Ibaruwa ku babyeyi b’abanyeshuri bari mu rugo muri iki gihe

Yanditswe na Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 03:39
Yasuwe :
0 0

Iyi baruwa igenewe ababyeyi bose bafite abana b’abanyeshuri, cyane cyane bo mu mashuri yisumbuye, bakaba bari kumwe nabo mu rugo kubera ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ndifuza kubashishikariza kurushaho gukurikirana uburere bw’abana banyu igihe bari aho mu rugo, mwita by’umwihariko ku mikoreshereze yabo y’imbuga nkoranyambaga n’irindi tumanaho ryifashisha ikoranabuhanga.

Igihugu cyacu cyashyize imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zose muri rusange, no mu burezi ku buryo bw’umwihariko. Amashuri yacu nayo yinjiye neza muri uwo murongo wo gukoresha ikoranabuhanga.

Birashimishije ko bamwe mu banyeshuri barimo kuryifashisha neza: hari abarikoresha bagaragaza uko bashyira mu bikorwa ibyo bize (cyane cyane abiga mu mashami ajyanye na “ICT”); hari abakoresha murandasi bakurikira amasomo yashyizweho na Minisiteri n’ibindi bashobora kwishakishiriza; hari abasangiriraho n’abavandimwe n’inshuti amakuru abafitiye akamaro nk’ay’ishuri, ajyanye n’aho bakorera imenyerezamwuga (stage/internship), aho bakura imirimo y’ibiruhuko n’ibindi.

Harimo bamwe kandi bavugana ku mbuga nkoranyambaga n’abayobozi n’abarezi babo, babasiganuza cyangwa bagisha inama. Ibyo ni ibyo kwishimira no gushyigikira cyane, ku bafite ibikorwa remezo n’ubushobozi iryo koranabuhanga risaba.

Nyamara ntabwo iryo koranabuhanga ari ko bose barikoresha mu buryo bwiza gusa. Nagiye nitegereza uko abana b’abanyeshuri bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, Whatsapp, YouTube… ngasanga biteye impungenge.

Ibyo n’abandi barezi bishishikaje barabibona, kimwe nawe mubyeyi w’umutima niba ubyitaho.

Abo bana tuvuga baduteye impungenge ni abo tuzi, ni ababa batinyutse kutiyoberanya, dore ko hari n’abahindura amazina yabo, aho biga cyangwa bize, aho batuye n’andi makuru abaranga bashaka kujijisha! Ibyo ubwabyo nabyo biteye amakenga.

Ntabwo bidutera ishema na gato, kandi ndizera ko namwe ari uko, kubona umwana wacu (bikunze gukorwa n’abakobwa) ashyira ahagaragara ifoto imugaragaza yambaye imyenda migufi cyangwa imuhambiriye rimwe na rimwe inasa n’ibonerana ku buryo bwerekana uko ingingo hafi ya zose z’umubiri we ziteye, cyangwa akigaragaza aca amarenga aganisha ku myanya y’ibanga akoresheje ikiganza.

Siniriwe mvuga abambara imyambaro icagaguye! Ibyo byose mu by’ukuri ntibishobora kugira igisobanuro kizima, by’umwihariko bikozwe n’abo dushinzwe.

Munyihanganire, n’ubwo binteye isoni, dusubire inyuma ho imyaka isaga ibihumbi ijana na mirongo irindwi (170000), ari yo myaka ishize ngo muntu atangiye kwambara kuko yabonaga bikenewe kugira ngo abeho, ngire abo nibutsa akamaro k’umwambaro muri uyu mwaka wa 2020.

Ndabyibutsa abavandimwe bacu (cyane cyane bashiki bacu) tujya tubona hirya no hino no ku mbuga nkoranyambaga basa n’abatazi icyo umwambaro umaze, kuko hari igihe umubona ukagira ngo yasohotse mu nzu yihuta yibagiwe kwambara.

Reka mbibabwire uyu munsi nk’aho bo bavutse mbere y’iyo myaka ibihumbi ijana na mirongo cyangwa bakaba barasigaye mu mitekerereze y’icyo gihe! Ubundi umuntu uko yaremwe, agirwa mwiza n’uko yambaye akikwiza.

Inyamaswa ni zo zidakenera kwambara kuko hari ubwiza n’ubukomere bw’uruhu rwazo Uhoraho yaziremanye, bukaba buzitatse kandi buzirinze. Umuntu utambaye cyangwa wambaye hafi ya ntabyo we, aba yishyize mu kaga ku buryo butaziguye (kuko ashobora guhura n’imbeho n’izuba, ubushyuhe n’ubukonje n’ingaruka zabyo, ashobora guhura n’umwanda, ashobora gukomereka…) no ku buryo buziguye (kubera ingaruka z’ingeso mbi iyo myambarire ishobora gutera kuri we no ku wo yashoye mu gishuko).

Ibi mu by’ukuri ni ukwishyira hanze, bidatandukanye na bimwe tumenyereye mu kwamamaza ibicuruzwa bahendahendera abaguzi. Binyibutsa abana b’abakobwa n’abagore bishoye mu “mwuga” ugayitse wo kwerekana ingingo zabo zikwiye kugirwa ibanga ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi, mu rwego rwo gukurura abagabo, hagamijwe inyungu ahanini z’amafaranga no kwishimisha mu ngeso mbi. Abo ni bo ba bandi tumenyereye kumva bita mu Cyongereza ba “Slay queens”. Abana bacu ntibakababonekemo n’ubwo nta n’abandi twabyifuriza.

Nyamara tutitonze babamo, kandi wenda bamwe bageze muri ubwo “bushabitsi” (business) buteye isoni, butanakwiriye kuvugwa mu muco wacu, kandi noneho bakiri bato.

Abana bamwe bashobora gukwirakwiza ayo mafoto bikinira, nyamara bikagarukira kure kuko imbuga zimwe babishyiraho zitagira umupaka. Birebwa n’aba hafi kimwe n’aba kure; inshuti nyazo kimwe n’ababashuka; ab’inyangamugayo n’abatekamutwe; bikarebwa n’inkozi z’ibibi z’abagome zirimo n’izishobora kubashora mu icuruzwa ry’abantu no mu kandi kaga.

Ababyeyi bafite inshingano zo kumenya no kwita ku myambarire y'abana babo kugira ngo bambare ibibahesha agaciro

Icyo dusabwa nk’ababyeyi si ukubuza abana bacu gukoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ikoranabuhanga muri rusange. Ahubwo tugomba gushyigikira uko dushoboye ko babyifashisha, ndetse cyane, ariko mu buryo bubafitiye akamaro, butabarangaza cyangwa ngo bubakururire ibibazo.

Twabikora tugenzura ko iryo koranabuhanga barikoresha mu mwanya ukwiye, ko bakurikiraho koko amasomo n’ibindi byabajijura, ko bataribaho gusa ngo bibagirwe izindi nshingano, cyangwa ngo barangarire mu bidafite agaciro n’ibibasenya.

Gukurikirana imikoreshereze myiza y’iryo koranabuhanga ku bana banyu rero ntibyashoboka, babyeyi, namwe ubwanyu mutarikoresha (ababifitiye uburyo).

Ubu natwe twabishyize muri gahunda yacu kurusha uko byari bisanzwe. Ni yo mpamvu mbasaba nkomeje: ababishoboye nimwinjire mu mbuga nkoranyambaga (Facebook, Whatsapp, Instagram, Telegram, YouTube n’izindi), muzikoreshe, muganire n’abana banyu, murebe ibyo bavuga, ibyo bashyiraho, inshuti zabo, amatsinda (groupes) barimo, ibiganiro n’ibihangano bakurikira n’ibindi.

Ntabwo twirengagiza ko ababyeyi bamwe badashobora gukoresha ikoranabuhanga kubera kubura ubumenyi bw’ibanze, ibikorwa remezo n’ibikoresho, ku buryo usanga abana babo barabasize. Ariko na none mu rugo rutabifitiye uburyo haba hari n’amahirwe y’uko nta mwana wabona umwanya munini wo kurikoresha nabi, n’ubwo binababaje ko n’inyungu nyinshi rifite zitamugeraho uko bikwiye.

Nyamara hari n’ababyeyi babifitiye uburyo n’ubushobozi ntibabyiteho, bakabiharira abana: aba ni bo cyane cyane dusaba kuba hafi y’urubyaro rwabo. Kandi ntabwo kujya kuri izo mbuga nkoranyambaga bisaba ibya Mirenge ku Ntenyo cyangwa ubumenyi buhambaye ku mubyeyi usanzwe afite nibura telefone ikoresha murandasi, cyane cyane ko akenshi iyo umwana akoresha aba ari iy’umubyeyi we cyangwa undi umurera.

Mubyeyi, niba telefone umwana wawe akoresha ari n’iye bwite, ukwiye kuba uzi aho yayikuye, ukanamenya aho akura amafaranga y’ifatabuguzi (irya murandasi cyangwa iryo guhamagara); naho niba akoresha telefone z’abandi, wagombye kuba uzi ba nyirazo ndetse ukaba uzi ko ari abantu b’inyangamugayo.

Aho uzasanga umwana wawe arengera, cyane cyane mu mafoto ashyira kuri izo mbuga, uzamugire inama nk’inshuti n’umubyeyi. Natakumva uzamutegeke kubikosora kuko ubifitiye ububasha. Natabyemera, uzamwibutse ko amategeko agenga abanyeshuri abuza akanahanira imyambarire ikojeje isoni cyangwa itiyubashye, n’igihe yemerewe kuba yambaye imyambaro itari iy’ishuri.

Muri make, igihe kidasanzwe abana bacu bagomba kumara mu rugo kubera icyorezo cya Coronavirus cyabaye kirekire, kiracyakomeza kandi nticyoroshye. Ngo “Urugiye kera ruhinyuza intwari”! Icyakora iyo minsi yagenwe tuyigeze kure, niba Imana idufashije natwe tukabyitwaramo neza ntiyongerwe: “tuzashira impumu dutabarutse”.

Kugira ngo ibyo byose bizarangire neza nta mwana uducitse, ababyeyi mubifitemo uruhare runini: ndetse hafi ya rwose ni urwanyu. Ni mwe buyobozi bwa mbere bw’abana banyu: mugomba kubagira inama, kubayobora, ndetse, bibaye ngombwa, kubategeka gukora ibibafitiye akamaro no kubabuza ibishobora kubangiza. Nimwe ba mbere mushinzwe umutekano wabo; ni namwe barezi n’abarimu babo muri iki gihe. Izindi nzego zose zizaza zibunganira.

Nimubafashe rero gukoresha uko bikwiye iki gihe kidasanzwe: bagire gahunda y’umunsi; mubatoze kubasaba uruhushya cyangwa nibura kubamenyesha aho bagiye igihe batari mu rugo; mubafashe cyangwa mubashishikarize gusubiramo amasomo no kwihugura bifashisha ibyandikwa batahanye (notes), ikoranabuhanga n’ubundi buryo, banakora imikoro isanzwe n’imikoro-ngiro; bagire umwanya wo gukora imirimo y’amaboko; bagire n’igihe gikwiye cyo kuruhuka ariko bakoze.

Mwibuke ko kutagira gahunda bishora umuntu mu mutego wo kuba yakora ibibonetse byose, harimo n’ibishobora kumwangiza; mubarinde kwibera aho ntacyo bakora kuko ngo “ubunyanda ari nyina w’ingeso mbi zose”, ndetse mubarinde kwibagirwa ko bakiri abanyeshuri .

Mubibutse ko kwiga ari uguhozaho, kabone n’iyo haba mu rugo, kugira ngo mu mitwe yabo hatazarangara, ubumenyi n’inyota yabwo bigasimburwa n’ibindi bidafite agaciro, bityo kubagarura mu mwuka no mu buzima bw’ishuri bikazagorana cyangwa bikananirana.

Twongeye kubifuriza amahoro n’umugisha by’Imana birimo no gutsinda dufatanyije icyorezo cya Coronavirus, dushyira hamwe mu kubahiriza ingamba zo kugikumira kimwe n’ikwirakwizwa ryacyo, kandi tutazahajwe n’ingaruka z’izo ngamba.

Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie,
Umuyobozi wa Fr. Ramon KABUGA TVET School


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .