00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Coronavirus si agahezo, yaguheza umwuka

Yanditswe na Jean Michel Karangwa
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Ni kenshi bamwe muri twe babona ibiganiro by’amashusho, amafoto n’inkuru z’ubwoko butandukanye zihererekanywa binyuze ku mbuga nkoranyambaga, zihamya ko Coronavirus ari igihuha cyangwa se ari indwara yahimbwe n’abantu runaka kugira ngo babashe kugenzura ubukungu bw’Isi.

Mu kwezi kwa kabiri mu 2020, OMS yatangaje ko ibihuha no kutagira amakuru nyayo biri ku isonga mu bitera ubwoba abantu igikuba kigacika bitewe n’uko Coronavirusi ikiri nshya.

Aya makuru atizewe anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga yatumye bamwe mu rubyiruko bayagenderaho, bavuga ko coronavirus ari agahezo cyangwa se agakino bishatse kuvuga ko ari gahunda yateguwe kubera impamvu runaka binatuma abatari bake bakerensa uburyo bwo kwirinda.

Ibihuha byaje bite?

Mu gihe cy’umwaka ushize, iyi mvugo ipfobya Coronavirus yamenyekanishijwe cyane n’umugabo w’Umwongereza David Icke wagiye yifashisha kenshi YouTube, Facebook na Twitter ahamya ko Coronavirus ari icyorezo kitariho kandi kidafite ireme ahubwo kigamije kwangiza ubukungu bw’isi ku nyungu za bamwe.

Ubuyobozi bw’imbuga nkoranyambaga twavuze hejuru bwaje gufata icyemezo cyo guhagarika konti za David Icke, kugira ngo adakomeza gukongeza umuriro wayobeje benshi ariko byasaga n’aho amazi yarenze inkombe, kuko benshi cyane cyane urubyiruko bari baramaze gufata ibyo yavuze nk’ukuri.

Kuva mu kwezi kwa kabiri kwa 2021, urubuga rwa YouTube ruherutse gutangaza ko rumaze gusiba video zirenga ibihumbi 900 kubera gukwirakwiza ibihuha kuri Covid-19.

Inkuru za David Icke zagiye zihererekanwa kandi zisubirwamo n’ibihumbi by’abantu ku Isi by’umwihariko zigira ingaruka ku bijyanye n’uburyo bamwe mu rubyiruko rwirinda kuko kugeza ubu ibihugu byinshi ku Isi usanga bihangayikishijwe n’uko abenshi mu bakiri bato batagira umuhate uhagije mu gukurikiza amabwiriza y’ubwirinzi areba na Coronavirus.

Nta gushidikanya ko inkuru za David Icke ndetse n’abandi babona ibi kimwe na we zagize uruhare mu guca intege ingufu zishyirwaho na za Leta mu kwirinda no kurwanya Coronavirus ari na byo bituma kugeza ubu abantu bagera kuri miliyoni miliyoni 194 bamaze kwandura Coronavirus.

Urubuga rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rugaragaza ko abagera kuri miliyoni 4,5 bamaze kwicwa na Covid-19.

Kugeza ku wa 25 Nyakanga 2021, mu Rwanda, abagera ku bihumbi 62 bamaze kwandura, ibihumbi 44 bimaze gukira mu gihe abagera kuri 727 bamaze kwicwa na coronavirus.

Urubyiruko ku isonga mu bakerensa ubukare bwa Coronavirus

Impuruza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ndetse n’ibihugu bitandukanye, zagiye zigaragaza kenshi ko hakiri impungenge zishingiye kuri bamwe mu rubyiruko batita ku byo kwirinda Coronavirus.

Iri cyerensa ryagiye ahanini rituruka ku kuba hari amakuru y’ibihuha yagiye atangazwa ko urubyiruko rutibasirwa cyane na Coronavirus biturutse ku mbaraga z’umubiri wabo.

Aya makuru ariko avuguruzwa n’imibare ituruka mu bihugu bitandukanye yerekana ko no mu bakiri bato Coronavirus isya itanzitse.

Imibare y’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kurwanya indwara yerekanye ko cyakoze ubushakashatsi ku bakiri bato banduye Coronavirus barenga ibihumbi bitatu. Abakoreweho ubushakashatsi bari bafite hagati y’imyaka 14 na 34. Abagera kuri 21% bashyizwe ahavurirwa indembe, 10% bashyizwe ku byuma byongera umwuka mu gihe abagera kuri 2.7% bapfuye.

Nta gutezuka no mu biruhuko

Iyi mibare hamwe n’indi yagiye ikorwa hirya no hino ku Isi yerekana ko urubyiruko rutitwararitse rwakwibasirwa ku rugero rukomeye na coronavirus.

Mu 2020, mu Bufaransa bakoze ubushakashatsi basanga urubyiruko ruri mu mashuri na za kaminuza ruza ku isonga mu bagize umubare munini w’ubwandu bwa Coronavirus.

Nubwo mu Rwanda ubushakashatsi nk’ubu butarakorwa, birakwiye ko muri iki gihe cy’ibiruhuko, urubyiruko rurushaho gusobanurirwa birambuye ububi bwa Coronavirus bishyigikiwe na gahunda zisanzweho z’ubukangurambaga.

Birakwiye kandi ababyeyi n’imiryango bashyiraho ingamba zo gusobanurira abakiri bato baje mu biruhuko, gahunda zo kurushaho kwirinda kugira ngo hatagira abagendera ku makuru y’ibihuha ari hanze bagateshuka, bityo bakaba banagerwaho n’ingaruka zo kubura no kwangirika k’ubuzima biturutse kuri Coronavirus.

Kuba urubyiruko arirwo ruza ku isonga mu bakoresha Facebook, Twitter Instagram na Tiktok ni byiza kuko bahabonera amakuru amakuru nyayo ku buryo bwihuse yo kwirinda ariko kandi birakwiye ko runitondera amakuru y’ibihuha ahanyuzwa arebana na Coronavirus.

Ni ngombwa ko urubyiruko rutangiye ibiruhuko ndetse n’abandi mu rusange bakomeza kwitwararika iyubahirizwa ry’amabwiriza asanzwe ariho yo kwirinda.

Ingamba zo kwirinda zigomba kujyana no kwipimisha igihe umuntu yumva atameze neza kugira ngo afashwe n’abavuzi uko bikwiye. Nubwo kuri ubu Isi ihanganye na Coronavirus igenda yihinduranya, ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Oxford bwagaragaje ko hafi 99% by’abandura Covid-19 bayikira. Iyi rero ni inkuru nziza yerekana ko twese dufatanyije twagira uruhare mu guhosha no gutsinda ubukana bwa Coronavirus.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bya Jean Michel Karangwa

Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi w’Umuryango “Ushahidi Network”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .