Ubwoba, kimwe mu bitiza umurindi coronavirus

Yanditswe na Diogene Karangwa
Kuya 31 Werurwe 2020 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Muri iyi minsi, isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya coronavirus kigenda gikwirakwira hose ari nako gihitana benshi. Mu by’ukuri abantu benshi ntibabasha kumva umuvuduko iki cyorezo kigenderaho ndetse n’ingaruka kigira kubatuye isi bose.

Inkuru zijyanye n’icyo cyorezo ziracicikana hose hifashishijwe uburyo butandukanye, harimo insakazamajwi, insakazamashusho, ibinyamakuru byanditse ndetse n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye aho amafoto y’amasanduku arimo abapfuye, imibare yiyongera y’abandura n’abahitanwa n’icyo cyorezo, inkuru zisanisha icyorezo n’ubuhanuzi butandukanye, n’ibindi. Hejuru y’ibyo abantu basoma, hari n’ibyo babasha kwibonera n’amaso yabo.

Umuntu, ni ikiremwa kitifuza kuba cyonyine. Kimwe mu bishimisha umuntu ni ukuba ari hafi y’abandi, atekanye, yumva yizeye abo bari kumwe, yitaweho kandi yita ku bandi ndetse afite agaciro mu bandi. Imwe mu ngaruka zikomeye abantu bahura nazo uyu munsi, ni ukubura ituze ry’umutima bitewe n’ubwoba bw’ibyo batazi bishobora kuba ku buzima bwabo. Ibi bituma abantu bumva bahangayitse cyane.

Ni kenshi iyo abantu baganira ku bibahangayikishije birimo n’ibyorezo bitandukanye nka coronavirus, bagira bati “Ubwoba bwanyishe”. Uyu munsi, turabara umubare w’abari kwicwa n’icyorezo cyugarije isi, ariko ntabwo tubasha kubara umubare w’abari kwicwa n’ubwoba. Ubwoba ni umwicanyi mubi cyane ndetse wica benshi kurusha ibindi byose.

Abahanga bagaragaza ko ubwoba buca intege umubiri, bugatuma utabasha guhangana neza n’ingaruka z’ibiwugarije. Ibyo bivuze ko ubudahangarwa bw’umubiri bugabanuka, bityo umubiri ukaba watsindwa kuburyo bworoshye. Ibyo bivuze kandi ko ubwoba ari kimwe mu bishobora gukwirakwiza icyorezo cya coronavirus nk’uko kudakaraba, kuramukanya, kudasiga intera ihagije hagati y’abantu, gukorora no kwitsamurira mu bandi, bigikwirakwiza.

Icyorezo kikimara kugaragara mu Rwanda, Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abantu kutagira ubwoba, kuko aribyo bizatuma dutsinda. Ibyo kandi byagaragaye mu mvugo zitandukanye z’abayobozi.

Kwirinda kugira no gukwirakwiza ubwoba ni imwe mu ngamba zadufasha guhangana n’icyorezo cya coronavirus ndetse n’ingaruka zacyo. Ibyo kandi byadufasha gusigasira ubuzima bwacu dore ko ubwoba kimwe n’andi marangamutima akabije byangiza imitekerereze y’abantu n’imikorere y’umubiri.

Abahanga bagaragaza ko iyo amarangamutima ari hejuru, gutekereza biragabanuka cyane, bityo kwitekerezaho, gutekereza ku bacu n’igihugu cyacu bikahazaharira. Ubwoba rero butuma tutabasha no gutekereza ku cyo twakora ngo twivane mu bibazo, aho bamwe bibarenga bikagera aho babona ko ubuzima nta gaciro bufite. Akenshi ibyo bishobora kuganisha kukwiyambura ubuzima, nk’ikimenyetso cyo gutsindwa urugamba rw’ubuzima.

Ubwoba ntibugira ingaruka ku mitekerereze gusa, ahubwo ingaruka zigera no ku mubiri wose. Bigira ingaruka ku mikorere y’umutima w’umuntu ushobora gutera cyane ndetse ukaba wananirwa, bishobora kugira ingaruka zitandukanye by’umwihariko ku basanzwe bafite ikibazo cy’umutima n’izindi ndwara zifite aho zihurira nawo. Umuntu ashobora kandi guhumeka nabi, ibi byatiza umurindi kuremba k’uwanduye-, igifu gishobora gukora nabi, imitsi y’umubiri icika intege, umuntu ashobora kubura ubushake bwo kurya no gukora imibonano mpuzabitsina, n’ibindi.

Ingaruka rero ni nyinshi cyane, ariko kugira ubwoba ni ibintu bisanzwe, ni na kimwe mu biranga ko umuntu ari muzima. Ikibazo si ukugira ubwoba, ikibazo ni icyo tubukoraho, uko twitwara mu gihe tugize ubwoba, cyangwa uko busenya imbaraga n’igisobanuro cy’ubuzima kuri twe. Muri rusange, iyo hatagize igikorwa, ingaruka zikomoka ku bwoba ziba nyinshi cyane, ubwazo zikaba zaganisha ku rupfu.

Mu nkuru ikurikiyeho, tuzaganira kucyo twakora kugira ngo dutsinde ingaruka z’ubwoba buturuka kuri coronavirus, bityo dukomeze dusigasire ubuzima bwacu, ubw’imiryango ndetse n’igihugu cyacu.

Diogene Karangwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .