Mu byumweru bike bishize, hari hari icyizere ko intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yaba igiye guhagarara biciye mu biganiro. Ni ukubera ko Guverinoma ya Angola yari yatumiye iy’u Rwanda na Congo, hakemezwa agahenge.
U Rwanda rwakunze kugaragaza ko kenshi ku rwifuza ko FDLR yamburwa intwaro ikanarandurwa burundu, icyakora kuri iyi nshuro yagaragaje ubushake bwo kubiganiraho. Uretse imitwe nka FDLR na Wazalendo yagiye ibirengaho, muri rusange agahenge kari kasabwe karubahirijwe.
Nubwo byagenze gutyo, indi nama yakurikiyeho yo yabaye mbi cyane. U Rwanda rwongeye kugaragaza ko Guverinoma ya Congo igomba kuganira na M23 mu gihe Tshisekedi agitsimbaraye ku kutaganira n’uwo mutwe.
Mu myumvire ye, aracyavuga ko M23 igizwe n’Ingabo z’u Rwanda mu gihe abashinzwe icengezamatwara i Kinshasa na bo bakomeje gusubiramo indirimbo ishaje n’ibirego byagaragajwe ko atari byo.
Amakuru mashya kuri Congo, ni uko igisirikare cy’icyo gihugu cyaba kiri gutegura ibitero simusiga mu gace ka Kanyabayonga na Sake, nubwo M23 ibategerezanyije amaboko yombi. Abantu batangiye gutakaza icyizere kuko bazi ko nubwo haba amasezerano y’amahoro, ntacyo yaba avuze kuri Leta ya Kinshasa kuko atazubahirizwa, bikaba intandaro y’indi ntambara.
Ikintu kimaze kugaragara, ni uko M23 yabimenye kandi idateze kurekura uduce imaze gufata ngo idusubize mu maboko ya FARDC. Ibiganiro byaba cyangwa bitaba, ikigaragara ni uko ibintu muri aka karere byahinduye isura, ahubwo igisubizo cyabyo cyaba ikihe?
Hari umwe mu badipolomate b’i Kinshasa wagize ati “Kwikanyiza kwa Tshisekedi bikomeje kuba ikibazo ku kugera ku masezerano y’amahoro arambye. Yamaze gutsindwa na M23 ariko kuri we icyo si ikibazo mu gihe agifite FDLR, Wazalendo n’abasirikare b’u Burundi badafite ubunararibonye bo kujya kumupfira ku rugamba.”
“Abantu nka Tshisekedi na Kabila ntabwo icyo baba batekereza ari amahoro n’umutekano w’abaturage babo, icyo bareba ni inyungu zabo bwite. Ibi rero bikomeje gutuma abantu nk’aba babiryamo amafaranga menshi. Perezida wa RDC amaze igihe yishingikiriza inkunga z’amahanga ariko bivugwa ko n’Abanyamerika batangiye kumutera icyizere kubera icyerekezo ari kuganishamo igihugu.”
Uwo mudipolomate yakomeje agira ati “Abavuga Ikinyarwanda bakomeje kugaragaza ko bifuza ibiganiro ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo bigashyirwaho akadomo, ariko tuzi neza ko nta masezerano y’amahoro ajya amara kabiri muri Congo. Undi muntu nka Tshisekedi ashobora gufata ubutegetsi muri icyo gihugu, akongera kwibasira abavuga Ikinyarwanda.”
“Igihugu cyamaze gushwanyagurika, abaturage ntibakimenya icyiza n’ikibi ku buryo byoroshye kubajyana aho ushaka. Mu gihe abandi bavuga iby’ibiganiro, Tshisekedi ari kwakira mu biro bye Jean Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvenal Habyarimana wari mu kazu kagize uruhare mu kwica Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Leta ya Kinshasa iri gutera inkunga abahezanguni b’Abahutu bari i Burayi ngo bahindanye isura y’ubuyobozi bw’u Rwanda, maze mu Rwanda hazamuke indi ntambara. Bamwe muri aba bafitanye umubano wihariye n’amashyaka yo mu Burayi nka CD&V mu Bubiligi n’abasosilayisite bo mu Bufaransa.
Abanyamuryango bayo bihisha inyuma y’icyitwa ‘uburenganzira bwa muntu’. Ni agatsiko kageze mu bantu nka Paul Rusesabagina n’umukobwa we Carine Kanimba ndetse banabasha kumvisha Abanyamerika n’Abanyaburayi ko bavamo abayobozi beza (b’u Rwanda).”
Uyu mudipolomate yakomeje agira ati “Barabizi ko u Rwanda nirukomeza gusaba ko FDLR bishingikirije mu bya gisirikare isenywa burundu, bamwe mu bayobozi babo bizaba birangiye.
Aba bahezanguni kuri ubu bari kurwana mu mutaka wa FARDC biyise Wazalendo mu gihe Tshisekedi we yakwirakwije intwaro mu baturage.
Gukemura iki kibazo bizatwara igihe kinini. Ni na yo mpamvu M23 ishobora kwanga gushyira intwaro hasi cyangwa kongera gushyirwa mu gisirikare cya Congo. Kugira ngo babashe gucyura impunzi zabo ziri mu mahanga, bagomba kubanza kubizeza umutekano kandi nta wundi wawutanga atari bo.
Abantu benshi bamaze kubona ko ibiganiro byaba cyangwa bitaba, igisubizo kirambye cy’amahoro, kizaboneka ari uko ibintu biri mu maboko ya M23. Noneho kuba Tshisekedi yarakwirakwije intwaro mu nyeshyamba no mu bambari be, biragoye ko M23 yakwemera gushukwa n’amasezerano.”
Kwifashisha uburyo bw’aba-Kurdes
Iyo uganiriye n’indorerezi ndetse n’abadipolomate batandukanye, bamwe bakwereka ko bishobora kugenda nko muri Iraq aho aba-Kurdes bafashe agace kabo bakagashyiriraho uburinzi n’ubuyobozi nyuma y’intambara Iraq yarwanye n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1990 ndetse na nyuma y’aho mu ntambara zo guhashya ISIS.
Aba-Kurdes bari bafite umutwe wabo w’inyeshyamba, ari na wo bifashishije cyane barwana na ISIS. Mu bihugu nka Syria, Turikiya na Iran, Aba-Kurdes bahora barwana baharanira ubwigenge bwabo.
Muri Iraq, babyaje umusaruro icyuho cy’ubuyobozi bashyiraho ubuyobozi bwabo ndetse n’uburinzi. Batangiye bashaka kuba igihugu kigenga ariko nyuma baje kugenda babihindura, bemera ibiganiro na Leta ya Iraq ku buryo ubu hari ubutaka bw’Aba-Kurdes bubarizwa kuri Iraq ariko ingabo za Iraq zikaba zitemerewe kuhakandagiza ibirenge.
Nubwo imigambi y’Aba-Kurdes itishimirwa na gato n’Abanya-Turikiya, Abanya-Syria n’Abanya-Iran kuko badashaka ko bikongezwa ku ba-Kurdes b’imbere iwabyo, nibura hari agahenge byazanye muri ako karere. Hashize igihe bamwe bagaragaza ko ari kimwe mu bisubizo bikenewe mu Burasirazuba bwa Congo.
Aba-Kurdes babeshywe kenshi n’Abanyamerika n’Abongereza, bakifashisha ingabo zabo mu kurwanya Syria, Iraq, Iran na ISIS ariko intambara yarangira Turikiya ikabyitambikamo, igashyira igitutu kuri Amerika ngo ihagarike inkunga yageneraga Aba-Kurdes.
Turikiya ifitiye ubwoba umutwe wa PKK w’aba-Kurdes umaze igihe urwanya Leta. Leta yabyinjiyemo, none iby’-aba-Kurdes aho byagenze neza nibura ni muri Iraq gusa.
Tshisekedi yaratsinzwe
Umwe mu ndorerezi z’abanyamahanga aherutse kuvuga ati “Iyo turebye ibiri kubera muri Kivu, tukaba tuzi ko haba ibiganiro na Leta y’u Rwanda cyangwa M23 Leta ya Kinshasa idateze kubyubahiriza, buriya buryo [bw’Aba-Kurdes] burashoboka cyane muri aka karere k’ibiyaga bigari.”
Yakomeje agira ati “Gutsimbarara kwa Tshisekedi kuri gutuma abo ahanganye na bo babona ko nta yandi mahitamo. Leta ya Kinshasa isa n’iyamaze gutsindwa, yewe na bamwe mu nshuti za Tshisekedi bamaze kubona ko ari we kibazo. Abo mu bwoko bw’Abatutsi muri Congo bagiye babeshywa kenshi. Kubera ko Leta ya Kinshasa nta masezerano n’amwe yigeze yubahiriza, byatumye banzura ko badashobora kongera gukora amakosa nk’aya kera. Kuri ubu M23 irakomeye, ibiganiro byose byaba ntabwo bazapfa kwemera gushyira intwaro hasi. Ikintu kimwe Babura, ni ubunararibonye mu bya politiki.”
Umwe mu bayobozi ba M23 na we yavuze ko ntacyo batakoze ngo bahe amahirwe Leta ya Kinshasa ibibazo bikemuke mu mahoro.
Ati “Leta ya Kinshasa tuyiha amahirwe yo gukemura ibibazo mu mahoro ariko bakabyanga. Ku rugamba tuba dushondana na bo, bageze aho babwira Angola ngo ihagarike kutuvugisha. Twabaye tubarekeye Goma na Bukavu. Turi abanye-Congo nka bo. Twe ntitwifuza kumarira ku icumu ingabo zabo kuko ni cyo Tshisekedi ashaka.”
Yavuze ko icyo bifuza ari amahoro arambye azatuma imiryango yabo imaze igihe mu buhungiro itahuka.
Ati “Icyo dushaka kiroroshye; dushaka amahoro arambye azatuma imiryango yacu itahuka. Igihe kiri kugenda, twe ntabwo dushaka gutandukanya Kivu na Congo ariko ntabwo inzira zashyizweho zo kugarura amahoro tuzizeye. Imiryango nka Loni yakunze kuturenganya, Itegeko Nshinga Congo igenderaho ntirikijyanye n’igihe. Turabona ko igihe kigeze ngo ibi bintu tubyikurikiranire. Turabizi ko bizagora Umuryango Mpuzamahanga kubyumba ariko babitekerejeho neza, babona ukuri. Cyangwa se, bahatire Tshisekedi gukora ibikwiriye.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!