Ibihamya binyomoza inkuru y’icengezamatwara ry’uko Ingabo z’u Rwanda zijya muri Uganda

Yanditswe na Silas Rwamurangwa
Kuya 21 Mata 2019 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Ikinyamakuru cyo muri Uganda kuri uyu wa Kane cyatangaje inkuru ifite umutwe ugira uti “Umwuka warushijeho kuba mubi kubera abasirikare b’u Rwanda binjiye muri Uganda”.

Muri iyi nkuru umwanditsi yifashisha abantu batizewe ngo babeshye ko ingabo z’u Rwanda zambuka zigana muri Uganda gushaka ibiryo, ibinyobwa n’itabi.

Iyo nkuru ikomeza igira iti “…iyo bamaze kunywa, bagaruka mu Rwanda”. Koko ni nde wakwizera ibi bintu? Abasirikare b’u Rwanda bambaye impuzankano ya gisirikare, bahetse imbunda n’amasasu bakajya Kisoro muri Uganda?

Igitangaje kurushaho ni uko uwitwa ko afite ayo makuru y’uko hari abasirikare b’u Rwanda ku butaka bwa Uganda, aho kwihutira kuyaha igisirikare cya Uganda kiri muri ako gace cyangwa polisi yihutiye kuyaha umunyamakuru!

Ibi ni icengezamatwara ryo ku rwego ruciriritse kandi binagaragaza kwirengagiza ku ruhande rw’uwanditse inkuru n’ikinyamakuru cyayitangaje.

Umuntu yakwibaza ikintu kidasanzwe kiri muri Uganda kitaboneka mu Rwanda cyatuma abasirikare b’u Rwanda bemera kurenga ku mategeko y’abinjira n’abasohoka bakajya muri Uganda.

None se umunyamakuru yashakaga kwerekana ko nta bicuruzwa biri mu Rwanda, bigatuma abasirikare bajya kubishaka muri Uganda?

Umwanditsi w’inkuru wenda ashobora kuba atabizi, abasirikare b’u Rwanda bitabwaho ku buryo bukomeye mu byo bakeneye byose haba ibyo barya, ibyo bambara n’aho baba.

Kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zagaragaye muri Kisoro nta shingiro bifite ahubwo bigamije kubeshya abanya-Uganda ko igihugu cyabo cyinjiriwe n’ingabo z’u Rwanda.

Ibi ahubwo byatera umuntu kwibaza niba umunyamakuru adashaka guha urwaho ingabo za Uganda kugira ngo niziramuka ziraye mu mitungo y’abaturage nkuko zisanzwe zibizwiho bizitirirwe ingabo z’u Rwanda.

Birazwi neza ko muri Nzeri 2018, abasirikare ba Uganda bakorera muri pariki ya Queen Elisabeth Park bashwanye n’intare bakazambura inyama zivuye kwihigira.

Nkuko byatangajwe n’ababyiboneye n’amaso, Ingabo za Uganda zirukanye intare ku muhigo zari zivuye kwizanira, bawirukankana bawujyana mu birindiro byabo.

Inkuru ya Chimpreports yakomeje ivuga ko guhera umwaka ushize, u Rwanda rwashyize abasirikare benshi ku mupaka urugabanya na Uganda ubwo umwuka watangiraga kuba mubi ibihugu bishinjanya ubutasi, kubangamira ubucuruzi no gutera inkunga imitwe y’inyeshyamba ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyamakuru akomeza avuga ko Uganda yo itarashyira abasirikare ku mupaka , ngo akaba ari “umuhate wa Museveni wo kwirinda ko ubushyamirane bukomeza kwiyongera.”

Uwanditse inkuru niba yarabikoze abishaka cyangwa ari ukutabimenya, ntaho yigeze avuga ko ku mupaka ugabanya Uganda n’u Rwanda igisirikare cya Uganda cyongereye abasirikare bo muri Diviziyo ya kabiri ikorera i Mbarara bayobowe na Brig Kayanja Muhanga.

Guhera mu Ugushyingo 2018, diviziyo ya kabiri y’ingabo za Uganda igizwe na burigade ya 309 na 401 zongerewe abasirikare.

Izo burigade nazo zatangiye kongera abasirikare bazo hafi y’umupaka ubahuza n’u Rwanda.

Burigade ya 401 ifite ibirindiro Kabale ikaba iyobowe na Lt Col Ibrahim Mutabazi . Iyo Burigade igizwe na batayo eshatu zirimo iya 19, iya 35 n’iya 33 kandi zose zoherejwe hafi y’umupaka ubahuza n’u Rwanda.

Urugero, batayo ya 19 y’ingabo zirwanira ku butaka iherereye Kabale iyobowe na Lt Col Emmanuel Mukasa, yahawe kugenzura uduce twa Cyonyo, Rushaki, Kamuganguzi, Gafunzo na Butobere.

Batayo ya 35 iyobowe na Lt Col Johnson Muhanguzi yahawe kugenzura Nyakabande, Nyarusiza, umusozi wa Kanombe, umusozi wa Ntamutindi na Bunagana, naho batayo ya 33 iyobowe na Lt Col Tumwine isanzwe ikorera Kisoro yahawe kugenzura Kisoro, Rwindi, Kanungu, Ishasha na Rugano.

Ku rundi ruhande, burigade ya 309 iyobowe na Col Keith Katungyi ikorera Kisoro ifite batayo ebyiri. Muri zo harimo batayo ya 7 iyobowe na Maj Geoffrey Nabimanya na batayo ya 47 iyobowe na Maj. Jotham Kature.

Izo batayo ebyiri zashyizwe mu duce twa Bunagana, Rukungiri, Kabingo na Kikagati hafi y’umupaka uhuza icyo gihugu n’u Rwanda.

Ni ibintu bizwi kandi ko guhera mu Ugushyingo 2018, Uganda yatangiye gushyira ingabo zifite ibikoresho bikomeye ku misozi ya Kimihuro na Kabale.

Umusozi wa Kimihuro ni ibirindiro by’ingabo zishinzwe amayeri y’urugamba rwo kurwanira ku butaka, kugeza ubu hamaze kugera abasirikare bagera ku gihumbi. Ingabo ziri kuri uwo musozi ziyobowe na Maj. Joshua Annuarachi. Izo ngabo zirimo izishinzwe kurwanya iterabobwa n’izo mu Rwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI).

Hari amakuru avuga ko hari n’itsinda ry’abasirikare barwanisha imbunda nini ziyobowe na Lt. Judith ziri ku misozi ya Kacwekano na Karujanga yitegeye u Rwanda. Abo basirikare bafite imbunda nini za Katyusha 11mm, 14.7mm na 12.7mm.

Bamwe mu batuye Akarere ka Kisoro bahishuye ko hashize iminsi hari abandi basirikare boherezwa muri ako gace baturuka muri batayo ya 35 ikorera muri Kisoro.

Andi makuru avuga ko hari abasirikare basaga 200 bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) ziherereye ahitwa Butobere na Nyabitabo.

Ibi rero biranyomoza ibyo umunyamakuru yanditse. Hari ibihamya byinshi ko ku mupaka w’u Rwanda na Uganda hari abasirikare ba Uganda benshi. Ahubwo umuntu yakwibaza ngo ni ab’iki?

Iyo icyo kinyamakuru cyo muri Uganda koko kiba kirajwe ishinga n’ukuri, ibyo ni ibihamya by’ibanze batashoboraga kurenza ingohe aho guhimba inkuru y’uko hari abasirikare b’u Rwanda buzuye ku mupaka rimwe na rimwe bajya banambuka muri Uganda.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza