00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yatsinze abakeba kurusha Azam FC, izishime by’ikirenga nisezerera Pyramids FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 August 2024 saa 07:47
Yasuwe :

Abakunzi ba APR FC bari mu bicu nyuma y’uko ikipe yabo yasezereye Azam FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ariko akazi gakomeye kandi k’ingenzi kayitegereje mu ijonjora ritaha izahuramo na Pyramids FC yo mu Misiri aho yahita igera ku ntego imaranye igihe kirekire yo kugera mu matsinda.

Kuva ku bari muri Stade Amahoro, ukagera ku barebeye umukino mu bice bitandukanye n’abumvise ibyawuvuyemo, benshi mu bakunzi ba APR FC bishimiye bidasanzwe intsinzi y’ibitego 2-0 iyi kipe yabonye kuri Azam FC ku wa Gatandatu.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yari yatsinzwe umukino ubanza ku gitego 1-0, yasabwaga gutsinda byibuze ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri kugira ngo ibashe gusezerera Abanya-Tanzania ndetse byarangiye ibigezeho.

Kubera iki APR FC yishimye bidasanzwe? Uretse kuba iyi kipe yaragize umukino mwiza, hari impamvu nyinshi zasembuye ibyishimo byayo nubwo na none byari kuba ari ipfunwe n’ikimwaro gikomeye iyo isezererwa iri mu rugo kandi na none rugikubita.

APR yabonye intsinzi ya mbere ku bakeba by’umwihariko abafana ba Rayon Sports

Mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo Rayon Sports yizihizaga Umunsi w’Igikundiro yari yatumiyeho Azam FC, ijambo ryagarutse kenshi mu byavuzwe n’abashingwabirori b’uwo munsi ni CAF Champions League.

Si uko Rayon Sports yitegura iri rushanwa iherukamo mu 2019, ahubwo ni uko ikipe yari yatumiye mu mukino wa gicuti ari yo yagombaga guhura n’umukeba APR FC.

Hejuru y’umukino wa gicuti, amakipe yombi yubatse ubucuti ndetse abakunzi ba Rayon Sports bari mu bari bashyigikiye Azam FC muri Stade Amahoro, bacira APR FC akatari urutega imbere y’Abanya-Tanzania.

APR FC yasubije kandi abari bamaze iminsi bayinnyega

Mbere yo guhura na Azam FC, iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yari ku gitutu cyinshi cy’itangazamakuru na bamwe mu bakunzi bayo ndetse igasekwa n’abakeba nyuma y’uko itahiriwe n’imyiteguro yagize aho yatakaje CECAFA Kagame Cup itarimo amakipe akomeye mu karere, FERWAFA Super Cup yahuyemo na Police FC ndetse ikanatsindwa irushwa na Simba SC mu mukino wa gicuti.

Ibi byajyanaga no kuba hari abakinnyi bashya yaguze batifashishwaga n’Umutoza Darko Nović wakomeje gushimangira ko bataragera ku rwego yahita abakinisha, bigaha icyuho abanenga ubuyobozi bwa APR FC kugura nabi kandi itanze umurengera aho bivugwa ko yashoye agera kuri miliyari 1,2 Frw muri iyi mpeshyi.

Iki gitutu no kubona ko harimo ikibazo koko, biri mu byahagurukije ubuyobozi bukuru bwayo ndetse n’ab’imbere mu ikipe basaba Umutoza Darko Nović guhindura imitekerereze ku ikipe akinisha.

Kuba APR FC yari yatsinzwe umukino ubanza wa Azam FC wabereye muri Tanzania, ikabasha kuyisezerera muri Stade Amahoro, byagombaga kuba ishema rikomeye ku bari ku gitutu kurusha abandi.

Ariko se kuki APR yakwishima bidasanzwe gutya ku Ikipe nka Azam FC ndetse mu ijonjora rya mbere?

APR FC imaze igihe yarabaye ikipe ntoya mu marushanwa Nyafurika

Uyu munsi hari abavuga ko gutombora Azam FC iri mu makipe akomeye muri Tanzania byaba ari akagambane kugira ngo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ivemo rugikubita. Oya, utekereje gutyo waba utazi umupira w’amaguru uvuga.

APR FC imaze igihe itarenga ijonjora rya kabiri mu marushanwa Nyafurika yitabira, bityo buri uko isohotse ikajya mu gakangara k’amakipe mato agiye gukina CAF Champions League, aba ashobora guhura hagati yayo cyangwa agatomborwa n’ayisumbuyeho agomba guhura n’ayoroshye.

Ni uko yisanze imbere ya Azam FC yabaye iya kabiri muri Shampiyona ya Tanzania irimo amakipe amaze iminsi yitwara neza, ya Simba SC na Young Africans, ariko na none idafite ibigwi bihambaye nka yo.

Ni byo buri ntambwe uteye uba ugomba kuyishimira ariko ubuyobozi bwa APR FC n’abakunzi bayo baracyafite akazi katoroshye aho bazahura na Pyramids FC yo mu Misi mu ijonjora ritaha.

APR FC izishime by’ikirenga nisezerera Pyramids FC

Intego ya APR FC ni ugukina amatsinda y’amarushanwa Nyafurika, akaba ari na byo bizayisubiza mu makipe y’amazina kuri uyu Mugabane.

Niba Darko Nović yarerekanye ubuhanga bwe ku mukino wa Azam FC, ntekereza ko buri mukunzi wa APR FC yakwifuza kubona anabugaragaza kuri Pyramids FC izahura na yo mu ijonjora ritaha rizaba muri Nzeri.

Pyramids FC yo mu Misiri ifitanye amateka akomeye na APR FC dore ko yayinyagiye ibitego 6-1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Cairo mu 2023 mu gihe ubanza w’i Kigali wari warangiye ari ubusa ku busa.

No kuri iyi nshuro, amakipe yombi agiye kongera guhurira mu ijonjora rya kabiri ndetse ni ho intego za APR FC zishingiye kuko iramutse isezerewe na bwo yaba yongeye kugira umwaka mubi.

Uyu ni umwaka wa kabiri APR FC isubiye kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga ndetse kuri ubu ifite abakinnyi 13 batari Abanyarwanda bakabaye bayifasha kugera ku nzozi z’amatsinda imaranye imyaka myinshi.

Gusezerera iyi kipe yo mu Misiri byaba bisobanuye byinshi birimo kugera muri ayo matsinda azakinwa kugeza hafi hagati mu mwaka utaha, gucecekesha abakeba bahora babibutsa ko bo bayakinnye no kwihimura kuri Pyramids FC iri mu makipe akize muri Afurika.

Ibyishimo by’umukunzi wa APR FC ni aho bizaba bishingiye, igihe izasezererwa na Pyramids FC bizaba bisubiye irudubi ndetse no gusezerera Azam FC bizaba bibaye impfabusa.

Chairman wa APR FC, Col. Richard Karasira, ahoberana n'Umutoza Darko Nović ubwo iyi kipe yari imaze gusezerera Azam FC ku wa Gatandatu
Gusezerera Azam FC byari ibyishimo bikomeye ku buyobozi bwa APR FC, abakinnyi n'abatoza
Umunyezamu wa kabiri wa APR FC, Ishimwe Pierre, yishimira intsinzi imbere y'abafana bayo na bo bari mu bicu nyuma yo kurenga ijonjora rya mbere rya CAF Champions League
APR FC izongera guhura na Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora ritaha rizakinwa muri Nzeri
Abakinnyi ba APR FC bacecekesheje abari bamaze iminsi banenga urwego rwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .