00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubunyamwuga buke bwa BBC bukomeje kuyikoza isoni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 September 2022 saa 10:31
Yasuwe :

Ubwanditsi bwa IGIHE: Iyi nkuru yubakiye ku bitekerezo bya Mushimire Olivier bikubiye mu nkuru yatambutse kuri The New Times mu Cyongereza tariki 31 Kanama 2022.

Hari inkuru iherutse gutangazwa na BBC ku bantu ivuga ko baburiwe irengero mu Rwanda yatambutse kuwa 30 Kanama 2022. Iyo nkuru ni ikimenyetso kidashidikanywaho cy’uko BBC ikomeje umurongo wayo wo gusenya ari nako ubunyamwuga bwayo bukomeza kujya mu manga.

Mu mvugo yumvikana, ubunyamwuga bwa BBC bugerwa ku mashyi kandi ingero ni nyinshi.

Reka turebe abo BBC yavugishije muri iyi nkuru. Uwa mbere ni Victoire Ingabire Umuhoza wakatiwe n’inkiko nyamara ibyo yahamijwe byose nta na hamwe wabibona mu nkuru. Ni nk’aho BBC idashaka ko abayisoma bamenya uwo Ingabire ari we kuko byamugaragaza nabi utaretse na BBC.

Icyo BBC yitsaho ngo ni uko ishyaka rye ritemewe n’amategeko kandi akaba atemerewe kurenga igihugu. Ntaho bavuga ko Ingabire yafunguwe ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu agashyirirwaho n’ibyo agomba kubahiriza, ko yafunzwe imyaka umunani muri 15 yari yarakatiwe n’urukiko nyuma yo guhamywa ibyaha byo gukorana na FDLR ndetse no guhakana Jenoside.

Uko kwirengagiza ibyo kwa BBC, gutuma abasomyi badasobanukirwa neza impamvu Ingabire atemerewe kuva mu gihugu bishingiye ku mategeko ndetse no kuba ishyaka rye ritanditse.

Abasoma BBC barabizi ko atari mu Rwanda gusa abahamijwe ibyaha bafungishijwe ijisho batemererwa kujya mu bikorwa bya politiki mu gihe ibihano bahawe bitararangira cyangwa ngo barenge ifasi igihano bagiherewemo. Muri make, ibihugu byose bigendera ku mategeko bishyiraho uburyo butuma abanyabyaha bakomeza gukurikiranwa kugira ngo abaturage babyo bagire umudendezo. Icyakora kubera ko BBC irajwe ishinga no kugaragaza u Rwanda nk’igihugu kitameze neza, uku kuri ntibatinyuka baguhingutsa.

Hari n’aho bigera abatangabuhamya mu nkuru bagahimbwa. Niko bimeze ku muntu wa kabiri BBC ivuga ko yavuganye na we.

Ubusanzwe iyo BBC iba izwiho gutangaza ukuri kw’impamo, ntabwo byakabaye ikibazo ariko amakosa yagiye ikomeza gukora atuma nta muntu utekereza wakwizera ko uwo muntu bavuganye koko. Nta muntu wakwizera amakuru yatanzwe n’umuntu utazwi nk’ay’ukuri ku baburirwa irengero kandi ari ibintu biri gushinjwa Guverinoma.

Igiteye isoni kurushaho, ni ukuvuga ko ngo abo baburiwe irengero ari abo Guverinoma yahoye imitwe ya politiki babarizwamo yaba iyemewe n’itemewe.

Mu gihe BBC mu ntangiriro yanze kugaragaza ibyaha Ingabire yakoze, nta wakwizera ko n’abo ivuga ko baburiwe irengero bataba barahunze igihugu ku bushake bwabo batinya ko hari ibyaha bakurikiranwaho n’ubutabera. Si ubwa mbere byaba bibaye ko abantu biburisha nyuma y’igihe tukababona mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda bari mu bikorwa bigamije kuruhungabanyiriza umutekano.

BBC ifata ibishinjwa Guverinoma y’u Rwanda nk’ukuri nyamara ibizi neza ko yo yirengagije ibimenyetso simusiga byagaragajwe mu rukiko bihamya ibyaha Ingabire ubundi byagakwiriye kumugira umuntu utari uwo kwizerwa ngo amakuru atanga ahabwe agaciro.

Si ibanga, BBC yashinjwe kenshi ubunyamwuga buke. Mu minsi ishize ubwo hasozwaga inama ya CHOGM 2022 yaberaga i Kigali, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, na Perezida Kagame bongeye kubisubiramo bagaragaza ko icyo gitangazamakuru kitajya gikora icukumbura ry’ibanze mbere yo gutangaza amakuru. Aho kwikubita agashyi kubera izo nama yagiriwe, ahubwo byabaye guta inyuma ya Huye.

Bavuga ko ntawe uhana uwahanutse! Amazi yamaze kurenga inkombi BBC nta garuriro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .