00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Frédéric Martel yavuye imuzi ikendera rya burundu ry’amatwara yiswe "Védrinisme" ku Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kamena 2021 saa 06:35
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi, umunyamakuru n’umwarimu muri ‘Université des Arts i Zürich’ mu Busuwisi, Frederic Martel, yavuze uko amatwara ya Hubert Védrine yiswe ‘Védrinisme’ ku Rwanda, yakubiswe inshuro kuva ubwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, agiriye uruzinduko mu Rwanda.

Védrine yari umujyanama wa Perezida François Mitterrand mu bya dipolomasi, yabaye Umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi y’u Bufaransa aza no kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ku bwa Minisitiri w’Intebe, Lionel Jospin, guhera mu 1997 kugeza mu 2002.

Anengwa kugerageza guhisha ukuri ku ruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugabanya uburemere bwayo no kwifatanya n’abayihakana.

Mu gihe abandi bayobozi bakomeye barimo n’abaminisitiri bo ku butegetsi bwa Miterrand bagaragaje ko igihugu cyabo cyari gifite akaboko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Védrine we yakomeje kwinangira ndetse agakora icengezamatwara ryo guhisha ukuri nk’uko uyu mwanditsi abisobanura.

Nka Michel Rocard, umwe mu bari bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi, yavugiye mu Nteko mu 1998 yemeza ko ibikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda bigaragaramo imyitwarire ikemangwa.

Icyo gihe yagize ati “Twaribeshye dushyigikira igihe kirekire ubutegetsi bubi.”

Ni mu gihe kandi hari abandi Bafaransa batunguwe no gutahura ko u Bufaransa bwateye inkunga ubutegetsi bwishe Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa, kandi imikoree mibi ikaba yaraturutse mu nzego zo hejuru Hubert Védrine yabarizwagamo.

Ni mu gihe Védrine yari afite ijambo ku gisirikare no ku Badipolomate by’umwihariko mu gihe Mitterrand yari afite uburwayi bukomeye mu 1994.

Anengwa kugira dipolomasi itarimo indangagaciro n’ubumuntu bidafite aho bihuriye na kimwe mu byo u Bufaransa bwimakaza, guhohotera uburenganzira bwa muntu nk’uko byagenze muri Yougoslavie aho igihugu cye cyivanze muri politiki yaho buhumyi nk’uko byagenze mu Rwanda.

Muri Yougoslavie, Védrine ngo yashyigikiye umunyagitugu Milosevic n’inyeshyamba z’aba-Serbe i Vukovar, Sarajevo na Kossovo.

Uruhare rwa Védrine rwanagaragariye no mu gushaka gutinza uko byagenda kose Abanyamerika ngo badatabara muri Bosnia.

Ngo yari umuntu wifata nk’umunyambaraga mu banyantege nke n’umunyantege nke mu bakomeye.

Uyu mwanditsi avuga ko Macron yerekanye ko ari mu murongo w’ibintu bifatika, yitaye ku buremere bwabyo no kubungabunga inyungu z’igihugu ariko indagagaciro zacyo zidahungabanye, mu gihe kuri Védrine izo ndangagaciro nta gaciro zifite.

Ku Rwanda ‘Védrinisme’ yari amatwara yo guhakana, n’imyumvire y’ubuhangange bw’igihugu cye bivanze no kwishima hejuru y’abagezweho n’ingaruka.

Ati “Niba u Bufaransa butarigeze butegura jenoside yahitanye abasaga miliyoni bishwe n’abasirikare n’intagondwa z’abahutu, bwatumye ishoboka. Hatariho ibitekerezo, ntiyari gushoboka, niba nta ruhare rufatika bwari bufitemo inyungu zabwo. Ni yo mpamvu Védrine azahora afatwa nk’umugome ukomeye muri dipolomasi y’u Bufaransa.”

Uyu mwanditsi asobanura ko Védrinisme yarandutse bya nyabyo ku ya 27 Gicurasi 2021. Ubwo Emmnanuel Macron yavugiraga imbwirwaruhame y’amateka mu Rwanda yemera uruhare rukomeye rw’u Bufaransa muri Jenoside.

Hubert Védrine wahoze ari umunyamabanga mukuru wa Perezida Mitterand akaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu 1997 kugeza mu 2002, ubwo yaganiraga na Komisiyo ya Paul Quilès yavuze ko nta kosa igihugu cye cyakoze mu gufasha Habyarimana.

Yagize ati “Kuba Perezida Habyarimana yari umuhutu ntabwo byari ikibazo kuko abahutu bagize 80 % by’abaturage. Ubwo u Bufaransa bwari gushingira kuki bushyigikira abashaka kumuvanaho?

Frederic Martel wavuze ku myitwarire ye ni umwanditsi, umunyamakuru n’umwarimu muri Université des Arts i Zürich. Ayobora ikiganiro cyitwa ‘Soft Power’ kuri ‘France Culture’ Yanditse ibitabo birimo icyitwa ‘Sodoma’, ‘Mainstream’ na ‘Le Rose et le Noir’.

Hubert Védrine wari umujyanama wa Perezida François Mitterrand mu bya dipolomasi, ni umwe mu bantu bakunze kumvikana bavuga amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .