Icyakora nubwo ari ikibazo cyageze kuri buri wese, ubuzima bwo bugomba gukomeza kandi muntu akabigiramo uruhare. Ibihugu biracyakeneye umuturage ngo bikomeze kubaho no gutanga serivisi abenegihugu bakeneye.
Ubukungu ni inkingi ya mwamba yo kubaka igihugu ndetse n’iterambere rirambye ry’abaturage.
Ibihugu byose amikoro yabyo y’ibanze ashingira ku ku misoro.By’umwihariko muri iki gihe abaterankunga bandi absa n’abagabanyutse, ibihugu byinshi biracungira ku baturage cyane cyane ibidafite imitungo kamere ihagije.
Burya iyo abagomba gusora basoze neza baba bubatse igihugu, baba bubatse Imiryango yabo, baba bubatse ejo heza h’ibihugu byabo.
Icyorezo cya COVID-19, ntigikwiye kuba impamvu yo kudatanga imisoro ahubwo nicyo gihe cyiza cyo gukora cyane duharanira kubaka igihugu bikadufasha kudatsikamirwa na COVID-19 kwimakaza indangagaciro y’umusoreshwa mwiza.
Mu nyungu nke umuntu yabonye, akwiriye gutekereza ko umusoro ari ingenzi ngo na wa wundi wo hasi utagize icyo abona abashe kwivuza, abashe kubona umuhanda cyangwa umuriro w’amashanyarazi, ejo nawe azabe atagikeneye gufashwa ahubwo afasha abari munsi ye.
Abasoreshwa dukwiye guhora iteka tuzirikana ko kizira kugira umururumba,ubusambo n’inda nini byo kunguka tugashaka no kwikubira umusoro ugenewe guteza imbere igihugu.
Abanyarwanda dukomeze kurangwa n’indangagaciro z’umusoreshwa mwiza Kirazira tuzizirikane mu mikorere yacu, imyifatire ndetse n’imitekerereze.
Burya iyo udatanze umusoro uba usenye igihugu, uba usubije inyuma igihugu, uba utifuriza iterambere igihugu cyawe. Niyo mpamvu amategeko ahana abateshutse kuri izo ndangagaciro zibereye y’umusoreshwa mwiza.
Dukomeze kwirinda umwanzi COVID-19 twubahiriza amabwiriza yose adufasha guhashya COVID-19,tuba Intangarugero mu gutanga imisoro bityo amashuri, imihanda myiza, amavuriro ndetse n’ibindi bikorwaremezo birusheho kwiyongera no gutera imbere.
Hategekimana Richard
Perezida w’Impuzamiryango Iharanira Iterambere rirambye ry’ubukungu mu Rwanda.(Network for Sustainable Economic Development Organizations,NSEDO)
E-mail: [email protected]

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!