00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika: Ubudaheranwa, kwiyuburura n’inzira igana ku majyambere

Yanditswe na Dr. Twahirwa Setako
Kuya 3 September 2024 saa 07:24
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite bya Dr. Twahirwa Setako.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikuze cyane muri Afurika, ibi rukabihuriraho n’u Buyapani muri Aziya cyangwa u Bwongereza mu Burayi. Ubu ntawe rwigana, by’umwihariko ufatiye kuri ibi bihugu bihanzwe vuba. Rushaka gusa kugira umwimerere mu miyoborere yarwo, hashingiwe ku migirire y’abakurambere barwo.

Iki gihugu kiri kugerageza gutekereza ku bikomere byacyo bifite aho bihuriye n’isi y’abakoroni, ba mpatsibihugu n’abambari babo mu isi.

Ni igihugu kiryamiye amajanja mu buryo buhoraho kandi kizi uburyo bwo kwirwanaho kuko, mu nzira yacyo, gihuriramo n’abo bambari ba ba mpatsibihugu n’abandi bakoreshwa na bo muri Afurika. Abo ni bo bateza umutekano muke, bakabiba amacakubiri n’urwango rushingiye ku bwoko.

Kubera gahunda ya “Bacemo Ubayobore” ari bwo buryo bw’imigirire ya gikoroni, buri gihe intwaro ebyiri ni zo zikoreshwa ari zo ruswa n’umuco wo kudahana. U Rwanda ruri guhura n’ibibazo bitandukanye, birimo imiryango mpuzamahanga yitwikira iryo zina, igahisha ububi no kwangiza kwayo.

Nubwo bimeze bityo ariko, mu buryo bwarwo bw’umwimerere mu gushakisha ibisubizo, u Rwanda rukorana na bose haba mu Burengerazuba no mu Burasirazuba bw’Isi mu buryo buha inyungu impande zombi, ariko kandi rukanagira imirongo itukura ntarengwa ku bijyanye na demokarasi y’abo bo mu Burengerazuba bw’Isi aho usanga amashyaka abiri ari yo rukumbi ahanahana ubutegetsi ubuziraherezo.

Ufatiye urugero ku Bubiligi, ubona ukuntu bashobora kumara umwaka urenga barananiwe gushyiraho guverinoma, ubundi ugasanga amashyaka ya ba nyamuke ari yo ashyiraho amategeko, cyangwa se ugatera akajisho mu Bufaransa aho usanga habuze ubwiganze bw’amajwi mu nteko ishinga amategeko rukabura gica cyangwa bigateza intugunda.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho usanga amashyaka abiri agenda asimburanwa ariko nta na rimwe rikemura ibibazo muzi by’ibyaha aho bari hose ku isi, ahubwo gusa ari ukugurana ubutegetsi kw’aba-Conservateurs n’aba-Libéraux.

Ubundi usanga bakora nka za mafia aho baba ari bo basaranganya inyungu hagati yabo bagashaka kubigaragaza nka demokarasi kandi mu by’ukuri ari nko gutanga ikintu ugahita wongera ukacyisubiza. Turi kugenda turebesha amaso yacu ukuntu ingoma yo mu Burengerazuba bw’Isi iri kugenda ihanguka, haba mu ngengabitekererezo no mu zindi mfuruka zaba izifatika cyangwa izo zishingiye ku mitekerereze.

Ikibabaje ni uko ibyo biri mu Burasirazuba bw’Isi biri kugenda byadukira indi migabane, kubera ko usanga hagifatwa nk’ikitegererezo haba mu by’iyobokamana no kuba nk’indorerwamo y’isi aho n’abashatse gushakisha uburyo bushya bumvwa nabi n’abo b’imyumvire ishaje batifuza impinduka.

Hari abarambiwe, ndetse bamwe bo mu Burengerazuba bw’Isi batangiye gusobanukirwa ko igisubizo gishobora kuboneka giturutse ahandi, by’umwihariko mu rubyiruko rwo hirya no hino hatitawe ku ibara ry’uruhu aho baturuka hose haba mu Banyafurika n’ahandi.

Ibyabo biri kwigaragaza mu nzego zose, kugeza no mu Mikino ya Olempike, ariko igisubizo gishobora no kuva mu buryo bw’ibihugu bimwe na bimwe bifite uburyo cyangwa ingamba zibyara inyungu.

Mu by’ukuri, u Rwanda si mukeba w’uwo ari we wese. Ahubwo rureba ibintu mu buryo bwarwo, hashingiwe ku Mahoro n’Umutekano, kurwanya ubukene n’ubushomeri. Ruragerageza kubaka inganda zishingiye ku bumenyi, amashuri meza y’ahazaza n’ibitaro by’icyitegererezo ku bw’abaturage barwo.

Mu gihe hari ibihugu bimwe na bimwe bije kurwigiraho, u Rwanda rubyugururia amarembo nta kujijinganya. Nta warenza ingohe ko rukurura ba mukerarugendo rukanakira inama mpuzamahanga.

Icyakora, demokarasi nyakuri igaragazwa n’ubushobozi budafite aho buhuriye n’umubare w’amashyaka ya politiki. Mu Rwanda warebera ku buryo Amadini ahabwa ubwisanzure bwo gukora igihe yujuje ibisabwa, amahuriro y’ubucuruzi, Imiryango Itegamiye kuri Leta n’ibindi ntarondoye.

Mu Burengerazuba bw’Isi usanga umubare w’abatitabira amatora ukomeza gutumbagira, mu gihe mu Rwanda inyota n’ubwuzu abantu bagaragaza muri ibyo bihe butangaza indorerezi.

Ahandi muri Afurika harangwa n’imvururu mu bihe by’amatora ndetse ubona byarabaye ibisanzwe, gusa mu Rwanda biratandukanye kuko biba ari ibihe by’umusangiro no kwishima. Impamvu yabyo irumvikana cyane; ni Perezida wa Repubulika nk’umuntu uharanira ubutabera kandi akarinda abaturage be. Ni kenshi azenguruka igihugu atega amatwi abaturage ku bibazo byabo akabikemura.

Ajya hirya no hino ku Isi muri Rwanda Day, akambuka imigabane kugira ngo abashe guhura no kumva aba-Diaspora, ngo amenye ibibazo bafite kandi abishakire Ibisubizo.

Ahandi muri Afurika, ruswa n’umuco wo kudahana byafashe intebe mu gihe mu Rwanda ubuyobozi burwanya ibyo byombi bwihanukiriye.

Mu Burengerazuba bw’Isi by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, usanga abasaza rukukuri n’abakecuru ari bo barwanira kujya mu myanya y’ubuyobozi mu gihe mu Rwanda usanga urubyiruko n’abagore ari bo biganje muri Guverinoma no mu Nteko.

Reka dufate urugero rumwe muri nyinshi: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ni umugore ukiri muto washyize umukono ku masezerano na Kaminuza ya Tampere yo muri Finland yigisha ibijyanye na Siyansi hagamijwe gushyigikira urubyiruko mu bijyanye na siyansi ndetse no kwihangira imirimo.

Usanga imishinga izafasha ibiragano by’ahazaza, iri gutegurwa n’abayobozi bakiri bato mu Rwanda kandi mu nzego zose nko muri African Institute of Mathematical Sciences (AIMS) muri Kigali, Carnegie Mellon, Africa Leadership University, n’indi mishinga itandukanye.

Mu Rwanda, habayeho kwegereza ubuyobozi abaturage hagaijwe kugera ku bintu Bitanu Bifitiye Inyungu Abaturage (Five Common Goods) ari byo; Ubuzima, Uburezi, Imiturire, Kwihaza mu Biribwa ndetse n’Ubutabera.

Izi nzego eshanu zita ku bifitiye inyungu abantu benshi, ni wo musingi wa demokarasi igizwemo uruhare na buri wese, aho ubuyobozi bwubakira ku Bisubizo Bivuye Imbere mu Gihugu n’Indangagaciro zubakiye ku muco.

Ikindi gifasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo, ni Intara ya Gatandatu yarwo igizwe n’Abanyarwanda baba muri Diaspora ku buryo usanga bafite uburyo buteguye neza mu bihugu babarizwamo kandi bagakora ishoramari mu buryo buhoraho mu rwabibarutse.

Ibi byose byavuzwe haruguru, mbere na mbere bigamije kurinda u Rwanda hifashishijwe ubwo bufatanye bukomeye. Mwibuke ko Abanyarwanda bagize bati “Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze”, bisobanuye ko Diaspora itanga ibisubizo byizweho kandi bikajyaniranwa n’ukuri k’u Rwanda.

Mu bimaze kugerwaho bindi harimo nka IRCAD Africa, ikigo cy’amahugurwa n’uburezi buhoraho mu bijyanye no kwigisha Kubaga mu byiciro bitanu by’ingenzi, ikigo kiganwa n’ibihugu byose 55 bya Afurika mu guhabwa amahugurwa muri icyo kigo.

Hari ibindi kandi nka Kigali Lab, Unleash Rwanda, Hills Connect, na Rwanda Business Forum yateguwe n’Abanyarwanda bo muri Diaspora muri Finland ku bufatanye n’ibigo bya Finn na Finest Future.

Ni igenantekerezo riteza imbere u Rwanda ntabwo ari amabuye y’agaciro yibwa mu baturanyi. Ni ubuyobozi bufite icyerekezo giteza imbere igihugu kurusha uko ari umutungo kamere wo munsi y’ubutaka.

Mu miyoborere ishingiye ku nyungu z’impande zombi no mu bikorwa by’ubufatanye, u Rwanda ntirwifuza kwishingikiriza ku wo ari we wese. Rushyigikira politiki itanga ikaze no ku banyamahanga mu gihugu no kubaha amahitamo yo guhabwa ubwenegihugu, nta vangura ry’amoko cyangwa inkomoko.

Uko rwanengwa kose no kuvuga ko rutari shyashya, u Rwanda ruhorana ubushake bwo gushaka ibisubizo binyuze muri uku guharanira ubumwe, amahoro n’umutekano.

Bityo rero, u Rwanda rukomeje intambwe yarwo igana imbere yo kugera ku ntego yarwo mu murava, ubudaheranwa no kwiyubahisha.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikuze cyane muri Afurika, ibi rukabihuriraho n’u Buyapani muri Aziya cyangwa u Bwongereza mu Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .