Gupfa uhagaze ni ukubaho uri impfabusa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ugushyingo 2019 saa 05:03
Yasuwe :
0 0

Muri umwe mu mijyi y’igihugu cya Australia, kubera ubuto bw’ubutaka bwagenewe gushyingurwaho, iyo abantu babashyingura, isanduku irimo umubiri ishyirwa mu butaka impagarike.

Ibi ntibivuze ko ushyinguwe aba yarapfuye ahagaze, ndetse usibye ku munsi nyirizina wo kumujyana mu rindi cumbi twese tuzajyamo, aba amaze iminsi aryamye mu byuma bikonjesha imirambo mu bitaro. Abandi baratwikwa kandi batwikwa baryamye.

Tariki ya 9 Kanama 2010 ubwo habaga amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda, muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye - ubu yagizwe ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, bamwe mu banyeshuri batoye impfabusa.

Ni ibisanzwe nko mu yandi matora ko abantu batora mu buryo buhabanye n’ubwagenwe n’urwego rureberera amatora, ariko ntibisanzwe ko abantu bihuza bagahitamo uburyo imfabusa zabo ziri buhuze ibimenyetso.

Kimwe mu byumba by’amatora yo muri Kaminuza – nayo yari site y’amatora, cyabaruye amajwi arenga 15 y’imfabusa ariko zidasanzwe. Aho gutera igikumwe ahabugenewe, bahisemo kwandika n’ikaramu munsi y’abakandida bane bari biyamamarije umwanya mukuru mu gihugu amazina y’imfabusa - “Kayumba Nyamwasa.”

Iyo utoye impfabusa, nawe uba uri impfabusa, byakaruswe no kutitabira amatora. Muri Mt 12:36 haranditse ngo “Kandi ndababwira y’uko ijambo ry’impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w’amateka.” Nta kabuza, ku bizera inyandiko zo muri Bibiliya, bizera ko nta mpfabusa izagendera aho.

Gupfa uhagaze - Iyi mvugo igizwe n’inshingamuzi ebyiri: Gupfa no Guhagarara. Iyo umuntu ahagaze ni uko aba afite intege naho uwashaje bihebuje ntaba akibasha guhagarara – bityo ntapfa ahagaze.

Umuntu ugifite imbaraga rero, iyo ashizemo umwuka, rukuruzi yo ku isi yahanganaga n’imbaraga ze karemano zituma ahagarara iba ibonye icyuho gitumbagiye. Umuntu agahera ko akagwa nk’igiti kibisi, na we ntapfa ahagaze.

Kuri iyi si, buri wese afite indi rukuruzi itagaragarira amaso, ikururira kamere ye kugira ibyo yemera, ibyo ahakana, ibyo akunda n’ibyo yanga. Ihuzayobora ry’iyo rukuruzi n’imbaraga mvamutimanama cyangwa imbaraga za kami ka muntu, niryo rituma umuntu ahagarara mu mahame ye ndetse akagira agatimatima kayobora imigirire ye yose ku isi.

Bigenda bite kugira ngo umuntu apfe ahagaze?

Iyo rukuruzi maze kuvuga hejuru irushije imbaraga kami ka muntu, bihungabanya rya huzayobora, umutekano w’imyemerere n’amahameremezo y’ubuzima bwa muntu bigacubangana.

Iyo uwo mutekano ukomeje kuba muke, agatimatima ka muntu niko gapfa mbere, umuntu ntabe acyiburira (kuburirwa), agasigara agendera ku mahame ya bagenzi be cyangwa andi yose atoraguye – umuntu iyo abaye nyamujya irya n’ino bamwita umupfu. Ibyo urwunge rw’ibyo atora ari amafuti babyita ibitorabapfu.

Abantu batora impfabusa, nabo ubwabo ni impfabusa (iyo batabikoranye ubujiji).

Ibigarasha ni zimwe mu mpapuro zifite agaciro hafi ya ntako mu mukino w’amakarita. Simbitindaho. Mu mujyo w’u Rwanda Abanyarwanda bifuza, iyo utannye, ukaba ikigande, ukiyemeza no kugandisha abandi muri urwo rugendo, cyane cyane ugateshuka ku nshingano wari ufite zo kuyobora neza abaturage ushinzwe ahubwo ukababera umutwaro, tukwita ikigarasha.

Agaciro abandi biha, uba ukiyambuye riva. Ubugarasha ni umuntu ubwiha, kuko ntawakwifuriza umuntu ako kangaratete. Umuntu rero akitandukanya n’umutimanama muzima, akitwerera ubugarasha atyo. Kakaba karabaye, umuntu wasimbukaga nk’ingeragere akaba ingegera atyo.

Ba bamenyi rero n’ubwo batoye impfabusa, nabo ni impfabusa kuko uwo batoraga bari bazi neza ko ari ikigarasha. N’ubwo muri izi mpande-mpfabusa zombi nta we nzi neza byo gutindaho, sinibanda ku watorwaga, hari abazamwibandaho naba agitinze ku isi! Reka nigarukire ku ruhande rw’abatoraga.

Hari umwe (nkeka ko nawe yari gutora atya) muri 2016 wambaye ikanzu y’icyubahiro ku bw’amashuri Leta yamwishyuriye mu misoro y’abaturage. Yitwa Theoneste Habumukiza, yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya CBE. Ari mu bafashwe matekwa bamaze kuvutsa uburenganzira abanyarwanda bamwishyuriye Kaminuza.

Uyu yinjiriye mu gihugu cyo mu majyaruguru y’u Rwanda ubwo yari agiye kongera ubumenyi mu by’icungamutungo. Aho niho yapfiriye ahagaze none ubu arimo gucugusa amaganya.

Hagati mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka, indi mpfabusa yitwa Constantin Tuyishimire, yize itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, byavuzwe ko yaburiwe irengero. Ibinyamakuru cyane cyane ibikunda gutangaza inkuru z’impfabusa biba bibonye umunopfu, si uguhaguruka bihuha impuha. Igitangaje si ibyo bihuha, kuko biramenyerewe.

Igitangaje ni uko uyu munyamakuru wapfuye ahagaze, aho akubitiwe inshuro n’Imbonerakure z’i Burundi ubwo yajyaga guta yanjwa mu Minembwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, muri ibyo binyamakuru nta cyavuze ku kuri, nako ikinyoma cya Tuyishimire.

Kimwe n’izindi mpfabusa ntarondora zapfuye zihagaze, hari abantu bari muri iyo nzira nganarupfu, nongere mbibutse ko Kuba warabaye ingeragere bitakubuza kuba ingegera kandi ko Kuba waragiye ku rugerero bitakugira ingeri. Muntu wese uhitamo gusiragiza ibitekerezo bye mu nzira zigana ku cyahungabanya ubusugire bw’u Rwanda mu gihe abandi babusigasira, igihe ni iki ngo ugosore, utandukanye ibikugira umuntu muzima n’ibituma uba impfabusa. Ntawe ingobyi yamuhetse yakwifuriza gupfa ahagaze.

Ahasigaye Imana y’u Rwanda irurinde icyago n’icyaga. Irinde Perezida wacyo n’Abana bacyo, iduhe u Rwanda tugendamo n’u Rwanda tugendana.

Yanditswe na NTWARI Pie,

Kicukiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza