Ubaye wari mu bihumbi 45 by’abari muri Stade Amahoro, ubwo inkuru yo kubarira abazukuru warayicyuye ushatse wazandika n’igitabo, gusa nawe utari uhari humura, njye nari mpari kandi naritegereje. Reka ngucire ku mayange!
Mbere y’iminsi mike ngo uyu muhango ube, nari maze igihe nibaza icyo bizasaba Umunyarwanda uzashaka kuwitabira ngo yibonere Paul Kagame arahirira kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Iki gihirahiro ntabwo nakimazemo igihe kinini kuko tariki 8 Kanama, Umujyi wa Kigali wahise ushyira hanze itangazo utumira buri Munyarwanda wese.
Nahise mbona ishingiro ry’imvugo yumvikanye cyane mu matora igira iti ‘aya si amatora ni ubukwe’. Uhereye kuri uru rupapuro rw’ubutumire koko uhita ubona ko ubu bwari ubukwe, icyabuze wenda ni bwa butumwa bugira buti ‘Inkunga yanyu irakenewe’, ariko birumvikana kuko ntawe utwerera mu bwe cyangwa ngo yivumbe, kuko ibi byari ibirori by’Abanyarwanda bose.
Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo ab’inkwakuzi bari bamaze gufata imyanya myiza muri stade, kugira ngo bakurikirane umuhango nta nkomyi.
Kuri iyi nshuro nta wari witwaje umutaka cyangwa afite impungenge z’aho ari bwugame Izuba ry’i Kigali ryari ryacanye koko. Hashimwe Stade Amahoro ivuguruye yatwugamishije.
Nshobora kuvuga ko abantu bahageze mu rukerera ukumva ko nibura umuhango wari uteganyijwe mu masaha ya mu gitondo, oya Perezida yagombaga kurahira Saa Cyenda kandi koko niko byagenze. Gusa nk’uri butahe ubukwe wese ugomba kuhagera kare ngo hatangira ikigucika, ukazasigara utegereje inkuru mbarirano kandi wari uhibereye.
Hagati aho, reka dushime umuntu wazanye igitekerezo cyo kurahira Saa Cyenda. Ubushize mu Kwibohora, izuba ryari rimeze nabi mu gice cyicaramo abashyitsi b’icyubahiro. Ibaze rero iyo bariya bakuru b’ibihugu tubicaza ku zuba. Rwose binjiye muri Stade ritakiva mu gice cyabo.
Mu gihe twari dutegereje umuhango nyir’izina, twasusurukijwe n’abahanzi batandukanye, gusa "Nta sereri" yanze kumva mu mutwe. Uwo mvuga, ni umusirikare waririmbye indirimbo, maze twese tukikiriza tuti "Nta sereri".
Ijambo rya Kagame ryakoraga ku mutima
Twese twari tubizi ko Ijambo Perezida Kagame ari buvuge rigomba kuba ridasanzwe, kandi rwose Mudatenguha ntiyadutengushye koko! Ijambo rye ryari ryuje impanuro, imigambi muri manda nshya, amashimwe ku Banyarwanda mbega ryari Ijambo ryuzuye, rimwe Umuyobozi avuga mugahaguruka mugakoma amashyi.
Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere, ababwira ko yashimiye kongera kubabera Perezida muri Manda nshya batangiye, anazirikana uko bitwaye mu bikorwa byo kumwamamaza.
Kuri njye nyuma y’ubu butumwa numvaga icyo nashakaga gisa n’ikirangiye, kuko ibi nibyo umuturage wese aba yifuza kubwirwa n’umuyobozi we, gusa nk’uko nabibabwiye ntashobora guhaga kumva Perezida Kagame igihe atangiye kuvuga!
Perezida Paul Kagame yavuze ko nta muntu ukwiye kugenera Umugabane wa Afurika ahazaza hawo, ashyira umucyo nanone ku bibazo by’umutekano mu karere, avuga ko rwose ushaka kurusha nyina w’umwana imbabazi, icyo aba ashaka murakizi. Yabwiye aba bashaka gufata imyanzuro mu bibazo bitabareba, ko bakwiriye gucisha make.
Akimara kuvuga iri jambo, yakirijwe amashyi y’urufaya, ubona n’abantu ko bagaruye icyizere ko nibura kera kabaye ubuyobozi bwa RDC bushobora kumva ubu butumwa bwarokora ahazaza h’igihugu. Gusa amaso reka dukomeze kuyahanga mu kirere!
Umuturage ari ku isonga koko
Ubundi mbere bavugaga ko umwana ari uw’umuryango, ariko mu Rwanda rw’uyu munsi umwana ni uw’igihugu.
Ni nde watekerezaga ko muri uyu muhango muri Stade Amahoro hazaba hashyizwe Irerero ryo gufasha ababyeyi bazanye abana bato, bagahabwa aho kuryama, ibyo kurya ndetse n’umwanya wo gukina kandi byose bigakorwa n’abakozi babihuguriwe, mu gihe ababyeyi b’abana bakurikiranye umuhango.
Numvise urusaku rw’imbunda bwa mbere
Kera nakundaga Agasobanuye kubi, byagera kuri filime zo mu Mashyamba, zimwe twitaga ‘Inviyetinamu’ nkarindwa mubi.
Urusaku rw’amasasu yisukiranya, ha handi ubona imirwano ica ibintu mu mashyamba, n’iyo wari buzane impano imeze ite, ntibyari kunshyigura ndakurahiye!
Ejo bundi muri Stade Amahoro rero nongeye kwibuka ibyo bihe, ubwo numvaga ibisasu byisukiranya biri inyuma yacu, gusa kuri iyi nshuro ntibyari filime, ahubwo byari umuhango uzwi nka ‘21-gun salute’.
Uyu muhango ukorwa mu guha icyubahiro abakuru b’ibihugu cyangwa mu kindi gikorwa gikomeye ariko gifite aho gihuriye n’igisirikare. Itsinda rigizwe n’abasirikare rirasa mu kirere inshuro 21, ari nako byagenze mu Rwanda.
Hanze ya Stade Amahoro hari hashyizwe imbunda eshanu nini zizwi nka ‘D-30 122mm’. Enye muri izi mbunda zarashe inshuro eshanu kuri buri imwe mu gihe iya Gatanu yarashe inshuro imwe ari na yo ya 21. Ibi ni nako bikorwa mu bindi bihugu.
Nk’umusivile birumvikana ikibazo nasigaye nibaza! Ibisasu izi mbunda ziri kurasa biri kugwa he? Mu gutebya hari abavugaga ko byaguye hakurya y’imipaka, ariko iki ni ikinyoma kuko izi mbunda zidashobora kurasa mu ntera irenze kilometero 22.
Nta gushidikanya ko n’uyu munsi hari benshi bakibaza aho ibi bisasu byaguye, ariko amakuru yizewe nabonye ni uko mu muhango nk’uyu hataraswa ibisasu bya nyabyo, ahubwo haraswa ubusa cyangwa icyo wakwita umwuka, ariko hakagaragara ibishashi by’umuriro ndetse hakumvina n’urusaku ruri munsi y’urwumvikana ubundi iyo iyi mbunda irashe igisasu nyacyo.
Nyuma y’uko barashe, cya gihe turi kwiyamira dore ko n’uyu muhango udasanzwe, nibwo nasubije amaso inyuma ntekereza ko kuva navuka, ari ubwa mbere numvise isasu, naryo ritari irya nyaryo.
Ni ibintu dufata nk’ibisanzwe kuko tubibayemo gusa kubona u Rwanda rw’uyu munsi rutazi intambara icyo ari cyo, umwana akaba ashobora kuvuka akarinda ashinga urugo atarumva imitutu y’imbunda, mu kuri iki ni igitangaza gikomeye cyabaye mu Rwanda mu myaka 30.
Perezida Kagame yagize uruhare runini mu guca urusaku rw’amasasu mu Rwanda, niyo mpamvu cya gihe atorwa ku majwi 99.18% ntatunguwe, uretse ko abanyamahanga hirya no hino batabyumva.
Gushyigikirana kw’Abanyafurika
Kimwe mu byo umuco w’Abanyarwanda usangiye n’indi y’Abanyafurika, ni ugushyigikirana, kandi koko byagaragaye kuri uyu munsi, uti gute?
Umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 22, harimo n’abavuye kure cyane y’u Rwanda.
Benshi mu bayobozi batabonetse muri uyu muhango bohereje intumwa zo kubahagararira.
Ku rundi ruhande ubu bwitabire ntibukwiriye gutungurana ku gihugu nk’u Rwanda gishyira imbere imibanire myiza n’ibindi bihugu cyane cyane iby’Afurika.
Ubu bufatanye si njye cyangwa abandi Banyarwanda bwatunguye gusa, ahubwo na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, wari wibereye i Kigali yarabubonye ndetse yanga kugenda atarikocoye, avuga ko “Ubwitabire bw’abayobozi bo muri Afurika no hirya yaho ni igihamya cy’imiyoborere ya Perezida Kagame ifite izana impinduka nziza”. Ndi nde wo guhakana ibyavuzwe n’uyu mukuru w’igihugu?
Akarasisi gaca amarenga ku ishusho y’umusirikare uri ku rugamba
Bimaze kumenyerwa ko Abanyarwanda aho bava bakagera bakunda akarasisi, ndetse ushaka kwiteranya nabo wababuza kugera aho kabera cyangwa kukabereka igihe habaye umuhango w’igisirikare.
Nubwo Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zizwi ku karasisi gakoze neza, ako muri ibi birori tubyemere ko kari imbonekarimwe! Impamvu ni uko benshi bagize amahirwe yo kubona amaso ku maso kajugujugu za Mil Mi-24 babonaga muri filime, zikaba mu zikoreshwa cyane ku rugamba.
Izi ndege zakoze imyeyerekano zica hejuru ya Stade Amahoro inshuro ebyiri ziherekeje ngenzi zazo zari zitwaye ibendera ry’igihugu n’iry’Ingabo z’u Rwanda.
Ikindi kidasanzwe cyagaragaye muri ibi birori ni itsinda ry’abasirikare risa n’iryaherekeje akarasisi kose. Abarigize bari bambaye umwambaru wuzuye w’urugamba ndetse bahetse n’ibikapu mu mugongo.
Bitandukanye n’abandi bo ntabwo bagenderaga kuri za ntambwe z’akarasisi, ahubwo basaga n’abiruka gake ariko nako baririmba ya ndirimbo ivuga ko “RDF ku rugamba ntidusubira inyuma, ni umurage w’abatubanjirije n’ubutwari mwagaragaje tuzabukurikiza…”
Iri tsinda ry’abasirikare babarizwa mu mutwe wa ‘Special Operations Force’ bakirijwe urufaya rw’amashyi kuko nibura abantu bari babashije kwibonera isura y’umusirikare uri ku rugamba cyane cyane muri ubu butumwa budasanzwe bukorwa n’ingabo zibarizwa muri uyu mutwe.
Ibirori birangiye rero, amata yabyaye amavuta. Ubwo mu gutaha, twe twajyaga mu ntara, Polisi y’u Rwanda yadushakiye inzira, iraduherekeza ituvana mu muvundo w’imodoka itugeza aho twigenza nta kibazo.
Kuyavuga si ko kuyamara, gusa kuko turi kwinegura, Stade Amahoro ni nziza pe ariko amajwi ababishinzwe bazarebe uko bayagenza ku buryo yumvikana neza kurushaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!