Mu gice kibanziriza iki twababwiraga ko Gaju yasabye muganga kuba yihanganye gato ngo babe baretse kujyana Kalisa, bakabimwemerera ariko bakabanza kumubaza impamvu. Gusa ntiyarushye abasubiza ahubwo yahise afata ya foto asohoka yiruka bamubona arenga basigara bamanjiriwe.
IGICE CYA CUMI
Gaju yasabye muganga kuba yihanganye gato ngo babe baretse kujyana Kalisa. Barabimwemereye gato ariko babanza kumubaza impamvu. Ntiyarushye abasubiza ahubwo yahise afata ya foto asohoka yiruka bamubona arenga basigara bamanjiriwe.
Muri uko kwiruka Gaju yahise yerekeza iya Polisi gushaka aho ya nkozi y’ibibi Muganza ifungiye. Yahageze yahagira cyane kubera kwiruka, umupolisi wari urinze kasho amusaba kubanza gutuza akabona akamubwira icyo ikimugenza.
Yaje gutuza abwira umupolisi ko ashaka umuntu uhafungiye witwa Muganza. Baramumwemereye nuko bamuzana mu mapingu. Muganza akubise amaso Gaju ahita apfukama imbere ye, nyamara Gaju amwuka inabi cyane ati "wa nkozi y’ibibi we, umugambanyi, umubeshyi, umushurashuzi, n’umwicanyi. Ati ugire icyaha cyo kumbeshya urukundo ugerekeho n’icyo gushaka kumena amaraso y’inzirakarengane?"
Gaju yahindukiriye umupolisi amubwira amabi ya Muganza yose, umupolisi na we amusubiza ko iperereza ryarangiye ko ibyaha bimuhama akaba agiye gushyikirizwa urukiko.
Gaju yahise amuterera ya "cadre" irimo ya foto, ihita yikubita hasi ikirahure kirameneka ifoto ivamo igwa imbere ya Muganza. Gaju aramubwira ati "ngaho sigarana ibyawe ntuzongera kumbabaza ukundi kuko warambabaje bihagije. Nibagukanire urugukwiye wenda za nshoreke zawe zizakwitaho."
Yahise amusiga aho aragenda kuko yagombaga kubanza guca ku kazi aho yakoreraga ku kiliziya muri Karitasi (ni naho yari yaramenyaniye na Muganza kuko we yari umuririmbisha muri korari nkuru ya Paruwasi ari na yo Gaju yaririmbaga mo) ngo abasabe uruhushya rwo guherekeza umurwayi na we bari bazi ko yamwitayeho.
Yarahageze ababwira uko bimeze ntibazuyaza kurumuha. Yahise anyura mu rugo gusezera kuri Yvette n’umukozi, asanga Yvette yamaze kwerekeza mu gasanteri kuko ni ho yari afite inzu itunganya imisatsi.
Yarahamusanze kugirango amusezere, bamaze kuvugana amwifuriza amahirwe mu bishashi by’urukundo bya Kalisa yamubonyemo, Gaju arisekera ubundi yerekeza iy’ibitaro.Kubera inzira nyinshi Gaju yanyuze, byatumye ahagera asa n’uwatinze asanga Kalisa bamaze kumujyana, Claire yahasanze amubwira ko bamaze nk’isaha bagiye.
Gaju yahise yicara hasi yibaza icyo gukora, cyane ko yumvaga bavuga ko ngo muri biriya bitaro bajyanyemo Kalisa nta murwaza uhaba. Yibajije aho murumuna wa Kalisa azaba kandi we yari yamaze gupanga ko azamucumbikishiriza kwa mukuru we utuye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, ahita asezera kuri Claire vuba na bwangu asohoka ibitaro yerekeza iyo gutega imodoka zijya mu mujyi. Yayibonye bitamugoye akurikira Kalisa i Kigali.
Yageze i Kigali akererewe ariko ntibyamubuza guhitira ku bitaro. Ahageze yatunguwe no gusanga murumuna wa Kalisa arira, amubajije uko byagenze amubwira ko yamaze gu... (Biracyaza).
Ntuzacikwe n’igice cya cumi na kimwe cy’iyi nkuru ngo umenye amaherezo ya Kalisa.
Nshimyimana Leonidas
TANGA IGITEKEREZO