Aho Perezida Kagame ntitumubeshya?

Yanditswe na Marcel Ntazinda
Kuya 11 Ukwakira 2018 saa 01:24
Yasuwe :
0 0

Ku wa 19 Kanama 2018, Urubyiruko duherutse kugira amahirwe y’imbonekarimwe yo kuganira n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame; watuganirije nk’umubyeyi uhanura abana be cyangwa se umuntu mukuru uhugura abo aruta.

Byari ibiganiro bikubiyemo impanuro kuva ubwo yahingukaga mu cyumba byabereyemo i Rusororo. Muzehe wacu, yatangiye atubwira mu marenga icyo atwitezemo abikora mu mvugo ya kibyeyi.

Ndibuka ko yatangiye atubwira ati iyo umuntu abaganirije ari mukuru arabahanura. Ati kandi mwese uko muri aha ndabaruta mu ntege amatwi rero.

Ubutumwa bwe na n’ubu buhora bunzenga mu matwi ku buryo ikiganiro yaduhaye nyuma y’uriya munsi maze kucyumva inshuro 18 ariko buri munsi ncyumvana amarangamutima, umutima wanjye uba umbaza byinshi. Uba umbaza niba ntari kumva umuntu uvuga cyangwa se niba ndi kumva ibyo avuga.

Perezida wacu yatangiye atubwira ati ‘rubyiruko nimunkoreshe’, atubwira ibyo yanga n’ibyo akunda. Icyo nibuka yatinzeho umwanya munini, ni ibiyobyabwenge avuga ati ‘ibyo bintu biyobya ubwenge, mubigendere kure’.

Mu mvugo z’urubyiruko rwari ruhari, twikije cyane ku kumubwira ko tumukunda ko tumwemera ndetse twamubwiye ko twiteguye kujya gukoresha igihe cyacu uko bikwiye.

Ibi byo rwose sinshidikanya ukuri kwabyo kuko mu busanzwe urubyiruko rukunze Perezida wacu kurusha abakuru. Nta bushakashatsi nakoze bubigaragaza ariko iyo mbyitegereje mbibona bwangu.

Reka mbahe nk’urugero rw’ibyo nshingiraho. Urebye nko kuri WhatsApp, Facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga, wasanga umubare munini w’abafiteho amafoto ya Nyakubahwa ari urubyiruko kurusha abakuru.

Urukundo urubyiruko rumufitiye ntirwihishira. Ni mu gihe kandi koko kuko benshi basaga n’abambaye umugoma yabambitse ikirezi afata n’igihe cyo kubabwira ko bakwiye kumenya ko cyera.

Hari ibihamya byinshi bibishimangira ku buryo uwashaka kubihinyuza bitamuhira na busa. Na we ubitekereje wasanga bifite ishingiro.

Nemera ko imbaraga z’abantu 2000 twahanuwe na Perezida twari umubare mwiza wahindura byinshi.

Reka mvome mu ndirimbo dukunda kuririmba igira iti “Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga.” Tugakomeza tuti “Ibyo Kagame yatugejejeho nta wabisenya tureba tuti oya oya rwose kirazira.”

Ubwo siniriwe mvuga uko tubyina kakahava tuti “tuzarwubaka turugire nka paradizo.”

Ko umugabo ari uvuga ijambo akarigumaho amagambo twamwibwiriye kuri uriya munsi ko “Turakwemera, turagukunda, twiteguye gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje twayashyize mu bikorwa?”

Reka mbibarize rungano! Ko uwo ukunda unakunda ibye, ugakorana umurava, ukazinukwa urunuka ibyo yanga, aho ibyacu ntibigaragarira mu mvugo, mu mivugo, imbyino n’imbwirwaruhame zacu gusa?

Kuki twemera kuyoba ubwenge koko?

Mu ijambo rye Perezida Kagame yagarutse ku biyobyabwenge yibaza impamvu urubyiruko rukomeza kubyijandikamo. Ugasanga abana baririrwa bihishahisha bajya kunywa itabi.

Ibiyobyabwenge n’inzoga yakomeje kwita agatama, byishe urubyiruko rwinshi. Ntibikwiye yewe no gushyirwa mu bihugu bifite umubare w’abakunda agasembuye ntabwo bikwiye.

Ahantu naboneye ko dushobora kuba tubeshya umusaza wacu, ni igihe twari tuvuye mu kiganiro yaduhaye. Birababaje kuba umuntu amaze kukubuza gukora ikintu, yamara kurenga ukagikora ahubwo wagira ngo uribohoye.

Nabonye urubyiruko rugenzi rwanjye, rwasinze, rwataye ubwenge aho ngaho twari tumaze kumvira impanuro. Ubwo abo bumvise ubutumwa, bumvise impanuro? Kuki bamwe twemera kuba ba mpanavuba nigendere? Ntibyari bikwiye na busa, tuba twataririye igihango twagiriye imbere y’umukuru.

Ubushakashatsi bwo mu 2011 bwakorewe ku rubyiruko 2400, bwagaragaje ko nibura abasaga 52% bakoresheje inshuro imwe ibiyobyabwenge kandi ko uwabifashe ashobora no kongera akabifataho, muri bo 4% byabagize imbata.

Dushingiye kuri iyi mibare, ubu umukoro Perezida yahaye urubyiruko ni gute urimo gukorwa, ese ni gute ukurikiranwa? Rwa rubyiruko rweretse urukundo rufitiye Perezida rukwiye kugirana na we igihango kitari umuhango rugatekereza ko ugitatiye kimuhama.

Urubyiruko rubyemera ntabwo u Rwanda ruzasenyuka rubireba, ntiruzabona ibidakwiriye ngo rucweze. Ibi bizatuma aho rutuye bavuga bati rwa rubyiruko rwa Kagame ruhari nta warya ruswa hano kuko hari abamureberera.

Iki nicyo gihango twagombaga kugirana na Perezida kandi nawe akajya abibona ko byatanze umusaruro mu muryango Nyarwanda.

Ese kuki amatsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge yagiye akendera mu bigo by’amashuri? Ese amasomo yatangirwagamo yari imfabusa? Ubuse twe nk’urubyiruko ntacyo twabikoraho? Ubu koko dutegereze Perezida abitubwire?

Urubyiruko rw’u Rwanda dufite amahirwe adasanzwe yo kugira Perezida utwitaho, akaduhangayikira.

Hariya yaratubajije ati “Ni iki gituma umuntu yemera ibimuyobya ubwenge?”

Rubyiruko, rungano twibaze mu by’ukuri kuki twemera kwiyahuza ibiyobyabwenge bamwe muri twe bikadutera kwica ababyeyi?

Rubyiruko rwahanuwe n’Umukuru, ni bangahe umaze kubuza kunywa ibiyobyabwenge, aho ntiwaba utabinywa ariko bikanywebwa n’abo mugendana urebera?

Inzoga na zo zabaye ikiyobyabwenge. Abantu zirabandarika biteye agahinda. Kuki twemera ko zikomeza kwangiza ubuzima bwacu?

Koko birakwiye ko duheranwa n’agatama muzi neza umukoro twahawe n’umukuru w’igihugu? Yaba ari iyihe mpamvu yatumye tubyemera tuzi ko tutazabishobora?

Ndabaza nti ese koko Umusaza (Perezida Kagame) wacu turamukunda?

Reka nongere mbabaze rungano! Ese ni gute, ni ryari, ibyo tuvuga, turirimba bizajya mu ngiro? Ubu dusabwe kugaragaza aho tugeze ishyirwa mu bikorwa ry’umukoro twahawe, bati shyira ku rutonde ibyo wahinduye ku bwawe cyangwa aho uba noneho ujye gukosoza, ese twabona amanota angahe?

Kuki nkuko iyo Perezida wa Repubulika agiye ahantu hasigwa amarangi mashya, imihanda ikubakwa ikarimbishwa, urubyiruko tukemera ko bikorwa uwo munsi? Kuki tutaharanira ko iwacu hahora hasukuye?

Dukwiye kugira urubyiruko rukunda Perezida atari ku munwa ahubwo tukavuga tuti Nyakubahwa turagukunda kandi kuva uyu munsi twiyemeje kubikugaragariza mu bikorwa. Twiyemeje kuba indorerwamo zireberwamo ko tukwemera.

Niba twaragiranye igihango na Perezida ntibikwiye ko nugera ku murenge uca ku ruhande ukihunza inshingano zo gufasha abaturage bategereje gitifu mu gihe ubifitiye ubushobozi; aho ubonye bitagenda ntugasige utagize icyo ubikoraho.

Shaka icyo wakora mu bushobozi bwawe ngo ikibazo gihari gikemuke. Ese nkwiye kurebera kugeza ryari?

Urubyiruko nitugera ku rwego rwo kutarebera ibibangamiye inyungu z’igihugu, tukavuga tuti turi mu mukoro twahawe na Perezida. Nitugera kuri iyo ntego tuzaba dutsinze igitego cy’umutwe.

Kuki turirimba ko ‘ibidakwiriye nitubibona tuzabivuga’ ariko bigakorerwa mu maso yacu turebera?

Niba urubyiruko rugize 70% by’Abanyarwanda, rwemera Perezida nk’icyitegererezo cyarwo nta cyarunanira rwubakiye kuri gahunda ze by’ukuri.

Twibaze nyuma yo guhura nawe impamba y’ubuzima byadusigiye ni iyihe. Ese umukoro yaduhaye wo tuwugeze he?

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Marcel Ntazinda, ni urubyiruko. Akora mu kigo gishinzwe gukusanya no gusangiza ibigo by’imari amakuru ku nguzanyo, Credit information system. Asanzwe kandi ari umwanditsi w’imivugo n’amakinamico.

Marcel Ntazinda asaba urubyiruko kwibuka impanuro za Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza