Harabura iki ngo ibyo twize bibe ibisubizo ku baturage?

Yanditswe na Vital Karangwa Jr.
Kuya 7 Gicurasi 2019 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Mperutse kujya mu Ntara y’u Burengerazuba mu Karere ka Ngororero mbona imwe mu masosiyete ikora ibikorwa by’ubucuruzi ariko icyantangaje ni uko mu bikorwa byabo bya buri munsi bakoresha umuriro ukomoka ku rugomero bikoreye ubwabo.

Ni urugomero rutanga amashanyarazi acanira uruganda ndetse ngo hari nubwo bajyaga bacanira abaturage batuye mu nkengero z’urwo ruganda nkuko nabibwiwe n’umwe mu bakozi bahakora.

Iyo witegereje ibikoresho bakoresha ubona nabyita utumashini duto duto tumwe dukaraga amazi utundi tukayabyazamo ingufu z’amashanyarazi. Nta handi hantu bafite imashini zikomeye zikora aka kazi nkuko babimbwiye.

Nta n’abakozi b’inzobere cyane birirwa kuri urwo rugomero uretse umusaza nahabonye wambwiye ko ahamaze igihe kinini; abakoze urwo rugomero bamwigishije uko agomba gusigara acungana n’utumashini duhari.

Ibi byanteye kwibaza impamvu ibi bitakorwa ahantu henshi mu gihugu tugaca ukubiri n’ibibazo by’amashanyarazi. Ariko kandi si n’ikibazo cy’amashanyarazi gusa ahubwo n’amazi.

Nagiye mu Karere ka Rubavu naho mpasanga sosiyete ikorera ku musozi hejuru y’ ikiyaga cya Kivu. Nasanze iyi sosiyete ibikorwa byayo bigenda biguruntege mbajije bambwira ko impamvu ari uko bafite ikibazo cy’amazi!

Nyamara Kivu twayirebaga aho hasi nko mu kilometero kimwe. Njye uyu munsi singiye kugarura imvugo isanzwe yo gusaba ikigo gishinzwe ingufu REG kongera amazi n’amashanyarazi. Oya! Ahubwo ndibaza impamvu dufite abantu bize bakaminuza mu bijyanye n’ingufu z’amazi n’amashyarazi ariko tukaba tudafite ingomero zoroheje nka ruriya rwa Ngororero zishobora guhindura ubuzima bw’abaturage.

Ingomero zikorewe n’abaturage, ndavuga aba babyize. Ko dufite imigezi tukaba dufite abantu bize mu mashuri nk’iyahoze ari KIST, abaminuje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kaminuza zikomeye kandi bakiga iby’izi ngufu kuki tudasanga ibisubizo nka biriya bya Ngororero ahantu henshi?

Abafite ibitekerezo byiza niboroherezwe baterwe inkunga

Nubwo uyu munsi uruhare mu mishinga mito mito nk’uriya wa Ngororero ndubona ku nzobere mu by’amazi n’amashanyarazi ku giti cyabo kurusha uko twabibaza undi muntu uwo ariwe wese ariko hakwiye no gushyirwaho Ikigo cyihariye gishinzwe ibi bikurikira:

Kugira inama abantu bafite ubumenyi bwatanga ibisubizo ku baturage ndetse n’imishinga igaragaramo koroshya ubuzima bw’abaturage. Mu nama iki kigo cyabagira ni uburyo bwo gushaka inkunga mu kwagura ibi bitekerezo byiza baba bafite, gutinyuka bakabishyira mu bikorwa, kwandika imishinga bashaka inkunga.

Iki kigo kandi nacyo ubwacyo cyahabwa ingengo y’imari ifatika yo gutera inkunga iyi mishinga mu buryo bw’igihe kirekire ndetse kigakurikirana n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, kigakirana amasezereno n’ibigo bitandukanye.

Ibi ndabivuga mpereye ku bandi bana babiri nigeze kuganira nabo mu myaka nk’ibiri ishize. Ni abana barangije muri IPRC- Kigali bakavumbura uburyo bwa Cash Water. Dusanzwe tumenyereye Cash Power aho ugura umuriro bitewe n’amafaranga ufite. Aba bana nabo bavumbuye uburyo bwo kugura amazi bitewe n’amafaranga ufite. Bagaragaza uburyo byanagabanya amazi ameneka mu ngo nyinshi. Bakoze uburyo mubazi (konteri) y’amazi yajya ikora ikurikije amafaranga washyizemo yashiramo amazi agahagarara.

Ni uburyo bukoresha amashanyarazi ndetse n’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba mu gihe nta mashanyarazi ahari. Nyuma naje kuvugana nabo mbabaza aho umushinga wabo ugeze, ntangazwa no kumva bambwira ko babivuyemo bakajya gucuruza butike aho bavuka.

Nababajije impamvu bambwira ko aho bagiye bakomanga hose babuze uwabafasha gushora imari muri iri koranabuhanga. Ibigo bya leta bajyagamo ngo bababwiraga ko ingengo y’imari yabyo ntaho iteganya inkunga nk’iyo. Naho abikorera ku giti cyabo nabo bakavuga ko batiteguye kuko batazi neza niba uwo mushinga wakunguka.

Umukoro
-  Abantu barangiza amasomo ajyanye n’iby’amazi n’amashanyarazi bagomba kugira uruhare mu gutangiza imishinga mito mito nk’uriya wa Ngororero igakemura ibibazo by’amazi n’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu bitarinze guharirwa REG gusa – gusa hakabaho imikoranire.

-  Ni byiza kandi ni iby’igiciro ko hashyizwemo ibigo by’ubumenyingiro nka IPRC bifasha abana b’abanyarwanda kubona akazi no guhanga udushya. Ariko hakwiye no gushyirwaho ikigo gishinzwe gutera inkunga, kugira inama no gukwirakwiza bwa bumenyi aba bana bakura mu mashuri yaba aya hano mu gihugu cyangwa abajya kwiga hanze maze bukaba ibisubizo ku baturage benshi mu gihugu.

REG ihawe iri shami rigahabwa ubushobozi n’amafaranga byakoroha. Ubu ikibazo gikomeye cyane cyaherwaho ni icy’amazi n’amashanyarazi kuko bibonetse ku bwinshi hari ibindi byinshi byakemuka.

-  Mbere yo guha amasezerano y’akazi (Kontaro) abanyamahanga hajye habanza hasuzumwe niba nta bana b’abanyarwanda bafite ubumenyi nk’ubwo cyane cyane ko leta yanatanze amahirwe ubu ikaba iri kurihira abana b’abanyarwanda mu mashuri yose akomeye ku isi kugeza no mu ma kaminuza nka Havard.

Nkuko tumaze gusobanukirwa ko ibyakorewe mu Rwanda nabyo bifite agaciro tugomba kumva ko n’abana b’abanyarwanda bashoboye.

-  Abanyemari nabo bakwiye kujya bashaka abana bafite ubumenyi, imishinga bakayitera inkunga kandi ndahamya ko bayibyazamo ubushabitsi bukabungukira cyane. Nibyo sosiyete nka za Google bari gukora aho basigaye bazenguruka Isi bashakisha abana bafite ubumenyi ikabafasha kubushyira mu bikorwa maze ikunguka ama miliyari mu madolari.

Vital Karangwa Jr. amaze igihe mu itangazamakuru ryo mu Rwanda

Umwanditsi ni inzobere mu itangazamakuru n’itumanaho. Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bye bwite.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza