Abanzi b’u Rwanda mu marira: Ikinyoma cyakubitiwe ahareba i Nzega

Yanditswe na Rizinde M. Shaffiy
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Byatangiye ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari gitangiye kuvugwa muri Afurika, birangira bibaye ubuhanuzi bw’uwiyita uwihaye Imana, aho bakwije igihuha cy’uko Perezida Paul Kagame yitabye Imana.

Igihuha baragikwije kugeza ubwo gitangiye gutera ubwoba abana b’u Rwanda, ndetse ntihabuze n’abitwa ngo barajijutse bakigendeyeho, bagakwiza iterabwoba mu bandi ko igihugu kigiye gucura umuborogo.

Ntabwo mpamya ko uwatangije iki gihuha yari azi icyo avuga, ariko mpamya ko abacyubakiyeho ndetse bakakigira ubuhanuzi bo bari bazi neza icyo bakora, batwikiriye icyorezo cya Covid-19 n’ingamba mpuzamahanga zo ku kirwanya.

Icyari kigamijwe ni ukwangiza icyizere Abanyarwanda bafitiye Ubuyobozi bw’Igihugu.

Abaturage bo mu Rwanda baza mu myanya ya mbere y’abaturage bafitiye leta yabo icyizere, batitaye ku bukene rusange bw’igihugu n’imiterere yacyo, ahubwo bagendeye kuri gahunda za leta zivuga ibyo zikora (imvugo n’iyo ngiro) kandi zigashyira imbere inyungu z’umuturage.

Iki cyizere kigira uruhare rwa ngombwa mu kubaka igihugu gikomeye, uru ruhare rugashingira ku bwuzuzanye bw’Ubuyobozi n’abaturage, icy’ingenzi muri iki cyizere ni uruhererekane rw’amakuru ava hasi ajya hejuru n’ava hejuru ajya hasi, uru ruhererekane runyuramo amabwiriza n’amategeko hakanyuramo ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage, hakananyuramo amakuru areba umutekano n’ubusugire bw’igihugu.

Ibi rero biteye igishyika abanzi b’igihugu n’abashaka kugihungabanya, kuko umuturage usanzwe wenda wanaburaye yiteguye gutabara igihugu mu buryo ubwo ari bwo bwose, harimo no gutabaza aho bikenewe kuko afitanye n’abayobozi imishyikirano ihagije.

Abahanga mu bya politiki nka Richard Rose, iyo bavuga ibimenyetso biranga abaturage bizera ubuyobozi bwabo, bavuga ko ubasangamo gahunda z’ubwitange n’ubukorerabushake, ku buryo banakora bimwe mu bikorwa byakabaye bitwara ingengo y’imari y’igihugu.

Ibi buri munyarwanda arabizi kandi arabibona mu buzima bw’igihugu bwa buri munsi. Buri gihe wumva abahanze imihanda, abazaniye abaturage amazi, muzi ubwitange bw’urubyiruko mu bikorwa byinshi ubu ikigaragara cyane ni uruhare rwarwo mu ngamba zo kurwanya COVID-19.

Icyizere abaturage bafitiye Ubuyobozi bwabo, gituma igihugu gikura kandi kigakomezwa n’abaturage bacyo mu ngeri zinyuranye kandi iterambere rigashingira ku by’ibanze by’abenegihugu, aho gushingira ku mabwiriza y’abaterankunga, ndetse n’uruhare rw’abenegihugu rugasumba kure ibiva ahandi.

Muri iki cyizere niho haturuka ingengo y’imari y’igihugu ingana na miliyari 3.246 mu mwaka w’imari wa 2020-2021, 60.7% bikazava mu gihugu imbere hatarimo imyenda n’inkunga z’amahanga, ibi bikaba tuvuye ku ngengo y’imari ya miliyari 15 mu mwaka wa 1994, aho 95% byari inkunga z’amahanga. Iyi mibare igaragaza ko ingengo y’imari y’Igihugu uyu munsi hatarimo imyenda n’inkunga, yashoboraga kurera za Rwanda 131 mbere ya 1994 hatiriwe hiyambazwa imyenda cyangwa inkunga z’amahanga kandi abaturage ntabwo bariyongera nibura inshuro ebyiri uhereye icyo gihe.

Aha kandi niho igihugu gikura kubahwa, ntihagire ukivogera yitwaje ko akize cyangwa akomeye, u Rwanda rukavuga ku mugaragaro ko rucanye umubano n’Igihugu nk’u Bufaransa gifite umwanya wa gatandatu mu bihugu bifasha ibindi ku isi, kandi ibyo ntihagire icyo bihindura ku buzima bw’Umunyarwanda hariya ku mudugudu runaka.

Kuva ku ngoma y’ubukoloni nibwo u Rwanda rwagira abaturage bafitiye icyizere Ubuyobozi bw’Igihugu kidashingiye ku bwoko, akarere, idini n’ibindi abantu bashingiraho bicamo ibice banishyira mu matsinda.

Iki cyizere ntabwo kiremye ahubwo gishingiye kuri gahunda zihamye zigamije kubaka igihugu gikomeye. Zimwe muri izo gahunda ni ukubaka igihugu gishingiye ku bumwe bw’abaturage bafite umuco wo gukunda igihugu.

Abakoloni bagabanyijemo abanyarwanda amoko n’amatsinda yaje gutera amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. RPF-Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside, hashyizweho leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, aho buri tsinda ry’abanyarwanda ryibonyemo, ariko ntibyagarukira aho ahubwo hubakwa imikorere ishingiye ku mategeko yita ku burenganzira bw’umunyarwanda nta kureba ubwoko, akarere cyangwa idini.

Hubatswe inzego z’ubutabera zo gukemura ibibazo byari byasizwe na Jenoside yakorewe abatutsi, ibi byatumye buhoro buhoro abanyarwanda bagenda bagabanya icyuho cy’amacakubiri yasizwe n’abakoloni yateje Jenoside yakorewe abatutsi.

Ibi byajyanye no guha abaturage uruhare mu miyoborere y’Igihugu, habaho gahunda zo kwegereza abaturage ubuyobozi, guhera hasi kugera hejuru, abantu bose hashingiwe ku cyizere bafitiwe n’abaturage no ku bushobozi bwabo bakisanga mu nzego zifatirwamo ibyemezo bireba ubuzima bw’igihugu, nta n’umwe uhagejejwe n’ubwoko, akarere cyangwa idini, ibi bishimangira ku miyoborere Myiza.

Ibi byose byakurikiwe na gahunda zo kuzamura imibereho myiza y’umuturage, hashyirwaho gahunda z’uburezi kuri bose, iringaniza n’irondakoko mu myigire rirarimbuka burundu, hashyirwaho ubwisungane mu kwivuza abahutu, abatutsi n’abatwa bagafatwa kimwe muri iyo gahunda hashingiwe ku byiciro by’ubudehe, hashyirwaho gahunda zo kuzamura ubukungu bw’Umunyarwanda hajyaho gahunda za Girinka Munyarwanda, Nkunganire Muhinzi, Umurenge-Sacco, VUP n’izindi nyinshi zirimo gutuma ubuzima bw’umunyarwanda buzamuka nta ronda iryo ari ryo ryose rigaragaye.

Ibi na none iyo byiyongereyeho ubushobozi bwa leta bwo kurinda abaturage, FDRL igatsindwa ikarimburwa, RNC ikabura amajyo, ibihugu bituranyi byashatse kwigira indiri y’umwanzi bikihanizwa, ba Rusesabagina bagafatwa bakazanwa imbere y’ubutabera, byose bituma icyizere cy’Umunyarwanda kuri leta ye kiba icyo mu rwego rwo hejuru cyane.

Umwanzi yarihebye ari mu maganya

Mu buryo busanzwe nta munyarwanda wakabaye yitwa umwanzi w’u Rwanda, ariko u Rwanda kugira ngo rube igihugu hagomba ubwuzuzanye bw’ibintu bitatu by’ingenzi: Ubutaka (igihugu), Abaturage n’Ubuyobozi (hano Ubuyobozi bubamo ibintu bibiri: uburyo bw’imiyoborere “system” n’abayobozi ubwabo).
Umuntu wese rero hatitaweho ubwenegihugu bwe ushaka guhungabanya kimwe muri ibi bintu bitatu, akabikora ku bw’inyungu ze bwite, agashaka gusenya ibyubatswe no kuvutsa abaturage umudendezo yitwa umwanzi.

Binyuze mu buryo bwinshi bunyuranye, abashatse kugera kuri iyo migambi mibisha baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, bagiye bashaka gushingira ku macakubiri no kwangisha abaturage ubuyobozi, bakanenga gahunda za leta ariko batagaragaza izo bazisimbuza, bakigisha amacakubiri mu gihugu, ariko basanga abaturage bafite uburenganzira bwabo budahungabanywa n’ibyo bari byo cyangwa ibyo babitirira, byatumye umwanzi abura urumenero bimutera kwiheba, ibi igihugu a kibikesha icyizere Abaturage bafitiye ubuyobozi.

Abanzi b’Igihugu kubera gushoberwa, ntabwo bashoboye gutandukanya gahunda z’igihugu n’Umuyobozi wacyo, bakeka ko icyizere abaturage bafite gishingiye ku muntu birengagije gahunda nyinshi ubuyobozi bwashyizeho bwubaka icyo cyizere, bityo bibeshya ko bakwije igihuha cy’uko Umuyobozi ukunzwe n’abaturage yapfuye byatuma cya cyizere gihungabana abaturage bakagumuka bakigomeka.

Ntabwo njye nibaza ko nyuma y’iki kinyoma hari indi ntwaro bafite yo gusenya icyizere abaturage bafitiye ubuyobozi bwabo.

Perezida Paul Kagame, arahari ni muzima kandi aracyafite byinshi byo gukorera igihugu kubera ko igihugu kiracyiyubaka, kandi gikeneye ubushishozi n’ubwitange bwe kugira ngo gikomeze kijye imbere.

Icyo Abanyarwanda bamuziho ni uko adatinya gupfa, iyo aza kuba atinya gupfa ngira ngo ntabwo u Rwanda ruba ruri aho ruri uyu munsi, ndetse ku bwanjye maze kumwumva kenshi agaya abatinya gupfa.

Nta muntu n’umwe uzi igihe azapfira n’ikizamwica, abakeka ko amahoro n’umunezero wabo uri mu rupfu rwe rwose nibitonde bategereze, gusa bibuke ko bashobora gupfa mbere ye bakagenda bihebye. N’iyo umunsi wagera agatabaruka nk’uko intwari zose zitabaruka, azaba asize inkuru nziza i musozi, azaba yarahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi aho amahanga yose yari yananiwe kugira icyo akora, azaba asize igihugu cyubashywe kandi gitinyitse, azaba asigiye u Rwanda gahunda zifatika zo kurwubaka no kururinda, azaba asize abanyarwanda yabibyemo umuco wo gukunda igihugu no kucyitangira.

Imana ikomeze imurinde ku bw’abanyarwanda n’u Rwanda.

Rizinde M. Shaffy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .