ingengo y’imari ya 2020/21 izibanda ku guhangana n’ingaruka za Coronavirus ”

Yagize ati “Ni byiza, ndabona ibikorwa byose bigamije koko kuzamura ubukungu bw’igihugu . Ni byiza ko ubuvuzi n’ubuhinzi byitaweho muri iyi ngengo y’imari, gusa dukeneye indege y’imizigo. Nabonye mu ngengo y’imari harimo ko ibyoherezwa mu mahanga bizahabwa umwihariko. Rwose nta kwibeshya, ibi ni ingirakamaro mu izamuka ry’ubukungu bw’igihugu ariko nta ndege z’imizigo dufite. Abo duha ibintu muri ibyo bihugu byo hanze, biteguye kuduha commande y’ibintu byinshi kandi binyuranye. Imboga n’imbuto ariko ikibazo kugeza ubu ni indege. Nta ndege, ihari usanga turimo kuyirwanira.

Hari umuguzi ukubwira ngo ko nshaka toni 20 z’imboga buri cyumweru, uzazibona. Igisubizo ni yego, ukongeraho ariko ko indege ari ikibazo, ubwo bikaba biranze. Indege tuyifite yizewe, twatanga komande ku bahinzi bakaduha izo mboga n’imbuto, bityo hakaba hahanzwe indi mirimo mishya kandi ifite inyungu ku bayirimo bose. Nyakubahwa rero, tujya twumva ko iyo gahunda ihari muri RWANDAIR, ariko iratinze. Uko dutinda, niko ibindi bihugu bitwinjirana ku isoko kandi ngo uwagutanze mu kebo aguhaza intore. Mu gihire amahoro. IGIHE.COM namwe murakoze kudutumikira.”

Tariki 24 Gicurasi, uwitwa LG yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “RDC: Abarwanyi 205 ba FDLR bafungiye muri gereza ya gisirikare bashobora gufungurwa kubera Coronavirus”

Yagize ati “Buri munsi barica abanye-Congo nyamara ku rundi ruhande abafunze AJBS igasabira abo bicanyi bafungiye Angenga ngo bafungurwe batazarwara COVID-19, ubwo nibo bababaje abanye-Congo kuruta bene wabo bicwa nazo buri munsi. Ibihugu byasabwe gufata bariya bicanyi aho kubafata ahubwo usanga birirwa ngo Leta y’u Rwanda nk’aho ariyo yahungiye ikanakirwa na Leta ya Congo n’intwaro n’ubundi bufasha bwose babahaye bafatikanije n’u Bufaransa.

Abaturage babo baricwa aho kubahorera bababajwe n’abafunzwe bazira ubwo bugizi bwa nabi, aho kubahiga bari muri ngo balkanisation ngo ingabo z’u Rwanda n’ibindi n’ibindi. Congo niyemere ko yananiwe yitabaze abandi bayifashe wenda u Rwanda ntirubemo, atari ibyo amatangazo y’abo FDLR yishe ni buri munsi!”

N’abandi bose batanze ibitekerezo byabo tutabashije kwandika hano, turabashimiye kandi tubasaba gukomeza kudukurikira no kuduha ibitekerezo ku nkuru tubagezaho. Ibitekerezo byatambukijwe uko byakabaye ntakigabanyijwe mu butumwa bw’umwimerere [aho biri ngombwa hakosowe amakosa y’imyandikire].

IGIHE.COM iri ku isonga mu bitangazamakuru bisomwa na benshi ku butaka bw'u Rwanda no mu Banyarwanda baba mu mahanga ku bikorera kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .