Nubwo inyandiko y’iyo filime yanditswe na Keir Pearson afatanyije na Terry George iteye amatsiko, ihabanye kure n’ubuzima bwa nyabwo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babayemo ubwo bari bahungiye kuri Hotel des Mille Collines mu 1994.
Ntabwo intego yanjye ari ukwivanga muri urwo rubanza, ibyo ndabirekera inzego zigenga z’ubutabera bw’u Rwanda. Icyakora byaba ari ubugambanyi kwemera kurebera imvugo zidasesenguye, zibogamye zikunze kwenyegezwa n’abanyamakuru bamwe bafatanyije n’abashinzwe kwamamaza Rusesabagina, ngo ziganze. Niyo mpamvu nshaka ko itangazamakuru ryumva neza uruhande rwagiye kenshi rwirengagizwa kuri icyo kibazo.
Ubuhamya bwinshi bwagiye butangwa n’abarokotse, bugaragaza Rusesabagina nk’uwari umuyobozi mukuru wa Hotel des Mille Collines cyangwa se ‘Hotel Rwanda’, nubwo atari byo na mba. Mu iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru Le Monde, Cyrille Ntaganira umwe mu barokotse yabwiye abanyamakuru ati “Rusesabagina yaraje atubwira ko tugomba kwishyura.” Ntaganira avuga ko yabashije kuguma muri iyo hoteli kuko umwe mu bo bari basangiye icyumba yemeye gusinya inyandiko yemerera Rusesabagina ko azishyura nyuma.
Undi mutangabuhamya, Immaculée Mukanyonga yavuze ko Rusesabagina yakupiye amazi n’ibiryo abananiwe kwishyura, bituma abari bahahungiye banywa amazi yo mu bwogero rusange (Piscine). Mu gitabo cye yise ‘Inside the Hotel Rwanda,’ Edourad Kayihura na we warokotse Jenoside, akaba yaramaze iminsi 100 yihishe muri Hotel des Mille Collines nyuma akaba umwe mu bashinzwe ubushinjacyaha ku byaha byibasiye inyokomuntu, kuri ubu buhamya we yongeyeho ibindi birimo uburyo urutonde rw’ababaga bahungiye muri hoteli n’ibyumba babagamo, Rusesabagina yabihaga radiyo z’abahezanguni b’Abahutu.
Hari ubuhamya bwa bamwe mu bayobozi b’abanyamahanga bakoreraga mu Rwanda mu 1994, babaye muri Hotel des Mille Collines buhamanya n’ibyavuzwe hejuru. Aba barimo uwari Umugaba w’Ingabo za Loni zari zishinzwe kugarura amahoro mu Rwanda, Gen Romeo Dallaire na Capt Amadou Deme. Bombi bababajwe n’iyo filime. Dallaire yavuze ko ‘atari [filime] nziza yo kureba kuko ingabo za Loni zari mu butumwa mu Rwanda ari zo zatabaye abantu kuri Hotel des Mille Collines, ntabwo ari umuyobozi wa hoteli ari we Rusesabagina”. Kuri Deme we, ngo iyo filime igaragaza ‘ibinyoma’.
Sundaram nta sesengura na mba yakoze kuri ibyo bihamya. Inyandiko ye ntivuga ku bimenyetso byatanzwe mu rubanza birimo na Rusesabagina ubwe wiyemerera ko yagize uruhare mu gushinga FLN, Guverinoma y’u Rwanda ifata nk’umutwe w’iterabwoba. Ibi bituma kwamagana uru rubanza kwa Sundaram ari ukwigira nyoninyinshi no kutareba kure.
Rusesabagina ashinjwa gushinga no gutera inkunga FLN, umutwe wemeye ku mugaragaro uruhare mu kwica inzirakarengane z’Abanyarwanda. Ntabwo Rusesabagina yemeye ibyo gusa, yanahamagariye ingabo za FLN “gukoresha uburyo bwose bushoboka…bagahangana n’ingabo za Kagame”.
Kuri Sundaram, nta kibazo abona mu kuba “imitwe yitwaje intwaro yahirika Kagame” kuko yamaze gufata Rusesabagina nk’umuyobozi. Kwirengagiza umubabaro w’abaturage b’Abanyarwanda, baburiye ubuzima bwabo mu bikorwa by’imitwe y’iterabwoba nka FLN, ni ibintu bitarimo ubunyamwuga kandi bibabaje cyane. Ku Isi hose, imitwe nk’iyo n’abayobozi bayo bagiye bahigwa bakagezwa mu butabera. Nta mpamvu byagera ku Rwanda ngo bibe umwihariko.
Ikindi kigaragaza ubusesenguzi butuzuye bw’uwanditse inkuru, ni uburyo avugamo iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda bwagiye bushimwa kenshi n’inzobere mu bukungu zirimo na Paul Collier. Kubera ko umuhate w’igihugu cyacu mu rugendo rutari rwitezwe rwo kuva ku gihugu cyasenyutse kikaba igihugu gitera imbere bidahuye n’ibyo yemera, Sundaram yagerageje kubitesha agaciro.
Yifashishije ubwumvikane buke hagati ya Banki y’Isi na bamwe mu barimu ba Kaminuza, nk’igihamya cy’uko “Kagame yabeshye imibare y’izamuka ry’ubukungu”. Aho gusubiza ikibazo cy’impaka ku buryo bwiza bwo gupima imihindagurikire y’ibiciro mu Rwanda, Sundaram azamura indi nkuru mpimbano itandukanye n’ukuri kw’ibibera mu Rwanda.
Izamuka ridasanzwe ry’ubukungu, kugabanyuka k’ubukene no kugabanya ubusumbane twagezeho nk’igihugu, arabyirengagiza. Sundaram hari aho avuga ko ‘bibabaje’ ariko ngo ari ibintu bitazirindwa kuba Abanyarwanda ‘bagana mu nzira y’ubugizi bwa nabi burenzeho’. Reka twizere ko hano yibeshye aho gushaka kuba rutwitsi, mu guha agaciro imyumvire y’imitwe y’iterabwoba yigaragaza nk’abacunguzi.
Guverinoma y’u Rwanda iha ikaze inama zivuye hanze, nk’uko duha ikaze ubufatanye bukomeye n’ibindi bihugu hatagendewe kubyo tudahuriyeho, ahubwo hashingiwe ku butwererane. Mu rugamba rwo kwigira, twemera ko buri gihe atari ko turi miseke igoroye. Icyakora twifuza ko uko amahanga abona amateka yacu no kwiyuburura kwacu, bishingira ku bimenyetso bifatika, aho kubogamira ku ruhande rumwe.
Mukantabana Mathilde, ni Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika no mu Muryango w’Abibumbye
Iki gitekerezo cyatambutse bwa mbere mu kinyamakuru Foreign Policy kiri mu rurimi rw’Icyongereza, cyahinduwe mu Kinyarwanda n’Ubwanditsi bwa IGIHE

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!