Ibyo Trump yakoze bifite ishingiro, nubwo bishobora kutatugwa neza

Yanditswe na Gatete Nyiringabo Ruhumuliza
Kuya 16 Mata 2020 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Dushobora kutishimira ibyo Perezida Donald Trump arimo kuvuga kuri OMS, u Bushinwa, ndetse n’isi muri rusange, mu by’ukuri ntitubikunda na gato, ariko afite ishingiro, kandi kubyemera byaduha imbaraga zo kumuvugisha dushize amanga, mu kuri kandi bigatanga umusaruro.

Isi iyobowe n’ibintu bibiri: bombe n’amadolari; karoti n’ikibando. Mu Muryango w’Abibumbye naho nta tandukaniro. Mu gihe abanyembaraga bahitamo kubona isi nk’uko iri, abanyantege nke bahitamo kwishushanyiriza iyabo, bakijujuta igihe ibyo batekerezaga bidahuye n’ukuri. Iyo ndwara ituma byose bijya mu nyungu z’umunyembaraga, abanyantege nke bakaguma muri ibyo, bakabahindura ibikoresho.

Abanyafurika basa n’abifuza umutware ucisha make: u Bushinwa. Izi ni ingaruka za ya ndwara navuze haruguru. Amashusho y’ihohoterwa ry’Abanyafurika mu Bushinwa yasakaye mu minsi ibiri ishize aduha ishusho y’uko ibintu byamera, akatwumvisha ko uyu mutware mushya na we akandamiza, niba atanarenze usanzwe, kandi ko umuntu abona ibyo akeneye byose iyo ari we ubyiha.

Ku byaha byose yaba yarakoze, Donald Trump afite uburenganzira bwo gukuraho inkunga, ubundi hakavuga ururimi rw’ukuri: amafaranga: Niba leta ye itanga menshi mu Muryango w’Abibumbye, igomba gufatwa neza muri wo, kandi ni ko biri. Bizwi neza ko abaterankunga b’imena bahabwa imyanya y’icyubahiro mu bikorwa byo gufasha.

Imvugo ye ntijya ihinyurwa, ntabwo byoroshye. Kubyemera bizaduha imbaraga zo kumwumvisha neza ko amasezerano akomeye mu Muryango w’Abibumbye ahabwa ibigo by’Abanyamerika, ko icyicaro gikuru cyawo kiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko Abanyamerika bafite imyanya ikomeye mu bigo byawo kandi ko ibihugu biwugize bidafite ububasha bwo gutora ibyemezo bifatira ibihano mpuzamahanga Leta zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti zayo, uretse no kubishyira mu bikorwa.

Mu yandi magambo, Amerika ibona inyungu zikwiye ku ishoramari ryayo mu mikorere mpuzamahanga. Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bashobora, kandi baranabikora, kurenga ku mategeko mpuzamahanga kenshi kandi nta nkurikizi, mu gihe twe dukomeza kuba imbohe zayo.

Dukwiye kugaragaza ko icyemezo cya Trump cyo kugabanya inkunga yahabwaga OMS kizagira ingaruka kuri Amerika kuruta ku Muryango w’Abibumbye. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) na Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus uyiyobora, bazakomeza kubaho hatariho amafaranga ya Amerika.

Dr. Tedros yahawe akazi n’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye kandi umuyobozi we ni Umunyamabanga Mukuru wawo. Inzego zombi zisanga imikorere ye ari ntamakemwa mu guhangana na Coronavirus. Umwanzuro wose wazamurwa na Trump mu kanama gashinzwe umutekano ku isi kugira ngo akurweho, wagira amajwi abiri kuri atanu, u Bwongereza bushobora gutora nka Amerika – ariko ntibyaba bihagije.

Mu yandi magambo, Dr. Tedros ntakorwaho, mu by’ukuri ashobora kumara igihe kurenza Trump. Byongeye, mu gihe umusanzu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ungana na 25% by’ingengo y’imari ya OMS, inzego z’Umuryango w’Abibumbye zishobora gukusanya inkunga ku bundi buryo, kandi u Bushinwa busa nk’intandaro y’ibihe bikomeye OMS irimo, ntabwo buravuga ijambo ryabwo rya nyuma.

Umuryango w’Abibumbye wagaburiwe u Bushinwa ku isahani ya feza, ni ahabwo ngo bubyaze umusaruro ikosa rikomeye rya Perezida Donald Trump.

Ibyo birasiga he Afurika? Abanyafurika bashobora kwigira ikintu kimwe cyangwa bibiri kuri Donald Trump. Ko iyi si itameze nk’uko babyifuza, ko nta muntu n’umwe ubanga cyangwa ngo abakunde, ko ibihugu byose byo ku isi, usibye Abanyafurika, biri mu irushanwa ryo kugira ijambo rikomeye, kandi iki nicyo gihe ngo Abanyafurika bashyire hamwe nabo binjiremo, aho gukomeza kwitotombera ku ruhande.

Reka ntange urugero: Igihe u Buhinde bwatangizaga gahunda y’ibisasu bya kirimbuzi, mu karere byatangiye kuvugwa ko imbaraga zose zigiye ku ruhande rwabwo, ko mu gihe gito agace ka Kashmir kazafatwa kakabwomekwaho, ko Pakistan tuzi itazakomeza kubaho.

Icyo gihe, ‘Alea iacta est’ (byari byarenze igaruriro). Mu 1965, Zulfikar Ali Bhutto wari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yatangaje ati: ’Niba u Buhinde bwubatse igisasu, tuzarisha ibyatsi n’amababi y’ibiti imyaka igihumbi, dusonze, ariko tuzabona ibiri ibyacu. Abakirisitu bafite igisasu, abayahudi bafite igisasu none n’Abahindu bagize igisasu. Kuki Abayisilamu bo batagira igisasu? ’

Kandi barabikoze! Muri Mutarama 1972, Pakistan yakusanyije abahanga mu bya siyansi kugira ngo bubake igisasu cya kirimbuzi, ngo igihugu cyirwaneho. Ku wa 28 Gicurasi 1998, nyuma y’ibyumweru bike u Buhinde bukoze igerageza rya kabiri ry’igisasu cya kirimbuzi, Pakistan yaturikije ibisasu bitanu bya kirimbuzi byayo.

Igisasu nticyari kigamije kugaba igitero, bavuze ko ari ’ubushobozi bwo gukumira ibisasu bya kirimbuzi’. Nyuma y’isuzuma, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buyapani byafatiye ibihano u Buhinde, ariko byaje kuvanwaho.

Abanyafurika bakomeje kugira intege nke kandi bacikamo ibice: Ni ibyaha bibiri bikomeye byababujije kugira ibisasu n’amafaranga: ibintu bibiri byonyine bitegeka isi. Nyamara bafite iby’ibanze. Uranium yakoreshejwe mu gukora ibisasu bibiri bikomeye by’Abanyamerika, yakuwe muri RDC.

Igihugu kimwe cya Afurika nikigerageza gukora igisasu cyonyine, nk’uko Libya yabigenje, kizakurwa ku ikarita y’Isi. Ariko niba Afurika nk’umugabane iteguye igisasu gihuriweho, igashyiraho ahantu cyaturikirizwa, tuvuge nko ku musozi wa Kilimanjaro, nta gihugu na kimwe cyafatirwa ibihano, umugabane wagira umutekano ndetse ingabo za OTAN ntizakinisha gutera igisasu kuri umwe muri twe ngo birangirire aho.

Perezida Trump arimo kugendera ku nyandiko - yanditswe n’abamunenga mu bwisanzure: Nk’uko twese tubizi, nta bitangazamakuru byo mu burengerazuba cyangwa impuguke bajya bavuga ikintu na kimwe kuri Afurika, badakoresheje interuro ihoraho ngo ’tubaha imfashanyo.’

Icyo Afurika ikeneye si imfashanyo z’uburengerazuba bw’Isi, Afurika ikeneye kwishyira ku murongo. Inkunga ubwazo zingana na kabiri ku ijana by’umusaruro mbumbe wa Afurika. Ariko hari ibindi byinshi; byinshi cyane biva muri Afurika bijya mu burengerazuba bw’Isi: hafi 45 ku ijana by’umusaruro mbumbe w’umugabane.

Nk’u Bufaransa buvuze ngo buhagaritse inkunga bwatangaga muri Afurika y’Iburengerazuba, igikwiye si ugusaba Macron ubufatanye, ahubwo ni ukubaburira ko nibabikora, Afurika izirukana ibigo bya Areva, Bolloré na Total.

Ariko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ni umuntu ushyira mu gaciro, Trump ni we mubi. Uburyo bwiza bwo guhangana n’umuntu nk’uwo rero ni ukurebana nawe, bitari ugusaba ubugiraneza umuntu adafite. Isi izahangana n’iki kibazo, Dr. Tedros ntakwiye kwegura kandi OMS izabona amikoro ikeneye. Ariko Abanyamerika ntibakwiye gutungurwa kuba imyanzuro itaha ya Loni yazaba ireba Hong Kong…

Mu minsi ishize, abayobozi n’abatekereza ba Afurika bagiye bavuga ijwi rimwe ku bibazo mpuzamahanga. Twarabishimye. Ariko bazakomeza kuba abanyantege nke mu gihe badafite igisasu, cyangwa amafaranga; Nelson Mandela ni we wigeze kuvuga ngo: ’umuntu uri mu munyururu ntajya impaka’.

Abarabu bafite igisasu cyabo n’amafaranga, mu gihe abanyafurika dukomeje kuvana hanze amahirwe yacu yo kubaho, n’ubugiraneza. Mu gihe hari ikibazo gihangayikishije Isi, ni ngombwa ko Abanyafurika badacika intege, umuyobozi umwe wo mu Burayi, Winston Churchill yigeze kuvuga ati: "ntidukwiye kwemera ko ibi bihe by’ibibazo biba impfabusa.”

Perezida Trump akomeje gushinja OMS kudatanga amakuru nyayo kuri Coronavirus no gukorana n'u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .