00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amacumu y’inda ntashira igorora!

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 April 2022 saa 07:24
Yasuwe :

Kera iyo twigaga imibare batwigisha ibyo bita icyita rusange. Ku rubyiruko rw’u Rwanda naho kirahari muri iki gihe. Rufite amahirwe yo gutera imbere n’inyota y’ubukire. Icyo cya nyuma kuri bamwe umuntu yakongeraho akandi kantu, “inyota y’ubukire ibacumuza”.

Ibishuko by’ubukire muri iki gihe bireze, byakubitana n’amahirwe ahari bikaba mahwi, utitonze akisama yasandaye.

Niba hari abantu bari ku ibere mu Rwanda, ni urubyiruko. Byatangiye Perezida Kagame abivuga ko rukwiriye gushyigikirwa, bamwe bakabikerensa bumva ko ba ‘ancien combattants’ ntaho bazajya. Ariko imvugo ye yahinyuje abo bose.

Ubu nta rwego na rumwe mu gihugu rutarimo abakiri bato ku bwiganze, ni bo bacunga miliyari ibihumbi, imishinga yitezweho guhindura igihugu n’ibindi.

Uko imyaka ishira ni ko ababireba neza bavuga ko ubuzima bukomeje kugorana no guhenda kurusha uko byahoze. Ntabwo iminani ba data bahaga abana ikibaho, ubu niba waragize amahirwe ukiga, ubikore ubishyizeho umutima kuko nta bikingi bikibaho.

Umunani kera wari umurima n’ishyamba, ubu byarahindutse ni minérval yo guhera mu kiburamwaka.

Ibyari inzozi kuri benshi mu myaka yo hambere byatangiye guhinduka. Nubwo nta bushakashatsi nakoze kuri iyi ngingo, umubare w’urubyiruko rwari rufite indoto zo kujya muri Amerika n’u Burayi ugenda ugabanuka umwaka ku wundi.

Ni kenshi uhura n’umusore cyangwa inkumi ikubwira ko yigaga cyangwa yabaga i Texas cyangwa i Bruxelles, ariko yahisemo gutaha kubera impamvu nyinshi. Abenshi tuganira, ibibazo byabo biba bifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe.

Bazakubwira ko muri Amerika amafaranga aboneka, gusa nta hantu uzayasanga adandaje ngo uterure ugende, ahubwo uzakora imirimo utatinyuka uri i Kigali kandi wararangije Kaminuza.

Hari n’abagera aho bitera imiti ibongerera imbaraga, kugira ngo bakore byinshi cyane bamare kabiri.

Binyibukije Cüneyt, umusore twahuriye ahantu hitwa Kazlıçeşme i Istanbul. Mu gitondo yakoraga isuku hafi aho kandi yararangije Kaminuza ariko kugira ngo abeho bikamusaba kwishakishiriza.

Reka tuve muri izo nkuru za mvahe na njyahe tugaruke ku ntama yacu (revenons à nos moutons) wa mugani! Ya mahirwe urubyiruko rwahawe.

Ubumenyi rubwibitseho si icyo rujya gushakisha kuko rwize muri Kaminuza z’akataraboneka hirya no hino ku Isi, udushya two baraduhanga ku buryo wumva ibitekerezo ukibaza amaherezo y’iyi Si.

Uwapfuye yarihuse!

Ikibazo ni kimwe! Muntu yabaye umugaragu w’amafaranga, arayiyegurira, ayaha byose adasize ubuzima bwe n’ubw’abe.

Dr Donald Kaberuka aherutse kugaruka kuri iyi ngingo ko yigeze guhura na Papa Francis ubwo yashakaga kwandika “Encyclical” ye. Mu bibazo yamubajije harimo n’icyo cy’ukuntu abantu babaye imbata y’amafaranga n’impamvu zibitera.

Ati “Ikibazo yatubajije, ni ikigero ki ikiremwamuntu cyabaye igikoresho cy’amafaranga. Ni izihe mpamvu?”

Impamvu Papa yababajije icyo kibazo yari ishingiye ku myitwarire, niba abantu bakoresha amafaranga baba batekereje kuri sosiyete muri rusange n’ibindi.

Dr Kaberuka mu Ukuboza 2021 ubwo yaganiraga n’abayobozi bakora mu rwego rw’imari, yagarutse kuri iyi ngingo agaragaza ko hari ubwo indangagaciro n’ubumenyi bidahura.

Aho niho ibisambo by’ingufu karundura bivukira.Ni kenshi muri iki gihe wumva umuyobozi w’ikigo ukiri muto mu myaka akurikiranyweho ubujura bwa miliyari.

Mu ngero za vuba hari nk’uwahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’uwahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Ni abantu bagiye mu myanya yabo bakiri bato mu myaka, bafite ubumenyi n’imbaraga zo gukora kandi bagatanga umusaruro.

Nta wamenya niba ibyo barezwe barabikoze [hatsinda ibimenyetso], cyangwa niba ari akagambane [Urukiko rw’Ubujurire ni rwo rubyemeza]. Gusa kuba batari mu mirimo [barafunzwe] ni imbaraga ziri aho zitakagombye kuba ziri.

Mu minsi ishize undi muyobozi mukuru w’ikigo cya Leta yakuweho atangira gukorwaho iperereza, nyuma ahindurirwa imirimo nta yandi makuru agiye hanze.Ariko iyo uganiriye n’abazi neza dosiye ye, bayihuza n’amafaranga kandi ko “irimo abantu benshi”.

Mu bandi bafunzwe twanakomozaho harimo uwahoze ayobora Ikigo gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority), we na mugenzi we bakurikiranyweho kwakira ruswa ya 15.000$ (asaga miliyoni 15 Frw) mu 200.000$ baregwa ko basabye umushoramari.

Ni benshi bakurikiranywe cyangwa bafite ibyo babazwa, abo ni abamenyekanye. Ni kenshi mu bigo bya leta humvikanamo imari ya leta yanyerejwe cyangwa yakoreshejwe nabi.

Uzumva imishinga yahombye, nureba usangemo abajene runaka, ubone umuntu w’imyaka 30 afite umuturirwa na Mercedes-Maybach kandi ahembwa miliyoni imwe, nta n’isambu yagurishije!

Hari abo twaganiriye bagaragaza ko muri iki gihe inyota y’amafaranga mu bakiri bato iri hejuru ku kigero kidasanzwe.

Hari umuntu twahoze tuganira mu minsi ishize, agaragaza uburyo muri iki gihe n’umuntu ajya gusaba akazi, ikintu cya mbere yumvikanisha ari uko akeneye amafaranga.

Ni byo amafaranga twese turayakeneye, ariko se ni ngombwa kuyashaka nk’uwayataye ngo binaguhemuze? Bitume koko wisanga i Madrid [Mageragere] abawe basigare bagorwa no kukugemurira?

Ejo bundi, uwari umuyobozi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo yemereye urukiko ko yasabye ruswa mu isoko ryo gushyira amatara ku mihanda.

Urebye amafaranga yasabaga, nawe ahari yagucumuza. Ni 10% by’isoko ryari rifite agaciro ka miliyari zirenga 70 Frw. Bivuze ko 10% yasabaga ringana na miliyari 7 Frw. Uzi ibintu wakora muri miliyari 7 Frw? Inganda, umudugudu…

Ariko se kurya ayo mafaranga ugahera muri gereza bimaze iki?

Si ngombwa gufata ibidaciye mu mucyo kugira ngo ukunde ukire, hari uburyo bwinshi byacamo, wa mugani wa Kinyarwanda warya duke ukaryama kare, kandi utwo duke tukaba tugabuye!

Inararibonye Tito Rutaremara akiri muri Sena yigeze kubikomozaho abantu benshi baraseka, ariko ubutumwa bwari bwatambutse.

Ati “Muri sosiyete yacu dusigaye tugenda tubyemera, niba umwana arangije kaminuza, umwaka wa kabiri uwo mwanya akagura imodoka nyinshi, agakoresha ubukwe bwa za miliyari n’iki, tugataha ubwo bukwe bwe tugasigara tuvuga ko ari akagabo, kandi nyamara ari akajura. Ni uko tuba tubyemera.”

Dr Kaberuka we yavuze ko kubyitwaramo neza birenze ubumenyi ahubwo bisaba n’indangangaciro.

Ati "Ubwenge bwonyine nta ndangagaciro, ni kirimbuzi. Ni byo twabonye kuri Wall Street, abantu bazi ibyo gukora ariko kuko bihabanye n’indangangaciro zabo, bakora ibidakwiye hanyuma sosiyete ikabyirengera".

"Ese indangagaciro zawe ni ukubona inyongera ya miliyoni 10 $ ku mpera z’umwaka ku myaka yawe 25? Uvuye muri Harvard hanyuma urashaka kuba umumiliyoneri ku myaka 27?"

Abakuru na bo rero bisuzume. Mureke kuba ingona ahubwo mufashe abato, mubahe inama, mububakire ubushobozi aho bishoboka.

U Rwanda ni igihugu cyashyize imbere ingingo yo kubaza inshingano, rwifuza ko icyo umuntu yakoze cyose akibazwa. Urubyiruko rero nubwo ruri ku ibere, ntabwo rwasonewe uwo mukoro.

Birasaba ko rwibuka neza ko icyizere rwahawe kitagomba gupfushwa ubusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .