Uko abasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside bagoretse ikiganiro Perezida Kagame yagiranye na Lord Lebedev

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 10 Werurwe 2021 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Mu cyumweru gishize, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Umushoramari Evgeny Alexandrovich Lebedev, akaba Umunyamigabane ukomeye wa The Independent wari i Kigali muri gahunda zitandukanye zirimo gusaba Umukuru w’Igihugu kwemera kwinjira muri The Giants Club, Umuryango wigenga uhuza abakuru b’ibihugu, abacuruzi n’abaterankunga mu gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Perezida Kagame yabaye umukuru w’igihugu wa Gatandatu winjiye mu muryango wa The Giants Club.

Lord Lebedev ariko yanagiranye ikiganiro na Perezida Kagame cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ibitekerezo kuri bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Bamwe mu basaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside bafashe icyo kiganiro barakigoreka bagamije guha ikuzo inkuru z’uburozi z’uko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.

Abantu nka Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda bazwiho gukwirakwiza inyigisho z’uko mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri banditse itangazo rivuga ko kubera ko Perezida "yemeye ko Abahutu bapfuye" mu gihe cy’intambara, hagomba kubaho umunsi wo kubibuka kugira ngo ubwiyunge nyabwo buboneke.

Ubwo yavugaga ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’u Bwongereza bamaganye Umushinga w’Icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye wo kwita ibyahaye mu Rwanda mu 1994, ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ bavuga ko ibisobanuro byatanzwe ari bike, Perezida Kagame yavuze ko hari ingingo birengagije.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko icyangombwa ari ukumenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho ndetse no kumenya impamvu yayo.

Perezida Kagame yagize ati “Hari Abahutu benshi bapfuye ariko ntabwo bapfuye biturutse ku kwibasirwa biturutse kubo ari bo.”

Abo bakomeje kwimakaza ingengabitekerezo, batoranije aya magambo kandi bayasobanura mu buryo buhabanye cyane n’ibyashatse kuvugwa, bavuga ko byari ukwemera ko habaye Jenoside yakorewe Abahutu, nyamara bihabanye cyane n’ukuri.

Baributswa ko Ukuri guhora ari ukuri

Jenoside yabereye mu Rwanda nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye, ni Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe imyaka myinshi, irageragezwa ndetse igenda ishyirwa mu bikorwa hagambiriwe ubwoko bw’Abatutsi.

Aba banyabinyoma bagamije kuyobya amahanga, bagomba kwibutswa ko hari ibimenyetso bigaragara biganisha ku mwanzuro w’uko jenoside yabaye. Nta jenoside ebyiri zigeze zibaho cyangwa zihhobora kubera icyarimwe ahantu hose ku Isi!

Abacuruza icengezamatwara rya Jenoside ebyiri barashaka gusa gukomeza gucamo ibice Umuryango Nyarwanda no kuwusubiza mu bihe by’icuraburindi wanyuzemo mu myaka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugerageza kubyaza ibindi ibyo Perezida yavuze mu kiganiro cye ko Abahutu bamwe na bamwe bapfuye, ntabwo bivuze ko habaye Jenoside ebyiri.

Kugoreka ni igikorwa gishobora kuba ishingiro ryemewe ry’amategeko ryo kwiyemerera icyaha. Muri make, abamamaza icengezamatwara ribi rya ‘Jenoside ebyiri’, bagomba kurebwa kubo aribo; abagizi ba nabi bagomba gukurikiranwa bazira gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ashobora kugirira nabi abaturage, ndetse no kugerageza kongera kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Guhakana no gupfobya Jenoside si inkuru nshya

Kugerageza guhakana, kugabanya uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari bishya ku Rwanda. Umuntu agomba kumva ko kimwe no gushaka kwangiza ibimenyetso by’ubwicanyi bwibasiye imbaga byabereye mu Rwanda, guhakana Jenoside ni kimwe mu bigize umugambi wa Jenoside.

Abantu bishora mu kugoreka ibintu babiterwa no kwizera ko uko basunika iyo nkuru y’uburozi y’uko habaye Jenoside ebyiri ariko bazarushaho kwemerwa n’ababayoboka.

Iyi nkuru y’uburozi itwarwa n’igitero kibi kigizwe n’abakoze Jenoside hamwe n’abafatanyabikorwa bake b’abanyamahanga. Aba bakwizabinyoma ntibanategereje ko ibikomere byo ku mubiri ku barokotse Jenoside byakira mbere y’uko batangira kubagabaho ibitero bigamije guhakana cyangwa gupfobya iyo Jenoside.

Muri rusange ibikorwa byo guhakana Jenoside n’amacakubiri ni bimwe mu bigize umugambi wa Jenoside, kandi hashyizweho amategeko ahamye agamije guhana abakora ibyo.

Bamwe mu barambye muri ibi bikorwa harimo ‘abanyapolitiki’ batsinzwe bagateshwa umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi bari barateguye, kuri ubu bakaba bakomeje kugerageza gukoresha ibi kugira ngo bavugurure ibyifuzo byabo bya politiki byapfubye.

Abandi ni abahakana Jenoside n’abiyita abaharanira impinduka bahunze bamaze gukora Jenoside kuri ubu bakaba bashakishwa n’ubutabera, ndetse n’ibihisha mu cyiswe guharanira uburenganzira bwa muntu.

Abanyarwanda bahisemo gukomeza ubumwe nubwo hakiri ibirura bike haba mu gihugu no hanze yacyo bafashwa n’ibisahiranda byo mu mahanga bitifuriza ineza abanyarwanda kandi bashaka gukomeza gahunda ya Jenoside.

Hari ababaswe n'ingengabitekerezo bakomeje umugambi mubisha wo kubeshya amahanga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .