00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibaruwa ifunguye igenewe urungano

Yanditswe na Tuyishimire Théogene
Kuya 5 Kanama 2021 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baca umugani ngo ‘Ugira umugira inama aba agira Imana’. Niyo mpamvu mu buzima, ibitekerezo bya bagenzi bacu, inshuti, abavandimwe n’abandi bikwiriye guhabwa agaciro gakomeye kuko aribyo bituma twikebuka, tugakosora aho bitameze neza ahameze neza tukongera umuvuduko, ngo duharanire gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze.

Tuyishimire Théogene ni umwe mu baritaye mu gutwi mbere, yiyemeza kwifashisha ikaramu ye mu guhanura urubyiruko bagenzi be kugira ngo u Rwanda rukomeze kwanda mu mahanga ruhorane ‘ijabo n’Ijambo’ nkuko indirimbo yubahiriza igihugu ibitwibutsa.

Iki ni igitekerezo yifuje gusangiza urungano

Nshuti yanjye, Rungano;

Nejejwe no kukwandikira nkwifuriza amahoro, umuhate no guhatana ngo twigobotore ibihe bitoroshye turimo, bikubere ingabo idatezuka.

Muri iyi baruwa, nasubije mu buryo butsitse bimwe mu bibazo twibaza nk’urubyiruko , si ubunyanda bwatumye ntasubiza byose, ahubwo n’uko nanjye hari ibyo ntasobanukiwe neza. Mu mibereho ya muntu ntawe umenya byose, ariko ufite umuhate wo kumenya kandi akabishishikarira hari icyo asumbya utagenza atyo.

Inyota n’umuhate wo kumenya bikubere inshuti, kandi ujye iteka wibuka ko aho uri hose hakubera ishuri, bityo wibaze icyo wahigira nuko hakubyarira umusaruro.

Isi ni ngari ariko ikoranabuhanga ryatumye iba nk’umudugudu bityo ingaruka mbi z’ubumenyi buke cyangwa z’amakosa akozwe n’uw’ikantarange, na we aho uri zakugeraho mu kanya nk’ako guhumbya.

Impamvu ni uko utazi icyo iminsi ihatse, ni ngombwa ko wiyungura ubumenyi uko bwije n’uko bukeye, bityo ejo n’ejobundi hakazagusangea ukereye urugamba urwo arirwo rwose.

Ubumenyi nkushishikariza kugirira inyota, ndakwibutsa ko butazatuma ibibazo bizimira ahubwo buzagufasha guhangana nabyo no kubyigobotora.
Urukundo rwawe rwo gosoma ibitabo uruvomerere rutohe, kandi umutima wo kumenya uwukomereho. Ujye usoma kandi usangize abandi ubumenyi wungutse birakwiye, gusa ibyanditswe byose siko biba ari ukuri cyangwa ngo bibe ihame, bityo uragenzure kandi ushungure, mubyo usoma ibyakubaka abe ari byo wubakiraho ubumenyi uvoma mu gusoma, kandi ibiri ukuri, ubigabire icumbi.

Uritondere abandika bashyize imbere indonke cyangwa imbehe, kuko no ku zuba ry’impeshyi ntibatinya kubeshya ko umusonga ubazonze. Bene abo rero batuma inzira yari nyabagendwa, ihinduka inzitane, icyari icyizere kigahinduka inzitizi. Urakomere ku kuri, kandi ikiri icyawe ukirinde bitinde ndetse bizire iherezo.

Impungenge uterwa n’imbuga nkoranyambaga, ni ikibazo usangiye n’imbaga ya benshi, bibaza imikoreshereze ndetse n’ingaruka z’izo mbuga. Uko mbibona izo mbuga zigira ingaruka nziza cyangwa mbi bitewe n’uko nyir’ubwite azikoresheje, kuko ntitwavuga ngo ni mbi kandi hari abazikoresha mu bucuruzi, bamenyekanisha ibicuruzwa byabo, byongeye kandi bakazifashisha bafasha ababagana.

Ku rundi ruhande hari abazikoresha mu buryo bubi kugeza aho zibazanira uburwayi bw’agahinda gakabije. Bityo rero nsanga nyiri ubwite afite uruhare mu kugena ingaruka izo mbuga zigira mu buzima bwe, amahitamo ni ayawe.

Bitewe n’icyerekezo wahaye ubuzima bwawe, ukwiye no kugena uko ukoresha izo mbuga. ukazigenera umwanya runaka kandi utabangamiye izindi gahunda. No mu gihe uzikoresha, ni ngombwa kwita ku bigufitiye umumaro kurusha ibindi, kugira ngo igihe wihaye cyo gukoresha izo mbuga nikirangira, ube wamaze gukora iby’ingirakamaro.

Urwatubyaye rukeneye urubyiruko rushyize hamwe mu gukemura ibibazo no kugera ku cyerekezo cyiza rwihaye. Ibyo ntibyagerwaho abarwo bose badashyize imbaraga zabo hamwe. Hari abo usanga badacana uwaka kandi bitewe n’impamvu ingana ururo. N’iyo byaba ibya wa mugani ko “ntazibana zidakomanya amahembe, urumva bikwiye koko ko Benimana babana barebana ay’ingwe?

Ntibikwiye rwose. N’aho waba ubiziho babere umuhuza n’umwunzi ubegere uti “Mbaziho ubushobozi, mushishoze mushakire hamwe umuti, mwongere muturane mutuje kandi mutekanye, mubikorane umwete hato bitazabyara umutego mutindi.”

Nihagira icyongera kubisoba kandi, nti mugasubiranemo nk’abatavuka i Rwanda, ahubwo mujye musobeka imbaraga muhuze ibitekerezo. Mutekereze icyakemura ikibazo kandi kikabateza imbere.

Imbere heza, hazera imbuto tubiba uyu munsi. Umunsi ku wundi ujye ubizirikana kandi ushishikarire kubiba imbuto z’indobanure.

Mu kubiba kwawe jya wibuka ko urwiri ruza rutabibwe, uhorane amakenga kandi wishakemo imbaraga zo kurinda imbuto zawe. Umurima wawe uwubagarire ku gihe kandi ibyonnyi byose ubihindire kure.

Inama uruhuri zizahurira iwawe, ariko ndakwibutsa ko umurima uhinga ari uwawe. Urumve udatinze, gusa ushungure cyane uzirikana ko uburo bwinshi bubishya umusururu. Izikubaka kandi zinyuze icyerekezo washimye, uzishingireho indi ntego, bityo ejo urangamiye, hazabe imbonera mu mboni y’imbaga.

Ibyo waretse kwiga no gukora bidatewe n’uko nta mumaro bifite ahubwo bitewe n’amagambo y’abacantege, n’abadasobanukiwe iby’uko ubayeho, ndagushishikariza kubisubukura kuko bitabaye ibyo wazashiduka ntacyo ukoze, kuko icyo wakora cyose Rubanda ntiruzabura guhwihwisa, bitewe wenda n’ubumenyi buke, kudasobanukirwa, ishyari cyangwa kwikuraho umugayo w’ibyo rutabashije gukora.

Kora igikwiye mu gihe gikwiye, ureke abavuga bavuge, “Ntawe ubuza inyombya kuyomba.” Uwo ni umugani w’abacu, bamenye kuva kera hose na kare, ko uw’umurimo aruta uw’uwumunwa.

Useruke wemye, ukereye imihigo, uhigire gushakira urwakubyaye imbuto n’amaboko. Amaboko yawe ahore anoza umurimo. Aho uri hose ubabere urugero rutageruye rw’umurava, ubwitange n’ubupfura, bikwiye kuranga buri wese uvuka i Rwanda.

Uvuka iwacu utagenza nk’abaho, ngo arangwe n’ubupfura n’ubumuntu bikwiye uw’i’Rwanda, jya umugaruza ineza, umwereke umurongo ukwiye.

Kuko ari uwacu ntakumuhana, ariko niyigira icwende, kandi wari wakoze iyo bwabaga ngo umuganure mu murongo ukwiye, ku bwanjye ndumva wamurekera igihe kizamugenera ikimukwiye.

Indangagaciro z’ubunyarwanda uzikomereho kandi uko bwije n’uko bukeye uharanire ko urwakubyaye rwogera imahanga, abiha kuruhangara bitwaje mvahe na jyahe, ntubahe icyuho. Uhore wuhirira buri rurabo rwiza rutatse u Rwanda, kandi gutera urundi rusanga izisanzwe, ntubifate nk’inshingano zisanzwe. ahubwo ubikorane umwete kugira ngo rwogere hose mu byiza none n’ejo.

Isi ni urusobe rw’ibidasesenguye, witonde udatonekara kandi ntutinde utadindira. Mu bo mubana, ugira icyo agusumbya uramwigireho utamwigana ahubwo urushako kubaka uwo uri we. Uwo ugize icyo usumbya uramuhugure, wabona ariwe buramiro bwawe bw’ejo, ntawe umenya icyo iminsi ihatse kandi ngo iteka inzovu mu rwabya. Ibyo nakubwira ni byinshi ariko ubwira uwumva ntavunika.

Utashye umukozi wese umubwire akomeze akere umurimo, ahore akorana umurava, umuvuduko w’iterambere burya uva mu kwiyuha akuya.

Umucuruzi mubwire uti “ubucuruzi ukora ubukorane ubunyamwuga n’ubunyangamugayo nk’uko bisanzwe, ni byo bituma abakugana banyurwa n’ibyo ukora, ndetse bakakurangira n’abandi, kuko bazi ko mubyo ukora uri nta makemwa.”

Abarinda ubusugire bw’u Rwanda aho bari hose nti “barukotanire, rusugire rusagambe, ubusugire bwarwo bugume bube ntavogerwa.”

Abanditsi bose nti “Mukomeze mwandike amateka y’urwababyaye nibwo buryo bwiza bwo kuyarinda no guhangana n’abashaka kubara inkuru z’iwacu batatubajije, bibwira ko batuzi kurusha uko twiyizi.”

Ababyeyi bose nti “Sinabona uko mbashimira mukomeze murere u Rwanda uko bikwiye, ntiruteze kongera kuraga gito kuko murera neza”

Uri ibwotamasimbi akomeze aruheshe ishema, arutake ibi bitanaze, anyomoze abarutaranga, kandi kurushakira imbuto n’amaboko bimubere intego nyamukuru.

Urungano rwose nti "Kujya mbere, bibimburire izindi ntego."

Mugire amahoro.

Urubyiruko niyo maboko y'u Rwanda uyu munsi n'ejo hazaza

Tuyishimire Théogene


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .