Ntabwo umuco Nyarwanda watera imbere nta bitabo Nyarwanda

Yanditswe na Hategekimana Richard
Kuya 5 Werurwe 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Mu ndirimbo yubahiriza Igihugu cyacu dukunda cyane ‘Rwanda Nziza’ havugwamo ko u Rwanda ari igihugu cyuje ibyiza byinshi birimo imisozi, ubutaka, ibirunga, amashyamba meza n’ibindi.

Ikirenzeho, muri iyo ndirimbo harimo ururimi rw’Ikinyarwanda nk’ikirango gihuza abatuye u Rwanda bose. Ikinyarwanda ni umurage ukomeye twahawe na Rurema.

Ibihugu byateye imbere haba ibyo ku Mugabane w’u Burayi, Aziya n’ahandi, usanga akenshi iterambere ryabo ryubakiye ku rurimi kavukire. Iteka usanga muri ibyo bihugu ibitabo bakoresha haba mu nzego za Leta, abikorera, mu mashuri ibyinshi biba biri mu rurimi rwabo kavukire. Nta ko bisa kugira igihugu kivuga ururimi rumwe, ni umugisha uruta iyindi.

Ni ikintu gikwiriye gutera ishema Abanyarwanda bose, by’umwihariko abanditsi b’ibitabo. Ibirenze ibyo, ubwanditsi ni kimwe mu bitekerezwaho muri gahunda zose za Leta haba muri gahunda gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi, NST1 (National Strategy for Transformation), haba mu cyerekezo cy’u Rwanda 2050, hose hagaragaramo uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo, byose bigamije iterambere rirambye ry’igihugu.

Ni ibyo kwishimira kandi kuba Guverinoma itekereza ku bwanditsi n’umuco, bikagaragarira mu kuba hari inzego zibishinzwe nk’Inteko y’Umuco.

Icyakora, uwo muco mwiza wo gusigasira ururimi n’umurage gakondo by’Abanyarwanda, bikwiriye kugaragarira mu byandikwa ariko no mu guteza imbere birushijeho abo bagira uruhare mu kubyandika.

Ni byiza ko inzego zose n’Abanyarwanda bose muri rusange, bumva agaciro k’inyandiko zanditse mu Kinyarwanda. Umuntu ntiyabura gushimira Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye bigena mu ngengo y’Imari yabyo amafaranga yo kugura ibitabo cyane cyane bagaha agaciro ibitabo byanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Icyakora, haracyari ibigo bimwe na bimwe usanga bidateganya ingengo y’imari yo kugura ibitabo cyangwa izindi nyandiko, banabikora ugasanga bibanda mu kugura ibyo mu mahanga. Dukwiriye kutaba ba Bangamwabo, tukizitura imigozi twaziritswe n’abakoloni aho batweretse ko ibyacu byose ko ari ibishenzi, ko ari bibi.

Birababaje aho mu mashuri amwe haba aya Leta ndetse n’ayigenga aho ujya mu masomero yabo ugasanga huzuyemo ibitabo by’abanyamahanga gusa, ku buryo uwageramo atazi neza u Rwanda, yakeka ko nta banditsi rugira. Hari n’aho ujya rwose ibitabo by’Abanyarwanda ukabisangamo, ariko ukabona ibimaze imyaka irenga 30 byanditswe, ukibaza niba muri iyo myaka nta bandi banditsi bavutse.

Mperutse kujya mu masomero anyuranye y’amashuri makuru na Kaminuza nshakayo ibitabo byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda ntungurwa no gusanga ari mbarwa. Nagerageje kuganiriza abashinzwe amasomero, bambwira ko abanyeshuri batabikeneye ko icy’ingenzi ari ukubona ibitabo biri mu murongo w’amasomo yabo. Birababaje!

Ibyo byanteye kwibaza ibibazo byinshi. Bishoboka bite ko umunyeshuri ari kwiga ashaka guteza imbere u Rwanda ariko ururimi rwarwo rutamureba? Ese ko hari gahunda ya Leta yo gutoza abana b’u Rwanda kuba intore mu nzego zose, bagatozwa umuco Nyarwanda, bakamenya kwandika neza ururimi rwabo nta gutegwa, ibyo bizagerwaho bite nta bitabo byanditse muri urwo rurimi bafite? Ubu se igitabo cyanditse mu Cyongereza, tukitegeho gutoza abana bacu umuco Nyarwanda kurusha icyanditse mu Kinyarwanda?

Ese ko n’abafite ingengo y’imari ahanini bigurira ibitabo byanditse mu ndimi z’amahanga, ahazaza h’Ikinyarwanda ni he? Ko nta rundi rurimi ruturanga twe nk’Abanyarwanda rutari Ikinyarwanda, aho kutaruha agaciro si ukwihemukira no guhemukira igihugu?

Baravuga ngo intore ntiganya, ishaka ibisubizo. Ni byiza ko twese haba abikorera, amadini, imiryango itari iya Leta, ibigo bya Leta, amashuri yose, duhagurukira rimwe, tukajya mu ngamba zo guhesha u Rwanda ishema dukunda Ikinyarwanda ndetse tunagikundishe abandi. Ibyo ntibizizana, ni ukwandika mu Kinyarwanda, ni ukugura ibyo byanditswe, ni ukubikwirakwiza.

Amasomero yose twe nk’abasomyi nituyasura, twishimire ko harimo ibitabo bivuga ku mateka y’u Rwanda byanditswe n’Abanyarwanda, tugure ibitabo bidusubiza ku isooko byuje indangagaciro na Kirazira, ibirimo siyansi, ibirimo ubuvanganzo, imivugo, ibisigo n’ibindi twihariye twenyine nk’Abanyarwanda.

Turangwe n’iryo shyaka ryo gukunda u Rwanda n’ibirugize. Dukomeze kuzirikana ko dufite umukoro ukomeye wo kubaka u Rwanda binyuze mu guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo. U Rwanda rwavuye kure, ruzurwa n’ubutwari bw’INKOTANYI zabohoye Abanyarwanda.

Iteka duhure tuzirikana icyo gihango, ibyo dukora byose tubikorere u Rwanda, duharanire gukomeza kubakira kuri uwo musingi ukomeye, maze u Rwanda rukomere mu nzego zose. Ntabwo u Rwanda rwaba urudaterwa ku masasu n’iterambere, ngo ruterwe mu nyandiko. Ntidukwiriye kwihaza mu biribwa gusa, ngo twibagirwe kwihaza mu nyandiko. Ntibikwiriye.

Ibi ni ibitekerezo bya Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda
HATEGEKIMANA Richard

Email: [email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .