00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Himbara yumva ate ko Obama yamugisha inama n’izo yatanze mu Rugwiro zaranzwe?

Yanditswe na Kabagambe R. Ignatius
Kuya 30 Nyakanga 2021 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Iyo umuntu ari mu marushanwa nta ntego afite, arimo bimwe byo kubamo gutyo, ahora arwanira no kugaragara gusa byo kurangiza umuhango. Mu gihe cyose agihumeka, asezeranya abamushyize mu kibuga kwigaragaza uko byagenda kose.

Abafana be na bo baba barabimenyereye ko icyo ashoboye ari urusaku gusa, icyo bamutegerejeho ni ugukangata nka kumwe k’urusaku rw’igikeri kutabuza inka gushoka.

Nyuma y’iminsi agerageza kurwanya iyoherezwa ry’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bikamupfana, David Himbara, ‘umwanzi utakivugwa’ w’u Rwanda yabonye ikindi ahugiraho kimubabaje.

Uyu mugabo yatunguwe n’itangazo ryashyizwe hanze ku wa 27 Nyakanga 2021, rivuga ko Perezida Barack Obama yabaye umufatanyabikorwa wa NBA Africa.

Himbara ashaka kumvikanisha ko Obama yakabaye yarabanje kumugisha inama mbere yo gusinya ubwo bufatanye. Kuba atarabikoze ngo ni ‘amakosa akomeye’ ndetse ngo ‘Obama afite abajyanama badashoboye!”

Biratangaje uburyo umuntu inama ze zanzwe mu Rwanda mu myaka icumi ishize kubera ko zitari zikijyanye n’igihe, uyu munsi yiyumva nk’umuntu ugishoboye ushaka kugira inama Perezida Obama!

Nta kundi ariko nyine Himbara na we yaratunguwe. Twese tuzi ko ari byiza kumenya agaciro k’umuntu ariko nanone si byiza kwiyemera.

Icyakora, nta kindi yakora uretse kwiyemera kugira ngo akomeze yemeze abantu ko akiri inzobere ku bibera mu Rwanda. Hari umunsi yigeze kwikomanga mu gituza, ngo ko Perezida Kagame yamuvuzeho nk’umwe mu bahoze ari abakozi ba Leta bahindutse abanzi b’igihugu uba muri Canada.

Himbara aracyifata nk’umukozi wo muri Village Urugwiro ari nabyo bimutera kutumva uburyo hari imishinga ikomeye igerwaho atagishijwe inama cyangwa atabizi. Ari kunenga icyemezo cya Obama, nyamara ntazi n’igihe Perezida Kagame na Masai Ujiri, Perezida wa Toronto Raptors babereye inshuti. Icyakora azi neza ko umubano wabo umaze igihe umeze neza.

Uwo mubano ni wo aheraho avuga ko wagize uruhare mu kumvisha Obama kugirana ubufatanye.

Biragaragara ko uyu mugabo akiyumva nk’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru ndetse kuba atakiri we, byamusigiye agahinda gakomeye.

Byaramunaniye kumva ko atakiri umwe mu ba hafi ba Perezida Kagame. Ibi biragaragaza ko aribyo byihishe inyuma y’imitekerereze ye. Ni byo bituma yibagirwa ko iby’ahahise byahise, Leta y’u Rwanda igeze kure.

Bishoboka bite ko agikomeje kwibaza igihe, uko byagenze n’impamvu umushinga runaka u Rwanda rwagizemo uruhare wagezweho atabizi?

Reka twizere ko azabikira vuba.

Himbara ntarakira ko atakiri umuyobozi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .