Ibitekerezo bya Icyizere Pascaline wabaye Ambasaderi wa Suède mu Rwanda umunsi umwe

Yanditswe na Icyizere Pascaline
Kuya 14 Ukwakira 2019 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umukobwa, Ambasade ya Suède mu Rwanda yateguye igikorwa giha amahirwe umukobwa umwe uharanira uburenganzira bw’abakobwa kuba Ambasaderi wa Suède mu Rwanda umunsi umwe. Imwe mu nshingano ze yari ukwandika inkuru mu kinyamakuru, igitekerezo kimuri ku mutima. Isomere ibyavuyemo.

Abakobwa bakura hari ibibazo byinshi bibaza ku buzima bw’imyororokere ndetse n’uburenganzira babufiteho. Baba bibaza uko bakwitwara, icyo bakwiye gukora mu gihe runaka n’ibindi. Ariko si ko byose babibonera ibisubizo.

Hari nk’abumva ko badashobora kuganiriza abashinzwe ubuzima ku byerekeye imihindagurikire y’umubiri wabo, kuko baba bafite ubwoba bwo guhabwa urw’amenyo, cyangwa se kuvugwa nabi.

Hari n’igihe bibagora kuganiriza ababyeyi babo ku bushuti bafitanye n’abahungu. Ibi rero bituma bagerageza kwishakishiriza amakuru n’ibisubizo ubwabo, rimwe na rimwe ugasanga babonye amakuru atari yo cyangwa abayobya. Ese ni iki cyakorwa?

Icyizere Pascaline yahawe umwanya na Ambasade ya Suède mu Rwanda asa n’ubaye Ambasaderi mu gihe cy’umunsi umwe

Ni uburenganzira bwanjye

Nakuze ntinya kubaza mama ibyerekeye kujya mu mihango ku bakobwa, kuko yambwiraga ko igihe nikigera nzasobanukirwa. Ese hari igihe cyabugenewe cyo kugira ngo umukobwa amenye aya makuru? Hari n’abumva ko umukobwa atanafite uburenganzira bwo kuba yavuga cyangwa se yatekereza kuri iyi ngingo, ngo ni amahano! Ngo iyo umukobwa atangiye kwibaza byinshi ku buzima bwe bw’imyororokere ndetse n’uburenganzira abufiteho, aba ashaka gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa se ngo yararangije kuyikora.

Aho ngenda kenshi, mpura n’abakobwa batandukanye bahura n’ibi bibazo, aha hari ingero. Nawe ibaze, Gloriose ajya mu mihango bwa mbere, yanduje ijipo ye kuko yari atunguwe kandi atanasobanukiwe n’ibiri kumubaho.

Icyo gihe yariwe mu nda cyane, maze inshuti ze zimugira inama yo gushaka umuhungu baryamana kugira ngo akire. Mu gihe yibazaga uko abigenza, umwarimu wabigishaga yamenye ikibazo afite, amusobanurira ibyo aribyo n’uburyo abyitwaramo.

Claudine we, afite imyaka 19, ubu afite umwana w’imyaka ibiri. Avuga ko atari azi ko afite uburenganzira bwo kuba yahakanira umuhungu bakundana, igihe amusabye gukora imibonano mpuzabitsina atabishaka.

Ngo kandi nti yara azi ko hari uburyo butandukanye yakoresha yirinda gusama inda atateganyije. Avuga ko iyo yageragezaga kubaza inshuti ze uko yakwitwara igihe akundana n’umuhungu, ngo zaramusekaga.

Ngo ababyeyi bo ntiyari gutinyuka kubabaza kuko bavugaga ko bitamureba ahubwo ngo ko atangiye kunanirana. N’agahinda kenshi, Claudine ati “Iyo nza kuba mfite amakuru nyayo, nari kuba narafashe icyemezo kinogeye kandi nshaka.”

Si ibi bibazo gusa abakobwa bahura na byo. Ese wowe ntiwaba ufite inshuti ziguha amakuru atari yo, cyangwa wibaza aho wakura amakuru yizewe?

Kugira amakuru y’ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira ubifiteho, bituma utera imbere

Iterambere ry’umukobwa n’umugore akenshi usanga rishingiye ku kuba basobanukiwe ndetse banafite ubushobozi ku byemezo birebana n’ubuzima bwabo.

Kugira ngo ubyumve neza: Nawe reba umwana w’umukobwa ukiri muto atwaye inda atateganyije, bituma ubuzima bwe buhungabana. Ibyo yashyiraga imbere nk’ishuri, umwuga yifuza kuzakora ejo hazaza, n’ibindi birahinduka.

Azaba aretse kujya ku ishuri gushaka ubumenyi, kuko afite umwana agomba kubanza kwitaho, cyangwa se ugasanga yirukanywe no mu muryango. Iyi ni yo mpamvu inda zitateganyijwe usanga zitera ubukene mu miryango, by’umwihariko umwana uba wabyaye undi mwana bihindura ubuzima, ugasanga umukobwa agize n’inshingano atabashije kuzuza.

Dore uburyo wabigenza kugira ngo ubone amakuru yizewe

1. Iyumvishe ko ufite uburenganzira bwo gusaba ababyeyi bawe ubufasha, umwarimu wawe, cyangwa se undi muntu mukuru wizewe.

Menya icyo ugiye kubaza, n’icyo ushaka kumenya. Sobanura neza icyifuzo cyawe ku buryo uwo ugiye kubaza yumva neza icyo ushaka. Ushobora kandi no kubabwira impamvu ushaka kumenya ayo makuru ndetse n’icyo uzungukiramo.

Tega amatwi ibyo bakubwira kugira ngo usobanukirwe impungenge bafite cyangwa ibibazo bashobora kukubaza. Subiza neza mu ijwi rituje ibyo ubajijwe kugira ngo impungenge bafite zishire. Erega bashobora kutakumva uyu munsi ariko ejo bakagufasha.

2. Menya ko ari ibintu bisanzwe kubaza ikibazo ufite kugira ngo umenye iby’ubuzima bwawe n’imihandagurikire y’umubiri wawe. Menya kandi ko kugira amakuru bizakugirira akamaro mu mikurire yawe.

3. Niba wumva utisanzuye ku babyeyi bawe, umwarimu cyangwa se undi muntu mukuru wizewe, ushobora kunyarukira ku kigo nderabuzima cyangwa ku kigo cy’urubyiruko kikwegereye. Haba icyumba cy’urubyiruko, kibamo inzobere ishinzwe kwakira urubyiruko maze ukaba wamusobanuza ikibazo icyo aricyo cyose wibaza ku buzima bw’imyororokere n’uburenganzi ubufiteho.

4. Ushobora kandi no gusura imbuga zizewe zitanga amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Harimo Ikigo gishinzwe ubuzima ku Isi (WHO), Umuryango w’Abibumbye ufasha abana (UNICEF), Ni Nyampinga, cyangwa se Umuryango w’Abibumbye ufasha abaturage (UNFPA).

Kugira ngo aya makuru agire akamaro ku burenganzira bwa muntu, twese abakobwa n’abahungu dukwiye kugira abadushyigikira, batwumva, kandi bumva akamaro ko kugira amakuru nyayo k’ubuzima bwacu ndetse n’ibindi bibazo bitwugarije.

Iyo umukobwa adafite amakuru ahagije kandi nyayo ku buzima bw’imyororokere ndetse n’uburenganzira abufiteho, niho usanga atabasha kwifatira ibyemezo nyabyo ku buzima bwe. Rimwe na rimwe usanga birangiye agize ahazaza atatekerezaga cyangwa se atifuzaga, kuko hari abamufatiye ibyemezo.

Ese koko birakwiye ko undi muntu yagufatira icyemezo ku buzima bwawe, atazi ibyo wifuza kugeraho, intego yawe cyangwa se icyo ushaka?!

Dukwiye kugira abadushyigikira. Abo bose ntibakwiye gucira urubanza umukobwa cyangwa umuhungu wifuza kumenya aya makuru , ahubwo bakwiye kumutera imbaraga. Niba kandi ababyeyi ndetse n’abarezi badafite ibisubizo ku bibazo babajijwe, bakwiye kuyobora umwana k’umuntu ufite aya makuru akamusobanurira.

Nawe musore, emera kandi wubahe icyemezo cya mushiki wawe, umukobwa mukundana ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere. Ntawe ukwiye gufata icyemezo ku buzima bw’undi muntu agendeye ku marangamutima ye n’ibyifuzo bye. Niba ari hagati y’umubano uwo ariwo wose ufitanye n’umukobwa ntukamuhatire kwemera ibyo umubwiye, ahubwo umva ko na we afite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo.

Nawe mukobwa, ni uburenganzira bwawe bwo kwifatira icyemezo igihe wumva witeguye, uzi icyo ushaka kandi ufite n’uburenganzira bwo guhabwa amakuru ahagije kandi yizewe.

Icyizere Pascaline mu munsi umwe yari yahawe nka Ambasaderi, yari afite inshingano yo kwandika inkuru mu kinyamakuru ashingiye ku gitekerezo kimuri ku mutima.
Uyu mukobwa asanzwe ari umusizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza