00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkuru ziciriritse za Zoellner ziri guhindanya izina rya The Washington Post

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kanama 2021 saa 02:34
Yasuwe :
0 0

Agahinda abantu bafitiye u Rwanda karacyagaragara muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, aho abenshi bibuka uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zananiwe gutabara mu bwicanyi bwo mu 1994 bwasize Abatutsi n’Abahutu ibihumbi 800 bishwe” aya ni amagambo y’inkuru Tom Zoellner wakoze ku gitabo cya Rusesabagina yanditse muri The Washington Post ku wa 18 Kanama 2021.

Ni inkuru yuzuyemo ubuswa n’ibinyoma ku buryo abanditsi bakuru b’iki kinyamakuru batakayemereye gutambuka, ariko ibara ry’uruhu rirahagije kugira ngo inyandiko z’umuzungu kuri Afurika zitambuke nubwo zaba zihonyora amahame agenga itangazamakuru.

Buri wese usomye iyi nkuru abasha kubona impande ebyiri muri buri rugero umwanditsi atanga, kuri buri ngingo atanga ashaka ko umusomyi agirira impuhwe umunyabyaha ruharwa.

Zoellner asaba Perezida Biden “gushyiraho igitutu kugira ngo habeho irekurwa ry’umugabo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigeze gushima kandi zikaba zitagomba kumutererana ubu”. Aha yavugaga umudari w’icyubahiro, Perezida Bush yahaye Rusesabagina mu Ugushyingo 2005.

Mu yandi magambo, Zoellner agaragaza ko Rusesabagina akwiye kugirirwa impuhwe kubera ko yahawe umudari mu myaka 16 ishize, atitaye ku byaha bya Rusesabagina agaragaza ko umuntu washimwe mu 2005 atandukanye n’uwatawe muri yombi muri Kanama 2020, nk’uko Joshua Hammer yabisobanuye mu nkuru ya The New York Times.

Zoellner ashaka ko inshuti ye igirirwa impuhwe ariko nta na nke afitiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Aba agamije kubatoneka iyo yanditse ko “Jenoside yo mu Rwanda” yahitanye abantu ibihumbi 800 bo mu bwoko “bw’Abatutsi n’Abahutu”. Mu gukora ibi aba apfobya Jenoside akayigira intambara ya gisivile, aho impande zombi zapfushije abantu.

Hejuru y’ibi akomeje gushimangira ivangura rye. Nta mpuhwe na nke afitiye abarokotse ibitero by’iterabwoba, inshuti ye iri gukurikiranwaho imbere y’amategeko.

Mu gihe umunsi wegereje ngo hatangazwe umwanzuro w’urukiko, abagizweho ingaruka bategerezanyije igishyika kugira ngo noneho bahabwe ubutabera ku babo bishwe, kuri Zoellner icyo yitayeho ni ugutera ubwoba umugabo umwe agaragaza nk’aho “ubutabera bw’u Rwanda bukorera mu kwaha kwe” kandi akaba akwiye “kubazwa ibijyanye n’irekurwa rya Rusesabagina”. Kuri Zoellner ni nk’aho Perezida Kagame ari we ukurikiranyweho iterabwoba aho kuba Rusesabagina.

Zoellner yararuciye ararumira ku mashusho agaragaza inshuti ye yemera ko abarwanyi ba FLN bakoze amarorerwa ari abayo, nubwo Rusesabagina ayita umutwe ushaka kubohoza u Rwanda “wagerageje gukoresha inzira zose z’amahoro bikaba byarananiranye” nk’uko muri Mutarama 2011 ubwo yaganiraga n’abanyeshuri ba University of Central Florida yavuze ko FDLR ari umutwe washyizwe ku rutonde rw’iy’iterabwoba na Amerika, washinzwe n’abahoze mu ngabo zakoze Jenoside.

Niba koko Zoellner yemeza ko nta bimenyetso bihari byo gushinja Rusesabagina, yagahaye urukiko umwanya wo kubyitangariza aho kurwitambika asaba ko habaho ukwivangamo kwa politike.

Byaturutse ku bimenyetso bitagira ingano byabonetse ku bufatanye bw’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi, hatabariwemo ubuhamya bw’ababyiboneye n’amaso kugira ngo buri wese harimo n’abafitiye impuhwe Rusesabagina babirekere urukiko kugira ngo abe arirwo rubifataho umwanzuro.

Birumvikana, mu buryo burimo ubwenge bakomeje gusaba ko urubanza ruba mu mucyo, ibintu Zoellner we adashaka kubera ko akeka ko inshuti ye izahamwa n’ibyaha ikurikiranyweho. Abantu bagira amarangamutima aba hafi bazirikana ko abakozweho n’ibikorwa bya Rusesabagina bakeneye ubutabera kandi ko badashobora kubirengagiza kubera ko ukurikiranwa ari inshuti yabo y’icyamamare.

Uretse kwisirisimba, Zoellner ashobora kujurira agasaba ko inshuti ye irekurwa hashingiwe ku bugiraneza, ariko yahisemo kubicisha mu nzira zitari zo, ahutaza abagizweho ingaruka n’ibitero ndetse anibasira umuntu ufite ubushobozi bwo kumugirira imbabazi nk’uko biteganywa n’itegeko, kandi ibi byashoboka mu gihe yaba amaze guhabwa igihano, ibintu adashaka ko bibaho.

Biranasekeje na none uburyo Zoellner asaba impuhwe z’umuntu yita umunyagitugu. Kwibasira Perezida Kagame bishobora kubabarirwa, ariko kwibasira abarokotse Jenoside n’ibitero nk’uko Zoellner abikora mu nkuru ye birenze urugero.

Nta kinyamakuru kigendera ku mahame y’umwuga gishobora gushyira hanze ibintu nk’ibi. Kuba The Washington Post yashyira hanze ibintu nk’ibi byo kwikunda bitarimo n’ubumuntu ni ugushyira imbere abazungu birenze urugero.

Zoellner ari gushyira igitutu ku butabera mu gihe abizi ko habura ukwezi ngo urukiko rusome umwanzuro mu rubanza rwa Rusesabagina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .