Bidatunguranye, Rudasingwa yunze ubumwe na Michela Wrong wasohoye igitabo cy’ubushotoranyi ku Rwanda

Yanditswe na Albert Rudatsimburwa
Kuya 9 Mata 2021 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Kimwe mu bitatungurana mu byavuzwe byose ku gitabo cy’amapaji 50 cya Michela Wrong yise “Do Not Disturb” cyuje irondaruhu no kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda, ni ukuba Rudasingwa Théogène yaragaragaje ko ashyigikiye ayo manjwe y’umunyamakuru w’Umwongereza.

Ibi biragaragaza ko Rudasingwa ari gukora iyo bwabaga ashaka kongera kubona abamwiyungaho, ibintu akora umwaka ku wundi ariko buri gihe bikarangira bihindutse impfabusa.

Mu kugaragaza ukundi kwifuza ubufasha ku bo mu Burengerazuba bw’Isi barimo n’Umwongereza, Sir Edward Clay, bashyigikiye ibitekerezo bya Michela Wrong, Rudasingwa yerekanye ko amushyigikiye, ko ibyo yanditse byose bifite agaciro.

Uwo mugabo wahunze yahawe umwanya ku rubuga rwa Prof Nic Cheeseman rwitwa “democracyinafrica.org” acishaho inkuru ku wa Kabiri, yibanda ku gushimangira ko ibyo Wrong yanditse byose ari ukuri kwambaye ubusa.

Umuntu yakwizera ko kuba hari inyungu bwite azabikuramo, Rudasingwa witwaga “Redcom” ntacyo atakora ngo ashyigikire umwe mu bo mu Burengerazuba wumva ko afite uburenganzira bwo kugaragaza Abanyarwanda bose nk’abanyabinyoma.

Uwo Rudasingwa ntabona ko ibitutsi by’irondaruhu byibasira benewabo na we bitamusize binyuranyije n’amategeko, kubera ko yakomeje kubaho nk’umuntu utagira ukwiyubaha, utagira amahame agenderaho kandi wirebaho gusa.

Ikindi ni uko ari we muntu wa nyuma uzafata inshingano ku bibazo byatewe n’ibyo we ubwe yakoze.

Ahwihwisa ko yahunze u Rwanda kubera ko Perezida Kagame yamurenganyaga; kandi yarijyanyeyo (nk’abandi bameze nkawe bahunga ngo batabazwa amakosa bakoze), bagasiga Kagame icyasha mu buryo bumwumvikanisha nk’umuntu mubi cyane, akenshi babikorera ku gitugu cy’abo baba biyungaho bo mu Burengerazuba banababeshejeho.

Mu myaka Rudasingwa amaze mu buhungiro twabonye uko yishyize mu mwanya wo kuvuga ko ibibazo byose u Rwanda rufite rubiterwa n’ibikorwa bya Kagame; ageza n’aho ajya muri wa murongo ugayitse cyane wo kuvuga ko “FPR ari yo yabaye imbarutso ya Jenoside”.

Mu nkuru ye iheruka yafashe umwanya munini imugarukaho we ku giti cye (agaragaza ko yari afite impamvu zikomeye zo guhunga u Rwanda kuko atari agikorana na Kagame); ahindanya isura y’ibyiza bivugwa ku gihugu byose akabyita “ibyo gukingira ikibaba ubutegetsi bwa Kagame”. Birahagije ko uwari wese uzi ukuri yababara.

Dusubiye mu myaka ya 2000, Rudasingwa Théogène yashinjwe ibyaha bya ruswa ubwo yari Umuyobozi mu Biro bya Perezida. Yasinyanye amasezerano yo kugura ibikoresho by’Ibiro bya Perezida na sosiyete ya baringa babeshyaga ko ifite icyicaro i Nairobi, bituma Guverinoma ihahombera amafaranga menshi.

Byaketswe ko Rudasingwa yari yarahimbye sosiyete yitiriye ayo masezerano, kandi idahari mu by’ukuri.

Yirukanywe ku kazi ndetse atakarizwa icyizere, ari nabwo yahise ahunga. Mu gihe cyose yabubereyemo, icyo atigeze avuga kandi atagaragaza no mu nkuru yo ku rubuga rwa Cheeseman, ni uko yagize uruhare mu gutangiza umutwe ugamije gutangiza ibikorwa by’iterabwoba kuri Guverinoma y’u Rwanda.

Uwo mutwe ni RNC watangijwe na Kayumba Nyamwasa afatanyije na Patrick Karegeya nk’abawushinze.

Birashoboka ko bitari kumvikana iyo ubukundamugayo, umururumba no kutagira indangagaciro bya Rudasingwa bimusiga atihuje n’abagize uruhare muri Jenoside bari mu buhungiro, abayigoreka n’utundi dutsiko twahisemo gusenya amahoro n’ubumwe Abanyarwanda biyubakiye mu myaka 27 nyuma y’amahano yatubayeho.

Ibyo binyibutsa inkuru ya “Redcom” igaruka ku bihe byahise, isobanura neza uwo uyu mugabo ari we.

Ku bataramusobanukirwa, mu myaka ya 1980 Rudasingwa yari yariyise izina rya “Redcom”, akarikoresha mu bwambuzi ubwo yigaga muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.

Ni umuntu washakaga kujyana n’ibigezweho kandi agasesagura nk’uko abo babanaga icyo gihe babisobanura. Yabagaho mu buzima burenze amikoro ye, agahora mu madeni adashira, bigeze aho yiga umugambi wo kwambura bagenzi be b’Abanyarwanda abatera ubwoba.

Umuntu yabonaga ahamagawe na nimero atazi, kumbe ari uri kumutera ubwoba wiyise “Mr Redcom CX-1200”. Uhamagawe yabwirwaga ko “hari ikirego cyagejejwe ku nzego z’ubugenzacyaha” ariko ko nagira ingano runaka y’amafaranga atanga, Redcom arahita akemura icyo kibazo.

Kubera ubwoba, uwahamagawe yashoboraga kwemera icyo ari cyo cyose yatswe kuko byari biteye ubwoba kumva inzego z’umutekano za Perezida Milton Obote wari uyoboye Uganda icyo gihe zigushakisha. Bamwe bamaze gutanga amafaranga yabo, batangiye kumukeka babimenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza.

Bamaze igihe gito bakeka inzego z’umutekano za Obote, ariko mu by’ukuri yari Rudasingwa. Nyuma yaje kumenya ko na we yatangiye gushyirwa mu majwi, maze ahungira muri Kenya. Abanyarwanda bamuhaye urw’amenyo, maze intero ya “Redcom” irakwirakwira karahava.

Baca umugani ko ‘Akabaye incwende ntikoga, ni yo koze ntigacya’. Redcom aracyari Redcom.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi Rudatsimburwa Albert


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .