Ribara uwariraye! Ibyabaye tariki 17 Kamena 1994 muri Ste Famille (Ubuhamya)

Yanditswe na Beatrice Uwera
Kuya 17 Kamena 2020 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 17 Kamena 1994, mu rukerera Inkotanyi zasesekaye muri Saint Paul zirahadukura, zitumanukana mu Kiyovu, dukomeza imbere yacu, dufite ubushake bwinshi bwo kuzisanga ku Gisozi, i Kabuye, i Byumba, muri make ntitwari tuzi neza aho zitujyanye.

Tugeze mu Kiyovu hafi y’iwacu, njye n’agatsinda k’abantu nka 50 turebye inyuma dusanga turi twenyine. Abandi bagize ubwoba basubira inyuma bahura n’Inkotanyi zari zigikura abantu mu nyubako za Saint Paul zibayobora aho kunyura.

Njye n’agatsinda twari kumwe dufite n’ingufu turihuta ngo tugereyo mbere. Tugiye kumva twumva amajwi mabi y’abantu bati "muri kujya he?, Muhagarare aho nonaha vuba! Muryame hasi! Turabikora.”

Twari twayobye inzira Inkotanyi zapanze, tugwa mu Nterahamwe n’abasirikare bihishe ahantu hari akazu katuzuye, batwicaza aho bugenda bucya, harabona. Inkotanyi zicisha abantu hafi yacu tubyumva kugeza igihe imirindi yabo tutakiyumva bigaragara ko zabagejeje kure y’aho turi.

Interahamwe n’abasirikare bari nka 15 bafite imbunda bahahamutse bati mwajyaga he? tuti twari duhunze Inyenzi zateye Saint Paul. Bati ko mwagendaga muzisanga? turijijisha ngo ntabwo twari tuzi aho tujya n’ibindi.

Bahita batuzamukana ngo musubire muri Ste Famille niho izindi mpunzi ziri. Turazamuka mu nzira abantu bagenda babyuka batubaza uko byagenze bakareba n’amasura y’abo twari kumwe. Bagakuramo umwe umwe tukihuta dukurikiye abasirikare batujyanye Ste Famille. Bagenda batwica inzira yose tugera kuri Ste Famille turi icyenda.

Kwinjira byabaye ibikomeye ariko umukecuru wanjye twari kumwe babona afite imvi baratureka turakomeza tugera imbere. Abanyamakuru bo ku Isi yose baza kutureba bashaka kutubaza uko byagenze.

Padiri Munyeshyaka Wenceslas araza ati “muri ibigoryi koko!” Ubwe ati ni “gute Inkotanyi zitwara abantu mugasigara mu nzira kandi muri Abatutsi bene wabo?” Agahinda karatwica koko...

Hashize nk’isaha haza Interahamwe nkuru, Perefe n’abantu ba MINUAR baza kutubaza uko byagenze, turanga turaceceka. Twari tuzi ko biza kurangira uwo munsi pe. N’uko Padiri arongera abwira Interahamwe n’abasirikare ati “Mumbabarire ntimubicire hano kuri Kiliziya”.

Ubwo twumva neza ko tugiye gupfa kuko ntiyadusabiye imbabazi zo kudapfa ahubwo yangaga kwanduza Kiliziya. Abantu tuziranye twasanze Ste Famille baratubonye barumirwa, buri wese yibaza uko Inkotanyi zadusize mu nzira! Ariko barihangana baduha amazi turanywa baduha n’icyo kwifubika.

Bigeze nka saa yine twagiye kubona tubona umuriro uratse! Amasasu hose mu nzugi za Kiliziya hacumba umwotsi. Tubyigana dusohoka tujya muri procure (nka hariya bubatse hotel ya Ste Famille) hari hato cyane ariko tubyiganira mu busitani buto bwari buhari, babwira Abahutu kwiyerekana bajya ku ruhande.

Ntibigeze barasa abantu mu kivunge. Bafataga abagabo umwe umwe bakarambika hasi bakamurasa mu mutwe. Barasa abantu benshi batagira umubare barabarasa nk’iminota 40.

Barashe n’abakobwa babiri (Hyacinthe Rwanga na Alice Mutarambirwa) hashize umwanya amasasu twayarambiwe twumva barashe mu kirere bavuga ngo "repli général". Ni uko baragenda badusiga aho. Imivu y’amaraso, induru, abatashizemo umwuka bahumeka nabi, ibintu bibi cyane ntazigera mbasha gusobanukirwa.

Padiri araza ahagarara aho arareba. Interahamwe ziciriritse ziza kwambura abantu inkweto, imikandara ku bayifite, imyenda, amakofi... Padiri ati “abatapfuye mwese mubyuke musubire mu Kiliziya”.

Nta mahitamo twari dufite dusubira imbere, atubuza guterura abantu bacu. Ese ubundi twari kubigenza dute? Ni uko tugeze mu Kiliziya, abakecuru cyangwa abasaza bakaguhereza ishuka cyangwa igitenge ngo genda unyorosere kanaka. Mbese ni agahinda, ni ishyano, ni ubunyamaswa...

Uyu munsi ni tariki 17 Nyakanga, nzagaruka ku wa 18 Kamena mbabwira uko byagenze uwo munsi mu 1994

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ubuhamya bwa Beatrice Uwera

Beatrice Uwera yavuze ku bihe atazibagirwa byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .