Kuri RFI na Human Rights Watch ubuzima bw’Abanyarwanda ntacyo buvuze, icya mbere nuko basebya Guverinoma

Yanditswe na Grace Kamugisha
Kuya 12 Kanama 2020 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 4 Kanama 2020, Radio France Internationale (RFI) yasohoye inkuru ivuga ku mwanzuro wafashwe na Guverinoma y’u Rwanda wo kuraza muri stade abafashwe banyuranyije n’amabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Mu nkuru, umunyamakuru Laure Brulard yatesheje agaciro ayo mabwiriza yashyizweho, avuga ko ameze nk’agamije gutanga ‘amasomo’ kandi ‘akabije’.

Brulard kandi mu nkuru ye yavuzemo uburyo Human Rights Watch ihangayikishijwe n’ibyo yise “ifungwa rinyuranyije n’amategeko”.

Icya mbere gisekeje ni uburyo RFI na Human Rights Watch zumva ko zifite inshingano ya mbere yo kurinda abanyarwanda, kurusha Guverinoma y’u Rwanda.

Kubera ko Guverinoma ifite mu nshingano kurinda abaturage bayo, byatumye inafata iya mbere mu gutangana umucyo amakuru ajyanye na Coronavirus ariko biratangaje ko haba umunyamakuru cyangwa uwo muryango uharanira uburenganzira bwa muntu, nta n’umwe wabonye uwo mucyo wagaragajwe na Guverinoma y’u Rwanda ari nawo utuma hatangazwa umubare w’abantu barajwe muri stade.

Umuryango mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS washimye u Rwanda uburyo rukomeje guhangana na coronavirus, uvuga ko uwo mucyo mu kugaragaza amakuru y’icyorezo utuma u Rwanda ruza mu bihugu bike ku isi byabashije gukumira kwandura kw’abantu benshi.

Umuyobozi mukuru wa OMS Tedros Adhanom yagize ati “Ibyo u Rwanda rumaze gukora ni ubufatanye bw’imiyoborere ihamye, ubuvuzi bugera kuri bose, abakozi b’inzego z’ubuzima bitaweho ndetse n’itumanaho rihamye mu nzego z’ubuzima.”

Human Rights Watch na RFI zakabaye zigaragariza isi ahubwo ibihugu byananiwe gukorera mu mucyo nkuko bisabwa na OMS.

Igitangaje kurushaho, nta n’umwe mu bavuzwe muri iyo nkuru wavuze niba yaba yararenganyijwe. Bose bemezaga ko bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus kandi ko kuyubahiriza aribyo byafashije igihugu gufungura ibikorwa bimwe na bimwe.

Bamwe mu batanze amakuru muri iyo nkuru, bavuze ko ntacyo bibatwaye kujyanwa muri stade bakigishwa uko bubahiriza amabwiriza aho gucibwa amande y’umurengera nkuko bikorwa mu bihugu bimwe na bimwe by’i Burayi. Muri make , amabwiriza yo kwirinda Coronavirus mu Burayi niho ‘bikabije’.

Umuntu yakwibaza ngo niba Guverinoma idahisha ibyo ikorera abaturage bayo kandi Abanyarwanda nabo ntibinubire ko baba barenganyijwe ahubwo bakabona ko ingamba zashyizweho zikwiriye, ni iki gitera RFI na Human Rights Watch kuvuga ibitandukanye n’ibyo? Ahubwo se kuki batazamuye ikibazo nk’icyo ku ngamba zafashwe mu Burayi aho OMS itigeze igaragaza ko ihizeye nkuko yizeye ingamba u Rwanda rwafashe zo guhangana n’icyorezo?

Umunyamakuru wa RFI Laure Brulard atekereza ko ingamba zafashwe zikabije kuko abafatiwe mu makosa hari ubwo bamara amasaha atandatu muri stade batariye cyangwa ngo banywe ku mazi.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yavuze ko mu mitekerereze y’uwo munyamakuru, yumva Guverinoma yakabaye ifata amwe mu mikoro y’igihugu ikayajyana kugura ibisuguti ikanashaka imodoka zo gutwara abantu bakuru barenze ku mabwiriza babizi bagashyira ubuzima bwa bagenzi babo mu kaga.

Laure Brulard nta kibazo rwose kujya mu rugamba rwo guharanira uburenganzira bwa muntu ariko yari akwiriye guhera mu Burayi aho bafite amikoro ahagije kandi bibasiwe na Coronavirus cyane kurusha mu Rwanda.

Human Rights Watch ariko iyo iratangaje cyane. Aho gushimira Guverinoma ku kwishakamo ibisubizo byatumye ibasha kurinda abaturage bayo hubahirizwa guhana intera hagati y’abantu, irasaba ko amabwiriza y’ubutegetsi ashyirwa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ngo kuko bisa “nko gufunga umuntu nta rubanza rubayeho”.

Ibyo bikozwe, byaba gufata ibijyanye no kutubahiriza amabwiriza bikagirwa icyaha gihanwa n’amategeko ku buryo uwafashwe anywera mu kabari, asengana na begenzi be mu kivunge cyangwa se abafashwe bakina umupira w’amaguru bajyanwa mu nkiko bakazandikwa mu bitabo by’inkiko nk’abigeze gukora ibyaha.

Birasa nk’aho Human Rights Watch yifuza ko habaho ibihano ahubwo bikabije uburemere ibihari, bizasigara ari icyasha ku wabikoze.

Ese ni muryango nyabaki wita ku burenganzira bwa muntu, wirengagiza intego zo kurengera no kurinda rubanda harimo n’abatubahirije amabwiriza, ahubwo ugasaba ko habaho izindi ngamba zikakaye kurushaho?

Si rimwe si kabiri, Polisi y’u Rwanda yagiye isohora amatangazo ivuga ko abarenze ku mabwiriza bahabwa inzego z’ibanze n’iz’ubuzima kugira ngo barusheho kubasobanurira ingamba zo kwirinda coronavirus ari byo bo bita “gutanga amasomo’.

Ese Human Rights Watch na RFI bifuza ko abaturage bajyanwa mu butabera kuburanishwa kurusha kubamaza amasaha make muri stade ?

Mu bigaragara, uburyo Guverinoma y’u Rwanda ikoresha harimo kureba kure kandi bugamije kwigisha n’ubukangurambaga aho gufata amakosa asanzwe ngo agirwe ibyaha.

Nyuma y’amezi bamaze muri Guma mu Rugo, abanyarwanda uretse wenda bamwe, bazi neza ko ukwihangana kwabayeho kutapfuye ubusa.

Ikigaragara nuko intego ya Human Rights Watch na RFI ari ugusebya Guverinoma y’u Rwanda nubwo nabyo bisa nk’ibyo batabanje gutekerezaho neza.

Abafashwe barenze ku mabwiriza yo guhashya Coronavirus bashyirwa muri stade n'ahandi hisanzuye bakigishwa uko bakwiriye kubahiriza amabwiriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .