Bisaba iki ngo Umujyi wa Kigali uzabe ufite amacumbi ahagije mu 2050?

Yanditswe na Shyaka Jeremie
Kuya 15 Werurwe 2021 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Hashingiwe ku gishushanyo mbonera gishya cy’Umujyi wa Kigali mu 2050 n’umuvuduko w’Intego z’Umuryango w’Abibumbye zigamije Iterambere rirambye mu gukurikirana intego yayo y’iterambere rirambye ya 11 (SDG11) igira iti “Dukore imijyi n’imiturire y’abantu bose, itekanye kandi irambye” bitarenze 2030), iki gishushanyo gishya cy’umujyi kirateganya ko uzaba utuwe n’abaturage miliyoni 3.8.

Icyo gihe Umujyi wa Kigali uzaba ufite ubucucike bukabije bugera ku baturage 5198 kuri kilometero ndetse n’imirimo mishya izaba igera kuri miliyoni 1.8.

Iyi gahunda nshya y’igishushanyo cy’umujyi kivuguruye igamije kuzuza igishushanyombonera cyo mu 2013 ndetse izayobora ubukungu n’imibereho y’umujyi mu myaka 30 iri imbere.

Kigali ubu ifatwa nk’umujyi utuwe cyane ndetse mu gihe kizaza, biteganijwe ko izaba ifite abaturage bagera kuri miliyoni 3.8 mu 2050, ikava kuri miliyoni 1.6 iriho ubu.

Ubwiyongere bwihuse bw’umubare w’abageze mu zabukuru n’ubwiyongere bw’urubyiruko rudashobora kubona ubushobozi bwo kuva mu rugo bizatuma hakenerwa inzu nyinshi.

Hakenewe inzu nyinshi zubatswe mu buryo bujyanye n’igihe, ku buryo buzaba bunogeye ibyiciro byose by’abaturage ndetse izo nzu zigomba kubakwa mu buryo bujyanye n’uko ibyo imiryango ikeneye bizagenda bihinduka.

Inzu z’ejo hazaza muri Kigali zigomba kuba zishoboye guhangana n’ihindagurika ry’ikirere kandi zikoresha ikoranabuhanga rijyanye n’ubushyuhe, umutekano no korohereza amaposita.

Hakenewe ikoranabuhanga muri izo nzu n’udushya mu gushushanya inzu zagenewe abaturage barengeje imyaka 65 ku mbongamizi bakunze guhura nazo zirimo kugenda bigoranye, kwigunga n’ibindi.

Mu rugendo rugana mu 2050, hakenewe ikoranabuhanga rizahindura inzu mo ikusanyirizo n’ububiko bw’ingufu n’amashanyarazi hatifashishijwe lisansi n’izindi ngufu tubona ubu, ku buryo nko gushyushya mu nzu, gushyushya amazi bidasaba gukoresha amashanyarazi asanzwe.

Mu cyerekezo gishya, imodoka z’amashanyarazi zizibandwaho mu kurinda ibidukikije. Imitungo itimukanwa yose izaba ifite aho bacomekera mu kurahura umuriro w’ingufu. Buri rugo ruzaba rufite ubushobozi bwo gukurikirana imikoreshereze yarwo y’imbaraga z’ingufu mu buryo buhuje.

Mu gihe ingufu z’amashanyarazi zigenda ziba ingenzi, harateganywa uburyo buzajya bwifashishwa ku buryo ibikoresho bitari ngombwa bikoresha amashanyarazi bihagarara mu gihe igiciro cy’amashanyarazi kiri hejuru.

Hakenewe iki kugira ngo ibyo bigerweho?

Hakenewe igishushanyombonera cy’imijyi y’uturere uko ari dutatu tw’umujyi wa Kigali. Ibi birahamagarira abayobozi ba leta bafite mu nshingano imibereho myiza y’abaturage kwiyemeza gutegura imijyi ivanze, yegeranye kandi ihuriweho aho inzu zubakwa ku murongo umwe, ibidukikije bikajya hamwe n’ibindi.

Dukeneye igenamigambi ry’imijyi ririnda kwishingikiriza ku modoka bwite ahubwo tugashyira imbere umujyi aho abaturage bazaba bakorere hafi y’aho batuye ku buryo baba bashobora gukora urugendo ruto n’amaguru cyangwa ku igare.

Kugira ngo bigerweho, abikorera bakeneye gushora mu ikoranabuhanga rishya mu gufasha uburyo bworoshye bwo kubona ubutaka, kubona ibyangombwa by’ubutaka, guteza imbere ibikorwa remezo byo mu mijyi, kubaka no gushora mu nzu zihendukiye buri wese kandi zigezweho.

Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho bigoye cyangwa bidashoboka gukusanya inkunga ku isoko ry’imari n’imigabane, abikorera bakeneye gukorana na Guverinoma z’ibihugu cyangwa za Leta kugira ngo bashyireho uburyo bwo kubona inguzanyo ziboroheye kandi zishyurwa mu gihe kirekire.

Abikorera bashobora kwishakamo ubushobozi kandi bagashyira hamwe bakubaka ikigo gifite imbaraga gitera inkunga cyangwa gishora mu mishinga yubaka inzu zigezweho (Real Estate Investment Trust (REIT). Iki kigega gishobora kuba ingenzi mu gufasha kubaka inzu zikodeshwa kandi zihendukiye benshi mu mujyi.

Hekenewe kandi ishoramari mu buryo burambye bwo gushushanya inzu zifasha mu kugabanya ingufu z’amashanyarazi zisanzwe, hifashishijwe ibisenge bibungabunga ibidukikije bitanga ingufu z’amashanyarazi.

Abashinzwe iterambere ry’umujyi bagomba gukorana n’ibigo by’amashuri na za Kaminuza kugira ngo bongere ishoramari mu bushakashatsi kandi bashishikarize guteza imbere ubumenyi mu by’imyubakire.

Mu isesengura rya nyuma, nubwo igishushanyombonera cya Kigali cyibanda cyane ku bikorwa bya leta, izi ngamba zikeneye uruhare rwa buri muturage kimwe n’abayobozi kugira ngo bigerweho neza.

Urugero, abaturage bashobora gufata ingamba nko gutunganya imbuga zabo, kurema ubusitani bwo hejuru y’ibisenge bityo tugakomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, tugabanya ihumana ry’ikirere.

Umujyi wa Kigali ukeneye amacumbi ahagije yo kuzatuzamo abasaga miliyoni 3.8 bazaba bayituye mu 2050

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni igitekerezo cya Shyaka Jérémie, inzobere mu bwubatsi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .