00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dobbs na Wrong, intumwa z’abashaka kugena ahazaza h’u Rwanda zifashishije The Washington Post

Yanditswe na Muhumuza Alex
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Hari igihe cyageze umuntu agatekereza ko abagize Umuryango Mpuzamahanga bose bumva kimwe ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ndetse bafite ubushake n’umuhate wo kwemera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byagaragaye mu mbwirwaruhame Perezida Bill Clinton yavuze tariki 25 Werurwe 1998 ubwo yasuraga u Rwanda. Mu mbwirwaruhame ye, yavuze ko kwemera uruhare no kurwanya ihakana rya Jenoside bigiye kujya muri politiki mpuzamahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, natwe kandi ni uko twatekerezaga.

Nyuma yo gusoma inyandiko ya Michael Dobbs agira ati “He’s been hailed as Rwanda’s hero. But is he really his country’s villain?” (Yakunze gufatwa nk’intwari y’u Rwanda, ariko se ahubwo siwe mugome w’igihugu cye?) inyandiko ishimagiza igitabo cya Michela Wrong “Do not Disturb’, bigaragara ko icyita rusange ari kimwe mu buryo Guverinoma y’u Bwongereza n’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatamo Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse uburyo itangazamakuru ryabo rishimagiza icyo gitabo ni bumwe, ni ubwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dobbs mu nyandiko ye, nta banga bigaragara ko hari impamvu za politiki zimuri inyuma mu guhindura amateka nyayo y’u Rwanda.

Mu gushaka guhindura amateka y’u Rwanda, Dobbs arivugira ati “Ubashije kugena ahahise, ni na we ugena ahazaza kandi ubashije kugena uyu munsi, ni nawe uba ugena ahahise”.

Nta gushidikanya Dobbs yahishuye intego yo guhakana Jenoside bikorwa n’izi Guverinoma n’ibinyamakuru byabo, bagamije ‘kugena ahazaza h’u Rwanda’. Ibi bashaka kubigeraho bahindura amateka Abanyarwanda banyuzemo. Babona ko amateka y’Abanyarwanda ari ikibazo gikomeye ku mugambi wabo wo guhindura ubutegetsi, ibintu bakomeje kugerageza kenshi bitwikiriye umutaka wa demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Mu bigaragara, Dobbs na Wrong bizeye ubufasha bwuzuye bwa Guverinoma zabo mu mugambi bamaze igihe bamamaza.

Gusa umuntu yakwibaza ngo, uzabasha ute kugenzura uko wishakiye abantu bafite amateka yubakiye ku buhamya bw’abarokotse, imyanzuro y’inkiko, ubushakashatsi bw’abahanga aho kuba ku bushake na politiki bya Kagame nkuko Dobbs na Wrong babyibwira?

Mu myaka 23 ishize, ubwo ibimenyetso by’amahano y’ibyari bimaze kuba mu maso y’Umuryango w’Abibumbye byari bikiri byose, na Perezida w’igihugu gikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiyatinyutse guhakana ko habaye Jenoside nkuko Dobbs na Wrong babitinyuka uyu munsi. Bibwira ahari ko abantu bibagiwe.

Icyo gihe Bill Clinton yagize ati “Ni iby’ingenzi ko isi imenya ko ubu bwicanyi butaje kubw’impanuka….ni ibintu byaturutse kuri politiki yari igamije kurimbura imbaga”.

Icyo gihe Amerika yakoresheje ijwi ryayo rikomeye mu kwamagana umugambi w’abari barateguye Jenoside bashakaga guhunga uruhare rwabo bahakana amahano bakoze, bavuga ko Jenoside yatewe n’umujinya w’Abahutu watewe no kubura Perezida bakundaga, kandi ko ngo Guverinoma yakoze Jenoside nta bubasha yari ifite bwo kubihagarika.

Icyo gihe Clinton yagize ati “Ubugizi bwa nabi bwarateguwe, ibinyamakuru byuzuzwa urwango, Abatutsi bagirwa ibitambo by’ibibazo u Rwanda rwari rufite, babima uburenganzira bwo kubaho… Urutonde rw’abagombaga kwicwa, izina ku rindi byari byarateguwe mbere”.

Ntaho Clinton yigeze avuga ko guhanurwa kw’indege ariyo nyirabayazana wo kurimbura Abatutsi.

Nyamara uyu munsi, ibinyamakuru bikomeye muri Amerika no mu Bwongereza biri guha rugari Dobbs na Wrong ngo bamamaze ubwiregure bw’abajenosideri ari nako biha gusobanura Jenoside yakorewe Abatutsi uko itari.

Wrong arihandagaza akavuga ko Abahutu bari bafite ubwoba bw’umutekano wabo, ngo ko aribyo byatumye abatutsi basaga miliyoni bicwa, abagore, abana. Ati “Niba gahunda yari nutica nawe uricwa, ni ikintu twese twakumva”.

Mu gukora ibi, ibimenyetso n’ubushakashatsi by’abahanga birirengagizwa muri izi nyandiko kugira ngo bihe imbaraga guhakana kwa Wrong. Hirengagizwa kandi ubushakashatsi bushingiye ku bimenyetso n’imyanzuro y’inkiko ku ihanurwa ry’indege.

Niba rero uyu atari umugambi wihishe unyuzwa mu itangazamakuru mu kumvikanisha uruhande rw’ibi bihugu bibiri bikomeye, ubwo sinzi ukundi twabyita. Bagamije gukwirakwiza andi mateka y’u Rwanda, aho ba bantu batereranye Abanyarwanda mu myaka 27 ishize aribo bagaruka bagahakana ishingiro ry’intwari zatabaye u Rwanda zikarubuza kuzimira. Ni nko kuvuga bati “Niba atari twe ntwari, tuzahimba andi mateka yacu twifashishe itangazamakuru ryacu mu kuyamenyekanisha.”

Igitabo cya Wrong kigaragazwa nk’igishingiye ku iperereza ku iyicwa rya Karegeya, umugabo avuga ko yari afite uruhu “runyerera nk’ubuki’, nyamara urebye neza intego y’icyo gitabo irenze kure ibyo. Arihandagaza agasaba ko u Rwanda ruhabwa akato mu mahanga ariko nta shingiro bifite. U Rwanda ntabwo ari u Rwanda kuko Abanyaburayi baruhanze. Nta n’ubwo ruzarekera aho kubaho kuko abaterankunga basomye igitabo cya Wrong.

Kwikeka amababa kwa Wrong

Mu iyigantekerezo (psychology), kwikeka amababa bisobanurwa nko “gufata ibyiyumviro udashaka cyangwa se imyitwarire utishimiye, ukabitwerera undi muntu”.

Nibyo Wrong akora.Urugero ashimangira uburyo ubwicanyi bwasembuwe n’iyicwa rya Perezida w’Umuhutu. Mbere na mbere, kubigenza gutya bimufasha kwandagaza abo ashaka guhuza n’ubwo bwicanyi.

Icya kabiri, bimufasha kwinjira mu ngengabitekerezo y’abahezanguni b’Abahutu, biyamuruyeho uruhare rwo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside. Icya gatatu ari nacyo cy’ingenzi, yabyifashishije mu gushyashyariza ko ngo u Rwanda “ari nk’ikirunga cyubakiye ku moko gitegereje guturika” nkuko na Dobbs abivuga mu nkuru ye ishimagiza igitabo cya Wrong, nta sesengura na mba bashingiyeho.

Usibye muri Leta yari yaramunzwe n’urwango rwibasiye Abatutsi, ivangura no kubatesha agaciro, nta handi Wrong yabeshyeshya ubuhanuzi bwe ko hari ikirunga kigiye guturika.

Muri Leta idashingira ku moko, aho Guverinoma irajwe ishinga no kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, aho Abanyarwanda basanzwe bemeza ko Guverinoma yabo ishishikajwe n’imibereho myiza n’iterambere nta vangura iryo ari ryo ryose nk’ibyaranze Leta zayibanjirije, aho kandi ibitero by’imitwe yitwaje intwaro bidakurikirwa no kwibasira igice kimwe cy’abaturage, nta shingiro na mba Wrong afite mu kuvuga gutyo.

Mu gihe urubyiruko rw’u Rwanda rurimo abarokotse bari abana mu 1994, abana b’abarokotse ndetse n’abana b’abagize uruhare muri Jenoside batahiriza umugozi umwe mu kwibuka biyemeza gushimangira ubumwe bwabo, abanyamakuru b’abanyaburayi bo barajwe ishinga no guhanurira u Rwanda ibibi, birengagiza ahubwo ibibi byugarijwe sosiyete bo ubwabo baturukamo.

Ukwivana mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi k’u Bwongereza (Brexit), imyigaragambyo y’abahezanguni, imvururu ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ni bimwe mu bikorwa bigaragaraza ko ahubwo aribo bari mu bibazo bishingiye ku moko (ukwishyira hejuru kw’abazungu) bishobora guturika isaha n’isaha.

Niba ubuhanuzi bwa Dobby na Wrong atari ukwikeka amababa, wavuga ko ari iki kindi? Birushaho kuba agahomamunwa noneho aho abo banyamakuru b’Abanyamerika n’Abongereza, bashinja u Rwanda kwiba ibindi bihugu. Ni ibintu bakora bagamije gutesha agaciro impamvu nyayo yatumye ingabo z’u Rwanda zijya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri iki kibazo, Bill Clinton hari ikintu gikomeye yabwiye Abanyarwanda mu mbwirwaruhame ye yo mu 1998.

Yagize ati “Ntabwo twakabaye twaremeye ko inkambi z’impunzi ziba ubwihisho bw’abicanyi […] Mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Igihugu cyanyu, ibitero by’abagize uruhare mu bwicanyi mu 1994 biracyakomeje kugeza n’uyu munsi.”

Niba u Bwongereza, Guverinoma za Amerika n’ibinyamakuru byabo badafite ikibazo cyo kwibagirwa, bakabaye bongera gusoma imbwirwaruhame ya Clinton wenda byabafasha. Nibwo bafata igitabo cya Wrong uko kiri , bakabona ko Wrong ari indyarya y’umubeshyi, umuhakanyi wa Jenoside utakabaye ahabwa urubuga mu binyamakuru byo mu bihugu byateye imbere.

Ibihugu byateye imbere ntabwo byakabaye bikomeza gutesha umutwe abaturage barajwe ishinga no gukoresha uburenganzira bwabo ngo babeho ubuzima bubabereye. Niba hari ukeneye gutabarwa, ntabwo ari Abanyarwanda. Ibintu byo kwikeka amababa ukayatwerera abandi bikwiriye guhagarara.

Michela Wrong, ijwi ry'abashaka guhindura amateka y'u Rwanda kubera ikimwaro cy'uruhare bayagizemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .