Daily Monitor n’abayobozi ba Uganda bafata abatuye EAC nk’abadatekereza neza

Yanditswe na Albert Rudatsimburwa
Kuya 8 Mata 2021 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Iyo usomye ibitangazamakuru byo muri Uganda, ushobora kubona ko nta bushake ku ruhande rw’abayobozi ba Uganda bwo kuzahura umubano w’iki gihugu n’u Rwanda nubwo hari imbaraga nyinshi zashyizwemo n’abahuza barimo Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abayobozi ba Uganda bakomeje gutsimbarara ku ngingo zabo bakomeje kuzamura na mbere zirimo ibijyanye n’uko ngo u Rwanda rwafunze umupaka bakirengagiza umuzi w’ikibazo, ariwo mugambi umaze igihe wo guhungabanya u Rwanda.

Inkuru iheruka ya Daily Monitor yari ifite umutwe ugira uti “Umupaka wa Katuna umaze imyaka ibiri ufunzwe kuva ibiganiro byatangira”, yashushe nk’iyobya uburari inatanga n’amakuru atari ukuri ku mpamvu y’umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Ikinyoma cya mbere cyari muri iyo nkuru ya Daily Monitor ni uko ngo igikorwa Uganda yakoze cyo kwambura Pasiporo abayobozi b’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC ariyo nzitizi yonyine yari isigaye mu rugendo rwo gusubiza umubano ku murongo.

Daily Monitor iherutse kwandika ku nama yo ku wa 21 Gashyantare 2021 yabereye i Gatuna n’ibijyanye no kwambura Charlotte Mukankusi Pasiporo yari yarahawe na Uganda. Icyo kinyamakuru cyagize kiti “Icyo gikorwa kigomba kuzagenzurwa, bikemezwa na Komisiyo yo ku rwego rwa ba minisitiri ihuriweho mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda... mu gihe uyu mwanzuro ushyizwe mu bikorwa bikamenyeshwa abakuru b’ibihugu, abahuza bazahura mu minsi 15 mu nama izabera Gatuna/Katuna mu gufungura umupaka no gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi.”

Mukankusi ni Umuyobozi muri RNC, Umutwe w’Iterabwoba ufite uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ibitero bya grenade byagabwe mu Mujyi wa Kigali mu 2010.

Perezida Museveni yemeye ko bahuye ku bw’impanuka hamwe n’abandi bayobozi ba RNC ubwo bapangaga guhungabanya u Rwanda.

Gusa, kwambura Mukankusi Pasiporo ntabwo byigeze bivugwa mu myanzuro y’inama ya Gatuna. Ikibazo nyamukuru cyagombaga kugenzurwa na Komisiyo ya ba Minisitiri cyari “ibirego by’u Rwanda ku bikorwa Uganda ikorera ku butaka byayo bigamije guhungabanya u Rwanda”.

Itangazo rigira riti “Mu gihe ibi birego bigaragaye, Guverinoma ya Uganda izafata ingamba zose mu kubihosha no guharanira ko bitongera kubaho ukundi”.

Ryongeraho ko Uganda ifite igihe cy’ukwezi ko kugenzura niba koko ibyo ishinjwa bifite ishingiro.

Umwaka urashize ariko ibinyamakuru byo muri Uganda ntibishaka kubaza Guverinoma yabo ibyo idashyira mu bikorwa. Ahubwo, byahisemo inzira yo kuyobya ababikurikira ku bijyanye n’imyanzuro y’Inama yabereye Gatuna ari nayo nzira yonyine izakemura ibibazo byose Uganda yaba ifite ku cyiswe ‘ibibazo by’umupaka’.

Biragaragara ko ikibazo Uganda ifite atari ibirego by’ubutasi [yashinja Abanyarwanda] yananiwe no gutangira ibimenyetso ndetse Perezida wayo ubwe akemera mu ibaruwa yandikiye mugenzi we w’u Rwanda ko byari ‘ibihuha bisa’.

Ikibazo nyamukuru ntabwo kigeze gihinduka. Ni umugambi kirimbuzi wa Uganda wo gufasha imitwe yihebeye guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’ibikorwa byo gukomeza gutoteza no gufunga Abanyarwanda b’inzirakarengane. Umunsi ibi bibazo bizaba byakemuwe, Komisiyo ihuriweho y’abaminisitiri izagenzura niba koko Uganda yarahagaritse ubufatanye na RNC n’indi mitwe, hanyuma mu minsi 15 inama y’abakuru b’ibihugu izaterana nyuma y’ishyirwa hanze ry’imyanzuro y’inama y’abaminisitiri.

Daily Monitor rero ikwiriye guhagarika gufata abasomyi bayo nk’injiji, ibabwize ukuri nkuko yirirwa ibyigamba mu kivugo cyayo ngo ‘Ukuri buri Munsi’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .